Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Muryoherwe n’icyigisho cy’Ijambo ry’Imana

Muryoherwe n’icyigisho cy’Ijambo ry’Imana

Muryoherwe n’icyigisho cy’Ijambo ry’Imana

“Nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze.”​—ZABURI 77:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.

1, 2. (a) Kuki twagombye kugena igihe cyo gutekereza ku bintu? (b) Gutekereza bisobanura iki?

TWEBWE abigishwa ba Yesu Kristo, twagombye guhangayikishwa cyane n’imishyikirano dufitanye n’Imana no kumenya impamvu zituma tuyikorera. Ariko kandi, muri iki gihe abantu benshi barahuze cyane ku buryo batagena igihe cyo gutekereza ku bintu. Batwawe no gushaka ubutunzi, guhora bashaka kugura ibintu uko byadutse, kandi usanga barirundumuriye mu byo gushaka ibinezeza. Ni gute twakwirinda kwirundumurira muri ibyo bintu bidafite umumaro? Kimwe n’uko buri munsi tugena igihe cyo gukora ibintu by’ingenzi, wenda nko kurya no kuryama, tugomba nanone guteganya buri munsi umwanya wo gutekereza ku bikorwa bya Yehova.—Gutegeka 8:3; Matayo 4:4.

2 Mbese, ujya rimwe na rimwe ufata igihe ugatekereza ku bintu? Ijambo “gutekereza” risobanura iki? Iryo jambo risobanura “kwerekeza ibitekerezo ku kintu, ukagitindaho . . . cyangwa ukacyibazaho cyane. . . . Ibyo bisobanura iki kuri twe?

3. Ni iki gifitanye isano rya bugufi no kujya mbere mu buryo bw’umwuka?

3 Mbere na mbere, ibyo byagombye kutwibutsa amagambo intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo, umugaragu mugenzi we, amagambo agira ati “kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma, no guhugura, no kwigisha. . . . Ibyo ujye ubizirikana [“ubitekerezaho,” NW ] , kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.” Koko rero, Timoteyo yari yitezweho kugira amajyambere, kandi amagambo ya Pawulo yagaragaje ko gutekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka bifitanye isano rya bugufi no kujya mbere. Uko ni na ko biri muri iki gihe. Kugira ngo tubone ibyishimo bituruka ku kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, tugomba natwe ‘gutekereza’ ku bintu byerekeranye n’Ijambo ry’Imana’ kandi ‘tukabihugukira.’—1 Timoteyo 4:13-15.

4. Ni ibihe bintu ushobora kwifashisha utekereza ku Ijambo rya Yehova buri munsi?

4 Kugira ngo umenye igihe cyiza cyo gutekereza ku bintu byaterwa nawe n’ibikorwa bya buri munsi by’abagize umuryango wawe. Abantu benshi batekereza ku isomo rya Bibiliya mu gitondo kare kare iyo basoma agatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi. Koko rero, abantu bagera ku 20.000 bitangiye imirimo muri za Beteli ku isi hose, batangira umunsi bagenzura mu minota 15 isomo rya Bibiliya ry’uwo munsi. Nubwo buri gitondo abantu bake cyane mu bagize umuryango wa Beteli ari bo batanga ibisobanuro, abandi bose batekereza ku byo ba bandi bavuga n’ibiba bisomwa. Abandi Bahamya batekereza ku Ijambo ry’Imana iyo bari mu nzira bajya ku kazi. Bumva za kaseti za radiyo zafatiweho ibice bya Bibiliya n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ziboneka mu ndimi zimwe na zimwe. Abagore birirwa mu rugo bo baritekerezaho mu gihe baba bari mu turimo two mu rugo. Mu by’ukuri, abo bose baba bigana umwanditsi wa Zaburi witwaga Asafu, wanditse ati “nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze.”—Zaburi 77:12, 13, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.

