Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Aho twoherejwe gukora umurimo w’ubumisiyonari haje kuba iwacu

Aho twoherejwe gukora umurimo w’ubumisiyonari haje kuba iwacu

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Aho twoherejwe gukora umurimo w’ubumisiyonari haje kuba iwacu

BYAVUZWE NA DICK WALDRON

Hari ku Cyumweru nyuma ya saa sita mu kwezi k’Ukwakira 1953. Hari hashize igihe gito tugeze muri Afurika y’i Burengerazuba bw’Amajyepfo (ubu hitwa Namibiya). Nta cyumweru cyari cyagashira tugeze muri icyo gihugu kandi twari tugiye kuyobora amateraniro mu murwa mukuru, witwa Windhoek. Ni iki se cyari kituvanye muri Ositaraliya kikatuzana muri icyo gihugu cyo muri Afurika? Jye n’umugore wanjye n’abandi bakobwa batatu, twari tuje kuhakora umurimo w’ubumisiyonari tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—Matayo 24:14.

NAVUKIYE mu gace ka kure muri Ositaraliya mu mwaka utazibagirana mu mateka wa 1914. Nabyirutse mu gihe ubukungu bwari bwifashe nabi, bityo nkaba naragombaga kugira icyo ntanga cyo gutunga umuryango wanjye. Nta kazi nashoboraga kubona ariko nigiriye inama yo kujya mpiga inkwavu, muri Ositaraliya zikaba zari zihari ku bwinshi. Ubwo rero kimwe mu bintu by’ingenzi byari bitunze umuryango ni inyama z’urukwavu.

Igihe intambara ya kabiri y’isi yose yarotaga mu mwaka wa 1939, nari narabonye akazi mu ikompanyi y’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Melbourne. Twari abakozi bagera kuri 700 tugakora dusimburana, ku buryo uko nasimburanaga n’undi, nahuraga n’umushoferi cyangwa umukomvuwayeri ntari nsanzwe nzi. Nakundaga kubabaza nti ‘uri mu rihe dini?’ maze nkabasaba kumbwira ibyo bizera. Umuntu umwe washoboye kunsubiza nkumva rwose nyuzwe yari Umuhamya wa Yehova. Yansobanuriye ubutumwa buri muri Bibiliya buvuga iby’isi izahinduka paradizo, aho abantu batinya Imana bari kuzaba iteka.—Zaburi 37:29.

Hagati aho ariko, mama na we yaje kubonana n’Abahamya ba Yehova. Incuro nyinshi iyo nabaga nakoze ngataha bwije nasangaga ibyokurya byanjye biri aho bintegereje, iruhande hari igazeti yitwaga Consolation (ubu yitwa Réveillez-vous!). Ibintu nasomagamo numvaga ari byiza cyane. Nyuma y’igihe naje kubona ko iryo ari ryo ryari idini ry’ukuri maze ntangira kwifatanya na ryo mbigiranye ishyaka, mbatizwa muri Gicurasi 1940.

I Melbourne hari inzu y’abapayiniya, ikaba yari icumbitsemo abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bagera kuri 25. Narimutse njya kubana na bo. Uko bwije n’uko bukeye nategaga amatwi inkuru zishishikaje z’ibintu babaga bahuye na byo mu murimo wo kubwiriza, ku buryo nanjye nifuzaga kuba umupayiniya. Amaherezo naje gusaba ko nakora umurimo w’ubupayiniya. Baranyemereye maze mpamagarirwa gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya. Nguko uko naje kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli.

Dufungwa n’umurimo ugahagarikwa

Umwe mu mirimo nakoraga kuri Beteli wari uwo gukoresha imashini ikata ingere z’ibiti. Izo ngere twarazicanaga zikavamo amakara, ayo makara na yo twayacana agatanga ingufu zakoreshaga moteri z’imodoka. Ubwo ni bwo buryo bwakoreshwaga ku modoka z’ishami bitewe n’uko habonekaga lisansi nkeya kubera intambara. Uko twakoraga kuri iyo mashini turi 12, twese twatoranyijwe mu bagombaga kujya mu gisirikare. Bidatinze twakatiwe igifungo cy’amezi atandatu tuzira ko twanze kujya mu gisirikare dushingiye ku bivugwa muri Bibiliya (Yesaya 2:4). Twoherejwe gukora imirimo y’agahato mu isambu y’iyo gereza. Utekereza ko tuhageze twasabwe gukora iki? Twagize dutya tubona baduhaye akazi ko gukata imbaho, ka kandi n’ubundi twari twarahuguriwe gukora kuri Beteli!

