Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, gukina urusimbi ni bibi iyo umuntu atega udufaranga duke gusa?

Ijambo ry’Imana ntirivuga ku bihereranye no gukina urusimbi mu buryo burambuye, ariko rigaragaza rwose ko uburyo bwose bwo gukina urusimbi bunyuranye n’amahame ya Bibiliya. * Urugero, birazwi hose ko gukina urusimbi bitera kwifuza. Icyo cyonyine ni ikintu cy’ingenzi Abakristo bagomba kuzirikana, kubera ko Bibiliya ivuga ko “abifuza” batazaragwa Ubwami bw’Imana, kandi ko kwifuza ari kimwe no gusenga ibigirwamana.​—1 Abakorinto 6:9, 10; Abakolosayi 3:5.

Nanone kandi, gukina urusimbi bituma habaho umwuka w’ubwikunde n’umwuka mubi wo kurushanwa, no kwifuza cyane gutsinda. Intumwa Pawulo yatanze umuburo wo kwirinda ibyo, igihe yandikaga agira ati “twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari” (Abagalatiya 5:26). Byongeye kandi, abakina urusimbi bagira imigenzo n’imiziririzo ishingiye ku kwiringira amahirwe. Abakina urusimbi usanga bafite imiziririzo y’uburyo bwose, bakiringira ko ishobora gutuma amahirwe abasekera. Batwibutsa Abisirayeli batizerwa ‘baterekaga Gadi intango, bakananywera Meni vino y’inkangaza’—Yesaya 65:11.

Bamwe bashobora gutekereza ko biba ari ukwirangaza gusa iyo umuntu yateze udufaranga duke mu mukino w’amakarita cyangwa undi usaba gutega igihe akina na bene wabo cyagwa incuti za bugufi. Mu by’ukuri, umuntu utega amafaranga make ashobora kwibwira ko atararikira, atarangwa n’ubwikunde, atarushanwa cyangwa atagendera ku miziririzo. Ariko se, ntibyagira ingaruka k’uwo bakina? Abantu benshi babaswe no gukina urusimbi batangiye batega udufaranga duke cyane ‘ari nko kwikinira gusa’ (Luka 16:10). Hanyuma icyasaga n’umukino wo kwirangaza utagize icyo utwaye, cyaje kubaviramo umukino uteza akaga gakabije.

Ibyo ni ko bigenda cyane cyane iyo ari abana bakina urusimbi. Abana benshi batangiye bashishikajwe no gutsindira udufaranga duke twatezwe, maze baza kugwa mu bishuko byo kujya aho batega amafaranga menshi (1 Timoteyo 6:10). Isuzuma ryamaze igihe kirekire ryakozwe n’inama ya leta ya Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bihereranye no kubatwa n’urusimbi, rihamya ko abantu babaswe no gukina urusimbi, babitangiye bakiri bato cyane “batega udufaranga duke ku bari gufora abari butsinde mu mikino yabaga yabaye cyangwa bakina amakarita n’incuti zabo cyangwa se bene wabo.” Indi raporo igira iti “abana batangirira gukina urusimbi iwabo; bagatangira bakina amakarita n’imiryango yabo hamwe n’incuti zabo.” Iyo raporo ikomeza igira iti “mirongo itatu ku ijana by’abana bakina urusimbi babitangiye bataragira imyaka cumi n’umwe.” Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abakiri bato benshi bakina urusimbi, babona amafaranga yo gukina bakoze urugomo cyangwa ubwiyandarike. Mbega ingaruka zibabaje ziterwa n’icyasaga n’aho nta cyo gitwaye mu mizo ya mbere!

Kuki twakwikururira akandi kaga kandi tuzi ko turi mu isi isanzwe yifitiye imitego n’ibishuko byinshi (Imigani 27:12)? Gukina urusimbi n’abana cyangwa abantu bakuru, mwaba mukinira amafaranga make cyangwa menshi, biteza akaga ko mu buryo bw’umwuka kandi byagombye kwirindwa. Abakristo bakunda gukina amakarita birangaza, byaba byiza banditse gusa ibitego ku rupapuro cyagwa bakayakina gusa bagamije kwirangaza nta gutsindana kurimo. Abakristo b’abanyabwenge bita ku mibereho yabo y’iby’umwuka kimwe n’iy’incuti n’imiryango yabo, birinda gukina urusimbi, uko amafaranga yatezwe yaba angana kose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Igitabo kimwe gisobanura ko abakina urusimbi “bategera uko umukino uri bugende, uko ikintu kiri bube cyangwa bagategera aho amahirwe ari bwerekeze.” Gikomeza kivuga ko “incuro nyinshi abarukina batega amafaranga . . . mu mikino y’amahirwe, twavuga nka tombola, gukina amakarita n’urusimbi rw’ibishyimbo”(World Book Encyclopedia).