Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki twakora kugira ngo twemerwe na Yehova?

Ni iki twakora kugira ngo twemerwe na Yehova?

Ni iki twakora kugira ngo twemerwe na Yehova?

“Ibuka ya masaha abiri watakaje ejo. Ya yandi abiri afite agaciro nk’ak’izahabu, buri saha ifite iminota mirongo itandatu twagereranya na diyama. Ubwo yaragiye nyine. Igihe cyatakaye ntikigaruka!” Byavuzwe na Lydia H. Sigourney, umwanditsi w’Umunyamerika (1791-1865).

USANGA tumara igihe gito cyane. Umwanditsi wa Zaburi Dawidi yatekereje ukuntu ubuzima ari bugufi bituma asenga agira ati “Uhoraho, mbwira igihe nzapfira, umbwire iminsi nshigaje kubaho: bityo menye ko ubuzima bwanjye ari bugufi. Iminsi yo kubaho kwanjye warayitubije ingana urwara, kurama kwanjye ni ubusa imbere yawe.” Dawidi yari ahangayikishijwe no kubaho mu buryo bushimisha Imana, ari mu byo yavugaga no mu byo yakoraga. Yavuze ko Imana ari yo yari amizero ye agira ati “ni wowe wenyine niringira” (Zaburi 39:5, 6, 8, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Yehova yari amuteze amatwi. Ni koko, yagenzuye ibikorwa bya Dawidi, kandi amugororera akurikije ibyo yakoze.

Biroroshye ko bwakwira tutabonye n’akanya ko guhumeka maze ugasanga twaheranywe n’imihihibikano. Ibyo bishobora gutuma twumva duhangayitse, cyane cyane iyo hari byinshi dushaka gukora cyangwa ibyo dushaka kumenya kandi tudafite umwanya. Mbese, kimwe na Dawidi, natwe twaba duhangayikishwa n’uko twakwemerwa n’Imana? Birumvikana nyine ko Yehova yitegereza kandi akagenzura yitonze buri wese muri twe. Hashize imyaka igera ku 3.600 Yobu, umuntu watinyaga Imana, yemeye adashidikanya ko Yehova yagenzuraga ibyo yakoraga byose, akabara intambwe ze. Yobu yaribajije ati ‘mbese, yangenderera, namubwira iki’ (Yobu 31:4-6, 14)? Dushobora kwemerwa n’Imana rwose turamutse dushyize ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, tukumvira amategeko yayo kandi tugakoresha igihe cyacu neza. Reka dusuzume ibyo bintu twitonze.

Dushyire ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere

Ibyanditswe byahumetswe bidukangurira gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere iyo bigira biti “mugenzure mumenye guhitamo ibintu by’ingenzi kuruta ibindi.” Ibintu by’ingenzi kuruta ibindi ni ibihe? Igisubizo ni ‘ubumenyi nyakuri n’ubushishozi’ (Abafilipi 1:9, 10, NW ). Kugira ngo umuntu amenye imigambi ya Yehova bisaba ko akoresha igihe neza. Ariko rero, gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere bizatuma tugira imibereho ihesha ingororano kandi ishimishije.

Intumwa Pawulo yatwibukije ko tugomba ‘gushakashaka tukamenya ibyo Umwami ashima.’ Uko gushakashaka bigomba gutuma twisuzuma tukamenya impamvu zidusunikira kugira ibyo dukora, tukamenya n’ibyifuzo byo mu mutima wacu. Iyo ntumwa yakomeje igira iti “mumenye icyo Umwami wacu ashaka” (Abefeso 5:10, 17). Ku bw’ibyo se, ni iki Yehova yemera? Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “ubwenge muri byose ni bwo ngenzi; nuko rero shaka ubwenge; ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga. Ubukuze, na bwo buzagukuza” (Imigani 4:7, 8). Yehova yishimira umuntu ushaka ubwenge kandi akagira ubwenge buva ku Mana (Imigani 23:15). Icyiza cyo kugira ubwenge nk’ubwo, ni uko nta wushobora kubukwaka cyangwa ngo agire icyo abutwara. Koko rero, buzadukiza kandi buturinde ‘budukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi.’—Imigani 2:10-15.

Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu byaba ari iby’ubwenge twirinze kuba abantu badafatana uburemere ibintu by’umwuka! Dukeneye kwihingamo imyifatire yo gushimira ku bw’ibyo Yehova atubwira kandi tukamutinya nk’uko bikwiriye (Imigani 23:17, 18). Nubwo umuntu ashatse ibyo yabigeraho igihe icyo ari cyo cyose, byaba byiza kurushaho umuntu aramutse atangiye kubyitoza no kwicengezamo amahame yo muri Bibiliya akiri muto. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.”—Umubwiriza 12:1.

Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kwihingamo umutima wo gushimira Yehova, ni ukubikora binyuriye ku isengesho rya bwite tumutura buri munsi. Dawidi yagaragaje ko yari azi akamaro ko kwiringira Yehova, kuko yamusabye ati ‘Uwiteka, umva gusenga kwanjye, ntiwicire amatwi amarira yanjye.’ (Zaburi 39:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.) Mbese, imishyikirano ya bugufi dufitanye n’Imana yaba rimwe na rimwe ijya idukora ku mutima tukarira? Koko rero, uko dushyikirana na Yehova kenshi tumubwira amabanga tuba dufite ku mutima kandi tugatekereza ku Ijambo rye, ni ko arushaho kutwegera.—Yakobo 4:8.

Twige kumvira

Undi muntu wari ufite ukwizera gukomeye wari uzi ko Imana ari yo mizero ye, ni Mose. Kimwe na Dawidi, Mose yabonaga ko ubuzima bwari bwuzuye ingorane. Ibyo byatumye asaba Imana ko yamwigisha ‘kubara iminsi ye, uburyo butuma agira umutima w’ubwenge’ (Zaburi 90:10-12). Kugira ngo agire umutima w’ubwenge byari guterwa gusa n’uko yize amategeko n’amahame ya Yehova kandi akabaho mu buryo buhuje na yo. Ibyo Mose yari abizi, kandi yihatiye kumenyesha ishyanga rya Isirayeli icyo kintu cy’ingenzi cyane arisubiriramo amategeko y’Imana mbere y’uko rijya mu Gihugu cy’Isezerano. Nyuma y’aho, buri mwami Yehova yari kuzatoranyiriza gutegeka Isirayeli yagombaga kwandukura Amategeko we ubwe kandi akajya ayasoma igihe cyo kubaho kwe cyose. Kubera iki? Kugira ngo yige gutinya Imana. Ibyo ni byo yari kugaragarizamo ko yumvira. Byari kumurinda kwishyira hejuru y’abavandimwe be kandi byari gutuma aramba ku ngoma (Gutegeka 17:18-20). Iryo sezerano ryasubiwemo igihe Yehova yabwiraga Salomo mwene Dawidi ati “nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye, nk’uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.”—1 Abami 3:10-14.

Kumvira si ibintu Imana ibona ko ari ibyo gufatanwa uburemere buke. Turamutse dupfobeje bimwe mu byo Yehova adusaba cyangwa amwe mu mategeko ye, iyo myifatire ntishobora kumwisoba (Imigani 15:3). Kumenya ibyo byagombye gutuma dukomeza kubahiriza cyane amabwiriza duhabwa na Yehova, nubwo kubikora atari ko buri gihe biba byoroshye. Uko duhatana kugira ngo twubahirize amategeko y’Imana, ni na ko Satani na we aba akora uko ashoboye kose kugira ngo ‘atubuze’ kubigeraho.—1 Abatesalonike 2:18.

Ni iby’ingenzi ko twumvira cyane cyane inama dusanga mu Byanditswe yo guteranira hamwe tugasenga kandi tugasabana na bagenzi bacu duhuje ukwizera (Gutegeka 31:12, 13; Abaheburayo 10:24, 25). Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti ‘mbese, naba koko nariyemeje kandi mpatanira rwose gukora ibintu by’ingenzi kuruta ibindi?’ Turamutse twirengagije guteranira hamwe no kujya kwigishirizwa mu materaniro ya Gikristo tukabisimbuza gushaka umutungo ngo aha turashaka kwiteganyiriza, imishyikirano dufitanye na Yehova yacogora. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite; kuko [Yehova] ubwe yavuze ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato” ’ (Abaheburayo 13:5). Kumvira amategeko ya Yehova nta gahato bigaragaza ko rwose twiringiye ko azatwitaho.

Yesu yize kumvira kandi byamugiriye akamaro. Natwe dushobora kubyiga (Abaheburayo 5:8). Uko turushaho kwihingamo kuba abantu bumvira, ni ko bizajya bigenda birushaho kutworohera kubikora ndetse no mu tuntu duto. Mu by’ukuri, kubera ko tuba turi inyangamugayo, bishobora kuba ngombwa ko abandi bantu badukorera ibintu bidashimishije kandi by’ubugome. Ibyo bishobora kutubaho cyane cyane aho dukorera, ku ishuri, cyangwa mu muryango mu gihe waba urimo abantu tutavuga rumwe mu by’idini. Ariko nanone, duhumurizwa n’amagambo Abisirayeli babwiwe, yavugaga ko iyo baza ‘gukunda Uwiteka Imana yabo, bakayumvira, bakayifatanyaho akaramata; yari kuba ubugingo bwabo no kurama kwabo’ (Gutegeka 30:20). Iryo sezerano natwe ni iryacu.

Dukoreshe igihe cyacu neza

Gukoresha igihe cyacu neza na byo bizatuma Yehova atwemera. Amafaranga ushobora kuyabika; ariko igihe cyo ugomba kugikoresha bitaba ibyo ukagitakaza. Isaha yose ishize iba igiye buheriheri. None se, ko buri gihe tuba dufite ibintu byinshi byo gukora, dukoresha igihe cyacu neza ku buryo dushobora kugera ku ntego dufite mu buzima? Intego y’ibanze ya buri Mukristo yagombye kuba iyo kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Matayo 24:14; 28:19, 20.

