Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahantu ho gusengera, mbese harakenewe?

Ahantu ho gusengera, mbese harakenewe?

Ahantu ho gusengera, mbese harakenewe?

‘Mu kirongozi cyo muri kiliziya ya Mexico City no mu mihanda ihakikije hari huzuyemo abayoboke babarirwa mu bihumbi baturukaga impande zose z’igihugu, bambaye imyenda y’amabara menshi, harimo amatsinda y’abasangwabutaka bo muri Amerika y’Epfo bagendaga bakubita ingoma babyina imbyino gakondo zivugwaho kuba zarabyinwaga mbere y’umwaduko w’Abahisipaniya, n’abanyedini bagendeshaga amavi, babyiganira kwinjira mu kiliziya.’

UKO ni ko ikinyamakuru kimwe cyavuze ibihereranye n’imbaga y’abantu benshi cyane, mu kwezi k’Ukuboza 2001. Icyo gihe, abantu bagera kuri miriyoni eshatu basuye kiliziya nini cyane yo muri Mexico City kugira ngo bagaragaze ko bizera Umwari w’i Guadeloupe (El Economista). Hari izindi nsengero zisurwa n’abantu benshi, urugero nka Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero y’i Roma.

Insengero zifite umwanya wihariye ku bantu benshi bifuza kuyoboka Imana. Uwitwa Maria wo muri Brezili yagize ati “iyo najyaga mu kiliziya, numvaga ndushijeho kwegera Imana. Hari ahantu hera. Nizeraga ko kujya mu kiliziya byezaga roho, kandi numvaga ko kutajya mu Misa no kuticuza buri Cyumweru byari icyaha.” Uwitwa Consuelo wo muri Megizike na we yagize ati “kujya mu kiliziya byaranshishikazaga cyane; nabifatanaga uburemere. Iyo nageragamo, numvaga nageze mu ijuru.”

Nubwo bamwe bumva ko kujya gusengera mu kiliziya ari iby’ingenzi, abandi bo bibaza niba ari ngombwa kujyayo. Umupadiri w’Umugatolika wo mu Bwongereza witwa Peter Sibert yavuze ibihereranye n’ukuntu umubare w’abantu bajya gusenga mu kiliziya ari muke cyane, agira ati “[abantu] bihitiramo ibikorwa by’idini bibashimisha. Hari abasheshe akanguhe benshi b’Abagatolika nyabo kandi babaho mu buryo buhuje n’ukwizera kwabo, ariko abakiri bato bumva ibyo nta cyo bibabwiye.” Ikinyamakuru kimwe cyo mu Bwongereza cyagize kiti “kuva mu mwaka wa 1979, za kiliziya zo mu Bwongereza zigera ku 1.500 ntizigisengerwamo, ugereranyije n’izigera kuri 495 zatangiye gusengerwamo, n’izasanwe zigera ku 150.”—Daily Telegraph yo ku itariki ya 20 Ugushyingo 1998.

Mu mwaka wa 1997, ikinyamakuru kimwe cy’i Munich mu Budage cyagize kiti ‘za kiliziya zisigaye zihindurwamo amazu yerekanirwamo sinema, n’amazu akodeshwa: abantu ntibakijya mu misa, insengero zisigaye zikoreshwa ibindi. Ibintu byari bisanzwe biba mu Buholandi no mu Bwongereza birimo biraba n’ino mu Budage.’ Cyongeyeho kiti ‘hari za kiliziya 30 cyangwa 40 zo mu Budage zagurishijwe ku mugaragaro mu myaka mike ishize.’—Süddeutsche Zeitung.

Mbese, insengero ni ngombwa mu bihereranye no gusenga Imana? Mbese, hari urugero rwo mu Byanditswe rugaragaza ko ari ngombwa kugira za kiliziya n’insengero bihambaye? Amazu yagiye akoreshwa mu gusenga Imana nzima y’ukuri ameze ate? Ni iki ashobora kutwigisha ku bihereranye n’akamaro ko kugira ahantu ho gusengera n’ibyakagombye kuhakorerwa?