Twakoraga neza cyane ku buryo umukuru wa gereza yadushubije Bibiliya zacu n’ibitabo by’imfashanyigisho nubwo hari itegeko ry’uko tutagombaga kongera kubibona. Muri icyo gihe, nabonye isomo rikomeye ku bihereranye n’imibanire y’abantu. Igihe nakoraga kuri Beteli, hari umuvandimwe tutajyaga imbizi rwose. Nta ho twari duhuriye na mba! Wenda mwakwibaza uwo bampaye ngo tubane mu kumba gato cyane k’aho muri gereza! Ni uwo muvandimwe tutavugaga rumwe! Ibyo byatumye tubona igihe cyo kumenyana, tuza kuba incuti magara.

Hashize igihe, umurimo w’Abahamya ba Yehova warahagaritswe muri Ositaraliya. Umutungo wose warasahuwe ku buryo abavandimwe bo kuri Beteli basigaye bakennye rwose. Igihe kimwe, umwe muri bo yaraje arambwira ati “Dick, ndashaka kunyarukira mu mujyi nkajya kubwiriza, ariko nta nkweto mfite; mfite bote zo gukorana gusa.” Nashimishijwe no kugira icyo mumarira, muha inkweto zanjye maze ajya mu mujyi ari zo yambaye.

Hashize umwanya, batubwiye ko bari bamufashe maze bakamufunga azira kubwiriza. Numvise ntashobora kubyihanganira, mpita mwandikira mutera urwenya nti ‘sha, wihangane namenye ibyakubayeho. Icyanshimishije gusa ni uko uwo munsi atari jye wari wambaye izo nkweto.’ Icyo gihe ariko nabivugaga ntazi ko ari jye wari utahiwe, kuko bidateye kabiri nanjye nafashwe ngafungwa bwa kabiri nzira kutivanga. Maze gufungurwa, nahawe inshingano yo kwita ku mirima yavagamo ibyokurya byatungaga umuryango wa Beteli. Muri icyo gihe hari urubanza twatsindiye, maze duhabwa ubuzima gatozi.

Nshakana n’umubwiriza ufite ishyaka

Igihe nakoraga ku isambu, natangiye gutekereza cyane ku byo gushaka maze nza gukunda mushiki wacu wari ukiri muto wakoraga umurimo w’ubupayiniya witwaga Coralie Clogan. Nyirakuru wa Coralie ni we muntu mu muryango wabo wabanje gushimishwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Agiye gupfa, yabwiye nyina wa Coralie witwaga Vera ati “abana bawe uzabatoze gukunda Imana kandi bazayikorere, maze umunsi umwe tuzongere duhurire mu isi izaba yahindutse Paradizo.” Haciye igihe, ubwo umupayiniya yakomangaga kwa Vera afite agatabo kavuga ngo Des millions de personnes actuellement vivantes ne mourront jamais, ni bwo yatangiye kumva ya magambo atangiye kugira ireme. Ako gatabo katumye Vera yemera ko umugambi w’Imana wari uw’uko abantu bakwishimira ubuzima muri paradizo ku isi (Ibyahishuwe 21:4). Yabatijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 1930, kandi nk’uko nyina yari yarabimubwiye yafashije abakobwa be batatu, ari bo Lucy, Jean na Coralie kuba abantu bakunda Imana. Ariko se wa Coralie we ntiyari ashyigikiye na busa imyizerere y’abagize umuryango we, mbese nk’uko Yesu yari yaratanze umuburo agaragaza ko ari uko byashoboraga kugenda mu miryango.—Matayo 10:34-36.