Imyifatire ikwiriye igira ingaruka nziza

5. Kuki kwiyigisha byagombye kuba ibintu by’ingenzi kuri twe?

5 Muri iki gihe aho abantu benshi bashobora kubona televiziyo, videwo na orudinateri, usanga gusoma bitacyitabirwa rwose, niba benshi batarabiretse burundu! Ibyo si ko byagombye kumera ku Bahamya ba Yehova. Ubusanzwe, gusoma Bibiliya bituma dushyikirana na Yehova mu buryo bwa bugufi. Mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, Yosuwa yasimbuye Mose aba ari we uba umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli. Kugira ngo Yehova ahe Yosuwa umugisha, yagombaga gusoma Ijambo rye (Yosuwa 1:8; Zaburi 1:1, 2). No muri iki gihe ibyo ni byo natwe dusabwa. Ariko kandi, kubera ko abantu bamwe batize, gusoma bishobora kubagora cyangwa bikabarambira. Ku bw’ibyo se, ni iki cyadufasha kuba abantu bakunda gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana? Igisubizo dushobora kugisanga mu magambo Umwami w’umunyabwenge Salomo yanditse mu Migani 2:1-6. Rambura Bibiliya yawe maze usome iyo mirongo, hanyuma tuze kuyigenzurira hamwe.

6. Ni gute twagombye kubona ubumenyi buturuka ku Mana?

6 Mu mirongo ya mbere, tuhasanga amagambo agira ati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; . . . ” (Imigani 2:1, 2). Ayo magambo atwigisha iki? Atwigisha ko buri muntu ku giti cye afite inshingano yo kwiyigisha. Zirikana amagambo agira ati “niwemera amagambo yanjye.” Iryo jambo ngo “niwemera” ni ryo cyane cyane ritsindagirizwa bitewe n’uko abantu benshi batita ku Ijambo ry’Imana. Kugira ngo tubonere ibyishimo mu kwiga Ijambo ry’Imana, tugomba kuba twiteguye kumva ibyo Yehova atubwira kandi tukabifata nk’ibintu by’agaciro tudashaka gutakaza. Ntitwagombye kwemerera imihihibikano yacu ya buri munsi ngo iduhuze cyangwa iturangaze ku buryo tutita ku Ijambo ry’Imana, cyangwa ngo dutangire kurikemanga.—Abaroma 3:3, 4.

7. Kuki igihe cyose bidushobokeye twagombye kuba turi mu materaniro ya Gikristo kandi tugatega amatwi?

7 Mu by’ukuri se, twaba ‘dutega amatwi’ twitonze mu materaniro yacu ya Gikristo mu gihe Ijambo ry’Imana risobanurwa (Abefeso 4:20, 21)? Twaba se ‘duhugura umutima wacu’ kugira ngo tube abantu barangwa n’ubushishozi? Umuntu utanga ikiganiro ashobora wenda kuba atari wa wundi w’inararibonye, ariko kandi mu gihe yigisha Ijambo ry’Imana, tugomba kumutega amatwi twitonze. Birumvikana ariko ko kugira ngo dutegere amatwi ubwenge buva kuri Yehova tugomba kuba turi mu materaniro ya Gikristo igihe cyose biba bidushobokera (Imigani 18:1). Tekereza akababaro umuntu wari kuba yasibye amateraniro yo mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. yari kugira! Nubwo mu materaniro yacu hataberamo ibintu bihambaye nk’ibyabaye icyo gihe, dusuzumiramo Bibiliya, igitabo cy’ibanze dukoresha. Ku bw’ibyo, amateraniro yose ashobora kugira icyo atwungura mu buryo bw’umwuka turamutse duteze amatwi kandi tugakurikira muri Bibiliya zacu.—Ibyakozwe 2:1-4; Abaheburayo 10:24, 25.

8, 9. (a) Kwiyigisha bidusaba iki? (b) Ni gute wagereranya agaciro ka zahabu n’ako gusobanukirwa Ijambo ry’Imana?

8 Wa mwami w’umunyabwenge yakomeje agira ati “niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarihamagaza kujijuka; . . . ” (Imigani 2:3). Ni iyihe myifatire aya magambo adukangurira kugira? Birumvikana ko adukangurira kuba abantu bifuza cyane gusobanukirwa Ijambo rya Yehova! Yumvikanisha ko tugomba kuba abantu biteguye kwiga ijambo ry’Imana tugamije kujijuka, no kumenya neza ibyo Yehova ashaka. Nta gushidikanya ko ibyo bisaba gushyiraho imihati, kandi ibyo biratugeza ku magambo Salomo yakurikijeho no ku rugero yatanze.—Abefeso 5:15-17.

