Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gahunda nziza yo kwiyigisha idutegurira kuba abigisha bashoboye

Gahunda nziza yo kwiyigisha idutegurira kuba abigisha bashoboye

Gahunda nziza yo kwiyigisha idutegurira kuba abigisha bashoboye

“Ibyo ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva.”​—1 TIMOTEYO 4:15, 16.

1. Ni iki umuntu atakwirirwa ashidikanyaho ku bihereranye na gahunda yo kwiyigisha?

MU MUBWIRIZA 3:1 hagira hati “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo.” Ibyo ni ko biri rwose no kuri gahunda yo kwiyigisha. Ku bantu benshi, gutekereza ku bintu by’umwuka birabagora iyo babikoze mu gihe kidakwiriye bari n’ahantu hadakwiriye. Urugero, wiriwe umunsi wose ukora cyane, none ni nimugoroba urariye urijuta; icyo gihe se, wakumva ushaka kwiyigisha, cyane cyane niba wicaye mu ntebe yawe y’ifoteyi imbere ya televiziyo? Ntibyoroshye! Ni iki wakora rero mu gihe ushaka kwiyigisha? Birumvikana ko tugomba guhitamo igihe tugomba kwiyigishiriza n’aho tugomba kubikorera, dufite intego yo kugira ikintu gifatika tuvanamo.

2. Muri rusange igihe cyiza cyo kwiyigisha ni ikihe?

2 Ku bantu benshi, igihe kibabera cyiza ni mu gitondo kare kare mu gihe umuntu aba akimeze neza mu bwenge. Abandi bakoresha iminota mike yo mu kiruhuko cya saa sita akaba ari bwo biyigisha. Mu ngero zikurikira, zirikana icyavuzwe ku bihereranye n’igihe umuntu yakoramo gahunda z’ingenzi z’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Umwami Dawidi wo muri Isirayeli ya kera yaranditse ati “mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe kuko ari wowe niringira: umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo: kuko ari wowe ncururira umutima” (Zaburi 143:8). Umuhanuzi Yesaya na we yagaragaje ko yari azi agaciro ko kwiyigisha igihe yavugaga ati “Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe, kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo; inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva, nk’abantu bigishijwe.” Icyo twashakaga hano, ni ukumenya ko dukeneye kwiyigisha no gushyikirana na Yehova igihe ubwenge buba bukimeze neza, aho icyo gihe twakibonera hose mu munsi.—Yesaya 50:4, 5; Zaburi 5:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera; 88:14, umurongo wa 13 muri Biblia Yera.

3. Ni iki kiba gikenewe kugira ngo umuntu yiyigishe neza?

3 Ikindi kintu cy’ingenzi kugira ngo twiyigishe neza ni uko tutagombye kubikora twegamye mu ntebe y’ifoteyi. Ibyo byatuma udakomeza kwerekeza ibitekerezo hamwe. Iyo twiyigisha, ubwenge bwacu bugomba kuba bukangutse, kandi iyo twicaye mu ntebe nziza twegamye si uko bigenda. Nanone kugira ngo umuntu yiyigishe kandi atekereze ku byo yiga, aba akeneye kuba ari ahantu hatuje nta kintu kimurangaza. Kwiyigisha wanacuranze radiyo, televiziyo yaka cyangwa abana bakurangaza, nta cyo byazatuma ugeraho. Iyo Yesu yashakaga gutekereza ku kintu, yajyaga ahantu kure hiherereye. Ndetse yavuze ibihereranye n’akamaro ko gusengera ahantu hiherereye.—Matayo 6:6; 14:13; Mariko 6:30-32.

Kwiyigisha mu buryo butuma tubasha gusubiza ibibazo abantu batubaza

4, 5. Ni mu buhe buryo agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ari ingirakamaro rwose?

4 Iyo twifashishije ibitabo bitandukanye by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gukora ubushakashatsi ku ngingo runaka mu gihe twiyigisha, twumva tunyuzwe. Ibyo ni ko biri cyane cyane iyo hari umuntu watubajije ibibazo nta buryarya, kuko tumuha ibisubizo bimunyuze (1 Timoteyo 1:4; 2 Timoteyo 2:23). Abantu benshi iyo bagitangira biga agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, * ubu kaboneka mu ndimi zigera kuri 261. Ni agatabo katagoye na busa ariko kagusha ku ngingo, karimo ibitekerezo bishingiye kuri Bibiliya kose uko kakabaye. Gafasha umusomyi guhita atahura icyo Imana isaba kugira ngo umuntu ayisenge by’ukuri. Ariko rero, kubera ko ari agatabo gato, ntushobora kwinjira muri buri ngingo mu buryo burambuye. None se, igihe uwo mwigana Bibiliya akubajije ibibazo bikomeye bitari mu gatabo ariko bifitanye isano n’ingingo mwiga, wakura hehe ibindi bitekerezo bishingiye kuri Bibiliya byamufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bye?

