Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakristo barakenerana

Abakristo barakenerana

Abakristo barakenerana

“Turi ingingo za bagenzi bacu.”​—ABEFESO 4:25.

1. Ni iki igitabo kimwe cyavuze ku bihereranye n’umubiri w’umuntu?

UMUBIRI w’umuntu uremwe mu buryo butangaje! Igitabo kimwe kigira kiti ‘abantu bavuga ko umubiri ari imashini, ya yindi ya kabuhariwe mu mashini zose zaba zarakozwe. Yego birumvikana ko umubiri w’umuntu atari imashini. Ariko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ugereranywa na yo. Kimwe n’uko bimeze ku mashini, buri gice cy’umubiri kiba gifite umurimo wihariye gikora. Ariko rero, ibyo bice byose bikorera hamwe bityo bigatuma umubiri cyangwa imashini bikora neza’ (The World Book Encyclopedia).

2. Ni mu buhe buryo itorero rya Gikristo rimeze nk’umubiri w’umuntu?

2 Koko rero, umubiri w’umuntu ugizwe n’ibice cyangwa ingingo nyinshi zitandukanye, kandi buri gice kigira uruhare rw’ingenzi mu mikorere yawo. Nta mutsi, umukaya cyangwa urundi rugingo rudafite icyo rumaze. Mu buryo nk’ubwo, buri wese mu bagize itorero rya Gikristo ashobora kugira uruhare mu gutuma riba rizima kandi rikaba ryiza mu buryo bw’umwuka (1 Abakorinto 12:14-26). Nubwo nta muntu mu itorero wagombye kumva ko aruta abandi, nta n’umwe nanone wagombye kumva ko ari nta cyo amaze.—Abaroma 12:3.

3. Ni mu buhe buryo amagambo ari mu Befeso 4:25 agaragaza ko Abakristo bakenerana?

3 Nk’uko ingingo z’umubiri w’umuntu zuzuzanya, ni na ko Abakristo bakenerana. Intumwa Pawulo yabwiye bagenzi be basizwe bari bahuje ukwizera ati “mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu” (Abefeso 4:25). Kubera ko abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga “umubiri wa Kristo,” buri wese ari ‘urugingo rwa mugenzi we,’ babwizanya ukuri kandi bagashyira hamwe rwose. Koko rero, buri wese muri bo ni urugingo rwa bagenzi be (Abefeso 4:11-13). Igishimishije ni uko abo Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bunze ubumwe n’Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bavugisha ukuri kandi babashyigikiye.

4. Abakiri bashya bafashwa bate?

4 Buri mwaka, habatizwa abantu babarirwa mu bihumbi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izaba yahindutse paradizo. Abandi bavandimwe bagize itorero bishimira kubafasha kugira ngo ‘batere imbere’ (Abaheburayo 6:1-3, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Babafasha wenda babasubiza ibibazo bibaza ku bihereranye na Bibiliya cyangwa bakabatoza mu murimo wo kubwiriza. Dushobora gufasha abakiri bashya tubaha urugero rwiza binyuriye mu kwifatanya buri gihe mu materaniro ya Gikristo. Mu gihe cy’akaga, dushobora nanone kubatera inkunga cyangwa tukabahumuriza (1 Abatesalonike 5:14, 15). Twagombye buri gihe gushaka uburyo twafasha abandi kugira ngo bakomeze ‘kugendera mu kuri’ (3 Yohana 4). Twese, twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twaba ari bwo tugitangira kugendera mu kuri cyangwa twaba tumaze imyaka tukugenderamo, dushobora gutuma bagenzi bacu duhuje ukwizera bamererwa neza mu buryo bw’umwuka; kandi rwose baradukeneye.

Bamuhaye ubufasha yari akeneye

5. Ni mu buhe buryo Akwila na Purisikila bafashije Pawulo?

5 Abakristo bashatse ni bamwe mu babonera ibyishimo mu gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera. Urugero, umugabo witwa Akwila n’umugore we Purisikila, bafashije Pawulo. Bamwakiriye mu rugo rwabo, bafatanya na we mu kuboha amahema, bamufasha no gushinga itorero rishya ry’i Korinto (Ibyakozwe 18:1-4). Mu buryo butavuzwe muri Bibiliya, bari hafi no gucibwa imitwe bamuzira! Babaga i Roma igihe Pawulo yabwiraga Abakristo bo muri ako karere ati “muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa, kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima” (Abaroma 16:3, 4). Kimwe na Akwila na Purisikila, hari Abakristo muri iki gihe bashinga amatorero kandi mu buryo butandukanye bagafasha bagenzi babo bahuje ukwizera, ndetse bakagera nubwo bemera gucibwa imitwe banga ko ababatoteza bagirira nabi cyangwa bakica abandi bagaragu b’Imana.

