Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twiziritse ku murimo wacu

Twiziritse ku murimo wacu

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twiziritse ku murimo wacu

BYAVUZWE NA HERMANN BRUDER

Bampitishijemo gukora imyaka itanu mu ngabo z’Abafaransa bakoreraga mu mahanga cyangwa ngashyirwa mu buroko muri Maroc. Reka mbasobanurire ukuntu naje kugera muri iyo mimerere.

NAVUTSE mu mwaka wa 1911, mvukira mu mujyi wa Oppenau mu Budage, imyaka itatu gusa mbere y’uko intambara ya mbere y’isi yose itangira. Ababyeyi banjye ari bo Joseph na Frida Bruder babyaye abana b’abahungu n’abakobwa 17. Nari uwa 13.

Nibuka ukuntu kera nkiri muto najyaga mbona abasirikare bamanuka mu muhanda munini wo mu mujyi twari dutuyemo. Nagendaga inyuma y’abaririmbyi bagendaga baririmba muri ako karasisi, nkagerana na bo kuri sitasiyo kugira ngo ndebe ukuntu papa n’abandi bagabo babaga bambaye imyenda ya gisirikare binjiraga muri gari ya moshi. Iyo abagore bamwe na bamwe bari aho babonaga gari ya moshi igiye, baraturikaga bakarira. Nyuma y’aho gato, umupadiri w’iwacu yaje gutanga ikibwiriza kirekire mu kiliziya, maze asoma n’amazina y’abantu bane bari baguye ku rugamba barwanirira igihugu cyabo. Yagize ati “ubu bari mu ijuru.” Umugore wari uhagaze iruhande rwanjye yaguye igihumure.

Papa yaje kurwara tifoyide mu gihe yari ku rugamba barwana n’Abarusiya. Yaje yaranegekaye cyane maze bahita bamwinjiza mu bitaro by’aho ngaho iwacu. Nuko padiri arambwira ati “genda ujye mu nzu y’amasengesho iri iruhande rw’irimbi maze usenge Data wa Twese incuro 50 na Ndakuramutsa Mariya incuro 50, ni bwo papa wawe azakira.” Nakurikije iyo nama ye, ariko papa yaje gupfa bukeye bw’aho. Ndetse no ku mwana muto, intambara yari ikintu kibabaje cyane.

Uko naje kubona ukuri

Hagati y’umwaka wa 1919 n’uwa 1939, kubona akazi mu Budage byari bigoye cyane. Ariko kandi, nyuma y’aho mviriye mu ishuri mu mwaka wa 1928, nabonye akazi ko gukora mu busitani i Basel mu Busuwisi.

Nari Umugatolika ukomeye kimwe na papa. Intego yanjye yari iyo kwiha Imana, nkajya kuba mu muryango wo mu Buhindi witwaga Capucin. Igihe murumuna wanjye witwaga Richard, icyo gihe wari warabaye Umuhamya wa Yehova, yamenyaga iyo migambi nari mfite, byaramuhagurukije aza mu Busuwisi, kugira ngo agerageze kumbuza. Yaramburiye ku bihereranye n’akaga gashobora guturuka ku kwiringira abantu, cyane cyane abayobozi b’amadini, maze antera inkunga yo gusoma Bibiliya nkaba ari yo niringira. Nubwo nashidikanyaga, naguze Bibiliya y’Isezerano Rishya ntangira kujya nyisoma. Buhoro buhoro, natangiye kubona ko imyizerere yanjye nta ho yari ihuriye n’inyigisho za Bibiliya.

Igihe kimwe ari ku Cyumweru mu mwaka wa 1933, nari ndi kwa Richard mu Budage maze anyereka umugabo n’umugore we b’Abahamya ba Yehova. Bamaze kumenya ko njya nsoma Bibiliya, bampaye agatabo kitwaga La Crise. * Nagashyize hasi bibaye hafi saa sita z’ijoro. Nizeye rwose ko nabonye ukuri!

Abahamya ba Yehova b’i Basel bampaye imibumbe ibiri y’igitabo Études des Écritures * hamwe n’amagazeti n’ibindi bitabo. Kubera ko ibyo nasomaga byanshimishije cyane, nagiye kureba umupadiri w’aho ngaho iwacu maze musaba ko yavana izina ryanjye mu gitabo cya kiliziya. Byaramurakaje cyane maze ambwira ko ngomba kuba ngiye gutakaza ukwizera. Mu by’ukuri, sinari ndimo ntakaza ukwizera. Bwari bubaye ubwa mbere mu buzima bwanjye ntangira kugira ukwizera nyakuri.

Abavandimwe b’i Basel bateganyaga kujya kubwiriza ku mupaka w’u Bufaransa kuri iyo mpera y’icyumweru. Umwe mu bavandimwe yansobanuriye mu bugwaneza ko batantumiye ngo njyane na bo kubera ko ari bwo nari ngitangira kwifatanya n’itorero. Ibyo ntibyanciye intege, ahubwo namubwiye ko nifuza cyane kubwiriza. Yaje kubiganiraho n’undi musaza, hanyuma ampa ifasi mu Busuwisi ngo njye nyibwirizamo. Ku cyumweru kare kare mu gitondo, nafashe igare ryanjye n’isakoshi yarimo ibitabo 4, amagazeti 28 n’udutabo 20, njya mu mudugudu w’i Kersatz wari hafi y’i Basel. Nasanze abenshi mu baturage b’aho bagiye mu misa. Nyamara, byageze saa tanu isakoshi yanjye isigayemo ubusa.

Igihe nabwiraga abavandimwe ko nshaka kubatizwa, bagiranye nanjye ikiganiro gikomeye, bambaza n’ibibazo byimbitse bihereranye n’ukuri. Nashimishijwe n’ishyaka ryabo, n’ukuntu bari indahemuka kuri Yehova no ku muteguro we. Itumba rigeze, umuvandimwe umwe yambatirije mu muvure bogeramo, mu nzu y’umusaza umwe w’itorero. Ndacyibuka ukuntu numvise mfite ibyishimo bitavugwa, n’imbaraga nyinshi. Ubwo hari mu mwaka wa 1934.

Nkora mu Isambu y’Ubwami

Mu mwaka wa 1936, naje kumenya ko Abahamya ba Yehova baguze isambu mu Busuwisi. Nasabye kujya nkora muri iyo sambu. Mbega ukuntu nishimye cyane igihe bantumiraga kuza gukora muri iyo sambu y’Ubwami yari i Steffisburg, mu birometero bigera kuri 30 uvuye i Berne! Igihe cyose byanshobokeraga, nafashaga abandi mu mirimo na bo bakoraga muri iyo sambu. Kuba kuri Beteli byanyigishije akamaro ko kugira umwuka w’ubufatanye.

Ikintu gikomeye cyabaye mu mibereho yanjye yo kuri Beteli ni igihe Umuvandimwe Rutherford yasuraga iyo sambu mu mwaka wa 1936. Yarahageze abona ukuntu inyanya zacu zari nini, abona n’ukuntu indi myaka ari myiza, aramwenyura, agaragaza ko yishimye rwose. Mbega ukuntu yari umuvandimwe mwiza!

Nari maze imyaka isaga itatu nkora muri iyo sambu, maze haza urwandiko rwari ruturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nuko bararudusomera mu gihe cy’amafunguro ya mu gitondo. Iyo barwa yatsindagirizaga ukuntu umurimo wo kubwiriza wihutirwa cyane, inasaba ko abifuza kujya gukora ubupayiniya mu bihugu by’amahanga bajyayo. Nahise mbyemera ako kanya. Muri Gicurasi 1939, noherejwe gukorera muri Brezili.

