Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova akwitaho

Yehova akwitaho

Yehova akwitaho

‘Mwikoreze [Imana] amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’​—1 PETERO 5:7.

1. Ni ibihe bintu by’ingenzi Yehova atandukaniyeho na Satani?

YEHOVA na Satani nta ho bahuriye na busa. Umuntu wese ukunda Yehova yanga Satani urunuka. Iryo tandukaniro ryavuzwe mu gitabo gitanga ibisobanuro gisanzwe. Ku bihereranye n’ibikorwa bya Satani nk’uko bivugwa mu gitabo cyo muri Bibiliya cya Yobu, igitabo kimwe cyaravuze kiti ‘akazi ka Satani ni ukuzenguruka mu isi ashaka abo yarega; ku bw’ibyo, akazi ke gatandukanye n’ak’ “amaso y’Uwiteka” areba ku isi hose, agakomeza abantu beza bose (II Ngoma xvi, 9), [Encyclopædia Britannica (1970)]. Satani ashidikanya ko nta muntu ushobora kuba indahemuka adafite inyungu abikuramo, kandi yahawe uburenganzira n’Imana bwo kugerageza ubudahemuka bw’abantu mu rugero runaka ibimwemereramo.’ Mbega itandukaniro rikomeye!​—Yobu 1:6-12; 2:1-7.

2, 3. (a) Ni gute ibyabaye kuri Yobu bigaragaza ko ibisobanuro bitangwa ku ijambo ry’Ikigiriki di·aʹbo·los bifite ishingiro? (b) Ni gute Bibiliya igaragaza ko Satani agikomeje kurega abagaragu ba Yehova hano ku isi?

2 Ijambo ry’Ikigiriki “di·aʹbo·los” risobanurwa ngo “umubeshyi,” “uharabika abandi.” Igitabo cya Yobu kigaragaza ko Satani yashinje umugaragu wa Yehova wizerwa Yobu ko yamukoreraga kuko hari inyungu yabikuragamo, agira ati “ariko se, ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa” (Yobu 1:9)? Inkuru ivugwa mu gitabo cya Yobu igaragaza ko nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo byinshi, yarushijeho kwegera Yehova (Yobu 10:9, 12; 12:9, 10; 19:25; 27:5; 28:28). Nyuma y’ingorane zose yahuye na zo, yerekeje ku Mana maze aravuga ati “ibyawe nari narabyumvishije amatwi; ariko noneho amaso yanjye arakureba.”—Yobu 42:5.

3 Mbese, kuva mu gihe cya Yobu, Satani yaba yararetse gushinja abagaragu b’Imana bizerwa? Ashwi da! Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko muri iki gihe cy’imperuka, Satani agikomeje kurega abavandimwe ba Kristo basizwe ataretse na bagenzi babo bizerwa (2 Timoteyo 3:12; Ibyahishuwe 12:10, 17). Ku bw’ibyo rero, icyifuzo gikomeye twebwe Abakristo b’ukuri dufite ni icyo kugandukira Yehova, Imana yacu itwitaho, tukamukorera tubitewe n’urukundo rwinshi tumukunda, maze tukagaragaza ko ibirego bya Satani ari ibinyoma. Nitubigenza dutyo, tuzanezeza umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.

Yehova ashaka uburyo yadufasha

4, 5. (a) Mu buryo butandukanye n’uko bimeze kuri Satani, ni iki Yehova aba ashaka mu gihe areba impande zose mu isi? (b) Ni iki tugomba gukora niba twifuza ko Yehova atwemera?

4 Satani azerera mu isi yose ashaka uwo yarega akanamuconshomera (Yobu 1:7, 9; 1 Petero 5:8). Ibinyuranye n’ibyo, Yehova we ashaka uko yafasha abantu bakeneye ko yabakomeza. Umuhanuzi Hananiya yabwiye Umwami Asa ati “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Mbega itandukaniro riri hagati y’ukuntu Satani agenzura abantu abitewe n’urwango rwinshi, n’uko Yehova we abitaho mu buryo burangwa n’urukundo!

5 Yehova ntaduhozaho ijisho kugira ngo arebe buri gakosa dukora. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe” (Zaburi 130:3)? Igisubizo cy’icyo kibazo ni uko ari nta n’umwe (Umubwiriza 7:20). Nitwegera Yehova n’umutima wacu wose, azajya aduhozaho amaso, atagamije kuduciraho iteka, ahubwo agamije kureba imihati dushyiraho no kugira ngo asubize amasengesho tumutura tumusaba ubufasha n’imbabazi. Intumwa Petero yaranditse ati “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba. Ariko igitsūre cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi.”—1 Petero 3:12.

