Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Muragire umukumbi w’Imana”

“Muragire umukumbi w’Imana”

“Nimuze munsange, ndabaruhura”

“Muragire umukumbi w’Imana”

Uwitwa Pamela agira ati “muba muhari buri gihe kugira ngo mudutege amatwi kandi mudutere inkunga mukoresheje Bibiliya.”

Uwitwa Robert we ati “mbashimira ibyo mudukorera byose. Bitugiraho ingaruka zigaragara.”

PAMELA na Robert basunikiwe kwandikira abasaza b’Abakristo bo mu matorero yabo ayo magambo yo gushimira. Hari abandi bagaragu b’Imana hirya no hino ku isi na bo bashimira ‘abaragira umukumbi w’Imana’ kubera ko badahwema kubafasha no kubitaho (1 Petero 5:2). Koko rero, abagize ubwoko bwa Yehova bashimira ku bw’ibintu byinshi abasaza babakorera n’uburyo babikoramo.

‘Murusheho iteka gukora imirimo’

Abasaza b’Abakristo bafite inshingano nyinshi (Luka 12:48). Bategura disikuru batanga mu materaniro y’itorero kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Inshingano zabo zikubiyemo no gusura abo bahuje ukwizera mu rwego rwo kuragira umukumbi. Abasaza bita ku bafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye, nk’abageze mu za bukuru n’abandi, ibyo byose bakabikora batirengagije ko imiryango yabo na yo iba ikeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri (Yobu 29:12-15; 1 Timoteyo 3:4, 5; 5:8). Abasaza bamwe bafasha mu kubaka Amazu y’Ubwami. Hari abandi bakora muri za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga cyangwa bakaba mu matsinda asura abarwayi kwa muganga. Kandi abenshi muri bo bitangira gukora imirimo mu makoraniro. Ni koko, abasaza ‘barushaho iteka gukora imirimo y’Umwami’ (1 Abakorinto 15:58). Ntibitangaje rero kuba abo basaza bakorana umwete bashimwa cyane n’abo bitaho!—1 Abatesalonike 5:12, 13.

Abasaza basura buri gihe bagenzi babo b’Abakristo iwabo cyangwa ahandi kugira ngo babakomeze mu buryo bw’umwuka, ni isoko y’inkunga. Thomas wakuze atagira se iwabo, agira ati “iyo ntagira inkunga yuje urukundo y’abasaza, ndatekereza ko gukorera Yehova ndi umubwiriza w’igihe cyose muri iki gihe bitari kunshobokera.” Abakiri bato benshi bakuriye mu miryango igizwe n’umubyeyi umwe, bemera ko kwitabwaho n’abasaza byabafashije gushimangira imishyikirano bari bafitanye n’Imana.

Nanone kandi, gusura mu rwego rwo kuragira umukumbi bihabwa agaciro cyane n’abagize itorero bageze mu za bukuru. Umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bari mu kigero cy’imyaka 80, bamaze gusurwa n’abasaza babiri, banditse bagira bati “twifuzaga kubashimira ko mwadusuye. Byaradushimishije cyane. Mumaze kugenda, twongeye gusoma imirongo y’Ibyanditswe twari twasuzumiye hamwe. Ntituzigera twibagirwa amagambo yanyu atera inkunga.” Umupfakazi ufite imyaka 70 yandikiye abasaza agira ati “nasengaga Yehova kugira ngo amfashe, maze abohereza iwanjye muri babiri. Kuba mwaransuye, numva ari umugisha waturutse kuri Yehova!” Waba uherutse gusurwa n’abasaza bo mu itorero ryanyu? Nta gushidikanya, twese twishimira imihati bashyiraho mu rwego rwo kuragira umukumbi kugira ngo bawiteho!