Icyo gihe nateraniraga mu Itorero rya Thun ryari hafi y’Isambu y’Ubwami. Ku Cyumweru, bamwe muri twe twakoraga urugendo rw’amasaha abiri ku igare tugiye kubwiriza mu karere k’imisozi miremire ya Alpes. Margaritha Steiner yajyanaga natwe. Hari igitekerezo cyahise kinzamo: naratekereje nti ‘harya, Yesu ntiyohereje abigishwa be ari babiri babiri? Nabwiye Margaritha nihitira gusa ko banyohereje gukorera muri Brezili, maze ambwira ko na we yari afite icyifuzo cyo gukorera umurimo aho ubufasha bwari bukenewe cyane. Twaje gushyingiranwa ku itariki ya 31 Nyakanga 1939.

Tubuzwa kugenda tutari tubyiteze

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 1939, twafashe ubwato ku cyambu cya Le Havre mu Bufaransa, tugenda twerekeje i Santos muri Brezili. Kubera ko imyanya yose yajyagamo abantu babiri yari yashize, byadusabye kujya mu byumba bitandukanye. Tugeze mu nzira, haje inkuru yavugaga ko u Bwongereza n’u Bufaransa byatangaje ku mugaragaro ko byatangiye kurwanya u Budage. Abadage 30 bari muri ubwo bwato bamaze kubyumva batangiye kuririmba indirimbo y’igihugu cy’u Budage. Ibyo byarakaje cyane uwari uyoboye ubwato maze arabuhindukiza abwerekeza ku cyambu cy’i Safi, muri Maroc. Abagenzi bari bafite impapuro z’inzira zo mu Budage bahawe iminota itanu gusa ngo babe bavuye mu bwato. Muri abo twarimo natwe.

Twamaze umunsi wose dufungiwe ku biro by’abapolisi, hanyuma badupakira muri cya bisi cyashaje batujyana muri gereza y’i Marrakech, mu birometero 140. Iminsi yakurikiyeho yabaye mibi cyane. Za kasho twarimo zari zuzuye abantu kandi hatabona. Akobo twese twitumagamo kahoraga kaziba. Bahaye buri muntu igifuka cyanduye cyo kuryamaho, maze iyo byageraga nijoro, imbeba zarazaga zikaturya udutsinsino. Batugaburiraga kabiri ku munsi, mu bikombe byaguye umugese.

Hari umusirikare mukuru wambwiye ko bashoboraga kundekura, mbaye nemeye gukora imyaka itanu mu ngabo z’Abafaransa bakoreraga mu mahanga. Narabyanze, bituma bangirira nabi amasaha 24 yose. Hafi icyo gihe cyose nari ndimo nsenga.

Nyuma y’iminsi umunani, abayobozi ba gereza banyemereye ko najya kureba Margaritha. Yari yarananutse cyane, ahora arira buri gihe. Nagerageje kumurema agatima. Baduhase ibibazo hanyuma badushyira muri gari ya moshi batujyana i Casablanca, tugezeyo Margaritha ararekurwa. Noherejwe muri gereza y’i Port Lyautey (ubu hitwa Kenitra), mu birometero 180. Uwari uhagarariye u Busuwisi muri icyo gihugu yagiriye Margaritha inama yo gusubira mu Busuwisi, ariko yanze rwose kunsiga. Mu mezi abiri namaze i Port Lyautey, yakoraga urugendo buri munsi aje i Casablanca kundeba no kungemurira.

Umwaka umwe mbere y’aho, Abahamya ba Yehova bari barasohoye igitabo cyitwaga Kreuzzug gegen das Christentum (Intambara yo Kurwanya Abakristo), kugira ngo bagaragarize abantu ko Abahamya batari bafatanyije n’ishyaka rya Nazi. Igihe nari aho ngaho muri gereza, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova by’ahitwa i Berne byandikiye abayobozi b’Abafaransa, biboherereza na kopi y’icyo gitabo kugira ngo bibagaragarize ko tutari abo mu ishyaka rya Nazi. Margaritha na we yakoze akazi gahebuje ko kujya kureba abategetsi kugira ngo agerageze kubumvisha ko turengana. Twaje kwemererwa kuva muri Maroc mu mpera z’umwaka wa 1939.