6. Ni gute ibyabaye kuri Dawidi biduhumuriza kandi bikatubera umuburo?

6 Dawidi yari umuntu udatunganye, kandi yakoze icyaha gikomeye (2 Samweli 12:7-9). Ariko kandi, yasutse ibyari bimuri ku mutima imbere ya Yehova kandi aramwegera binyuriye mu gusengana umwete. (Zaburi 51:3-14, umurongo wa 1-12 muri Biblia Yera; reba amagambo abimburira icyo gice.) Nubwo Dawidi yagezweho n’ingaruka mbi z’icyaha cye, Yehova yumvise amasengesho ye kandi aramubabarira (2 Samweli 12:10-14). Ibyo byagombye kutubera isoko y’ihumure n’umuburo. Duhumurizwa no kumenya ko Yehova yiteguye kutubabarira ibyaha byacu mu gihe twicujije nta buryarya; ariko kandi kumenya ko icyaha kigendana n’ingaruka mbi cyane bidutera kwibaza (Abagalatiya 6:7-9). Niba dushaka kwegera Yehova, twagombye kwirinda uko dushoboye kose ikintu cyose kitamushimisha.—Zaburi 97:10.

Yehova yireherezaho abagize ubwoko bwe

7. Ni bantu ki Yehova yitaho, kandi ni gute abireherezaho?

7 Dawidi yanditse muri imwe muri za zaburi ati “nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abībone abamenyera kure” (Zaburi 138:6). Hari n’indi zaburi igira iti “ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, ufite intebe ye hejuru cyane, akicishiriza bugufi kureba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi? Akura uworoheje mu mukungugu” (Zaburi 113:5-7). Ni koko, Umuremyi ushoborabyose w’isi n’ijuru yicishiriza bugufi kureba ku isi, kandi amaso ye abona ‘abicisha bugufi,’ “aboroheje,” ni ukuvuga abantu ‘banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha’ (Ezekiyeli 9:4). Abantu nk’abo abireherezaho binyuriye ku Mwana we. Igihe Yesu yari ku isi, yaravuze ati ‘nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nta wubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.’—Yohana 6:44, 65.

8, 9. (a) Kuki twese tugomba gusanga Yesu? (b) Ni ikihe kintu gishishikaje ku bihereranye na gahunda yakozwe yo gutanga incungu?

8 Kubera ko abantu bose bavutse ari abanyabyaha batandukanyijwe n’Imana, bagombye gusanga Yesu kandi bakizera igitambo cy’incungu (Yohana 3:36). Bakeneye kwiyunga n’Imana (2 Abakorinto 5:20). Imana ntiyategereje ko abanyabyaha babanza kuyisaba ko yagira icyo ikora kugira ngo bashobore kwiyunga. Intumwa Pawulo yaranditse ati “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. . . . Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe?”—Abaroma 5:8, 10.

9 Intumwa Yohana yatsindagirije ikintu cy’ukuri guhambaye cy’uko Imana yiyunga n’abantu, arandika ati “iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe, ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Muri iki ni mo urukundo ruri, si uko twebwe twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu” (1 Yohana 4:9, 10). Imana ni yo yafashe iya mbere, si abantu. Mbese wumva udakunze Imana yagaragarije urukundo rwinshi twebwe abantu batari “abanyabyaha” gusa, ahubwo bari n’ “abanzi” bayo?—Yohana 3:16.

Dukeneye gushaka Yehova

10, 11. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo dushake Yehova? (b) Ni gute twagombye kubona iyi si ya Satani?

10 Birumvikana ko Yehova ataduhatira kumusanga. Ni twe tugomba kumushaka, ‘tukamubona dukabakabye; kandi koko ntari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Tugomba kwemera ko Yehova afite uburenganzira bwo kudusaba ko tumugandukira. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana, na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe: namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima” (Yakobo 4:7, 8). Ntitwagombye gutinya kurwanya Satani dushikamye, maze tukajya mu ruhande rwa Yehova.

11 Ibyo bisobanura ko twitarura isi mbi ya Satani. Nanone Yakobo yaranditse ati “ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana” (Yakobo 4:4). Ku rundi ruhande, niba dushaka kuba incuti za Yehova, tugomba kwitega ko isi ya Satani izatwanga.—Yohana 15:19; 1 Yohana 3:13.

12. (a) Ni ayahe magambo ahumuriza Dawidi yanditse? (b) Ni uwuhe muburo Yehova yatanze binyuriye ku muhanuzi Azariya?