5 Ku bantu bafite idisiki ikoreshwa kuri orudinateri yitwa Watchtower Library kuri CD-ROM mu rurimi bumva, bashobora kubona ahantu henshi cyane bavana ibitekerezo. Bite se ku batayifite? Reka dusuzume ingingo ebyiri ziri mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? kugira ngo turebe uko twarushaho kuzisobanukirwa kandi tukazisobanura mu buryo bwumvikana kurushaho, cyane cyane mu gihe umuntu atubajije nk’ikibazo kivuga ngo “Imana ni nde?” cyangwa ngo “Yesu yari muntu ki?”—Kuva 5:2; Luka 9:18-20; 1 Petero 3:15.

Imana ni nde?

6, 7. (a) Ni iki abantu bibaza ku Mana? (b) Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane umuyobozi w’idini atigeze na rimwe avuga mu kiganiro yatanze?

6 Isomo rya 2 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? ritanga igisubizo cy’ikibazo cy’ingenzi cyane kibaza ngo “Imana ni nde?” Iyo ni ingingo y’ibanze bitewe n’uko umuntu adashobora gusenga Imana y’ukuri atayizi cyangwa ashidikanya ko ibaho (Abaroma 1:19, 20; Abaheburayo 11:6). Ariko rero, hirya no hino ku isi, abantu bizera ibintu bitandukanye ku bihereranye n’Imana (1 Abakorinto 8:4-6). Buri dini ritanga igisubizo gitandukanye n’icy’irindi ku bibazo abantu bibaza ku Mana. Mu madini yiyita aya Gikristo, amenshi avuga ko Imana ari Ubutatu. Umuyobozi w’idini uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatanze ikiganiro cyavugaga kiti “Mbese, uzi Imana?” Ariko nta na rimwe mu kiganiro cye yigeze akoresha izina ry’Imana, nubwo yasomye amasomo menshi yo mu Byanditswe bya Giheburayo. Birumvikana ko impamvu ari uko yakoreshaga Bibiliya ikoresha izina ridasobanura ibintu neza, ari ryo “Umwami,” aho kugira ngo ivuge Yehova cyangwa Yahweh.

7 Mbega ukuntu uwo muyobozi w’idini atavuze ikintu cy’ingenzi igihe yerekezaga ku magambo ari muri Yeremiya 31:33, 34, hagira hati “kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n’umuntu wese uwo bava inda imwe, ati ‘menya Uwiteka’ [mu Giheburayo, “menya Yehova”]; kuko bose bazamenya, uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka [mu Giheburayo, Yehova] avuga.” Bibiliya yakoresheje yavanyemo izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova.—Yeremiya 16:21.

8. Ni iki kigaragaza akamaro ko gukoresha izina ry’Imana?

8 Muri Zaburi ya 8:9 (NW ) hagaragaza impamvu gukoresha izina ry’Imana ari iby’ingenzi cyane. Hagira hati “Yehova, Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rihebuje ku isi hose!” Bigereranye n’ibi: “Uwiteka, Mwami wacu, erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!” (Bibliya Yera; reba na Bibiliya Ntagatifu.) Nyamara, nk’uko byavuzwe mu gice cyabanjirije iki, turamutse turetse Ijambo ry’Imana rikatumurikira, dushobora ‘kuyimenya.’ Ariko se, ni ikihe gitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyaduha ibisubizo ku bihereranye n’impamvu ari iby’ingenzi gukoresha izina ry’Imana?—Imigani 2:1-6.

9. (a) Ni akahe gatabo gashobora kudufasha kumenya impamvu gukoresha izina ry’Imana ari iby’ingenzi? (b) Ni gute abahinduzi benshi bananiwe kubaha izina ry’Imana?