6. Ni ubuhe bufasha Apolo yahawe?

6 Nanone kandi, Akwila na Purisikila bafashije Apolo wari Umukristo w’intyoza wigishaga abantu bo muri Efeso ibya Kristo Yesu. Icyo gihe, Apolo yari azi umubatizo wa Yohana gusa, wari ugamije gutuma abantu bihana ibyaha bakoze barenga ku isezerano ry’Amategeko. Kubera ko Akwila na Purisikila babonye ko Apolo yari akeneye gufashwa, ‘bamusobanuriye Inzira y’Imana, kugira ngo arusheho kuyimenya neza.’ Birashoboka ko baba baramusobanuriye ko umubatizo wa Gikristo wari ukubiyemo kwibizwa mu mazi no gusukwaho umwuka wera. Apolo yashyize mu bikorwa ibyo yabwiwe. Hashize igihe, ubwo yari muri Akaya, ‘ubuntu bw’Imana bwamuteye gufasha cyane abizeye: kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y’abantu, abereka mu Byanditswe yuko Yesu ari we Kristo’ (Ibyakozwe 18:24-28). Incuro nyinshi, ibyo tubwirwa na bagenzi bacu duhuje ukwizera, bidufasha kurushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Aho na ho, buri wese akenera ubufasha bwa mugenzi we.

Gutanga imfashanyo

7. Abakristo b’i Filipi bakoze iki igihe bagenzi babo bari bakeneye ubufasha?

7 Abakristo bo mu itorero ry’i Filipi bakundaga Pawulo cyane, kandi igihe yari i Tesalonike bamwohererezaga ibintu yabaga akeneye (Abafilipi 4:15, 16). Igihe abavandimwe b’i Yerusalemu bari bakennye, ab’i Filipi bagaragaje ko bari biteguye kubafasha ndetse batanga kurenza uko bari bifite. Pawulo yagaragaje ugushimira rwose ku bw’imyifatire abavandimwe na bashiki be b’i Filipi bagaragaje, ku buryo yavuze ko babereye urugero abo bari bahuje ukwizera.—2 Abakorinto 8:1-6.

8. Epafuradito yari muntu ki?

8 Igihe Pawulo yari muri gereza, Abakristo b’i Filipi ntibamwoherereje impano gusa, ahubwo banatumye Epafuradito ajya kumureba. Pawulo yaravuze ati “[Epafuradito] yagarukiye hafi yo gupfa ku bw’umurimo wa Kristo; ntiyita ku magara ye, kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu” (Abafilipi 2:25-30; 4:18). Ntituzi niba Epafuradito yari umusaza cyangwa umukozi w’imirimo mu itorero. Nubwo bimeze bityo ariko, tuzi ko yari Umukristo wigomwaga cyane kandi wafashaga abandi; kandi Pawulo yari amukeneye koko. Mbese, mu itorero ryanyu haba hari umuntu umeze nka Epafuradito?

‘Bamumaze umubabaro’

9. Ni uruhe rugero Arisitariko yadusigiye?

9 Mu itorero iryo ari ryo ryose, abavandimwe na bashiki bacu bita ku bandi kimwe na Akwila, Purisikila na Epafuradito, ni abo gushimwa rwose. Bamwe mu bo duhuje ukwizera bashobora kuba bafite imyifatire nk’iy’Umukristo wo mu kinyejana cya mbere witwaga Arisitariko. We kimwe n’abandi ‘bamaze umubabaro’ Abakristo bagenzi babo, wenda bababera isoko y’ihumure cyangwa babaha ibintu by’ibanze bari bakeneye (Abakolosayi 4:10, 11). Kubera ko Arisitariko yafashije Pawulo, yamubereye incuti nyancuti mu gihe yari mu byago. Yari kimwe na wa muntu uvugwa mu Migani 17:17, hagira hati “incuti zikundana ibihe byose; kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.” Mbese, twese ntitwagombye guhatanira ‘kumara umubabaro’ Abakristo bagenzi bacu? Twagombye cyane cyane gufasha abantu bari mu kaga.