12 Mu gihe isi ya Satani iturwanyije mu buryo runaka, tuba dukeneye mu buryo bwihariye kwegera Yehova mu isengesho, tukamusaba ubufasha. Dawidi, we wakijijwe n’ukuboko gukomeye kwa Yehova incuro nyinshi, yanditse amagambo aduhumuriza agira ati “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka; kandi azumva gutaka kwabo, abakize. Uwiteka arinda abamukunda bose; ariko, abanyabyaha bose azabarimbura” (Zaburi 145:18-20). Iyi zaburi igaragaza ko Yehova ashobora kudutabara mu gihe duhuye n’ibigeragezo umuntu ku giti cye, kandi ko azakiza abagize ubwoko bwe bose hamwe mu gihe cy’ ‘umubabaro mwinshi’ (Ibyahishuwe 7:14). Yehova azakomeza kutuba hafi natwe nitumuba hafi. Umuhanuzi Azariya yayobowe n’ “umwuka w’Imana,” avuga amagambo twavuga ko ari ukuri gushobora gusobanura ibintu byinshi, agira ati “Uwiteka ari kumwe namwe, nimuba kumwe na we nimumushaka muzamubona; ariko nimumuta, na we azabata.”—2 Ngoma 15:1, 2.

Tugomba kumva ko Yehova ariho koko

13. Ni gute dushobora kugaragaza ko twemera ko Yehova ariho koko?

13 Intumwa Pawulo yerekeje kuri Mose yandika ko “yihanganye, nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27). Birumvikana neza ko mu by’ukuri Mose atabonye Yehova (Kuva 33:20). Ariko kandi, yari azi ko Yehova ariho koko, ku buryo yumvaga ari nk’aho yamubonye. Mu buryo nk’ubwo, Yobu amaze kugeragezwa, amaso ye yo kwizera yabonye Yehova neza kurushaho, abona ko ari Imana ireka abagaragu bayo bizerwa bagahura n’ibigeragezo, ariko ntibatererane (Yobu 42:5). Henoki na Nowa bavugwaho kuba ‘baragendanaga n’Imana.’ Ibyo babikoze binyuriye mu kuba barakoraga uko bashoboye kose ngo bashimishe Imana kandi bayumvire (Itangiriro 5:22-24; 6:9, 22; Abaheburayo 11:5, 7). Niba twumva ko Yehova ariho nk’uko byari bimeze kuri Henoki, Nowa, Yobu na Mose, ‘tuzajya tumwemera’ mu migendere yacu yose, kandi ‘azatuyobora.’—Imigani 3:5, 6.

14. ‘Kwifatanya akaramata’ kuri Yehova bisobanura iki?

14 Mbere gato y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yabahaye inama igira iti “mujye muyoborwa n’Uwiteka Imana yanyu, muyubahe, mwitondere amategeko yayo, muyumvire, muyikorere, muyifatanyeho akaramata.” (Gutegeka 13:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Bagombaga kuyoborwa na Yehova, bakamutinya, bakamwubaha kandi bakamwifatanyaho akaramata. Ku bihereranye n’ijambo ryahinduwemo ‘kwifatanya akaramata,’ umuhanga umwe mu bya Bibiliya yavuze ko “mu Giheburayo iryo jambo ryerekeza ku mishyikirano ya bugufi cyane kandi yimbitse.” Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha” (Zaburi 25:14). Natwe tuzagirana na Yehova imishyikirano nk’iyo y’igiciro kandi ya bugufi, niba twumva ko ariho koko kandi tukaba tumukunda cyane ku buryo dutinya kumubabaza mu buryo ubwo ari bwo bwose.—Zaburi 19:10-15, umurongo wa 9-14 muri Biblia Yera.

Mbese, waba uzi ko Yehova akwitaho?

15, 16. (a) Ni gute Zaburi ya 34 igaragaza ko Yehova atwitaho? (b) Ni iki twakora niba tutabashije kwibuka igikorwa kirangwa n’ineza Yehova yadukoreye?

15 Amwe mu mayeri Satani akoresha, ni ukugerageza kwibagiza abantu ko Imana yacu Yehova ihora yita ku bagaragu bayo b’indahemuka. Umwami Dawidi wo muri Isirayeli yari yarabonye ko ukuboko kwa Yehova kurinda ndetse n’igihe yabaga ari mu mimerere iteye ubwoba. Igihe byabaga ngombwa ko yihindura umusazi bamujyanye ku mwami Akishi w’i Gati, yahimbye indirimbo, ni ukuvuga zaburi nziza cyane yarimo amagambo y’ukwizera nk’aya akurikira: “mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru mu izina rye. Nashatse Uwiteka, aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose. Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza. Nimusogongere, mumenye yuko Uwiteka agira neza: hahirwa umuhungiraho. Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe. Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko, Uwiteka amukiza muri byose.”—Zaburi 34:4, 5, 8, 9, 19, 20, umurongo wa 3, 4, 7, 8, 18 n’uwa 19 muri Biblia Yera; 1 Samweli 21:11-16, umurongo wa 10-15 muri Biblia Yera.

