Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyo Yosuwa yazirikanaga

Ibyo Yosuwa yazirikanaga

Ibyo Yosuwa yazirikanaga

YEHOVA yabwiye Yosuwa ati “umugaragu wanjye Mose yarapfuye; none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye, mwebwe Abisirayeli” (Yosuwa 1:2). Mbega inshingano ikomeye Yosuwa yagombaga gusohoza! Yari yarabaye umufasha wa Mose mu gihe cy’imyaka igera kuri 40. None yari abwiwe kuzungura shebuja maze akayobora Abisirayeli bakundaga kuruhanya, akabageza mu gihugu cy’isezerano.

Mu gihe Yosuwa yatekerezaga ku nshingano zari zimutegereje, ashobora no kuba yaributse ibigeragezo yari yarahuye na byo akabitsinda. Nta gushidikanya ko ibintu yazirikanaga byamubereye ubufasha bw’agaciro katagereranywa icyo gihe; kandi bishobora gufasha Abakristo muri iki gihe.

Avuye mu bucakara, yabaye umugaba w’ingabo

Mu byo Yosuwa yibukaga, harimo imyaka myinshi bamaze mu bucakara (Kuva 1:13, 14; 2:23). Dushobora gusa gukeka ibyo Yosuwa yahuye na byo muri icyo gihe kubera ko Bibiliya itabivugaho byose mu buryo burambuye. Yosuwa ashobora kuba yaritoje kuba umuntu uzi gushyira ibintu kuri gahunda mu gihe cy’umurimo we wo mu Misiri, kandi ashobora kuba yarafashije mu gutegura urugendo rw’Abaheburayo n’ “ikivange cy’amahanga menshi” igihe bahungaga bava mu Misiri.—Kuva 12:38.

Yosuwa yari uwo mu muryango w’Abefurayimu. Sekuru witwaga Elishama, yari umutware w’umuryango, kandi uko bigaragara yayoboye ingabo 108.100 z’imiryango itatu ya Isirayeli (Kubara 1:4, 10, 16; 2:18-24; 1 Ngoma 7:20, 26, 27). Nyamara kandi, igihe Abamaleki bateraga Abisirayeli nyuma gato y’aho baviriye mu Misiri, Mose yasabye Yosuwa gutegura ingabo zo kubarwanya (Kuva 17:8, 9a). Kuki Mose yahisemo Yosuwa ntahitemo se cyangwa sekuru? Igitekerezo kimwe gitangwa ni uko “Yosuwa yari umutware mu muryango ukomeye w’Abefurayimu, akaba yari asanzwe azwiho ubuhanga bwo gushyira ibintu kuri gahunda, kandi abantu bakaba baramwizeraga cyane. Ngiyo impamvu ishobora kuba yaratumye Mose abona ko ari we mutware wari gushobora gutoranya ingabo no kuzitoza.”

Uko impamvu yaba iri kose, igihe Yosuwa yari amaze gutoranywa mu bandi, yagiye akora ibyo Mose yamutegekaga. Nubwo Abisirayeli bari batamenyereye intambara, Yosuwa yari yizeye adashidikanya ko Imana yari kubafasha. Bityo, igihe Mose yamubwiraga ati “ejo nzahagarara mu mpinga y’umusozi, nitwaje inkoni y’Imana,” ibyo byari bihagije. Yosuwa agomba kuba yaributse ko Yehova yari amaze igihe gito atsembye ingabo zari zikomeye kurusha izindi muri icyo gihe. Umunsi wakurikiyeho, igihe Mose yamanikaga amaboko bakayafatira mu kirere kugeza izuba rirenze, nta mwanzi washoboye guhagarara imbere y’Abisirayeli, kandi Abamaleki baratsinzwe. Hanyuma, Yehova yategetse Mose kwandika mu gitabo no ‘kubwira Yosuwa’ ko aciye iteka ry’ ‘uko azakuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose’ (Kuva 17:9b-14). Ni koko, Yehova yari gusohoza urwo rubanza.

Aba umufasha wa Mose

Ibyo Abamaleki baboneye kuri Yosuwa, bigomba kuba byaratumye Yosuwa na Mose bagirana imishyikirano ya bugufi cyane. Yosuwa yari afite icyubahiro cyo kuba “umufasha” wa Mose, “uhereye mu busore bwe” kugeza Mose apfuye, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka igera kuri 40.—Kubara 11:28.

