Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyagabuwe ku meza y’umuntu wayoboraga ubwato

Ibyagabuwe ku meza y’umuntu wayoboraga ubwato

Ibyagabuwe ku meza y’umuntu wayoboraga ubwato

IGITUMA kurira ku meza y’umukuru uyobora ubwato biba ibintu bishimishije, ni uko haba hari abantu b’ibikomerezwa, ibyokurya byiza n’ikiganiro gishishikaje. Ariko ikiganiro cyabereye ku meza ya Kapiteni Robert G. Smith, wayoboraga ubwato bw’ikompanyi yitwa White Star, cyaje kwerekeza ku birori byo mu buryo bw’umwuka.​—Yesaya 25:6.

Mu mwaka wa 1894, icyo gihe Robert wari ufite imyaka 24, yakoze urugendo rwe rwa mbere azenguruka isi ayoboye ubwato bwitwa Kinclune of Dundee. Nyuma yaje kuyobora amato y’ikompanyi ya White Star, nk’ubwitwa Cedric, Cevic na Runic. * Igihe bumwe muri ayo mato bwambukaga inyanja ya Atalantika buvuye i New York bujya ahitwa i Liverpool mu Bwongereza, Robert yakiriye ku meza ye Charles Taze Russell. Ikiganiro Robert yagiranye na Russell cyatumye ashishikazwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Yakiranye ibyishimo imibumbe y’igitabo Études des Écritures yahawe na Russell kugira ngo kimufashe kumenya byinshi kurushaho.

Russell yakomeje kwandikirana na Robert bituma Robert arushaho gushimishwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Robert yatangiye kubwira umugore we ibintu bishya yari amaze kumenya. Mu gihe kitarambiranye, bombi babaye Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, bafite ishyaka. Hanyuma, Robert yatangiye kujya atanga za disikuru zishingiye kuri Bibiliya. Urugero, ahitwa i Brisbane muri Ositaraliya, yahatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Amavuta yomora y’i Galeyadi.” Yavuze ko ubutumwa bukubiye mu Ijambo ry’Imana ari bwo bugaragaza “umuti w’ukuntu ibibazo byose byo ku isi bizakemuka.” Icyo gihe umugore we n’abana be bari mu Bwongereza bagendaga berekana sinema yitwaga “Photo-Drame de la Création,” ari na ko bumvisha abantu za disikuru za Russell bari barafashe amajwi.

Robert yaraze abana be ukuri k’Ubwami yamenye. Ubu, kugeza ku buvivi, hari abantu 18 bo mu muryango we bageza ku bandi ubutumwa bwiza babishishikariye, bashimira ku bw’ibyagabuwe ku meza y’umukuru wayoboraga ubwato.

Binyuriye ku bitabo byabo by’imfashanyigisho no ku murimo wabo wo kwigisha Bibiliya, Abahamya ba Yehova bafasha abantu bo ku isi hose kumenya ubutumwa bwo muri Bibiliya, ubutumwa bwashishikaje Kapiteni Smith. Nawe ushobora kumenya ikintu gishishikaje cyane cyagabuwe ku meza y’umuntu wayoboraga ubwato.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Ubundi bwato buteye nk’ubwo bwitwaga Titanic, bwari buyobowe na Kapiteni E. J. Smith igihe bwakoraga urugendo rwa mbere maze bukarohama (ariko nta sano uyu Smith afitanye na Robert Smith).

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Robert G. Smith

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Charles T. Russell