9 Dushobora kwifashisha agatabo Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka Ryose, kahinduwe mu ndimi zigera kuri 69. * Igice kivuga ngo “Izina ry’Imana—Ubusobanuro Bwaryo n’Uko Rivugwa” (ku ipaji ya 6-11), kigaragaza mu buryo busobanutse neza ko inyuguti enye z’Igiheburayo zigize izina ry’Imana ziboneka mu nyandiko ya kera y’Igiheburayo hafi incuro zigera ku 7.000. Nyamara, abayobozi b’amadini n’abahinduzi bo mu idini rya Kiyahudi n’abo mu madini yiyita aya Gikristo barivanye ku bwende mu nyinshi muri Bibiliya bahinduye. * Ubwo se, bavuga bate ko bazi Imana kandi ko bafitanye na yo imishyikirano myiza niba banga kuyivuga mu izina? Iryo zina ryayo rituma tumenya imigambi yayo kandi tukamenya n’uwo iri we. Ikindi nanone twakwibaza, amagambo avugwa mu isengesho ntangarugero rya Yesu avuga ngo “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe,” yaba afite gaciro ki niba izina ry’Imana ridakoreshwa?—Matayo 6:9; Yohana 5:43; 17:6.

Yesu Kristo ni nde?

10. Ni gute twamenya neza ibihereranye n’imibereho ya Yesu n’umurimo we?

10Isomo rya 3 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? rifite umutwe uvuga ngo “Yesu Kristo ni nde?” Muri paragarafu esheshatu gusa, icyo gice kidusobanurira mu magambo make uwo Yesu yari we, aho yakomotse, n’icyamuzanye ku isi. Icyakora, uramutse ushatse inkuru zirambuye zivuga iby’imibereho ye, ahandi hantu ushobora kuzivana hatari mu Mavanjiri ni mu gitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, ubu kiboneka mu ndimi 111. * Icyo gitabo kirimo inkuru z’ibintu Yesu yakoze mu mibereho ye uko byagiye bikurikirana n’inyigisho yigishaga, izo nkuru zose zikaba ari izo mu Mavanjiri ane. Ibice byacyo uko ari 133 byose bivuga ku bintu byabaye kuri Yesu n’ibyo yakoze mu murimo we. Ariko noneho niba ushaka kumenya ibintu by’ingenzi gusa ku bihereranye na we, wakwifashisha igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku mutwe uvuga ngo “Jésus Christ.”

11. (a) Ni gute ibyo Abahamya ba Yehova bemera kuri Yesu bitandukanye n’ibyo andi madini yemera? (b) Ni ayahe masomo yo muri Bibiliya anyomoza mu buryo budasubirwaho inyigisho y’Ubutatu, kandi se ni akahe gatabo ushobora kwifashisha?

11 Mu madini yiyita aya Gikristo ntibavuga rumwe ku birebana no kumenya niba Yesu ari “Umwana w’Imana” cyangwa niba ari “Imana Mwana.” Mbese mu yandi magambo ntibumvikana ku cyo Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika yita “iyobera rikomeye ry’ukwizera kwa Gikristo,” ari ryo Ubutatu. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku madini yiyita aya Gikristo, Abahamya ba Yehova bo bemera ko Yesu yakomotse ku Mana ariko akaba atari Imana. Iyo ngingo yasobanuwe neza mu gatabo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, kamaze guhindurwa mu ndimi 95. * Amwe mu masomo akoreshwa muri ako gatabo agaragaza ko inyigisho y’Ubutatu atari iy’ukuri, ni Mariko 13:32 na 1 Abakorinto 15:24, 28.

12. Ni ibihe bibazo bindi tugomba gushakira ibisubizo?

12 Ibyo tumaze gusuzuma ku bihereranye n’Imana na Yesu Kristo, bidufasha kubona uburyo twakwiyigishamo dufite intego yo gufasha abantu batazi ukuri ko muri Bibiliya kugira ngo bagire ubumenyi nyakuri (Yohana 17:3). Hanyuma se, bite ku bantu bamaze imyaka myinshi bifatanya n’itorero rya Gikristo? Baba se bagikeneye kwita cyane ku kwiyigisha Ijambo rya Yehova nubwo hari byinshi bamaze kumenya?

Impamvu tugomba ‘kwitonda’ cyane

13. Ni ibihe bitekerezo bikocamye abantu bashobora kugira ku birebana no kwiyigisha?

13 Abantu bamaze imyaka myinshi bari mu itorero bashobora kugira ingeso yo kurambiriza gusa ku byo bamenye muri Bibiliya bakimara kuba Abahamya ba Yehova. Biroroshye ko umuntu yatekereza ati “sinkeneye rwose kwiga Ijambo ry’Imana nk’abantu bakiri bashya. N’ubundi kandi, maze imyaka myinshi nsoma Bibiliya yose n’ibitabo by’imfashanyigisho.” Ibyo byaba ari nko kuvuga uti “ubu singikeneye rwose kwita ku mirire yanjye; tekereza nawe ibyokurya byose maze kurya.” Tuzi ko umubiri wacu ukenera buri gihe kugaburirwa ibyokurya byiza, byatetswe neza, kugira ngo umuntu akomeze kugira imbaraga n’amagara mazima. Niba se ari uko bimeze ku mubiri wacu, ni mu rugero rungana iki twaba dukeneye kwiga Ijambo ry’Imana kugira ngo tube bazima kandi dukomere mu buryo bw’umwuka?—Abaheburayo 5:12-14.