Uwo mwanya wari ukubiyemo inshingano nyinshi zihariye. Urugero, igihe Mose, Aroni, abahungu ba Aroni n’abantu 70 bo mu bakuru ba Isirayeli bazamukaga umusozi wa Sinayi ubwiza bwa Yehova bukababonekera, Yosuwa ashobora kuba yari kumwe na bo. Kubera ko yari umufasha wa Mose, yaramuherekeje barakomeza bagerana hejuru ku musozi, kandi uko bigaragara yari ahitaruye igihe Mose yinjiraga mu gicu cyashushanyaga ko Yehova yari ahari. Ikindi gitangaje, ni uko Yosuwa asa n’aho yamaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40. Yanambye kuri shebuja ategereza ko ahindukira, kubera ko igihe Mose yatangiraga kumanuka afite bya bisate by’amabuye by’ibihamya, Yosuwa yaramusanganiye.—Kuva 24:1, 2, 9-18; 32:15-17.

Nyuma y’aho Abisirayeli bamariye gusenga ikigirwamana cy’inyana ya zahabu, Yosuwa yakomeje kuba umufasha wa Mose mu ihema ry’ibonaniro hirya y’ingando. Aho ngaho Yehova yahavuganiraga na Mose barebana. Ariko igihe Mose yabaga asubiye mu ngando, Yosuwa ‘ntiyavaga muri iryo hema.’ Wenda kuba yarahagumaga byari ngombwa kugira ngo akumire Abisirayeli kugira ngo hatagira abanduye binjira muri iryo hema. Mbega ukuntu Yosuwa yafatanaga uburemere iyo nshingano!—Kuva 33:7, 11.

Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka witwa Josèphe abivuga, Mose yarutaga Yosuwa ho imyaka 35; kuba rero barakoranaga bigomba kuba byarakomeje cyane ukwizera kwa Yosuwa. Bavuga ko imishyikirano bari bafitanye yari “imishyikirano nk’iy’umuntu ukuze n’ukiri muto, nk’iy’umwarimu agirana n’umunyeshuri we,” ibyo bikaba byaratumye Yosuwa aba “umugabo wamaramaje, kandi wizerwa.” Muri iki gihe, nta bahanuzi dufite bameze nka Mose, ariko amatorero y’ubwoko bwa Yehova arimo abantu bakuze batubera isoko nyakuri y’imbaraga n’inkunga, bitewe n’ibintu bahuye na byo kandi bakaba bakuze mu buryo bw’umwuka. Mbese, urabishimira? Kandi se, wungukirwa no kuba hamwe na bo?

Aba umutasi i Kanaani

Igihe kigoye mu mibereho ya Yosuwa, cyabayeho nyuma gato y’uko Isirayeli ihabwa Amategeko. Bamutoranyirije guhagararira umuryango we mu bagiye gutata igihugu cy’isezerano. Iyo nkuru irazwi neza. Abatasi 12 bose bemeje ko icyo gihugu cyari icy’ “amata n’ubuki” koko nk’uko Yehova yari yarabasezeranyije. Nyamara kandi, icumi muri bo babuze ukwizera maze batinya ko Abisirayeli batari gushobora kwirukana abari batuye muri icyo gihugu. Yosuwa na Kalebu ni bo bonyine bashishikarije abantu kutigomeka babitewe n’ubwoba, kuko Yehova yari kujyana na bo nta kabuza. Ibyo iteraniro ryose ryarabyanze, maze rivuga ko babicisha amabuye. Kandi koko wenda baba barabateye amabuye iyo Yehova atahagoboka ngo yerekane ubwiza bwe. Kubera ko abantu babuze ukwizera, Imana yategetse ko ababazwe bose muri Isirayeli bari bafite imyaka 20 n’abari bayisagije, ari nta n’umwe wari kuzinjira i Kanaani. Muri abo harokotse Yosuwa, Kalebu n’Abalewi gusa.—Kubara 13:1-16, 25-29; 14:6-10, 26-30.

