Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani”

“Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani”

“Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani”

“Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data.”​—1 PETERO 2:17.

1, 2. (a) Ni iki umunyamakuru umwe yavuze ku Bahamya ba Yehova? (b) Kuki Abahamya ba Yehova bahatanira kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru?

MU MYAKA ishize, umunyamakuru umwe wo mu karere ka Amarillo, i Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasuye insengero zaho maze avuga ibyo yabonye. Hari idini rimwe yabonye ryihariye cyane. Yaravuze ati “hashize imyaka itatu njya mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova ya buri mwaka, abera muri ako gace ka Amarillo. Igihe cyose nateraniye hamwe na bo, nta na rimwe nigeze mbona umuntu ukongeza isegereti, cyangwa upfundura inzoga, cyangwa ngo numve hari utukana. Mu buzima bwanjye ni ryo tsinda ry’abantu benshi nari mbonye rigizwe n’abantu basa neza, bafite imyifatire ihebuje, bambaye neza kandi bafite umutima mwiza.” Hari n’abandi bantu banditse ibintu nk’ibyo ku Bahamya ba Yehova. Ariko se, kuki incuro nyinshi Abahamya ba Yehova bashimwa n’abantu badahuje ukwizera?

2 Ubusanzwe, abagize ubwoko bw’Imana bashimirwa ku bw’imyifatire yabo myiza. Nubwo muri rusange umuco ugenda uhenebera, Abahamya ba Yehova bo babona ko kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ari itegeko kandi ko ari kimwe mu bigize gahunda yabo yo gusenga. Bazi ko ibikorwa byabo bigira ingaruka ku buryo abantu babona Yehova n’abavandimwe babo b’Abakristo, kandi ko kugira imyifatire myiza byubahisha ukuri babwiriza (Yohana 15:8; Tito 2:7, 8). Nimucyo noneho turebe ukuntu dushobora gukomeza kugira imyifatire myiza ku buryo tudatukisha Yehova n’Abahamya be, ndetse n’inyungu tubonera mu kubigenza dutyo.

Umuryango w’Abakristo

3. Ni iki imiryango ya Gikristo igomba kurindwa?

3 Reka turebe imyifatire twagombye kugira mu miryango yacu. Hari igitabo kimwe kivuga iby’idini cyanditswe n’uwitwa Gerhard Besier afatanyije na Erwin K. kigira kiti “[ku Bahamya ba Yehova] umuryango ni cyo kintu cya mbere gikeneye kurindwa” (Die Neuen Inquisitoren: Religionsfreiheit und Glaubensneidi). Ibyo ni ukuri, kandi muri iki gihe hari akaga kugarije umuryango ku buryo ukeneye kurindwa. Hari abana “batumvira ababyeyi babo” ndetse hari n’abantu bakuze “badakunda n’ababo” cyangwa “batirinda” (2 Timoteyo 3:2, 3). Mu miryango usanga abantu bakorera abo bashakanye ibikorwa by’urugomo, ababyeyi bagahohotera abana babo cyangwa ntibabiteho, kandi abana bakigomeka, bakanywa ibiyobyabwenge, bakishora mu bwiyandarike cyangwa bakava mu rugo bakigira inzererezi. Izo zose ni ingaruka zangiza ziterwa n’ ‘umwuka w’iyi si’ (Abefeso 2:1, 2). Tugomba kurinda imiryango yacu uwo mwuka. Twayiwurinda dute? Twayiwurinda twumvira inama n’ubuyobozi Yehova aha abagize umuryango.

4. Ni izihe nshingano Abakristo baba bagomba kuzuza mu miryango yabo?

4 Abakristo baba bazi ko buri wese aba afite ibyo asabwa gukorera mugenzi we bashakanye, haba mu buryo bw’ibyiyumvo, mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri (1 Abakorinto 7:⁠3-5; Abefeso 5:21-23; 1 Petero 5:⁠7). Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano ziremereye zo kwita ku bana babo (Imigani 22:6; 2 Abakorinto 12:14; Abefeso 6:4). Kandi uko abana bagenda bakura, ni na ko na bo bagenda barushaho kumenya ko bafite inshingano basabwa kuzuza (Imigani 1:⁠8, 9; 23:22; Abefeso 6:1; 1 Timoteyo 5:3, 4, 8). Kugira ngo umuntu asohoze inshingano z’umuryango bisaba ko ashyiraho imihati, akaba yarabyiyemeje, kandi akagira urukundo no kwigomwa. Icyakora, iyo abagize umuryango bose basohoje inshingano bahawe n’Imana, icyo gihe buri wese agirira undi akamaro kandi bakakagirira itorero. Icy’ingenzi kurushaho, bubahisha Yehova Imana, we wahanze umuryango.​—⁠Itangiriro 1:⁠27, 28; Abefeso 3:15.