14. Kuki tugomba kwirinda ubwacu?

14 Ku bw’ibyo rero, twaba tumaze igihe kirekire twiga Bibiliya cyangwa tumaze igihe gito, tugomba kumvira inama Pawulo yagiriye Timoteyo wari umugenzuzi ukuze mu buryo bw’umwuka, kandi witaga cyane ku nshingano ye, agira ati “wirinde ubwawe, witondere n’ibyo wigisha, ubyizirikeho. Nugenza utyo, uzahabwa agakiza wowe n’abagutega amatwi” (1 Timoteyo 4:15, 16, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Kuki twagombye kwita kuri iyo nama Pawulo yatanze? Wibuke ko Pawulo yanavuze ko duhanganye n’ “uburiganya bwa Satani” cyangwa amayeri ye, n’ “imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Nanone kandi, intumwa Pawulo yatanze umuburo w’uko Satani “ashaka uwo aconshomera,” kandi “uwo [muntu]” uvugwa aho ashobora kuba uwo ari we wese muri twe. Kuba abantu b’abanenganenzi bishobora gutuma tumuha urwaho.—Abefeso 6:11, 12; 1 Petero 5:8.

15. Ni iyihe ntwaro twakwitabaza mu buryo bw’umwuka, kandi ni gute yahora ityaye?

15 Ubwo se noneho twakwitabaza iki? Intumwa Pawulo yaravuze ati “mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe” (Abefeso 6:13). Kugira ngo izo ntwaro zigire icyo zikumarira ntibiterwa n’ubwiza bwazo, ahubwo biterwa nanone n’uko uzitaho buri gihe. Ku bw’ibyo rero, muri izo ntwaro zose zitangwa n’Imana, harimo no kudasigara inyuma mu bihereranye n’ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana. Ibyo birerekeza ku kamaro ko guhora twunguka ubumenyi bushyashya bw’ukuri duhishurirwa na Yehova binyuriye ku Ijambo rye no ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Kwiyigisha Bibiliya buri gihe n’ibitabo by’imfashanyigisho ni iby’ingenzi cyane kugira ngo intwaro yacu ihore ityaye.—Matayo 24:45-47; Abefeso 6:14, 15.

16. Ni iki twakora kugira ngo twizere ko ‘ingabo [yacu] y’ukwizera’ ishobora kugira icyo itumarira?

16 Pawulo yatsindagirije ko kimwe mu bintu by’ingenzi mu bigize ya ntwaro twitabaza ari ‘ukwizera [kugereranywa] n’ingabo.’ Uko kwizera kudufasha kuzibukira kandi tukazimya imyambi yaka umuriro ya Satani, ari yo birego by’ibinyoma n’inyigisho z’ubuhakanyi (Abefeso 6:16). Bityo rero, ni iby’ingenzi ko tugenzura tukamenya urugero ingabo yacu y’ukwizera ikomeyemo n’ibyo dukora kugira ngo ihore ari nzima. Ushobora wenda kwibaza uti “ntegura nte icyigisho cya Bibiliya cya buri cyumweru cy’Umunara w’Umurinzi? Naba se ntegura neza ku buryo nshobora ‘gutera [abandi] ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ mu materaniro, ntanga ibisubizo natekerejeho nitonze? Naba se ndambura Bibiliya ngasoma ya masomo aba yatanzwe muri paragarafu ariko atandukuwe? Mbese, ntera abandi inkunga binyuriye mu kwifatanya mu materaniro mbishishikariye?” Ibyokurya by’umwuka duhabwa biba bikomeye; ku bw’ibyo, kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye, tuba dukeneye kubigogora byose uko byakabaye.—Abaheburayo 5:14; 10:24.

17. (a) Ni ubuhe burozi Satani akoresha kugira ngo atwangize mu buryo bw’umwuka? (b) Ni iki twakwigomboza ubumara bwa Satani?