10. Ni uruhe rugero Petero yasigiye Abakristo b’abasaza b’amatorero?

10 Mu buryo bwihariye, abasaza bagomba kumara umubabaro abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka. Kristo yabwiye intumwa Petero ati ‘komeza bagenzi bawe’ (Luka 22:32). Petero yashoboye kubakomeza bitewe n’uko cyane cyane nyuma y’izuka rya Yesu, yari nk’urutare rukomeye. Nyamuneka basaza, muhatanire kubigenza mutyo mubigiranye umutima ukunze n’urukundo, kuko abavandimwe banyu babakeneye!—Ibyakozwe 20:28-30; 1 Petero 5:2, 3.

11. Ni gute twakungukirwa no gusuzuma imyifatire Timoteyo yari afite?

11 Pawulo yari afite mugenzi we bakoranaga ingendo witwaga Timoteyo, wari umusaza w’itorero witaga cyane ku Bakristo bagenzi be. Nubwo Timoteyo yari afite ikibazo cy’uburwayi, yagaragaje ukwizera kutajegajega kandi ‘yakoranye na [Pawulo] umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.’ Iyo ni yo mpamvu yatumye iyo ntumwa ibwira Abakristo b’i Filipi iti “simfite undi duhuje umutima nka we, uzita ku byanyu by’ukuri” (Abafilipi 2:20, 22; 1 Timoteyo 5:23; 2 Timoteyo 1:5). Turamutse tugaragaje imyifatire nk’iya Timoteyo, dushobora kugira ikintu kigaragara tumarira bagenzi bacu dufatanyije gusenga Yehova. Tugerwaho n’ingorane nyinshi ziterwa no kudatungana cyangwa ibindi bigeragezo bitandukanye, ariko natwe dushobora kandi tugomba kugaragariza abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka ukwizera kutajegajega, kandi tukabitaho. Twagombye guhora tuzirikana ko badukeneye.

Abagore bitaga ku bandi

12. Ni irihe somo tuvanye ku rugero rwatanzwe na Doruka?

12 Doruka ni umwe mu bagore bubahaga Imana bitaga ku bandi bantu. Igihe yapfaga, abigishwa bahamagaye Petero maze bamujyana mu cyumba cyo hejuru. Muri icyo cyumba, yahasanze ‘abapfakazi bose bahagaze iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.’ Doruka yarazutse, kandi nta gushidikanya ko yakomeje ‘kugira imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi.’ Mu itorero rya Gikristo muri iki gihe, hari abagore bameze nka Doruka bashobora kuba badodera abakene imyenda cyangwa bakabakorera ibindi bintu byiza. Ariko nanone, birumvikana ko ibikorwa byiza bakora mbere na mbere ari uguteza imbere inyungu z’Ubwami bifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.Ibyakozwe 9:36-42; Matayo 6:33; 28:19, 20.

13. Ni gute Ludiya yagaragaje ko yitaga ku Bakristo bagenzi be?

13 Hari undi mugore wubahaga Imana witwaga Ludiya witaga ku bandi. Yari yaravukiye i Tuwatira, ariko yari atuye i Filipi mu mwaka wa 50 I.C. igihe Pawulo yahabwirizaga. Uko bigaragara, Ludiya yari umunyamahanga wahindukiriye idini rya Kiyahudi, ariko birashoboka ko aho yari atuye i Filipi hari Abayahudi bake kandi ko nta n’isinagogi yari ihari. Igihe Pawulo yabagezagaho ubutumwa bwiza, we n’abandi bagore bari bariyeguriye Imana bari bateraniye ku mugezi kugira ngo basenge. Iyo nkuru igira iti ‘Umwami Imana yugururira [Ludiya] umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga. Amaze kubatizwa we n’abo mu rugo rwe rwose, aratwinginga ati “nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by’ukuri, nimuze mucumbikeyo.” Araduhata’ (Ibyakozwe 16:12-15). Kubera ko Ludiya yashakaga kugirira abandi neza, yashoboye guhata Pawulo na bagenzi be arabacumbikira. Mbega ukuntu twishima iyo Abakristo barangwa no kugira neza hamwe n’urukundo batwakiriye batyo!—Abaroma 12:13; 1 Petero 4:9.