Iyo tumaze kumenya agaciro k’igihe ni bwo gusa tumenya kugikoresha neza. Birakwiriye rero ko mu Befeso 5:16 hadutera inkunga yo ‘gucungura igihe’; kandi ibyo byumvikanisha ‘kukigura,’ ukareka gukora ibintu bidafite umumaro. Ibyo bisobanura kugabanya ibintu twakoraga bidutwarira igihe. Kureba televiziyo cyane cyangwa kumara igihe kinini ku miyoboro ya internet, gusoma ibintu bidafite umumaro no kwirundumurira cyane mu bikorwa byo kwirangaza bishobora kudusiga twanegekaye. Ikindi kandi, kwirundanyirizaho ubutunzi bishobora kudutwara igihe twari dukeneye kugira ngo tugire umutima w’ubwenge.

Abantu bashyigikira ibyo gukoresha neza igihe umuntu afite bavuga ko ‘udashobora gukoresha neza igihe cyawe igihe cyose waba udafite intego zisobanutse neza wishyiriyeho.’ Bavuze ibintu bitanu bisabwa kugira ngo umuntu yishyirireho intego: zagombye kuba zisobanutse neza, zizwi umubare, ari ibintu ushobora kugeraho, zishyize mu gaciro kandi ukazigenera igihe.

Intego imwe dukwiriye kwishyiriraho, ni iyo kunoza gahunda yacu yo gusoma Bibiliya. Intambwe ya mbere ni ukwishyiriraho intego isobanutse neza, ari yo yo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye. Intambwe ya kabiri ni ugushyiraho umubare runaka w’ibyo twakora kugira ngo tugere kuri ya ntego yacu. Nitubigenza dutyo, tuzajya tugenda tubona ko tujya mbere. Intego twishyiriraho zagombye gutuma dushyiraho imihati kandi tukagira icyo twiyungura. Zigomba kuba kandi ari iz’ibintu dushobora kugeraho kandi zishyize mu gaciro. Ugomba kuzirikana ubushobozi, ubuhanga n’igihe ufite. Hari bamwe bashobora gukenera igihe kirekire kurusha abandi kugira ngo bagere ku ntego bafite. Hanyuma, intego zacu tugomba kuzigenera igihe. Iyo umuntu yishyiriyeho itariki azaba ageze ku kintu, bishobora gutuma arushaho kumva agomba kukirangiza.

Abagize umuryango wa Beteli ku isi hose, baba abakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’isi yose cyangwa kuri rimwe mu mashami yacyo ku isi hose, bafite intego izwi yo gusoma Bibiliya yose mu mwaka wa mbere bamara kuri Beteli. Baje kubona ko kuba barasomye Bibiliya bagamije kunguka ubumenyi ari byo byatumye bakura mu buryo bw’umwuka kandi bakagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, we ubigisha ibibagirira umumaro (Yesaya 48:17). Mbese, natwe twakwishyiriraho intego yo gusoma Bibiliya buri munsi?

Inyungu zibonerwa mu kuba umuntu wemerwa na Yehova

Kwita mbere na mbere ku bintu by’umwuka bihesha imigisha itarondoreka. Icya mbere, bituma tugira ibyishimo bibonerwa mu kugera ku cyo wiyemeje no kumva umuntu afite intego mu buzima. Gushyikirana buri gihe na Yehova binyuriye ku isengesho rivuye ku mutima bituma turushaho kumwegera. Kumusenga byonyine bigaragaza ko tumwiringira. Gusoma Bibiliya buri munsi no gusoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bigaragaza ko twiteguye gutega amatwi ibyo Yehova atubwira (Matayo 24:45-47). Ibyo bituma tugira umutima w’ubwenge uzatubashisha gufata imyanzuro myiza no kugira amahitamo meza mu buzima.—Zaburi 1:1-3.

Twishimira kumvira amategeko ya Yehova kubera ko bitatubera umutwaro (1 Yohana 5:3). Uko buri munsi duharanira kwemerwa na Yehova, ni ko imishyikirano dufitanye na we irushaho gukomera. Bituma nanone tugira ikintu cyo mu buryo bw’umwuka kigaragara twungura Abakristo bagenzi bacu. Ibyo binezeza Yehova Imana (Imigani 27:11). Ikindi kandi, nta yindi ngororano ishimishije twabona kurusha kwemerwa na Yehova uhereye ubu n’iteka ryose!

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abakristo bita cyane ku bintu by’umwuka

[Amafoto yo ku ipaji ya 22]

Mbese, waba ukoresha igihe cyawe neza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Imishyikirano dufitanye na Yehova igenda irushaho gukomera uko duharanira kwemerwa na we uko bwije n’uko bukeye