Tumaze gufata ubwato tugiye muri Brezili, twongeye kumenya ko amato y’intambara y’u Budage yarasaga amato yacaga mu nyanja ya Atalantika, kandi ko ari twe yari kwibasira. Nubwo ubwato Jamaique twarimo bwari ubw’abacuruzi, bwari butunzeho intwaro imbere n’inyuma. Ku manywa, uwari uyoboye ubwato yabucishaga hirya no hino agenda arasa. Nijoro twagendaga tujimije amatara kugira ngo Abadage bataturabukwa. Mbega ukuntu twishimye cyane ubwo amaherezo twageraga ku cyambu cy’i Santos, muri Brezili, tariki ya 6 Gashyantare 1940, nyuma y’amezi asaga atanu tuvuye mu Burayi!

Twongera gufungwa

Aho twoherejwe kubwiriza ubwa mbere ni mu mujyi wa Montenegro uri mu ntara ya Rio Grande do Sul, mu majyepfo ya Brezili. Uko bigaragara, abayobozi ba kiliziya bari bamaze kumenya ko twahageze. Tumaze kubwiriza amasaha abiri gusa, abapolisi baradufashe maze batwambura icyuma cyariho za disikuru zishingiye kuri Bibiliya, batwara n’ibitabo byacu byose ndetse n’amasakoshi yacu yo kubwiriza twari twaraguriye muri Maroc, yari akozwe mu ruhu rw’ingamiya. Umupadiri umwe n’undi mugenzi we wavugaga Ikidage bari badutegerereje ku biro by’abapolisi. Bateze amatwi igihe umukuru w’abapolisi yahitishaga imwe muri za disikuru zatanzwe n’Umuvandimwe Rutherford zari kuri cya cyuma yari yaratwambuye. Rwose Umuvandimwe Rutherford yavuze ibintu uko biri, adaciye ku ruhande! Hajemo igice cyavugaga ibyerekeye Vatikani, maze wa mupadiri azabiranywa n’uburakari ahita agenda.

Abapolisi batwimuriye mu murwa mukuru ari wo Pôrto Alegre, babisabwe na musenyeri w’i Santa Maria. Margaritha yahise arekurwa maze ajya kwiyambaza intumwa yari ihagarariye u Busuwisi. Yamugiriye inama yo gusubira mu Busuwisi. Nanone yanze kunsiga. Margaritha yambereye indahemuka. Narekuwe nyuma y’iminsi mirongo itatu maze guhatwa ibibazo. Abapolisi badusabye ko mu minsi icumi twaba twamaze kuva muri iyo ntara, bitaba ibyo “tugahura n’akaga.” Ibiro bikuru by’i Brooklyn byadusabye kujya mu mujyi wa Rio de Janeiro.

“Nimusome iyi karita”

Mbega ukuntu twagize ibyishimo mu murimo wo kubwiriza muri Brezili, nubwo mu ikubitiro twahuye n’ingorane! Twakomeje kuba bazima, twongera twuzuza amasakoshi ibitabo, kandi mu karere ka Rio de Janeiro hose twagombaga kuhabwiriza. None se, ni gute twari kubwiriza kandi tutazi Igiporutugali? Twabwirizaga dukoresheje ikarita yabaga yanditsweho amagambo twerekaga abantu kugira ngo bayisomere. Amagambo ngo “Por favor, leia este cartão” (“Nimusome iyi karita”) ni yo magambo ya mbere y’Igiporutugali twakoresheje mu murimo wo kubwiriza. Kandi se mbega ukuntu iyo karita yagize ingaruka nziza! Mu kwezi kumwe gusa, twatanze ibitabo bisaga 1.000. Benshi bakiriye ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya baje kwemera ukuri. Tuvugishije ukuri, ibitabo byacu byabwirije mu buryo bwiza cyane kurusha uko twari kubikora. Ibyo byanyumvishije akamaro ko gusigira abantu bashimishijwe ibitabo byacu.

