Mbese, imyuka mibi igira uruhare mu bibera ku isi?
Mbese, imyuka mibi igira uruhare mu bibera ku isi?
‘Isi irazungera, nk’aho hari imbaraga zitaboneka zishyiraho imihati kugira ngo abantu batabona aho gupfunda umutwe.’—Byavuzwe n’umunyamakuru witwa Jean-Claude Souléry.
‘Kuba abantu bumva nta cyo bishoboreye byumvikanisha ko hariho imyuka mibi ifite imbaraga.’—Byavuzwe n’umuhanga mu by’amateka witwa Josef Barton.
AKABABARO katavugwa katewe n’ibitero byagabwe n’ibyihebe ku itariki ya 11 Nzeri 2001, kateye benshi kwibaza. Umwanditsi witwa Michael Prowse yagize ati ‘yemwe, n’inyamaswa ubwayo ntiyagira ubugome kariya kageni!’ (Byavuzwe mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa Financial Times.) Ijambo ry’ibanze ryo mu kinyamakuru cyitwa New York Times ryagize riti ‘uretse no kuba icyo gitero cyarateguwe mu buryo buhambaye, “birakwiriye nanone gutekereza ku rwango rukomeye abakigabye bari bafite. Ni urwango rurenze urugaragara mu zindi ntambara zisanzwe, urwango rutagira rutangira, rutemera amasezerano ayo ari yo yose.’ ”
Abantu bo mu madini atandukanye batekereza ko hashobora kuba hari imyuka mibi ifite imbaraga itera ibyo byose. Umucuruzi umwe w’i Sarajevo wabonye ibibi byabereye muri Bosiniya byatewe n’inzangano zishingiye ku moko, yagize ati “nyuma y’umwaka umwe ushize intambara yo muri Bosiniya itangiye, nemera ntashidikanya ko Satani ari we uyihagarariye. Ni ibisazi gusa.”
Igihe babazaga umuhanga mu by’amateka witwa Jean Delumeau niba yemera ko Satani abaho koko, yarashubije ati “nahakana nte ko hari imbaraga ituma habaho ibibi, mu gihe mbona ibirimo biba, n’ibyagiye biba kuva aho mvukiye: intambara ya kabiri y’isi yose, yahitanye abantu basaga miriyoni 40; ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Auschwitz n’ibindi bigo byicirwagamo abantu; itsembabwoko ryo muri Kamboje; ubutegetsi bw’igitugu bwa Ceauşescu bwavushije amaraso menshi; n’ubutegetsi bubabaza abantu urubozo hirya no hino ku isi! Sinabirondora byose ngo mbirangize. . . . Ku bw’ibyo, nemera ko dufite impamvu yumvikana yo kuvuga ko ibyo bikorwa byose biterwa na ‘Satani,’ si ukuvuga Satani ufite amahembe n’ibirenge bifite amajanja, ahubwo ni Satani ushushanya imbaraga zisunikira abantu gukora ibibi, zikorera ku isi hose.”
Kimwe na Jean Delumeau, abantu benshi bavuga ko ibintu by’agahomamunwa byibasira abantu muri iki gihe, kuva ku muryango uyu usanzwe kugeza ku rwego mpuzamahanga, biterwa na ‘Satani.’ Ariko se, ibyo bisobanura iki? Mbese, ibyo bibi byaba biterwa n’imbaraga zidafututse zituma ibibi bikorwa, cyangwa hari imyuka mibi ifite kamere isunikira abantu gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birenze ibibi bisanzwe bikorwa n’abantu? Mbese, iyo myuka yaba iyoborwa n’umutware w’ibibi, ari we Satani?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
Abana: U.S. Coast Guard photo