Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kurerera abana mu mahanga—Ingorane zijyana na byo n’ingororano bihesha

Kurerera abana mu mahanga—Ingorane zijyana na byo n’ingororano bihesha

Kurerera abana mu mahanga​—Ingorane zijyana na byo n’ingororano bihesha

ABANTU babarirwa muri za miriyoni bimukira mu bindi bihugu bizeye ko bagiye gutangira ubuzima bushya. Mu Burayi ubu hari abimukira basaga miriyoni 20, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ho hakaba hari abantu barenga miriyoni 26 batuye ariko batari ba kavukire, mu gihe abantu basaga 21 ku ijana by’abatuye Ositaraliya bose hamwe ari abanyamahanga. Akenshi, iyo miryango y’abimukira irabanza ikarwana no kumenya ururimi rushya no kumenyera umuco mushya.

Incuro nyinshi, abana bahita bamenya ururimi rwo mu gihugu bagiyemo kandi bidatinze bagatangira kurutekerezamo. Ababyeyi bo bishobora kubafata igihe kirekire. Kubera ko abana baba bakurira mu gihugu ababyeyi babo batamenyereye, ibibazo byo kutamenya ururimi bishobora gutuma badashyikirana; kandi icyo kibazo kugikemura ntibyoroshye.

Ururimi rushya rwo mu gihugu abana bagiyemo ntiruhindura uburyo bwabo bwo gutekereza gusa, ahubwo rushobora no kugira ingaruka ku buryo bwabo bwo kugaragaza ibyiyumvo. Ababyeyi bashobora kutiyumvisha imyifatire abana babo basigaye bagaragaza. Ku bw’ibyo rero, ababyeyi b’abimukira bagerageza kurera abana babo ‘babahana babigisha iby’Umwami wacu,’ bahura n’ibibazo byihariye.—Abefeso 6:4.

Ikibazo kitoroshye cyo kubagera ku mutima

Ababyeyi b’Abakristo bifuza kandi bafite inshingano yo kwigisha abana babo “ururimi rutunganye” rw’ukuri ko muri Bibiliya (Zefaniya 3:9). Ariko se, niba abana batumva neza ururimi kavukire rw’ababyeyi babo, n’ababyeyi bakaba batavuga neza ururimi rwo mu gihugu bimukiyemo abana babo bamaze kumenyera, ababyeyi bacengeza bate amategeko ya Yehova mu mitima y’abana babo (Gutegeka 6:7)? Abana bashobora kumva amagambo amwe n’amwe ababyeyi babo bababwira; ariko niba ibyo ababyeyi bavuga bitagera abana ku mutima, bazaba nk’abanyamahanga mu rugo iwabo.

Uwitwa Pedro n’umugore we Sandra, bimukiye muri Ositaraliya bavuye muri Amerika y’Amajyepfo, maze bahura n’icyo kibazo mu gihe bareraga abana babo babiri b’ingimbi. * Pedro yaravuze ati “iyo abantu baganira ku bintu by’umwuka, bagomba kuvuga ibintu bivuye ku mutima. Bisaba ko uvuga ibintu byimbitse kandi ugatanga ibitekerezo bifite ireme, akaba ari yo mpamvu ugomba kuba uzi ururimi neza.” Sandra yongeyeho ati “niba abana bacu batumva neza ururimi rwacu, icyo gihe ubuzima bwabo bwo mu buryo bw’umwuka burahazaharira. Bashobora kudasobanukirwa ukuri, ntibumve amahame akubiye mu byo biga. Bashobora kuba abantu badashishoza mu buryo bw’umwuka, kandi imishyikirano bafitanye na Yehova ikahababarira.”

Uwitwa Gnanapirakasam na Helen bimukiye mu Budage baturutse muri Sri Lanka, kandi ubu bafite abana babiri. Baravuze bati “dutekereza ko ari ngombwa cyane ko abana bacu bakomeza kuvuga ururimi rwacu no mu gihe biga Ikidage. Ni ngombwa ko tubasha gushyikirana tukamenya ibyiyumvo byabo, bakatubwiza ukuri ibibari ku mutima.”