Muri icyo gihe, Rio de Janeiro yari umurwa mukuru wa Brezili, kandi twajyaga kubwiriza mu mazu ya leta maze ubutumwa bwacu bukakirwa neza. Jyewe ubwanjye nagize igikundiro cyo kubwiriza minisitiri w’imari na minisitiri w’ingabo. Icyo gihe, nabonye igihamya cy’uko umwuka wa Yehova ukora.

Hari igihe kimwe narimo mbwiriza mu mujyi wa Rio de Janeiro rwagati, nuko nza kwinjira mu Ngoro y’Ubutabera. Nagiye kubona mbona muri icyo cyumba harimo abantu bari bambaye imyenda y’umukara, basaga n’aho bari mu muhango wo guhamba. Negereye umugabo umwe wagaragaraga cyane maze muhereza ya karita. Yewe, nta bwo bari mu muhango wo guhamba. Ahubwo, ni abanyarukiko nari narogoye, nkaba narimo mvugana n’umucamanza. Yarasetse maze abwira abarinzi ngo bahumure. Yemeye mu bugwaneza igitabo cyitwaga Enfants, * ampa n’impano. Nsohotse, umwe mu barinzi yanyeretse amagambo yagaragaraga neza yari yanditswe ku muryango, yavugaga ngo Proibida a entrada de pessoas estranhas (nta muntu wo hanze wemererwa kwinjira hano).

Ahandi hantu twabwirije bikagira ingaruka nziza ni ku cyambu. Rimwe naje guhura n’umusare wemeye ibitabo byacu mbere y’uko yongera kugenda. Nyuma y’aho, twaje kumubona yaje mu ikoraniro. Umuryango we wose wari waremeye ukuri, na we ubwe akaba yari afite amajyambere. Byaradushimishije cyane.

Ariko kandi, ibintu byose si ko byabaye byiza. Kubera ko twari dufite uruhushya rwo gucumbika rw’amezi atandatu gusa, rwararangiye, tukaba twarashoboraga kwirukanwa muri icyo gihugu. Twandikiye abo ku cyicaro gikuru tubabwira uko ibintu bimeze, maze Umuvandimwe Rutherford atwandikira ibarwa ishimishije cyane yaduteraga inkunga yo gukomeza kwihangana, anatubwira uko twagombaga kubigenza. Twifuzaga kuguma muri Brezili, kandi amaherezo twaje guhabwa uruhushya rwo gutura burundu muri icyo gihugu, tukaba twararubonye mu mwaka wa 1945 tubifashijwemo n’umwavoka.

Umurimo w’igihe kirekire

Mbere y’aho ariko, mu mwaka wa 1941 twibarutse umwana w’umuhungu witwaga Jonathan, Ruth we avuka mu mwaka wa 1943 naho Esther mu mwaka wa 1945. Byansabye gukora akazi gasanzwe kugira ngo nite kuri uwo muryango wacu wari umaze kwiyongera. Margaritha yakomeje umurimo w’igihe cyose kugeza aho tubyariye umwana wa gatatu.

Kuva mbere hose, twagiye tubwiriza hamwe twese mu rwego rw’umuryango, tukaba twarabwirizaga mu duce two mu mujyi twakoraniragamo abantu benshi, aho za gari ya moshi zihagarara, mu mihanda no mu duce twakorerwagamo ubucuruzi. Ku wa Gatandatu nimugoroba, twatangaga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kandi ibyo bihe byabaga bishimishije cyane.

Buri mwana wese yari afite ake kazi yagombaga gukora mu rugo. Jonathan yari ashinzwe gusukura ifuru n’igikoni. Abakobwa bozaga firigo, bagakubura imbuga, bagahanagura n’inkweto zacu. Ibyo byatumye biga gukora ibintu kuri gahunda no kumenya kwibwiriza. Kuri ubu, abana bacu ni abakozi b’abanyamwete, bazi gufata neza inzu zabo n’ibindi bintu bafite, ibyo bikaba bidushimisha cyane jyewe na Margaritha.

