Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge”

“Mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge”

“Mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge”

“Abantu benshi bakoresha imyaka yabo ya mbere mu gutuma iya nyuma iba mibi.” Ibyo byavuzwe na Jean de La Bruyère, umwanditsi w’Umufaransa wo mu kinyejana cya 17. Ni koko, umuntu ukiri muto unanirwa gufata imyanzuro ashobora guhera mu rungabangabo, maze akabura ibyishimo kandi akamanjirwa. Nanone ariko, umuntu ukiri muto utava ku izima ashobora kwanga kureka imyifatire irangwa n’ubupfapfa, bikazamuvutsa ibyishimo. Byaba kudakora ibyo wagombaga gukora, cyangwa gukora ibyo utari ukwiriye gukora, byombi bishobora guteza akaga gakomeye.

Ni gute umuntu yakwirinda kugerwaho n’ako kaga? Ijambo ry’Imana riha abakiri bato umuburo wo kwirinda imyifatire iranga urubyiruko yo kunanirwa gufata imyanzuro, rigira riti “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza, n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo’ ” (Umubwiriza 12:1). Niba ukiri muto, fata ingamba zihamye kugira ngo umenye ibyerekeye “Umuremyi wawe” mu gihe ukibyiruka.

None se, ni gute Bibiliya ifasha abakiri bato kugira ngo birinde imyifatire y’ubupfapfa yo mu gihe cy’amabyiruka? Bibiliya igira iti “emera inama, kandi [w]umve icyo wigishijwe, kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge” (Imigani 19:20). Nanone Bibiliya igaragaza neza ko kwanga ubwenge buturuka ku Mana bitewe no kutita ku bintu cyangwa kwigomeka bigaragara mu gihe cy’amabyiruka cyangwa mu kindi kigero icyo ari cyo cyose, bigira ingaruka zibabaje (Imigani 13:18). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, kugendera ku buyobozi bw’Imana ‘byungura ubugingo bwawe imyaka myinshi, ukarama ndetse ukagira n’amahoro,’ mbese ukagira imibereho irangwa no kunyurwa.—Imigani 3:2.