Miguel na Carmen, bimukiye muri Ositaraliya baturutse muri Uruguay, baravuze bati “ababyeyi bari mu mimerere nk’iyo turimo basabwa gushyiraho imihati ikomeye kurushaho. Bagomba kwiga ururimi rushya bakarumenya neza ku buryo basobanukirwa kandi bagasobanura inyigisho zo mu buryo bw’umwuka muri urwo rurimi, cyangwa bakigisha abana babo ururimi rw’iwabo kavukire ku buryo barumenya neza.”

Umwanzuro wafatwa n’umuryango

Ku muryango uwo ari wo wose w’abimukira, guhitamo ururimi uzakoresha ‘wigishwa n’Uwiteka,’ ni iby’ingenzi cyane kugira ngo bakomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka (Yesaya 54:13). Haramutse hari itorero riri hafi rikoresha ururimi kavukire rw’uwo muryango, ushobora guhitamo kwifatanya na ryo. Ku rundi ruhande ariko, bashobora guhitamo kujya mu itorero rikoresha ururimi rukoreshwa cyane muri icyo gihugu bimukiyemo. Ni ibihe bintu bazashingiraho bafata umwanzuro?

Demetrios na Patroulla bimukiye mu Bwongereza baturutse muri Chypre bakaharerera abana babo batanu, bavuze icyo bashingiyeho bafata umwanzuro bagira bati “mbere, umuryango wacu wateraniraga mu itorero ry’Ikigiriki. Nubwo twebwe ababyeyi ibyo byadufashaga, byabereye abana bacu imbogamizi bituma batagira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Nubwo bumvaga Ikigiriki gike, kumva ibintu bikomeye byarabagoraga. Ibyo byagaragajwe n’uko ugereranyije batateraga imbere mu buryo bw’umwuka. Umuryango wose wimukiye mu itorero ry’Icyongereza, kandi ibyo ntibyatinze kugira ingaruka nziza. Bagize amajyambere baba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Kwimukira muri iryo torero ntibyari bitworoheye, ariko kandi kuri twe, uwo ni wo mwanzuro twasanze ko wari uhuje n’ubwenge.”

Uwo muryango wakomeje gukoresha ururimi rwawo kavukire kandi ibyo byawuhesheje ingororano nyinshi. Abana babo baravuze bati “kumenya ururimi rurenze rumwe ni iby’ingirakamaro cyane. Nubwo Icyongereza ari cyo twumva cyane, twasanze kuba tuzi n’Ikigiriki ari byo byatumye tugirana imishyikirano ya bugufi n’umuryango wacu, cyane cyane ba sogokuru na ba nyogokuru. Ibyo byanatumye turushaho kwita ku bimukira kandi byaduhaye icyizere cy’uko n’urundi rurimi turwize twarumenya. Igihe twari tumaze kuba bakuru, umuryango wacu warimutse ujya gufasha itorero ryakoreshaga Icyalubaniya.”

Christopher na Margarita na bo bavuye muri Chypre bimukira mu Bwongereza baharerera abana babo batatu. Bahisemo kwifatanya n’itorero ry’Ikigiriki. Umwana wabo witwa Nikos, ubu akaba ari umusaza mu itorero rikoresha ururimi rw’Ikigiriki, yaravuze ati “twatewe inkunga yo kujya kwifatanya n’itorero ryari rikivuka rikoresha Ikigiriki. Umuryango wacu wabifashe nk’aho yari inshingano wari uhawe mu murimo w’Imana.”

Margarita na we yaravuze ati “igihe umwe mu bahungu bacu babiri yari afite imyaka irindwi undi afite umunani, biyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Twe ababyeyi twahangayikishwaga n’uko batumvaga neza Ikigiriki. Ariko kandi, iyo umuntu yabaga afite ikiganiro mu materaniro cyategurwaga n’umuryango wose, kandi twamaraga amasaha menshi tubafasha gutegura ibiganiro byabo.”

Umukobwa wabo witwa Joanna yaravuze ati “nibuka papa atwigisha Ikigiriki yandika inyuguti ku kibaho twari dufite mu rugo; kandi twagombaga kucyiga tukakimenya neza. Mu gihe abantu benshi bamara imyaka n’imyaka biga ururimi, twebwe twize Ikigiriki mu gihe gito bitewe n’uko mama na papa badufashaga.”