17 Satani azi aho abantu badatunganye bagira intege nke kandi buri gihe ibintu akora usanga bififitse, birimo amayeri menshi. Amashusho agaragaza ibikorwa by’ubusambanyi aboneka hose kuri za televiziyo, kuri internet, kuri videwo no mu bitabo, ni byo Satani aheraho ashuka abantu. Hari Abakristo bamwe bemeye ko ubwo burozi bumunga intwaro bitabaza iba n’ubundi yaragimbye, bituma batakaza inshingano mu itorero cyangwa bagerwaho n’izindi ngaruka mbi zikomeye kurushaho (Abefeso 4:17-19). Ariko se, ni iki umuntu yakwigomboza ubumara bwa Satani bwangiza mu buryo bw’umwuka? Ntitugomba kwirengagiza kwiyigisha Bibiliya buri gihe, amateraniro yacu ya Gikristo, no gutwara intwaro zose duhabwa n’Imana. Ibyo byose bituma tumenya gutandukanya ikibi n’icyiza ndetse no kwanga ibyo Imana yanga.—Zaburi 97:10; Abaroma 12:9.

18. Ni gute ‘inkota y’umwuka’ idufasha mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka?

18 Nidukomeza kugira akamenyero keza ko kwiyigisha Bibiliya buri gihe, ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana ntibuzatuma tubasha kwitabara ibi bigaragara gusa, ahubwo tuzanabasha kugaba ibitero dukoresheje ‘inkota y’umwuka, ari yo Jambo ry’Imana.’ Ijambo ry’Imana rigira ‘ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira’ (Abefeso 6:17; Abaheburayo 4:12). Nituba abahanga mu gukoresha iyo ‘nkota,’ ntituzashukwa n’ibintu bisa n’aho bidafite icyo bitwaye, cyangwa se ibintu bikurura, kandi tuzabifata nk’umutego w’Umubi ushobora kuduhitana. Kuba dufite ubumenyi buhagije kuri Bibiliya kandi tukaba tuyisobanukiwe neza bizadufasha kwanga ibibi maze dukore ibyiza. Ku bw’ibyo rero, twese dukwiriye kwibaza tuti ‘mbese inkota yanjye iratyaye, cyangwa yaragimbye? Byaba se bingora kwibuka amasomo ya Bibiliya ashobora kugira icyo amarira ndamutse ngabye igitero?’ Nimucyo rero dukomeze kugira akamenyero keza ko kwiyigisha Bibiliya, maze tubone uko turwanya Satani.—Abefeso 4:22-24.

19. Ni izihe nyungu twazabona turamutse tugize akamenyero keza ko kwiyigisha?

19 Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.” Turamutse twitaye kuri ayo magambo Pawulo yabwiye Timoteyo, twarushaho kuba abantu bahagaze neza mu buryo bw’umwuka kandi umurimo wacu ukagenda neza. Abasaza bo mu buryo bw’umwuka n’abakozi b’imirimo bashobora kugira ikintu kigaragara bafashaho itorero, kandi natwe twese dushobora gukomera mu kwizera.—2 Timoteyo 3:16, 17; Matayo 7:24-27.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Ubusanzwe, umuntu ushimishijwe wiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ashobora gukurikizaho igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Ibitekerezo bitangwamo bizamuvaniraho inzitizi zose zamubuza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

^ par. 9 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova. Ku bantu bashobora kubona igitabo Étude perspicace des Écritures mu rurimi bumva, bashobora kureba Umubumbe wa 1, ku mutwe uvuga ngo “Jéhovah.”

^ par. 9 Abahinduzi benshi bo mu Gihisipaniya no mu rundi rurimi rwo muri Hisipaniya rwitwa Igikatala bazwiho kuba barakoze ibintu bidasanzwe, kuko bo bajya guhindura za nyuguti enye z’Igiheburayo, bazihinduyemo ngo “Yavé,” “Yahveh,” “Jahvè,” na “Jehová.”

^ par. 10 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 11 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Ni ibihe bintu bituma umuntu yiyigisha neza?

• Ku bihereranye n’izina ry’Imana, ni irihe kosa abahinduzi benshi bakoze mu gihe bahinduraga Bibiliya?

• Ni ayahe masomo yo muri Bibiliya wakwifashisha unyomoza inyigisho y’Ubutatu?

• Ni iki twakora kugira ngo twirinde amayeri ya Satani, ndetse nubwo twaba tumaze imyaka myinshi turi Abakristo b’ukuri?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 19]

Kugira ngo wiyigishe mu buryo bugira icyo bugeraho, ugomba kuba uri ahantu hakwiriye, hatari ibintu bishobora kukurangaza

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Mbese “inkota” yawe iratyaye, cyangwa yaragimbye?