Umuryango wa Gikristo w’abavandimwe

5. Ni izihe nyungu tubonera mu kwifatanya n’abavandimwe bacu b’Abakristo?

5 Twebwe Abakristo, dufite ibyo dusabwa gukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera bo mu itorero ryacu ndetse n’ ‘abavandimwe bo ku isi hose’ (1 Petero 5:9, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Imishyikirano tugirana n’abagize itorero ni iy’ingenzi cyane kugira ngo tube bazima mu buryo bw’umwuka. Iyo twifatanya n’Abakristo bagenzi bacu, tuhabonera inkunga n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Mu gihe dufite ibibazo, dushobora gusanga abavandimwe bacu bakatugira inama nziza z’icyo twakora, ziba zishingiye ku mahame yo mu Byanditswe (Imigani 17:17; Umubwiriza 4:9; Yakobo 5:13-18). Mu gihe dukeneye ubufasha, abavandimwe bacu ntibadutererana. Mbega ukuntu kuba mu muteguro w’Imana ari umugisha!

6. Ni gute Pawulo yagaragaje ko dufite ibyo dusabwa gukorera Abakristo bagenzi bacu?

6 Icyakora ariko, ntitubereye mu itorero guhabwa gusa; tugomba natwe gutanga. Koko rero, Yesu yaravuze ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Intumwa Pawulo yatsindagirije ko tugomba kuba abantu biteguye gutanga, igihe yandikaga ati ‘dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, kandi tujye tuzirikanana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.’​—⁠Abaheburayo 10:23-25.

7, 8. Ni gute tugaragaza umwuka wo gutanga, haba mu itorero ryacu no ku Bakristo bagenzi bacu bo mu bindi bihugu?

7 Mu itorero, ‘twatura ibyiringiro byacu’ iyo dutanga ibisubizo mu materaniro cyangwa iyo tuyifatanyamo mu bundi buryo. Bene uko gutanga bitera inkunga abavandimwe bacu rwose. Nanone tubatera inkunga iyo tuganira na bo mbere na nyuma y’amateraniro. Icyo ni cyo gihe dushobora gukomeza abafite intege nke, tugahumuriza abihebye n’abarwaye (1 Abatesalonike 5:14). Abakristo bafite imitima itaryarya batanga bene izo mpano batitangiriye itama, akaba ari na yo mpamvu abantu baba baje mu materaniro yacu ku ncuro ya mbere batangazwa n’urukundo tugaragarizanya.​—⁠Zaburi 37:21; Yohana 15:12; 1 Abakorinto 14:25.

8 Icyakora, abagize itorero ryacu si bo bonyine tugaragariza urukundo. Tunarugaragariza abavandimwe bacu bo ku isi hose; ni yo mpamvu muri buri Nzu y’Ubwami haba hari agasanduku k’Impano Zigenewe Inzu y’Ubwami. Nubwo twe dushobora kuba dufite Inzu y’Ubwami nziza, hari Abakristo bagenzi bacu babarirwa mu bihumbi bo mu bindi bihugu batagira ahantu hakwiriye ho guteranira. Iyo dutanze Impano zo Kubaka Amazu y’Ubwami, tuba tugaragarije urukundo abo bantu nubwo twaba tutabazi.

9. Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma Abahamya ba Yehova bakundana?

9 Kuki Abahamya ba Yehova bakundana? Yesu yarabibategetse (Yohana 15:17). Kuba bakundana kandi bigaragaza ko umwuka w’Imana ubakoreraho buri muntu ku giti cye no mu rwego rw’itsinda. Urukundo ni kimwe mu bigize ‘imbuto y’umwuka’ (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo Abahamya ba Yehova biga Bibiliya, bakajya mu materaniro ya Gikristo kandi bagasenga Imana nta kudohoka, urukundo rurizana nubwo muri iyi si barimo usanga ‘urukundo rwa benshi rwarakonje.’​—⁠Matayo 24:12.

