Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutanga ukikokora

Gutanga ukikokora

Gutanga ukikokora

“NIMUSHAKA munyite umusabirizi, ariko nta cyo bitwaye. Nsabiriza ku bwa Yesu.” Ayo magambo akomeye yavuzwe n’umunyedini w’Umuporotesitanti agaragaza impaka zijyanirana n’itangwa ry’amafaranga mu madini. Amadini y’ibigugu asa n’aho yakomeza gukora ari uko gusa abonye amafaranga atubutse. Agomba kwishyura imishahara y’abakozi, kubaka insengero no gukomeza kuzitunganya, kimwe n’imirimo yo kuvuga ubutumwa. Ayo mafaranga yose aturuka he?

Ku madini menshi, ayo mafaranga aturuka mu mugabane wa kimwe cya cumi. * Umuvugabutumwa witwa Norman Robertson yagize ati “umugabane wa kimwe cya cumi ni uburyo Imana ikoresha kugira ngo haboneke amafaranga yo guteza imbere ubwami Bwayo ku isi. Ni gahunda yashyizeho yo kubona amafaranga akoreshwa kugira ngo Ivanjiri yamamazwe.” Yibukije abayoboke be adaciye ku ruhande ko bafite inshingano yo gutanga, maze avuga akomeje ati ‘gutanga kimwe cya cumi si ibintu mugomba gukora kubera ko mufite ubushobozi. Ni igikorwa kigaragaza ukumvira. Kudatanga kimwe cya cumi ni ukurenga ku mategeko y’Imana mu buryo bugaragara. Ni kimwe no kwiba Imana.’​—Tithing​—God’s Financial Plan.

Ushobora kuba wemera ko gutanga byagombye kuba kimwe mu bigize ugusenga kwa Gikristo. Ariko se, waba ubuzwa amahwemo n’isaba ry’amafaranga ridashira, ndetse wenda bikaba bikubangamira? Umunyatewolojiya wo muri Brezili witwa Inácio Strieder ashinja amadini kuba asaba kimwe cya cumi kugira ngo “akemure ibibazo byayo byo mu rwego rw’idini,” avuga ko ibyo ‘bidakwiriye, ko nta kinyabupfura kirimo, kandi ko bitandukira ibihereranye na tewolojiya.” Yavuze ko ibyo bituma “abantu b’abashomeri, abapfakazi, abatuye mu mazu y’utururi n’abadatekereza neza bibwira ko Imana yabavanyeho amaboko, kandi ko bagomba guha ‘pasitoro’ ibyo bafite byose, ku buryo imiryango yabo isigara yicwa n’inzara.”

Wenda wakwibaza uti ‘mbese, iyo amadini asabye kimwe cya cumi, aba akurikije Ibyanditswe? Cyangwa se, amadini amwe n’amwe ntiyaba anyaga abayoboke bayo amafaranga abumvisha ko Imana izabahana nibaramuka batagize icyo batanga? Mu by’ukuri se, Imana ishaka ko dutanga tukikokora?’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Umugabane wa kimwe cya cumi usobanurwa ko ari ugutanga icumi ku ijana by’umushahara umuntu ahembwa.