Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, dufatiye ku bivugwa mu Byahishuwe 20:8, twagombye kumva ko hazabaho abantu benshi cyane Satani azayobya ku kigeragezo cya nyuma?

Mu Byahishuwe 20:8 hasobanura igitero cya nyuma Satani azagaba ku bantu bazaba bari ku isi ku iherezo ry’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Mesiya. Uwo murongo uvuga ko Satani ‘azasohoka akajya kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi, kugira ngo ayakoranyirize intambara; umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja.’

Nubwo uburyo bwo kubara n’ibikoresho byo mu rwego rwa siyansi byateye imbere cyane, umubare w’ “umusenyi wo ku nyanja” nturamenyekana. Ku bw’ibyo rero, dushobora kuvuga ko iyo mvugo yumvikanisha umubare utazwi. Ariko se ibyo bishaka kuvuga ko ari umubare munini cyane, ukabije, ndetse umuntu adashobora kwiyumvisha, cyangwa ni umubare munini gusa utazwi?

Muri Bibiliya, imvugo ngo “umusenyi wo ku nyanja” ikoreshwa mu buryo bwinshi. Urugero, mu Itangiriro 41:49, dusoma ngo “Yosefu ahunika imyaka y’impeke myinshi cyane ihwanye n’umusenyi wo ku nyanja, ageza aho yarorereye kubara kuko itabarikaga.” Hano, hatsindagirijwe ko itabarikaga. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yagize ati “nk’uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n’umusenyi wo ku nyanja uko utabasha kugerwa, ni ko nzagwiza urubyaro rwa Dawidi umugaragu wanjye.” Nk’uko nta muntu washidikanya ko inyenyeri zo ku ijuru n’umusenyi wo ku nyanja bitabarika, ni na ko nta muntu washidikanya ko Yehova azasohoza isezerano yasezeranyije Dawidi.—Yeremiya 33:22.

Incuro nyinshi imvugo ngo “umusenyi wo ku nyanja” yerekeza ku bintu byinshi cyane bitangaje. Abisirayeli bari i Gilugali bari batewe ubwoba cyane n’ingabo z’Abafilisitiya zari zakoraniye i Mikimashi, zanganaga “n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi” (1 Samweli 13:5, 6; Abacamanza 7:12). Kandi ‘Imana yahaye Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika.’ (1 Abami 5:9 [4:29 muri Biblia Yera].) Nubwo muri buri gice ibyavuzwe byari byinshi cyane, ariko kandi byari bifite uko byanganaga.

Nanone kandi, imvugo ngo “umusenyi wo ku nyanja” ishobora gusobanura umubare utazwi, bitabaye ngombwa ko uba ari umubare munini cyangwa muto cyangwa se uringaniye. Yehova yabwiye Aburahamu ati “kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja” (Itangiriro 22:17). Igihe Yehova yasubiriragamo iryo sezerano umwuzukuru wa Aburahamu ari we Yakobo, yakoresheje imvugo ngo “umukungugu wo hasi,” maze Yakobo agiye kubisubiramo avuga ko ari “umusenyi wo ku nyanja.” (Itangiriro 28:14; 32:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.) Nk’uko byaje kugaragara, uretse Yesu Kristo, “urubyaro” rwa Aburahamu rugizwe n’abantu 144.000, abo Yesu yise “[u]mukumbi muto”—Luka 12:32; Abagalatiya 3:16, 29; Ibyahishuwe 7:4; 14:1, 3.

Ni iki izo ngero zitwigisha? Iyo mvugo ngo “nk’umusenyi wo ku nyanja” ntisobanura buri gihe umubare utabarika, umuntu adashobora kwiyumvisha; nta nubwo ikoreshwa buri gihe mu gusobanura ikintu kinini cyane cyangwa gikabije. Incuro nyinshi, iyo mvugo igaragaza umubare utazwi ariko munini mu rugero runaka. Ku bw’ibyo, bihuje n’ubwenge kwemera ko abagize imbaga y’ibyigomeke izashyigikira Satani mu gitero cye cya nyuma azagaba ku bwoko bw’Imana, batazaba ari benshi cyane bikabije, ariko kandi ko bazaba ari benshi bihagije ku buryo bazateza akaga. Icyakora kugeza ubu, umubare wabo nturamenyekana.