Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, umuhigo duhigiye Imana tugomba kuwuhigura byanze bikunze?

Dukurikije Ibyanditswe, guhigira Imana umuhigo ni ukuyisezeranya ko tuzakora ikintu runaka, ko tuzagira icyo dutanga, ko tuzakora umurimo wihariye, ko twemeye kuzaba mu mimerere runaka, cyangwa ko hari ibintu tuzirinda nubwo byaba bitabuzanyijwe n’amategeko. Bibiliya ikubiyemo inkuru z’abantu bahize umuhigo bashingiye ku bintu runaka, kuko barahiraga ko bazagira icyo bakora mu gihe Imana yari kuba ibanje kugira icyo ibakorera. Urugero, Hana, nyina w’umuhanuzi Samweli, ‘yahize umuhigo, aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nutibagirwa umuja wawe, ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka, abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe” ’ (1 Samweli 1:11). Bibiliya inavuga ko guhiga umuhigo bikorwa ku bushake. Umuhigo duhigiye Imana twagombye kuwuha akahe gaciro?

Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera yagize ati “nuhigira Imana umuhigo, ntugatinde kuwuhigura.” Yongeyeho ati “ujye uhigura icyo wahize. Guhiga umuhigo ntuwuhigure, birutwa no kutawuhiga.” (Umubwiriza 5:3, 4, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera.) Binyuriye kuri Mose, Abisirayeli bahawe itegeko rigira riti “nuhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo, ntuzatinde kuwuhigura; kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubaza, bikakubera icyaha.” (Gutegeka 23:22, umurongo wa 21 muri Biblia Yera.) Nk’uko bigaragara, guhigira Imana umuhigo ni ikintu gikomeye. Umuntu yagombye kuwuhiga afite intego nziza, kandi adashidikanya ko azawuhigura. Naho ubundi, ibyiza ni uko atakwirirwa awuhiga. None se, umuhigo duhize wose tugomba byanze bikunze kuwuhigura?

Bite se mu gihe uhigiye gukora ikintu runaka, ariko ukaza kumenya ko kugikora binyuranyije n’ibyo Imana ishaka? Tuvuge wenda ko uwo muhigo wazatuma mu buryo runaka ufatanya ibikorwa by’ubwiyandarike n’ugusenga k’ukuri. (Gutegeka 23:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Birumvikana ko atari ngombwa guhigura umuhigo nk’uwo. N’ubundi kandi, mu gihe cy’Amategeko ya Mose, umuhigo umugore yahigaga washoboraga gukurwa na se cyangwa n’umugabo we.—Kubara 30:4-16, umurongo wa 3-15 muri Biblia Yera.

Reka nanone dufate urugero rw’umuntu wahigiye Imana ko azakomeza kuba umuseribateri, ariko ubu akaba abona ko bimuteye ikibazo. Yumva ko guhigura umuhigo we byazatuma arenga ku mahame y’Imana ahereranye n’umuco. Mbese, yagombye gukomeza kwizirika kuri uwo muhigo? None se, ntibyaba byiza arenze ku ndahiro ye kugira ngo yirinde kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi, hanyuma akinginga Imana ayisaba imbabazi? Ibyo ni ibintu bimureba we ubwe. Nta wundi muntu ushobora gufata umwanzuro mu mwanya we.

Byagenda bite se mu gihe umuntu ahize umuhigo nyuma y’aho akaza kubona ko yahubutse? Mbese, yagombye gukomeza kwihambira? Ntibyari byoroheye Yefuta kugira ngo ahigure umuhigo yari yarahigiye Imana, ariko yarawuhiguye abikuye ku mutima (Abacamanza 11:30-40). Mu gihe umuntu adahiguye umuhigo yahize, bishobora gutuma Imana ‘imurakarira’ maze ibyo yakoze byose ikabibona ko ari ubusa. (Umubwiriza 5:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera.) Kudafatana uburemere umuhigo twahize bishobora gutuma tutemerwa n’Imana.

Yesu Kristo yagize ati “ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee,’ ‘Oya, Oya’; ibirenze ibyo bituruka ku mubi” (Matayo 5:37). Ku Mukristo, ikiba kimuhangayikishije si uko gusa yahigurira Imana umuhigo, ahubwo ikimuhangayikisha kurushaho ni uko yaba umuntu wiringirwa mu byo avuga byose, byaba ari ibyo abwira Imana cyangwa ibyo abwira abantu. Bite se mu gihe umuntu yaba yaragiranye n’undi amasezerano yibwiraga ko ahwitse, ariko akaza gusanga ko burya yahubutse? Icyo gihe ntiyagombye kubipfobya. Ariko wenda mu gihe yaba amaze kubiganiraho n’uwo bayagiranye nta cyo bakingana, hari ubwo uwo bayagiranye yakwemera ko bayasesa.—Zaburi 15:4; Imigani 6:2, 3.

Ni iki cyagombye kuduhangayikisha mu buryo bw’ibanze mu birebana no guhiga imihigo ndetse no mu bindi bintu byose? Nimucyo buri gihe tujye dukora ibishoboka byose kugira ngo tugirane imishyikirano myiza na Yehova Imana.

[Amafoto yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]

Hana ntiyajijinganyije guhigura umuhigo we

[Amafoto yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]

Yefuta yahiguye umuhigo we, nubwo bitari byoroshye