Abungeri bigana Imana na Kristo

Yehova ni umwungeri wuje urukundo (Zaburi 23:1-4; Yeremiya 31:10; 1 Petero 2:25). Yesu Kristo na we, ni Umwungeri uhebuje wita ku byo dukeneye mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, yitwa ‘umwungeri mwiza,’ “umutahiza w’intama,” n’ “umutahiza” (Yohana 10:11; Abaheburayo 13:20; 1 Petero 5:4). Ni gute Yesu yafataga abifuzaga kuba abigishwa be? Yabatumiye mu buryo bususurutsa agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura.”—Matayo 11:28.

Mu buryo nk’ubwo, abasaza muri iki gihe bihatira kuba isoko y’uburuhukiro n’uburinzi bw’umukumbi. Abo bagabo “[ba]ba nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:2). Bene abo barinzi batuma abantu bumva baruhutse, umukumbi urabubaha kandi bakemerwa n’Imana.—Abafilipi 2:29; 1 Timoteyo 5:17.

Abagore babo barabashyigikira cyane

Abagize ubwoko bw’Imana bashima abasaza b’Abakristo kandi bakishimira ukuntu abagore babo babashyigikira mu buryo bwuje urukundo. Incuro nyinshi, abo bagore barigomwa kugira ngo bashyigikire abagabo babo. Hari igihe basigara ku rugo igihe abagabo babo baba bahihibikanira ibibazo by’itorero cyangwa bagiye gusura intama mu rwego rwo kuragira umukumbi. Ubundi bahindura gahunda zabo zari zakozwe neza kubera ko haba hari ibibazo byihutirwa byavutse mu itorero. Uwitwa Michelle agira ati “iyo mbonye ukuntu umugabo wanjye agira inshingano nyinshi, nko gutegura amateraniro cyangwa gusura intama mu rwego rwo kuragira umukumbi, buri gihe nzirikana ko aba akora umurimo wa Yehova, nkagerageza kumushyigikira uko bishoboka kose.”

Uwitwa Cheryl, na we washakanye n’umusaza, agira ati “nzi ko abavandimwe na bashiki bacu mu itorero baba bakeneye kuganira n’abasaza, mba nifuza ko bakumva bisanga, bakamugana igihe cyose bamukeneye.” Abagore bashyigikira abagabo babo, urugero nka Michelle na Cheryl, barigomwa kugira ngo abagabo babo bashobore kwita ku ntama z’Imana. Abagore b’abasaza bashimirwa ko bashyigikira abagabo babo.

Icyakora, nubwo umusaza agira inshingano nyinshi, ntagomba kwirengagiza ibyo umugore we n’abana be bakeneye mu buryo bw’umwuka no mu bundi buryo. Umusaza washatse agomba kuba umugabo “utariho umugayo, ufite umugore umwe, ufite abana bizera, kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyagwa ibigande” (Tito 1:6). Agomba kwita ku muryango we mu buryo burangwa no kubaha Imana nk’uko Bibiliya ibisaba abagenzuzi b’Abakristo.—1 Timoteyo 3:1-7.

Ku musaza ufite inshingano nyinshi, umugore umushyigikira asa na bike! Nguko uko umusaza utekereza neza abona umugore we. Ni nk’uko Bibiliya ibivuga neza igira iti “ubonye umugore mwiza, aba abonye ikintu cyiza” (Imigani 18:22). Bene abo basaza bagaragariza abagore babo mu magambo no mu bikorwa ko babashimira babikuye ku mutima. Uretse isengesho rivuye ku mutima n’icyigisho gishimishije bakorera hamwe, abo Bakristo bashatse bashyiraho igihe cyo kwishimira ibintu bimwe na bimwe, urugero nko gutembera ku nkombe z’amazi, mu dushyamba cyangwa se mu busitani. Ni koko, abasaza bashimishwa no kwita ku bagore babo mu buryo bwuje urukundo.—1 Petero 3:7.

Abasaza baragira umukumbi w’Imana babivanye ku mutima, babera ubwoko bwa Yehova isoko y’uburuhukiro bwo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, ni ‘impano abantu bahawe’; itorero ribafite rifite imigisha!—Abefeso 4:8, 11-13.