Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibikorwa biteza imbere umuco

Ibikorwa biteza imbere umuco

Ibikorwa biteza imbere umuco

Mu mpera z’umwaka wa 2001, abantu bari bateze amatwi Radiyo y’igihugu yo muri Mozambike bumvise itangazo rikurikira:

“Perezida wa Repubulika yasuye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Maputo. Yabateye inkunga yo kongera imihati mu gufasha imiryango kugira ngo igendere ku mahame mbwirizamuco meza no kongera umurego muri gahunda bagira yo kwigisha abantu bakuze gusoma no kwandika. Abantu bagera hafi ku 10.000 ubu bamaze kubimenya. Perezida Chissano yagize ati ‘abantu bashyiraho gahunda nk’izo ni abo gushimirwa, kuko zigira icyo zimarira igihugu mu gukemura ibibazo by’abantu benshi batize iki gihugu cyacu gihanganye na byo.’ ”

Umunyamakuru yakomeje asoma iryo tangazo ryari rikubiyemo amagambo yari yavuzwe n’uwo muperezida muri disikuru ye agira ati “ni ibintu biteye inkunga cyane kubona abantu benshi bitabira kwiga gusoma no kwandika. Biragaragaza ko n’abaturage basanzwe ubwabo bagiye kujya badufasha gukemura ikibazo cyo kutamenya gusoma no kwandika. Ku bw’ibyo rero, nifuzaga gushishikariza Abahamya ba Yehova ko bakongera umurego muri gahunda bashyizeho zo kwigisha abantu gusoma no kwandika mu rurimi urwo ari rwo rwose. Icy’ingenzi rwose ni uko abantu bamenya gusoma no kwandika maze bagashyikirana bitabagoye kandi bakazafasha cyane mu gihe kizaza mu kwigisha abandi.”

Abahamya ba Yehova bo muri Mozambike bigisha abantu gusoma no kwandika mu duce tugera kuri 850 mu gihugu cyose kugira ngo bashobore kwisomera Ijambo ry’Imana. Ikindi nanone, buri cyumweru bigisha Bibiliya nta kiguzi abantu bagera ku 50.000, babasanze mu ngo zabo. Ibyo byose biri mu bigize gahunda ikorwa ku isi hose yo kwigisha Bibiliya ubu ikorwa mu bihugu bigera kuri 235 (Matayo 24:14). Nawe ushobora kungukirwa n’iyo gahunda. Nyamuneka ntutinye gushaka Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu!