Igihe gihebuje cyo kubaho
Igihe gihebuje cyo kubaho
MBESE, iyo ugeze mu mimerere igoranye, ujya uvuga uti ‘icyampa ibihe byiza bya kera bikagaruka’? Niba ari ko biri, zirikana amagambo yavuzwe n’Umwami w’umunyabwenge Salomo agira ati “ntukavuge uti ‘ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby’ubu?’ Dore, ubwenge si bwo buguteye kubaza utyo?”—Umubwiriza 7:10.
Kuki Salomo yatanze iyo nama? Ni uko yari azi ko iyo umuntu abona iby’igihe cyahise mu buryo buhuje n’ukuri, bimufasha guhangana n’imimerere mibi yo muri iki gihe. Abifuza ko ibihe byiza bya kera byagaruka biyibagiza ko ibyo bihe na byo byaranzwe n’ingorane z’urudaca, kandi ko ubuzima butari shyashya na mba. Ibintu bimwe na bimwe bya kera bishobora kuba byari byiza, ariko birashoboka cyane ko hari n’ibindi byari bibi. Nk’uko Salomo yabivuze, kwibanda mu buryo budakwiriye ku byahise nta bwenge burimo, kuko ibyahise bitagaruka rwose.
Mbese, kwifuza ko ibihe byahise byagaruka byaba ari bibi? Yego rwose, mu gihe byaba bituma tunanirwa kubaho mu buryo buhuje n’imimerere yo muri iki gihe cyangwa bigatuma tutishimira ibihe turimo n’ibyiringiro byacu.
Mu by’ukuri, iki ni igihe gihebuje cyo kubaho, nubwo ibibazo by’isi bigenda byiyongera. Kubera iki? Kubera ko turi hafi kuzabona isohozwa ry’umugambi Imana ifitiye isi yacu n’imigisha izaturuka ku butegetsi bw’Ubwami bwayo bw’amahoro. Bibiliya isezeranya iti “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:4). Icyo gihe nta muntu uzavuga ati ‘icyampa ibihe byiza bya kera bikagaruka,’ kuko abantu bazaba bari mu mimerere myiza kurushaho.