Mbese, abo bantu bose ntibari barabonye ibikorwa bikomeye Yehova yakoreye mu Misiri? None se, ni iki cyatumye Yosuwa yizera ko Imana yari kubafasha mu gihe abenshi bashidikanyaga? Yosuwa agomba kuba yaribukaga neza ibyo Yehova yari yarasezeranyije byose n’ibyo yari yarakoze, kandi akabitekerezaho cyane. Mu myaka runaka nyuma y’aho, yashoboraga kuvuga ko ‘nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yasezeranyije; ko byose byasohoye; ko nta kintu na kimwe muri byo cyabuze’ (Yosuwa 23:14). Bityo rero, Yosuwa yizeraga ko ibyo Yehova yasezeranyije byose bihereranye n’igihe kizaza na byo byari kuzasohora nta kabuza (Abaheburayo 11:6). Ibyo byagombye gusunikira umuntu kwibaza ati ‘bite se kuri jye? Mbese, imihati nshyiraho kugira ngo nige kandi ntekereze ku masezerano ya Yehova, ituma nemera ko ari ayo kwizerwa? Mbese, nemera ko Imana ishobora kuzandokorana n’ubwoko bwayo mu gihe cy’umubabaro mwinshi wegereje?’

Yosuwa ntiyari afite ukwizera gusa, ahubwo yanagiraga ubutwari bwo gukora ibyiza. We na Kalebu ni bo bonyine bagiye mu ruhande rwa Yehova, maze iteraniro ryose rivuga ko babatera amabuye. Iyo aza kuba wowe, uba warabyifashemo ute? Mbese, wari kugira ubwoba? Yosuwa nta bwo yagize. We na Kalebu bavuze ibyo bizeraga nta mususu. Hari igihe natwe kuba indahemuka kuri Yehova byadusaba kubigenza dutyo.

Nanone kandi, inkuru y’abatasi itumenyesha ko izina rya Yosuwa ryahindutse. Ku izina rye rya mbere, ari ryo Hoseya, risobanurwa ngo “Agakiza,” Mose yongeyeho umugemo ugaragaza izina ry’Imana maze amwita Yehosuwa cyangwa Yosuwa, bivuga ngo “Yehova ni agakiza.” Ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo mu Kigiriki (Septante) burihinduramo “Yesu” (Kubara 13:8, 16). Mu buryo buhuje n’iryo zina rikomeye, Yosuwa yatangaje ashize amanga ko Yehova ari agakiza. Guhindura izina rya Yosuwa si ibintu Mose yapfuye gukora gutya gusa. Byagaragazaga ko Mose yahaga agaciro imico ya Yosuwa kandi ko byari bihuje n’inshingano yiyubashye Yosuwa yari kuzasohoza ayobora abari bakiri bato mu gihugu cy’isezerano.

Mu gihe cy’imyaka 40 iruhije Abisirayeli bamaze bazerera mu butayu, ni ko ababyeyi babo bagendaga bapfa. Nta cyo tuzi kuri Yosuwa muri icyo gihe. Icyakora, iyo myaka ishobora kuba yaramwigishije byinshi. Ashobora kuba yariboneye urubanza Imana yaciriye ibyigomeke Kora, Datani na Abiramu hamwe n’abari babakurikiye n’urwo yaciriye abari bishoye mu bikorwa by’akahebwe byo gusenga Baali y’i Pewori. Nta gushidikanya ko Yosuwa yababaye cyane ubwo yamenyaga ko Mose na we atari kuzinjira mu gihugu cy’isezerano bitewe n’uko yananiwe kwerekanira ukwera kwa Yehova ku mazi y’i Meriba.—Kubara 16:1-50; 20:9-13; 25:1-9.

Ashyirwaho ngo asimbure Mose

Igihe Mose yendaga gupfa, yasabye Imana ko yashyiraho uwo kumusimbura kugira ngo Abisirayeli bataba nk’ “intama zitagira umwungeri.” Ni iki Yehova yamushubije? Yamubwiye ko Yosuwa, ‘umuntu wari urimo umwuka’ yagombaga gushyirwa kuri uwo mwanya imbere y’iteraniro ryose. Bagombaga kumwumvira. Mbega umuntu washyizweho mu buryo buhambaye! Yehova yari yarabonye ukwizera n’ubushobozi Yosuwa yari afite. Bityo, nta wundi wari gushobora kuyobora Isirayeli neza kurusha Yosuwa (Kubara 27:15-20). Icyakora, Mose yari azi ko Yosuwa yari kuzahangana n’ibibazo byinshi by’ingorabahizi. Ni yo mpamvu yamuteye inkunga yo ‘gukomera, agashikama’ kubera ko Yehova yari gukomeza kubana na we.—Gutegeka 31:7, 8.