Imiryango imwe n’imwe ihitamo guteranira mu itorero rivuga ururimi rw’iwabo kuko ababyeyi baba bumva ko kugira ngo ‘bamenye neza ibyo Imana ishaka’ kandi bagire amajyambere, baba bakeneye kwigishwa mu rurimi rwabo kavukire (Abakolosayi 1:9, 10; 1 Timoteyo 4:13, 15). Cyangwa nanone, umuryango ushobora kubona ko kuba uzi urundi rurimi ari uburyo bwiza uba ufite bwo gufasha abandi bimukira kumenya ukuri.

Ku rundi ruhande, umuryango ushobora kumva ko byawugirira akamaro kurushaho uramutse ugiye mu itorero rikoresha ururimi ruvugwa cyane mu gihugu wimukiyemo (Abafilipi 2:4; 1 Timoteyo 3:5). Iyo umutware w’umuryango amaze kubiganiraho n’umuryango we, ni we ugomba gusaba Yehova akamuha ubuyobozi mu gufata umwanzuro (Abaroma 14:4; 1 Abakorinto 11:3; Abafilipi 4:6, 7). Ni ibihe bintu bishobora gufasha uwo muryango gufata umwanzuro?

Bimwe mu bitekerezo by’ingirakamaro

Pedro na Sandra twigeze kuvuga haruguru, baravuze bati “dufite itegeko ry’uko tugomba kuvuga Igihisipaniya mu rugo kugira ngo tutazibagirwa ururimi rwacu kavukire. Kubahiriza iryo tegeko ntibyoroshye kubera ko abahungu bacu bazi ko twumva Icyongereza. Ariko iyo tutaza kuryubahiriza, bari guhita bibagirwa Igihisipaniya.”

Miguel na Carmen na bo twavuze haruguru batanze inama igira iti “iyo ababyeyi bayobora icyigisho cy’umuryango buri gihe kandi bagasuzuma isomo ry’umunsi mu rurimi rwabo kavukire, abana ntibamenya gusa amagambo y’ibanze yo muri urwo rurimi, ahubwo banamenya gutanga ibitekerezo ku bintu by’umwuka muri urwo rurimi.”

Miguel nanone yaravuze ati “umurimo wo kubwiriza mujye muwugira umurimo ushimishije. Tubwiriza igice kinini cy’umujyi mugari, kandi igihe kinini tukimara mu modoka tujya gushaka abantu bavuga ururimi rwacu. Igihe tumara mu rugendo tugikoresha dukina imikino ya Bibiliya tunavuga ku bintu bifatika. Ngerageza gutegura neza urwo rugendo ku buryo dusubira gusura abantu benshi bashimishijwe cyane. Hanyuma, bwira abana babonye nibura umuntu umwe bagirana ikiganiro gifite ireme.”

Guhangana n’ikibazo cy’imico itandukanye

Ijambo ry’Imana ritera abakiri bato inkunga rigira riti “mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, kandi we kureka icyo nyoko agutegeka” (Imigani 1:8). Ariko kandi, hashobora kuvuka ibibazo mu gihe uburere se w’abana atanga cyangwa ibyo nyina ‘abategeka’ biba bishingiye ku muco utandukanye n’ukurikizwa mu gihugu barimo.

Birumvikana ko buri mutware w’umuryango ari we ugomba guhitamo uko azajya ayobora abo mu rugo rwe; kandi ntiyagombye gukabya kurebera ku yindi miryango (Abagalatiya 6:4, 5). Ariko rero, iyo ababyeyi bashyikirana neza n’abana babo, bishobora korohera ababyeyi kwemera imico mishya.

Ariko kandi, imico cyangwa ibikorwa byiganje mu bihugu byateye imbere bishobora kwangiza Abakristo mu buryo bw’umwuka. Usanga akenshi imizika igezweho n’indi myidagaduro biba byogeza ubusambanyi, umururumba no kwigomeka (Abaroma 1:26-32). Ababyeyi b’Abakristo ntibashobora kudohoka ku nshingano yabo yo kugenzura indirimbo abana babo bumva n’imyidagaduro bajyamo ngo ni uko batumva neza ururimi zicurangwamo. Bagomba gushyiriraho abana babo amabwiriza asobanutse neza. Icyakora, ibyo bishobora guteza ibibazo.