Namwe abakiri bato, turabakeneye!

14. Yesu yafataga ate abakiri bato?

14 Itorero rya Gikristo ryatangijwe na Yesu Kristo, Umwana w’Imana, urangwa no kugira impuhwe n’urugwiro. Abantu bumvaga bamwisanzuyeho bitewe n’uko yagiraga urukundo kandi akabagirira impuhwe. Igihe kimwe, ubwo abantu bamwe bazaniraga Yesu abana, abigishwa be bashatse kubirukana. Ariko Yesu we yaravuze ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze; kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo. Ndababwira ukuri yuko ūtemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato” (Mariko 10:13-15). Kugira ngo tubone imigisha ituruka ku Bwami, tugomba kuba abantu bicisha bugufi kandi biteguye kwigishwa kimwe n’abana bato. Yesu yagaragarije abana urukundo abaterura hanyuma akabaha umugisha (Mariko 10:16). Bite se ku bakiri bato muri iki gihe? Turabamenyesha ko tubakunda kandi ko tubakeneye mu itorero.

15. Ni ibihe bintu byabaye kuri Yesu bivugwa muri Luka 2:40-52, kandi se ni uruhe rugero yasigiye abakiri bato?

15 Yesu akiri muto, yagaragaje ko yakundaga Imana n’Ibyanditswe. Igihe yari afite imyaka 12, we n’ababyeyi be, Mariya na Yozefu, bavuye mu mujyi w’iwabo wa Nazareti bajya i Yerusalemu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Mu gihe ababyeyi ba Yesu basubiraga imuhira, baje kubona ko Yesu atari mu bandi bagenzi bari kumwe na bo. Baje kumusanga yicaye muri kimwe mu byumba byo mu rusengero, ateze amatwi abigisha b’Abayahudi kandi ababaza ibibazo. Yesu yatangajwe no kuba Yozefu na Mariya batari bazi aho bagombaga kumusanga, maze arababaza ati “ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” Yasubiranye iwabo n’ababyeyi be, akomeza gukura abumvira kandi agwiza ubwenge (Luka 2:40-52). Mbega urugero rwiza Yesu yasigiye abakiri bato bo muri twe! Bagombye kumvira ababyeyi babo kandi bagashishikazwa no kwiga inyigisho zo mu buryo bw’umwuka.—Gutegeka 5:16; Abefeso 6:1-3.

16. (a) Ni iki abana bavuze mu ijwi riranguruye igihe Yesu yabwirizaga mu rusengero? (b) Ni iki Abakristo bakiri bato bashobora gukora muri iki gihe?

16 Wowe mwana ukiri muto, ushobora kuba ubwiriza ibihereranye na Yehova ku ishuri cyangwa ukaba ujyana n’ababyeyi bawe kubwiriza ku nzu n’inzu (Yesaya 43:10-12; Ibyakozwe 20:20, 21). Igihe Yesu yari mu rusengero abwiriza abantu kandi akabakiza indwara mbere gato y’uko apfa, hari abana bato bateye hejuru bagira bati “Hoziyana, mwene Dawidi.” Ibyo byarakaje abatambyi bakuru n’abanditsi maze baravuga bati “aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu yarabashubije ati “Yee; ntimwari mwasoma ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’ ” (Matayo 21:15-17)? Kimwe n’abo bana, mwebwe abakiri bato, mufite uburyo bwiza cyane bwo kuba mwasingiza Imana n’Umwana wayo. Twifuza ko mudutera ingabo mu bitugu namwe mukaba ababwiriza b’Ubwami.

Mu bihe by’akaga

17, 18. (a) Kuki Pawulo yakoze gahunda yo gukusanya impano zo guha Abakristo b’i Yudaya? (b) Kuba abantu b’i Yudaya bizeraga barahawe impano byagize izihe ngaruka ku Bakristo b’Abayahudi n’ab’Abanyamahanga?