Imana ubwayo yasubiriyemo Yosuwa ayo magambo atera inkunga, maze yongeraho iti “witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse; ntuzayateshuke, uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo, ujye ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose; ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame; ntutinye, kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”—Yosuwa 1:7-9.

Ufatiye ku magambo Yehova yabwiye Yosuwa n’ibintu byose yari yarabonye mu buzima, urumva yari gushidikanya ate? Yari yizeye ko yari kuzafata igihugu. Birumvikana ko yari kuzahura n’ingorane, iya mbere itari yoroshye ikaba yari iyo kwambuka uruzi rwa Yorodani igihe rwari kuba rwuzuye. Icyakora, Yehova ubwe ni we wari wamutegetse ati ‘haguruka wambuke ruriya ruzi rwa Yorodani.’ Nta kibazo yari kugira.—Yosuwa 1:2.

Ibindi bintu byakurikiyeho mu mibereho ya Yosuwa, urugero nk’ukuntu bigaruriye Yeriko, bagakomeza kwigarurira abanzi babo no kugabanya igihugu, bigaragaza ko atigeze yibagirwa amasezerano ya Yehova. Igihe Yosuwa yari yegereje iherezo ry’ubuzima bwe, ubwo Yehova yari yararinze Abisirayeli guterwa n’abanzi babo, Yosuwa yakoranyije abantu bose kugira ngo abibutse uko Imana yabanye na bo kandi abatere inkunga yo kuyikorera n’umutima wabo wose. Ibyo byatumye Abisirayeli bavugurura isezerano bari baragiranye na Yehova, kandi nta gushidikanya ko urugero rw’umuyobozi wabo rwabateye inkunga cyane, kubera ko “Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka.”—Yosuwa 24:16, 31.

Yosuwa yadusigiye urugero ruhebuje. Muri iki gihe, twebwe Abakristo duhura n’ibintu byinshi bigerageza ukwizera kwacu. Kubitsinda ni ngombwa kugira ngo dukomeze kwemerwa na Yehova kandi amaherezo tuzahabwe ibyo yasezeranyije. Kuba Yosuwa yaragize icyo ageraho byatewe n’uko yari afite ukwizera gukomeye. Ni iby’ukuri ko tutabonye ibikorwa bikomeye Imana yakoze nk’ibyo Yosuwa yabonye, ariko haramutse hagize umuntu ushidikanya, igitabo cya Yosuwa gitanga igihamya kigaragara cy’uko ibyo Yehova yavuze byiringirwa. Kimwe na Yosuwa, natwe tugira ubwenge kandi tukagira icyo tugeraho iyo dusomye Ijambo ry’Imana buri munsi, tukanihatira kurishyira mu bikorwa.

Mbese, hari igihe ujya ubabazwa n’imyifatire y’Abakristo bagenzi bawe? Jya utekereza ku kuntu Yosuwa yagombaga kwihanganira kuzererana na bagenzi be bari babuze ukwizera mu gihe cy’imyaka 40, bidaturutse ku ikosa rye. Mbese, kuvuganira ibyo wemera bijya bikugora? Jya wibuka uko Yosuwa na Kalebu babigenje. Kubera ko bari bafite ukwizera kandi bakaba barumviraga, babonye ingororano ihebuje. Ni koko, Yosuwa yizeraga rwose ko Yehova yari kuzasohoza ibyo yasezeranyije byose. Nimucyo natwe tugire ukwizera nk’uko.—Yosuwa 23:14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Yosuwa na Kalebu biringiraga imbaraga za Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kubana na Mose byakomeje ukwizera kwa Yosuwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ubuyobozi bwa Yosuwa bwashishikarije abantu kutanamuka kuri Yehova