Imibanire yacu n’abo tudahuje ukwizera

10. Ni iyihe nshingano dufite muri iyi si?

10 Kuba Pawulo yaravuze ibihereranye no ‘kwatura ibyiringiro byacu’ bitwibutsa indi nshingano dufite. Uko kwatura ibyiringiro byacu bikubiyemo kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bataraba abavandimwe bacu b’Abakristo (Matayo 24:14; 28:19, 20; Abaroma 10:9, 10, 13-15). Gukora uwo murimo wo kubwiriza na byo ni ugutanga. Kugira ngo umuntu abashe kuwukora bimusaba igihe, imbaraga, kwitegura no kwitoza, kandi bisaba ko akoresha ku mutungo we. Nyamara, Pawulo yaranditse ati “Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa, mbafiteho umwenda; ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma” (Abaroma 1:⁠14, 15). Kimwe na Pawulo, turamenye ntitukishyure uwo ‘mwenda’ twitangiriye itama!

11. Ni ayahe mahame abiri yo mu Byanditswe agenga imibanire yacu n’abo tudahuje ukwizera, ariko se, ni iki tugomba kuzirikana?

11 Haba se hari ibindi bintu dusabwa gukorera abo tudahuje ukwizera? Yego rwose. Twese tuzi ko ‘isi yose iri mu Mubi’ (1 Yohana 5:19). Tuzi kandi ko Yesu yavuze ko abigishwa be ‘atari ab’isi, nk’uko na we atari uw’isi.’ Ariko rero, turi mu isi, ni ho tubonera amaramuko, kandi ibyinshi mu byo tuba dukeneye ni ho bikorerwa (Yohana 17:11, 15, 16). Ku bw’ibyo rero, dufite ibyo dusabwa gukora muri iyi si. Ibyo ni nk’ibiki? Intumwa Petero yashubije icyo kibazo. Mu ibaruwa yandikiye Abakristo bo muri Aziya Ntoya mbere gato y’uko Yerusalemu irimburwa, harimo imirongo idufasha gushyira mu gaciro mu mibanire yacu n’abo tudahuje ukwizera.

12. Ni mu buhe buryo Abakristo ari “abasuhuke n’abimukira,” kandi ku bw’ibyo, ni iki bagomba kwirinda?

12 Mbere na mbere, Petero yaravuze ati “bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo” (1 Petero 2:11). Mu buryo bw’umwuka, Abakristo b’ukuri ni “abasuhuke n’abimukira” kubera ko icyo berekejeho ibitekerezo mu mibereho yabo ari ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Abasizwe bazajya mu ijuru, naho abagize “izindi ntama” bo bazabe ku isi izaba yahindutse paradizo (Yohana 10:16; Abafilipi 3:20, 21; Abaheburayo 11:13; Ibyahishuwe 7:⁠9, 14-17). Hanyuma se, irari ry’umubiri ryo ni iki? Hakubiyemo nko kurarikira ubukire, kwifuza kuba ikirangirire, kurarikira ubusambanyi n’irindi rari ryavuzwe ko ari “ishyari” no ‘kwifuza.’​—⁠Abakolosayi 3:5; 1 Timoteyo 6:4, 9; 1 Yohana 2:15, 16.

13. Irari ry’umubiri ‘rirwanya ubugingo [bwacu]’ rite?

13 Kurarikira ibintu nk’ibyo ‘birwanya ubugingo [bwacu]’ rwose. Biburizamo imishyikirano dufitanye n’Imana kandi ibyo bigatuma dutakaza ibyiringiro byacu bya Gikristo (“ubugingo” bwacu, cyangwa ubuzima). Urugero, turamutse dutangiye gushishikarira ibintu bijyana ku bwiyandarike, ni gute twazitamba nk’ “ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana”? Niba twaraguye mu mutego wo gukunda ubutunzi, ni gute ‘twazashaka mbere na mbere ubwami’ (Abaroma 12:1, 2; Matayo 6:33; 1 Timoteyo 6:17-19)? Ibyiza ni uko twakurikiza urugero rwa Mose, tugatera umugongo amareshyo y’iyi si dushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Matayo 6:19, 20; Abaheburayo 11:24-26). Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyatuma dushyira mu gaciro mu mibanire yacu n’abo tudahuje ukwizera.

“Mugire ingeso nziza”

14. Kuki twebwe Abakristo duhatanira kugira imyitwarire myiza?

14 Irindi hame umuntu yagenderaho riboneka mu magambo Petero yakurikijeho, agira ati “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo” (1 Petero 2:12). Twebwe Abakristo, duhatanira kuba abantu b’intangarugero. Ku ishuri twigana umwete. Usanga ku kazi aho dukorera dukora cyane kandi turi inyangamugayo, yemwe n’iyo umukoresha wacu yaba ari indashoboka. Mu muryango w’abantu badahuje ukwizera, umugabo cyangwa umugore wizera ashyiraho imihati idasanzwe kugira ngo akurikize amahame ya Gikristo. Si ko buri gihe biba byoroshye, ariko tuzi ko imyitwarire yacu ntangarugero ishimisha Yehova kandi incuro nyinshi ikagira ingaruka nziza ku bantu batari Abahamya.​—⁠1 Petero 2:18-20; 3:1.

15. Tuzi dute ko bizwi hose ko Abahamya ba Yehova bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru?

15 Kuba Abahamya ba Yehova benshi barashoboye kuba intangarugero mu by’umuco bigaragazwa n’amagambo abantu bagiye babavugaho kuva kera, akandikwa mu binyamakuru. Urugero, ikinyamakuru kimwe cyo mu Butaliyani cyagize kiti “abantu bakorana n’Abahamya ba Yehova bavuga ko ari abakozi b’inyangamugayo, badashidikanya ku kwizera kwabo ku buryo usanga kwarabatwaye rwose; ku rundi ruhande, ni abantu bakwiriye gushimirwa kuba bakomera ku muco” (Il Tempo). Ikindi kinyamakuru cy’ahitwa i Buenos Aires ho muri Arijantine, cyagize kiti “hashize imyaka myinshi Abahamya ba Yehova bazwiho kuba ari abaturage bakunda gukora, badasamara, badakunda kwaya kandi batinya Imana” (Herald of Buenos Aires). Umurusiya w’intiti witwa Sergei Ivanenko yaravuze ati “mu isi yose Abahamya ba Yehova bazwiho kuba ari abantu bubahiriza amategeko mu buryo buzira amakemwa, no kuba batanga imisoro babyitayeho.” Umuyobozi w’ikigo kimwe cyo muri Zimbabwe kijya gikodeshwa n’Abahamya ba Yehova mu gihe cy’amakoraniro, yaravuze ati “njya mbona hari Abahamya batoragura impapuro abandi basukura imisarani. Icyo kigo gikorerwamo imurikagurisha bagisiga gisa neza cyane kurusha uko baba bagisanze. Abasore banyu barezwe neza. Iyaba isi yose yari ituwe n’Abahamya ba Yehova.”

Abakristo baraganduka

16. Twitwara dute ku butegetsi, kandi kuki?

16 Nanone Petero yavuze ukuntu twagombye kwitwara ku bategetsi. Yaravuze ati “mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’Umwami wacu: naho yaba umwami, kuko ari we usumba bose, cyangwa abatware, kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi, no gushima abakora neza. Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu . . . [“badashyira mu gaciro,” NW ] , batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu” (1 Petero 2:13-15). Dushimira ku bw’ibyo tugeraho tubikesha za Leta zikorera kuri gahunda, kandi amagambo ya Petero adutera inkunga yo kubaha amategeko zishyiraho tukanatanga imisoro. Impamvu y’ibanze ituma tugandukira ubutegetsi si uko tuzi ko Imana ibuha uburenganzira bwo guhana abica amategeko, ahubwo tubikora ku bw’ “Umwami wacu.” Ni ko Imana ibishaka. Ikindi kandi, ntitwifuza gutukisha izina rya Yehova duhanirwa kuba twakoze amakosa.​—⁠Abaroma 13:1, 4-7; Tito 3:1; 1 Petero 3:17.

17. Iyo abantu “badashyira mu gaciro” baturwanya, ni iki dushobora kwiringira?

17 Ikibabaje ariko, ni uko hari abategetsi “badashyira mu gaciro” badutoteza cyangwa bakaturwanya mu bundi buryo, urugero nko gushyigikira udutsiko tudusebya. Nyamara, mu gihe cyagenwe na Yehova ibinyoma byabo biratahurwa maze bikazibywa. Imyifatire yacu ya Gikristo na yo ubwayo irababwira. Ni yo mpamvu akenshi abategetsi b’inyangamugayo bakunda kudushimira ko dukora neza.​—⁠Abaroma 13:3; Tito 2:7, 8.

Imbata z’Imana

18. Ni gute twebwe Abakristo twakwirinda gukoresha nabi umudendezo dufite?

18 Hanyuma Petero yatanze umuburo agira ati “mume[r]e nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi, ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana” (1 Petero 2:16; Abagalatiya 5:13). Ubumenyi ubu dufite kuri Bibiliya bwatubatuye ku nyigisho z’amadini y’ibinyoma (Yohana 8:32). Ikindi nanone, dufite uburenganzira bwo kwihitiramo ikitunogeye. Ariko kandi, uwo mudendezo dufite ntituwukoresha nabi. Iyo duhitamo incuti, imyambaro, uburyo bwo kwirimbisha, imyidagaduro ndetse n’ibyo tunywa n’ibyo turya, twibuka ko Abakristo b’ukuri ari imbata z’Imana, ko batishimisha ubwabo. Duhitamo gukorera Yehova aho kuba imbata z’irari ry’umubiri cyangwa iz’imideri n’ibintu bigezweho mu isi.​—⁠Abagalatiya 5:24; 2 Timoteyo 2:22; Tito 2:11, 12.

19-21. (a) Tugomba kubona dute abantu bari mu nzego z’ubutegetsi? (b) Ni gute bamwe bagaragaje ko bakunda abavandimwe bo ku isi hose? (c) Ni iyihe nshingano y’ingenzi kurusha izindi zose dufite?

19 Petero yakomeje agira ati “mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami” (1 Petero 2:17). Kubera ko Yehova Imana areka abantu bakajya mu nzego zitandukanye z’ubutegetsi, tubaha icyubahiro kibakwiriye. Turanabavuga mu masengesho yacu kugira ngo twemererwe gukomeza umurimo wacu mu mahoro twubaha Imana (1 Timoteyo 2:1-4). Ariko nanone, ‘dukunda’ abavandimwe bacu bo ku isi hose. Dukora ibishobora kungura abavandimwe bacu b’Abakristo, si ibibagirira nabi.

20 Urugero, igihe igihugu kimwe cyo muri Afurika cyayogozwaga n’ubwicanyi bushingiye ku moko, imyifatire y’Abahamya ba Yehova yatangaje benshi. Ikinyamakuru kimwe cyo mu Busuwisi cyagize kiti “mu mwaka wa 1995, Umuryango Ushinzwe Kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Afurika . . . wavuze ko uretse Abahamya ba Yehova bonyine, andi madini yose yagize uruhare muri ubwo bwicanyi” (Reformierte Presse). Igihe ibihugu byo hanze byamenyaga ibyabaye, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu by’u Burayi bahise boherereza abavandimwe babo n’abandi bantu bo muri icyo gihugu cyari mu makuba imfashanyo z’ibyokurya n’imiti (Abagalatiya 6:10). Bumviye amagambo avugwa mu Migani 3:27, agira ati “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera.”

21 Ariko kandi, uretse kubaha buri mutegetsi uwo ari we wese wo muri iyi si no gukunda abavandimwe bacu, hari ikindi kintu gikomeye kurushaho kitureba. Icyo ni ikihe? Petero yaravuze ati “mwubahe Imana.” Yehova tumugomba ibirenze ibyo tugomba undi muntu uwo ari we wese. Mu buhe buryo? Kandi se ni gute twakuzuza ibyo dusabwa n’Imana kandi tugaha abategetsi ibibakwiriye nta kubogama? Ibyo bibazo bizasubizwa mu gice gikurikira.

Mbese, uribuka?

• Ni izihe nshingano Abakristo bafite mu muryango?

• Ni gute mu itorero dushobora kugaragaza ko dufite umutima wo gutanga?

• Ni iki dusabwa gukorera abandi bantu tudahuje ukwizera?

• Ni izihe nyungu zimwe na zimwe zibonerwa mu gukomeza kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ni gute umuryango wa Gikristo ushobora kuba isoko y’ibyishimo byinshi?

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Kuki Abahamya ba Yehova bakundana?

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Mbese, dushobora gukunda abavandimwe bacu n’iyo twaba tutabazi?