17 Uko byaba biri kose, twese urukundo rudusunikira guha Abakristo bagenzi bacu ibyo bakeneye (Yohana 13:34, 35; Yakobo 2:14-17). Urukundo Pawulo yakundaga abavandimwe be na bashiki be bari batuye i Yudaya, ni rwo rwatumye akora gahunda yo gukusanya imfashanyo zo kubunganira, zari zivuye mu matorero yo muri Akaya, i Galatiya, i Makedoniya no mu ntara ya Aziya. Kuba abigishwa b’i Yerusalemu baratotezwaga, abaturage baho bakaba barivumbagatanyaga kandi bakicwa n’inzara, bishobora kuba ari byo byatumye Pawulo avuga ko bagezweho n’ “imibabaro,” kandi ko ‘banyazwe ibyabo’ (Abaheburayo 10:32-34; Ibyakozwe 11:27–12:1). Ku bw’ibyo, yari ahagarariye ibikorwa byo gukusanya amafaranga yo gufasha Abakristo b’i Yudaya bari bakennye.—1 Abakorinto 16:1-3; 2 Abakorinto 8:1-4, 13-15; 9:1, 2, 7.

18 Kuba abo bera bari batuye i Yudaya barahawe impano byagaragaje ko hari umurunga w’ubumwe bwa kivandimwe wahuzaga Abayahudi n’Abanyamahanga basengaga Yehova. Gutanga impano kandi byatumye Abakristo b’Abanyamahanga bagaragariza bagenzi babo bari bahuje ukwizera b’i Yudaya ko babashimiraga ku bw’urumuri rwo mu buryo bw’umwuka bari barabagejejeho. Bityo rero, habayeho gusaranganya ari ku bihereranye n’ibyo bari bakeneye no mu buryo bw’umwuka (Abaroma 15:26, 27). No muri iki gihe, impano zihabwa bagenzi bacu duhuje ukwizera bakennye zitangwa ku bushake, kandi abantu bazitanga basunitswe n’urukundo (Mariko 12:28-31). Aho na ho turakenerana kugira ngo habeho gusaranganya, ufite ‘bike ye kugira icyo ahomba.’—2 Abakorinto 8:15, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

19, 20. Tanga urugero rugaragaza ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova batanga ubufasha iyo habaye impanuka.

19 Kubera ko tuzi ko twebwe Abakristo dukenerana, twihutira gufasha abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera. Reka dufate urugero rw’ibyabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2001 muri El Salvador, igihe habaga umutingito ukomeye cyane hagacika n’inkangu. Hari raporo imwe yagiraga iti “abavandimwe bo muri El Salvador hose bashyizeho imihati ishoboka yose kugira ngo bafashe bagenzi babo. Amatsinda y’abavandimwe bari baturutse muri Guatemala, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Kanada, baje kubaha umuganda. . . . Mu gihe gito bubatse amazu asaga 500 n’Amazu y’Ubwami atatu meza cyane. Kuba abo bavandimwe bafite umutima wo kwigomwa barakoranaga umwete no kuba bari bashyize hamwe, byabereye benshi ubuhamya.”

20 Muri Afurika y’Epfo ho baravuze bati “imyuzure ikomeye yangije igice kinini cya Mozambike, yasize iheruheru abavandimwe b’Abakristo benshi. Ishami ryo muri Mozambike ryakoze gahunda yo kwita ku byari bikenewe mu buryo bwihutirwa. Twebwe badusabye ko twakoherereza abo bavandimwe imyenda yambawe ariko yaba ikiri mizima. Twakusanyije imyenda ihagije ku buryo twoherereje abavandimwe bacu bo muri Mozambike kontineri ifite metero 12 yuzuye imyenda.” Koko rero, aho na ho tuba dukeneranye.

21. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira iki?

21 Nk’uko twabibonye haruguru, ibice byose bigize umubiri w’umuntu ni iby’ingenzi. Uko ni na ko biri mu itorero rya Gikristo. Abarigize bose barakenerana. Banakeneye gukomeza gukorera hamwe bunze ubumwe. Mu gice gikurikira, tuzareba ibintu bituma ibyo bishoboka.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute wagereranya umubiri w’umuntu n’itorero rya Gikristo?

• Abakristo ba mbere bakoze iki igihe bagenzi babo bahuje ukwizera bari bakeneye ubufasha?

• Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zigaragaza ko Abakristo bakenerana kandi ko bafashanya?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Akwila na Purisikila bitaga ku bandi

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Abagize ubwoko bwa Yehova barafashanya, bagafasha n’abandi bantu mu bihe by’akaga