Carmen yaravuze ati “akenshi ntitubasha gusobanukirwa amagambo yo mu ndirimbo abana bacu bumva. Ushobora kumva injyana ari nziza, ariko niba amagambo arimo ashobora gusobanurwa ukundi cyangwa niba harimo imvugo yo mu muhanda yerekeza ku bwiyandarike, ibyo ntidushobora kubimenya.” Icyo kibazo bagikemuye bate? Miguel yaravuze ati “tumara igihe kinini twigisha abana bacu akaga gaterwa n’indirimbo zivuga amagambo yogeza ubwiyandarike, kandi tugerageza kubafasha guhitamo umuzika na Yehova yakwemera.” Koko rero, kuba maso no gushyira mu gaciro biba bikenewe kugira ngo abantu babashe guhangana n’ikibazo cy’imico itandukanye.—Gutegeka 11:18, 19; Abafilipi 4:5, NW.

Ingororano zibonerwamo

Kurerera abana mu mahanga bisaba ko umuntu akoresha igihe kinini kandi agashyiraho imihati. Ibyo nta wakwirirwa abijyaho impaka. Ababyeyi n’abana bose bashobora kubona izindi ngororano bazikesha imihati bashyizeho.

Azzam n’umugore we Sara bavuye muri Turukiya bimukira mu Budage, aho barereye abana babo batatu. Umuhungu wabo w’imfura akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova ahitwa i Selters mu Budage. Azzam yaravuze ati “ikintu gishobora gutuma abana bagira icyo bageraho ni uko bagira imico ya ngombwa ikenewe mu bihugu byombi.”

Antonio na Lutonadio bavuye muri Angola bimukira mu Budage, ubu bakaba ari ho barerera abana babo icyenda. Uwo muryango uvuga ururimi rw’Ilingala, Igifaransa n’Ikidage. Antonio yaravuze ati “kuba umuryango wacu uvuga indimi nyinshi bituma dushobora kubwiriza abantu bo mu bihugu bitandukanye. Ibyo bituma tugira ibyishimo byinshi rwose.”

Abana babiri bafite ababyeyi b’Abayapani bimukiye mu Bwongereza, bumva bibafitiye akamaro cyane kuba bazi Ikiyapani n’Icyongereza. Abo bana baravuze bati “kumenya izo ndimi zombi byatumye tubona akazi. Twungukiwe no guterana mu makoraniro manini y’Icyongereza, kandi dufite igikundiro cyo gukorera mu itorero rikeneye ubufasha cyane rikoresha Ikiyapani.”

Nawe ushobora kugira icyo ugeraho

Kurerera abana mu gihugu cy’abantu mudahuje umuco ni ikibazo abagaragu b’Imana bagiye bahura na cyo kuva na kera mu nkuru zivugwa muri Bibiliya. Ababyeyi ba Mose barabishoboye nubwo yarerewe mu Misiri (Kuva 2:9, 10). Abayahudi benshi bari barahungiye i Babuloni bari baraharereye abana babo, ari na bo ba bandi bashakaga gusubira i Yerusalemu kugarura ugusenga k’ukuri.—Ezira 2:1, 2, 64-70.

No muri iki gihe, Ababyeyi b’Abakristo bashobora kugira icyo bageraho. Bashobora kuzahabwa ingororano yo kumva abana babo bababwira nk’ibyo umugabo n’umugore babwiwe n’abana babo. Baravuze bati “turi umuryango wunze ubumwe bitewe n’uko Papa na Mama badukunda cyane bakatwitaho, kandi buri gihe twagiye dushyikirana mu buryo bwiza cyane. Twishimira kuba turi mu muryango wo ku isi hose w’abakorera Yehova.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Amazina amwe n’amwe yagiye ahindurwa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Gukoresha ururimi rwanyu kavukire mu rugo bituma abana banyu barumenya

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Kuvuga ururimi rumwe mu muryango bituma abana bakomeza kunga ubumwe na ba sekuru

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Kwigana Bibiliya n’abana bawe bituma ‘bamenya ibyo Imana ishaka’