Abari bagize umuryango wa Clogan bose bari abahanga mu kuririmba, buri mwana wese akaba yari afite icyuma cy’umuzika yari azi gukoresha. Coralie yari umuhanga mu gukoresha icyo bita violon, maze mu mwaka wa 1939, igihe yari afite imyaka 15, abona impanyabumenyi mu muzika. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatumye Coralie yibaza cyane ku by’igihe kizaza. Aho ni ho yagombaga gufata umwanzuro w’icyo yari kuzaba cyo mu mibereho ye. Ku ruhande rumwe, kuririmba yashoboraga kubigira umwuga. Yemwe n’icyo gihe yari yatumiriwe kujya gucuranga mu gitaramo cyari kubera i Melbourne. Nanone ariko, yashoboraga gukoresha igihe cye cyose akora umurimo utoroshye wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Coralie na bakuru be batatu bamaze kubitekerezaho bitonze, mu mwaka wa 1940 barabatijwe maze batangira kwitegura kujya mu murimo w’igihe cyose babwiriza ubutumwa bwiza.

Hashize igihe gito Coralie yiyemeje kujya mu murimo w’igihe cyose, umuvandimwe umwe wari ufite inshingano nyinshi wari uturutse ku ishami rya Ositaraliya, witwaga Lloyd Barry, nyuma y’aho waje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yaramwegereye baravugana. Yari amaze gutanga disikuru i Melbourne maze abwira Coralie ati “ubu ngiye gusubira kuri Beteli. Ubona ute se ufashe gari ya moshi ukaza tukajyana maze ukaba umwe mu bagize umuryango wa Beteli?” Yabyemeye atazuyaje.

Coralie afatanyije n’abandi bashiki bacu bo kuri Beteli bagize uruhare rugaragara mu guha abavandimwe bo muri Ositaraliya ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihe cy’intambara, igihe umurimo wari warabuzanyijwe. Ibyinshi mu bitabo babicapye bakoreshwa n’umuvandimwe witwa Malcolm Vale. Mu gihe kirenga imyaka ibiri umurimo wamaze warabuzanyijwe, hacapwe ibitabo bibiri byitwa Le Monde Nouveau na Les Enfants, kandi nta nomero n’imwe y’Umunara w’Umurinzi itarasohotse.

Iryo capiro ryimutse incuro zigera kuri 15, kugira ngo abapolisi batamenya aho riri. Hari igihe ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byacapirwaga mu cyumba cyari hasi mu butaka cy’inzu yacapirwagamo ibindi bitabo bisanzwe tugira ngo tujijishe. Mushiki wacu wari ushinzwe kwakira abantu yari afite ahantu akanda maze inzogera ikavugira hasi muri cya cyumba iyo habaga hari icyo yikanze, maze bashiki bacu bahakoreraga bagahisha ibitabo mbere y’uko hagira umuntu utangira gusaka.

Igihe kimwe baje gusaka, hari bashiki bacu bahiye ubwoba babonye ko hari igazeti y’Umunara w’Umurinzi yari yasigaye hejuru ku meza ahantu buri muntu wese yashoboraga kuyibona. Umupolisi yarinjiye, maze arambika ishakoshi ye neza neza hejuru ya wa Munara w’Umurinzi, maze aratangira arasaka. Abonye nta kintu abonye, yateruye ya sakoshi ye arigendera.

Tumaze kongera guhabwa uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro, n’abavandimwe bagasubizwa umutungo w’ishami, abenshi bemerewe kujya mu murimo wo kubwiriza ari abapayiniya ba bwite. Icyo gihe rero ni bwo Coralie yitangiraga kujya ahitwa i Glen Innes. Naje kumusangayo igihe twashyingiranwaga ku itariki ya 1 Mutarama, 1948. Igihe twahabwaga indi nshingano, muri ako karere twahasize itorero ryari rifite amajyambere.

Noneho twoherejwe gukorera i Rockhampton, ariko tuhageze twabuze aho ducumbika. Ubwo twashinze ihema mu isambu y’umuntu wari ushimishijwe. Iryo hema twari kuzaribamo amezi umunani yose. Twari kuhaba igihe kirekire kurushaho, ariko itumba ritangiye inkubi y’umuyaga yo muri ako karere gashyuha cyane yaraje ihindura rya hema uburere maze imvura nyinshi yayikurikiye iraza irikuraho burundu. *

Tujya gukorera umurimo mu mahanga

Igihe twari i Rockhampton, twatumiriwe kujya mu ishuri rya 19 ry’i Galeedi rihugura abamisiyonari. Uko rero ni ko, tumaze kubona impamyabumenyi mu wa 1952, twoherejwe mu gihugu icyo gihe cyari kizwi ku izina rya Afurika y’i Burengerazuba bw’Amajyepfo.

Abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo bahise batwereka icyo batekerezaga ku murimo w’abamisiyonari. Mu byumweru bitandatu bikurikiranye ni ko buri Cyumweru bahagararaga imbere bakaburira abayoboke babo ngo baramenye batwirinde. Barababwiraga ngo ntibakadukingurire kandi ntibakemere ko tubasomera muri Bibiliya ngo kuko byashoboraga kubajijisha. Mu gace kamwe twahatanze ibitabo ariko umupadiri agaca inyuma na we akagenda ku nzu n’inzu abibaka. Igihe kimwe ubwo twaganiraga n’uwo mupadiri mu biro bye, twahabonye ibitabo byacu byinshi cyane.

Hadaciye igihe, abategetsi bo muri ako karere na bo batangiye guhagurukira umurimo wacu. Abayobozi b’amadini bari barabagiye mu matwi maze batangira gukeka ko twaba twarakoranaga n’Abakomunisiti. Ubwo baduteresheje igikumwe kugira ngo bazabone uko badukurikirana, kandi abantu bose twasuraga barazaga bakabahata ibibazo. Nubwo twarwanywaga bene ako kageni, abantu barushagaho kuza mu materaniro ari benshi.

Kuva tukigera muri icyo gihugu, twagize icyifuzo gikomeye cyo kugeza ubutumwa bwa Bibiliya mu baturage b’aba Ovambo, Abaherero n’Abanama. Ariko rero, ibyo ntibyari bitworoheye na mba! Muri icyo gihe, Afurika y’Epfo yazanye mu baturage bo muri Afurika y’i Burengerazuba bw’Amajyepfo ibintu byo kuvangura amoko. Kubera ko twari abazungu, ntitwari twemerewe kubwiriza mu duce twari dutuyemo abirabura tudafite uruhushya rwa Leta. Twajyaga twandika dusaba ko twahabwa uburenganzira, ariko abategetsi ntibabuduhe.

Tumaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, twabonye ibintu byadutunguye cyane. Coralie yaratwise. Mu kwezi k’Ukwakira 1955, twabyaye umukobwa tumwita Charlotte. Nubwo tutari tugishoboye gukomeza kuba abamisiyonari, nabonye akazi ko gukora igice cy’umunsi maze mbasha gukora umurimo w’ubupayiniya mu gihe runaka.

Amasengesho yacu asubizwa

Mu mwaka wa 1960 twahanganye n’ikindi kibazo. Coralie yabonye ibaruwa yamubwiraga ko nyina yari arembye, ko niba adahise ataha, yashoboraga kutazigera yongera kumubona ukundi. Ubwo rero twakoze gahunda yo kuva muri Afurika y’i Burengerazuba bw’Amajyepfo tugasubira muri Ositaraliya. Mu cyumweru nyir’izina twagombaga kugendamo, twagiye kubona tubona abategetsi bo muri ako karere baduhaye igipapuro kitwemerera kujya mu mujyi w’abirabura witwa Katutura. Twari gukora iki? Twajyaga se kubasubiza icyo gipapuro n’ukuntu twari tumaze imyaka irindwi yose tugishaka? Byari byoroshye gutekereza tuti ‘nta kibazo, abandi bazaza bakomereze aho twari kuba tugereje.’ Ariko se, uwo ntiwari umugisha Yehova yari aduhaye, ndetse rwose kikaba cyari igisubizo cy’amasengesho yacu?

Bidatinze nafashe umwanzuro w’icyo twari gukora. Jye nari gusigara, kugira ngo batabona twese tugiye muri Ositaraliya bakatwaka uburenganzira bwo gutura twari twarabonye twiyushye akuya. Umunsi wakurikiyeho nagiye ku bwato mbabwira ko nasubitse urugendo maze nohereza Coralie na Charlotte muri Ositaraliya, bagenda bitwa ko bagiye mu kiruhuko kirekire.

Igihe bari baragiye, natangiye kubwiriza muri wa mujyi wari utuyemo abirabura. Ukuntu abantu baho bishimiye ukuri byari bitangaje. Igihe Coralie na Charlotte bagarukaga, abantu benshi bo muri uwo mujyi w’abirabura bazaga mu materaniro yacu.