Nanone kandi, twabaga twiteze ko abana bacu bitwara neza mu materaniro. Mbere y’uko porogaramu itangira, banywaga agakombe k’amazi, kandi bakajya kwituma. Mu gihe cy’amateraniro, Jonathan yicaraga ibumoso bwanjye, Ruth iburyo, hagakurikiraho Margaritha, maze Esther akicara iburyo bwe. Ibyo byatumaga batarangara, maze batangira gufata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kuva bakiri bato.

Yehova yahiriye imihati yacu. Abana bacu bose baracyakomeza gukorera Yehova mu budahemuka, no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bafite ibyishimo. Jonathan ni umusaza mu Itorero rya Novo Méier, muri Rio de Janeiro.

Umwaka wa 1970 waje kugera abana bacu bose baramaze gushaka ari nta n’umwe ukiba mu rugo, bityo jye na Margaritha twiyemeje kujya gukora umurimo aho ubufasha bwari bukenewe cyane. Aho twagiye ubwa mbere ni ahitwa Poços de Caldas, mu Ntara ya Minas Gerais, hari itsinda rito ry’ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 19. Narababaye cyane mbonye ahantu bateraniraga, mu cyumba cyari hasi y’ubutaka kidafite amadirishya, kandi cyari cyarangiritse cyane gikeneye gusanwa. Twahise dutangira gushaka aho twabona Inzu y’Ubwami ikwiriye maze bidatinze tuba tubonye inzu nziza cyane yari iri n’ahantu heza. Mbega ukuntu byagize ingaruka zikomeye! Imyaka ine n’igice nyuma y’aho, umubare w’ababwiriza wari wariyongereye ugera ku 155. Mu mwaka wa 1989, twimukiye ahitwa Araruama, muri Rio de Janeiro, tuhakorera umurimo imyaka icyenda. Icyo gihe, amatorero abiri mashya yavutse duhari.

Kwizirika ku murimo wacu byaduhesheje ingororano

Mu mwaka wa 1998, ibibazo by’uburwayi no gushaka kuba hafi y’abana bacu byatumye twimukira i São Gonçalo, muri Rio de Janeiro. Na n’ubu ndacyari umusaza w’itorero. Dukora uko dushoboye kose tukifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Margaritha akunze kubwiriza ku iduka riri hafi y’iwacu, kandi itorero ryatugiriye neza riduha ifasi hafi aho, ku buryo bitworohera kuyibwirizamo uko imimerere y’ubuzima ibitwemerera kose.

Ubu jye na Margaritha tumaze imyaka isaga 60 turi abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye. Twebwe ubwacu twiboneye ko ‘baba abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu’ (Abaroma 8:38, 39). Kandi se mbega ibyishimo twagize byo kubona hakorakoranywa abagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka ku isi itunganye, bakikijwe n’ibiremwa by’Imana bihebuje (Yohana 10:16)! Igihe twageraga mu mujyi wa Rio de Janeiro mu mwaka wa 1940, warimo itorero rimwe gusa n’ababwiriza 28. Kuri ubu, uwo mujyi urimo amatorero agera kuri 250, n’ababwiriza b’Ubwami basaga 20.000.

Hari igihe twashoboraga kuba twarisubiriye mu Burayi tugasanga imiryango yacu. Ariko hano muri Brezili ni ho Yehova yatwohereje gukorera umurimo. Mbega ukuntu twishimira kuba twarawiziritseho!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntibigicapwa.

^ par. 12 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.

^ par. 33 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Ku Isambu y’Ubwami, i Steffisburg, mu Busuwisi, mu mpera z’imyaka ya za 30 (ndi hirya ibumoso)

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mbere gato y’uko dushyingirwa, mu mwaka wa 1939

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

I Casablanca mu myaka ya za 40

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Tubwiriza twese hamwe uko turi umuryango

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Twifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe