Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nta wuhezwa mu Nzu y’Ubwami

Nta wuhezwa mu Nzu y’Ubwami

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Nta wuhezwa mu Nzu y’Ubwami

IGIHE Yesu Kristo yatozaga abigishwa be gukora umurimo wo kubwiriza, yabateye inkunga yo ‘kurangururira hejuru y’amazu’ (Matayo 10:27). Ni koko, bagombaga gukora umurimo wa Gikristo ku mugaragaro. Mu guhuza n’iyo nama, Abahamya ba Yehova na bo bakora umurimo wabo ku mugaragaro. Uko gukorera ibintu ku mugaragaro byatumye Abahamya ba Yehova batsinda ababarwanya kandi bituma bavugwa neza.

Nubwo ari nta wuhezwa mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, usanga abantu bamwe bagononwa kwinjira mu Nzu y’Ubwami kubera ko babafitiye urwikekwe. Ibyo ni ko biri muri Finilande. Hari abandi baterwa isoni gusa no kujya ahantu batamenyereye. Igihe inzu y’Ubwami yubatswe cyangwa igihe havuguruwe iyari isanzwe, akenshi hategurwa umunsi wo kuyisura hari n’icyo kunywa. Imihati yihariye ishobora gushyirwaho kugira ngo hatumirwe abaturanyi basure iyo Nzu y’Ubwami kandi bamenye ibikorwa by’Abahamya ba Yehova.

Mu gace kamwe, Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda yo gutanga amagazeti kuri uwo munsi wo gusura Inzu y’Ubwami nshya. Abahamya ba Yehova babiri bahuye n’umugabo ukuze wababwiye ko yakundaga gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Reveillez-vous! Abo bavandimwe bamubwiye ko uwo munsi hari gahunda yo gusura Inzu y’Ubwami kandi bamusaba ko bajyanayo. Uwo mugabo yababwiye ko kwifatanya na bo byari kumushimisha. Umugore we amaze kumva icyo kiganiro, yaramubwiye ati “nanjye ntunsiga!”

Uwo mugabo amaze kwinjira mu Nzu y’Ubwami, yarayitegereje maze agira ati “ibyo ari byo byose iyi si umukara! Ni nziza kandi irakeye. Bari barambwiye ko Inzu y’Ubwami ari umukara!” Uwo mugabo n’umugore we bahamaze umwanya, kandi basabye bimwe mu bitabo byari aho.

Hari itorero rimwe ryifuje kunyuza itangazo mu kinyamakuru cyo muri ako gace rimenyesha abantu ko ku munsi Inzu y’Ubwami yari kwegurirwa Yehova hari hateganyijwe na gahunda yo kuyisura. Igihe umuyobozi w’icyo kinyamakuru yabonaga iryo tangazo, yasabye ko hakwandikwa ingingo ivuga kuri ibyo bintu. Abavandimwe barabyemeye, maze nyuma y’aho gato muri icyo kinyamakuru hasohoka ingingo itera inkunga iri kuri kimwe cya kabiri cy’ipaji. Iyo ngingo yasobanuye ibyari bigiye kuba n’ibikorwa by’itorero ry’Abahamya ba Yehova muri ako gace.

Iyo ngingo imaze gusohoka, hari Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru wahuye n’umuturanyi wamubwiye ati “uyu munsi hari ingingo ishishikaje ivuga ibihereranye n’Abahamya ba Yehova yasohotse mu kinyamakuru!” Mushiki wacu yaboneyeho uburyo bwo kumubwiriza kandi nyuma y’aho yamuhaye agatabo Les Témoins de Jéhovah du xxe siècle.

Uretse kuba izo gahunda zo gusura Inzu z’Ubwami hamwe no kuzegurira Yehova zivanaho urwikekwe abantu baba bafitiye Abahamya ba Yehova, zinatera ababwiriza inkunga yo gutumirira abantu benshi cyane kujya mu materaniro. Ni koko, mu bihugu byinshi, hakubiyemo na Finilande, abantu bamenye ko ari nta wuhezwa mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.