Icyo gihe nari mfite akamodoka gashaje natwaragamo abantu bashimishijwe mbajyana mu materaniro. Buri munsi w’amateraniro nakoraga ingendo enye cyangwa eshanu, kuri buri ncuro ngatwara abantu barindwi, umunani cyangwa icyenda. Iyo umuntu wa nyuma yamaraga gusohoka, Coralie yajyaga ambaza by’urwenya ati ‘munsi y’intebe ho wari washyizemo bangahe?’

Kugira ngo umurimo wacu wo kubwiriza ugire icyo ugeraho, twari dukeneye kubona ibitabo mu ndimi abaturage bo muri icyo gihugu bashobora kumva. Ubwo nahawe inshingano yihariye yo gukora gahunda y’ukuntu inkuru y’ubwami ivuga ngo Life in a New World yahindurwa mu ndimi enye zo muri ako gace, ari zo Igiherero, Ikinama, Ikindonga n’Igikwanyama. Abahinduzi bari abantu bize twiganaga Bibiliya, ariko byabaga ngombwa ko mbicara iruhande kugira ngo nizere ko buri nteruro yahinduwe uko bikwiriye. Nk’Ikinama ni ururimi rufite amagambo make cyane. Urugero, hari nk’igihe kimwe narimo ngerageza gusobanura interuro ivuga ngo “mu ntangiriro, Adamu yari umuntu utunganye.” Umuhinduzi umwe yishimye mu mutwe maze avuga ko yumva atibuka ijambo “umuntu utunganye” mu Kinama. Byatinze yaje kuvuga ati “naryibutse!” Hanyuma yaravuze ati “mu ntangiriro, Adamu yari ameze nk’urubuto ruhishije”!

Twaboneye ibyishimo mu gihugu twoherejwe gukoreramo

Ubu hashize imyaka igera kuri 49 tugeze muri iki gihugu, ubu cyitwa Namibiya. Ubu noneho ntibikiri ngombwa kwaka igipapuro kitwemerera kujya aho abirabura batuye. Namibiya itegekwa n’ubundi butegetsi butaronda amoko. Muri iki gihe, muri Windhoek dufite amatorero ane manini ateranira mu Nzu z’Ubwami nziza cyane.

Incuro nyinshi twagiye dutekereza ku magambo twabwiwe igihe twari mu ishuri rya Galeedi agira ati “nimugera mu bihugu muzoherezwamo, muzatume haba iwanyu.” Dukurikije ibintu Yehova yagiye adukorera, twizera tudashidikanya ko yifuzaga ko muri icyo gihugu haba iwacu. Twakunze abavandimwe bacu nubwo bafite imico idafite aho ihuriye n’iyacu. Twarishimanye mu byiza, tubabarana na bo mu gahinda. Ba bantu bashya twajyaga dutwara mu kamodoka kacu tubajyanye mu materaniro ubu ni inkingi mu matorero barimo. Tukigera muri icyo gihugu kigari mu mwaka wa 1953, ababwiriza b’ubutumwa bwiza b’aho kavukire ntibari banageze ku icumi. Nubwo twatangiye turi bake cyane, ubu twariyongereye turenga 1.200. Nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije, yatanze umusaruro utubutse aho twe n’abandi bavandimwe twari ‘twarateye, tukanuhira.’—1 Abakorinto 3:6.

Iyo dushubije amaso inyuma tukareba imyaka tumaze mu murimo, ari igihe twari muri Ositaraliya n’ubu turi muri Namibiya, jye na Coralie twumva twishimye rwose. Dufite icyizere kandi dusaba Yehova ko yazakomeza kuduha imbaraga zo gukomeza gukora ibyo ashaka, ari muri iki gihe no mu gihe kizaza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 22 Ushobora kubona inkuru ishishikaje ivuga iby’ukuntu umuryango wa ba Waldrons wihanganye igihe wakoreraga ahantu hagoye, yavuzwe mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza 1952, ku ipaji ya 707-708 (mu Cyongereza), ariko amazina yabo ntiyavuzwemo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

Tujya i Rockhampton muri Ositaraliya, aho twari twoherejwe gukorera umurimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Turi mu bwato tujya mu ishuri rya Galeedi

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Kubwiriza muri Namibiya biradushimisha cyane