16 Mbese, wemera ko Yehova afite imbaraga zo gukiza abantu? Mbese waba uzi ko arinda abantu binyuriye ku bamarayika? Waba se wowe ubwawe warasogongeye ukabona ukuntu Yehova agira neza? Ni ryari uheruka kubona mu buryo bwihariye ko Yehova yakubereye mwiza? Gerageza kwibuka. Ni igihe se wabwirizaga ku nzu ya nyuma, wanegekaye rwose ku buryo wumvaga nta kindi wari gushobora gukora? Wenda ushobora kuba waragiranye na nyir’urugo ikiganiro gishimishije. Waba se waributse gushimira Yehova ku bwo kuba yarakongereye imbaraga wari ukeneye no kuba yaraguhaye umugisha (2 Abakorinto 4:7)? Ku rundi ruhande, ushobora kutibuka ibindi bikorwa birangwa n’ineza byihariye Yehova yagukoreye. Byagusaba gutekereza ku byakubayeho mu cyumweru gishize, ukwezi gushize, umwaka ushize cyangwa na mbere y’aho. Niba ari uko bimeze se, kuki utashyiraho imihati kugira ngo wegere Yehova kandi ugerageze kwirebera ukuntu azakujya imbere akakuyobora? Intumwa Petero yahaye Abakristo umuburo ugira uti “mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana . . . Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:6, 7). Ni koko, uzatangazwa n’ukuntu akwitaho!—Zaburi 73:28.

Komeza ushake Yehova

17. Niba twifuza gukomeza gushaka Yehova, ni iki tugomba gukora?

17 Tugomba gukomeza kubumbatira imishyikirano dufitanye na Yehova nta kudohoka. Mu isengesho Yesu yatuye Se, yaravuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Kugira ubumenyi kuri Yehova no ku Mwana we bisaba ko duhora dushyiraho imihati. Dukeneye ubufasha bw’isengesho n’umwuka wera kugira ngo dusobanukirwe “amayoberane y’Imana” (1 Abakorinto 2:10; Luka 11:13). Nanone dukeneye ubuyobozi buturuka ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” kugira ngo twuzuze ubwenge bwacu ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangirwa ‘igihe cyabyo’ (Matayo 24:45). Binyuriye kuri uwo mugaragu ukiranuka, Yehova yatugiriye inama yo kujya dusoma Ijambo rye buri munsi, tukajya mu materaniro yacu ya Gikristo buri gihe, kandi tukifatanya mu kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ tubikuye ku mutima (Matayo 24:14). Nitubigenza dutyo, tuzaba dukomeza gushaka Yehova, Imana yacu itwitaho cyane.

18, 19. (a) Ni iki twagombye kwiyemeza gukora? (b) Ni iyihe migisha tuzabona nidukomeza kurwanya Satani dushikamye kandi tugakomeza gushaka Yehova?

18 Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo abagize ubwoko bwa Yehova batotezwe kandi bagerweho n’akaga gaturutse impande zose. Agerageza guhungabanya amahoro yacu no kutubuza gukomeza kugira igihagararo cyiza imbere y’Imana yacu. Ntashaka ko dukomeza gukora umurimo wacu wo gushaka abafite imitima itaryarya no kubafasha kugira ngo bajye ku ruhande rwa Yehova mu bihereranye n’ikibazo cy’uko ari umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Ariko tugomba kwiyemeza gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, tukizera ko azajya adukiza umubi. Nitureka Ijambo ry’Imana rikatuyobora kandi tugakomeza gukorana umwete mu muteguro wayo ugaragara, dushobora kwizera ko izajya ikomeza kutuba hafi kugira ngo idutabare.—Yesaya 41:8-13.

19 Ku bw’ibyo rero, nimucyo twese turwanye Satani kandi tunanire amayeri ye dushikamye, ari na ko dushaka Yehova Imana yacu dukunda, itazabura ‘kudukomeza no kutwongerera imbaraga’ (1 Petero 5:8-11). Nitubigenza dutyo, tuzaguma ‘mu rukundo rw’Imana, dutegereje imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.’—Yuda 21.

Ni gute wasubiza?

• Ijambo ry’Ikigiriki “di·aʹbo·los” risobanura iki, kandi se kuki bikwiriye ko Satani yitwa iryo zina?

• Ni gute Yehova atandukanye na Satani mu bihereranye n’intego baba bafite iyo bombi bitegereza abatuye isi?

• Kuki umuntu agomba kwemera incungu niba ashaka kwegera Yehova?

• ‘Kwifatanya akaramata’ kuri Yehova bisobanura iki, kandi se, ni gute twakomeza kumushaka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Nubwo Yobu yahuye n’ibigeragezo, yaje kumenya ko Yehova yamwitagaho

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Gusoma Bibiliya buri munsi, kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza tubigiranye umwete, bizajya bitwibutsa ko Yehova atwitaho