9 Yakomeje agira ati “[ubwenge] ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; . . . ” (Imigani 2:4). Ibyo biratuma dutekereza ku kazi k’abantu bacukura amabuye y’agaciro bamaze ibinyejana byinshi bashaka amabuye bavuga ko ari ay’agaciro y’umuringa na zahabu. Abantu bagiye bicwa bazira zahabu. Abandi biyemeje kuyishaka ubuzima bwabo bwose. Ariko se, zahabu ifite agaciro kangana iki? Uramutse uyobeye mu butayu maze inyota ikahakwicira, wahitamo zahabu, cyangwa ikirahuri cy’amazi? Ariko icyakubwira umwete abantu bashyiraho bayishaka, n’ukuntu agaciro kayo kicara gahindagurika! * Niba ari uko biri se, mbega ukuntu twagombye kurushaho gushyiraho umwete mu gushaka ubwenge, ubushishozi no kujijuka ku bihereranye n’Imana hamwe n’ibyo ishaka! Ariko se, ni izihe nyungu zibonerwa mu gushaka Imana mu buryo nk’ubwo?—Zaburi 19:8-11, umurongo wa 7-10 muri Biblia Yera; Imigani 3:13-18.

10. Byatugendekera bite turamutse twize Ijambo ry’Imana?

10 Salomo yarakomeje ati “ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana” (Imigani 2:5). Mbega ibintu bitangaje! Kubona twebwe abantu b’abanyabyaha dushobora “kumenya Imana,” Yehova Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi (Zaburi 73:28; Ibyakozwe 4:24)! Abahanga mu bya filozofiya n’abitwa abanyabwenge bo hanze aha bamaze ibinyejana byinshi bagerageza gusobanukirwa ibintu bidasobanutse neza ari ku birebana n’ubuzima no ku birebana n’isanzure ryacu. Ariko kandi, ntibigeze ‘bamenya Imana.’ Kubera iki? Nubwo ubwo bumenyi bumaze imyaka ibarirwa mu bihumbi buri mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, bararisuzugura, bakavuga ko ngo ryoroshye cyane bityo ntibaryemere kandi ntibarisobanukirwe.—1 Abakorinto 1:18-21.

11. Ni izihe nyungu tubonera mu kwiyigisha?

11 Hari ikindi kintu Salomo yatsindagirije ubwo yagiraga ati “Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka” (Imigani 2:6). Yehova aha ubwenge, ubumenyi n’ubushishozi buri wese ubishaka nta kiguzi atanze, kandi abutanga atitangiriye itama. Koko rero, dufite impamvu zose zituma dukunda cyane kwiyigisha Ijambo ry’Imana, nubwo bidusaba gushyiraho imihati, tukicyaha kandi tukagira ibyo twigomwa. Nibura twe dufite Bibiliya yanditse ku buryo tudasabwa kwandukura Ibyanditswe nk’uko abantu bamwe na bamwe bo mu bihe bya kera babikoraga!—Gutegeka 17:18, 19.

Kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami

12. Ni iyihe ntego twagombye kuba dufite mu gihe dushaka kugira ubumenyi ku Mana?

12 Ni iki cyagombye gutuma twiyigisha Ijambo ry’Imana? Mbese, ni ukugira ngo abandi babone ko dufite icyo tubarusha? Ni ukugira se ngo babone ko twabatambutse mu bumenyi? Byaba se ari ukugira ngo tube intiti mu bya Bibiliya? Oya rwose. Intego yacu ni iyo kugira ngo uko tugenda, uko tuvuga no mu byo dukora, tube Abakristo baba biteguye buri gihe gufasha abandi tugamije kubaruhura, kimwe na Kristo (Matayo 11:28-30). Intumwa Pawulo yaduhaye umuburo ugira uti “ubwenge butera kwihimbaza, ariko urukundo rurakomeza” (1 Abakorinto 8:1). Ku bw’ibyo rero, twagombye kugaragaza imyifatire yo kwicisha bugufi nk’iyagaragajwe na Mose igihe yabwiraga Yehova ati “nyereka imigambi yawe, kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha” (Kuva 33:13). Koko rero, twagombye kwifuza kugira ubumenyi atari ukugira ngo abantu badutangarire, ahubwo kugira ngo dushimishe Imana. Turifuza kuba abagaragu b’Imana bakwiriye kuba abayo kandi bicisha bugufi. Ni gute dushobora kubigeraho?

13. Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu abe umugaragu w’Imana ukwiriye?

13 Pawulo yagiriye Timoteyo inama y’ukuntu yashimisha Imana agira ati “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Imvugo ngo ‘gukwiriranya neza,’ ituruka ku nshinga y’Ikigiriki igizwe n’amagambo menshi ubusanzwe isobanura ‘gukata ukurikije umurongo’ (Kingdom Interlinear). Ukurikije abahanga bamwe na bamwe, ibyo byumvikanisha igitekerezo cy’umutayeri ukata igitambaro akurikije igishushanyo, cyangwa umuhinzi uca imirongo mu murima we, n’ibindi n’ibindi. Icyo umuntu yaba akora cyose, ikivuyemo kigomba kuba ari ikintu kigororotse. Icyo ayo magambo yerekezaho ni uko kugira ngo Timoteyo abe umugaragu Imana yemera, yagombaga ‘kugira umwete’ kugira ngo inyigisho ze n’imyitwarire ye bibe bihuje n’ijambo ry’ukuri.—1 Timoteyo 4:16.

14. Ni mu buhe buryo ibyo twiyigishije byagombye kugira ingaruka ku byo dukora no ku byo tuvuga?

14 Pawulo yongeye kubigarukaho igihe yateraga Abakristo bagenzi be b’i Kolosayi inkunga yo ‘kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu bamunezeza muri byose, bera imbuto z’imirimo myiza yose, kandi bunguka kumenya Imana’ (Abakolosayi 1:10). Aho ngaho, Pawulo yashyize isano hagati yo kuba umuntu ukwiriye kuba uwa Yehova no ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose,’ hamwe no ‘kunguka kumenya Imana.’ Mbese mu yandi magambo, icyo Imana yitaho si ukuntu duha agaciro ubumenyi dufite gusa, ahubwo yita cyane no ku buryo twizirika ku byo twiga mu Ijambo ryayo haba mu byo dukora no mu byo tuvuga (Abaroma 2:21, 22). Ibyo bishaka kuvuga ko niba dushaka gushimisha Imana, ibyo twiyigisha bigomba kugira ingaruka ku mitekerereze yacu no ku myifatire yacu.

15. Ni gute twarinda umutima n’ibitekerezo byacu?

15 Muri iki gihe, Satani yiyemeje gutuma tudahagarara neza mu buryo bw’umwuka, aduteza intambara iturutse mu bitekerezo byacu ubwabyo (Abaroma 7:14-25). Ku bw’ibyo, tugomba kurinda ibitekerezo byacu kugira ngo tugaragaze ko turi abantu bakwiriye kuba ab’Imana yacu Yehova. Intwaro yacu ni ‘ukumenya Imana,’ byo bishobora ‘gufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, bikabigomorera Kristo.’ Iyo ni iyindi mpamvu ituma duhugukira kwiyigisha Bibiliya buri munsi, kuko dushaka kuvana mu mitima yacu ibitekerezo by’ubwikunde, bya bindi bya kamere, tukabirandura.—2 Abakorinto 10:5.

Imfashanyigisho dufite

16. Ni gute twakungukirwa mu gihe Yehova atwigisha?

16 Inyigisho zituruka kuri Yehova zihesha inyungu, ari mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Nta bwo ari inyigisho usanga zidashishikaje cyangwa zo mu magambo gusa. Ni yo mpamvu dusoma ngo “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17). Ni gute Yehova atuyobora mu nzira ye ituma tugira icyo tugeraho? Mbere na mbere, dufite Ijambo rye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya Yera. Icyo ni cyo gitabo cy’ibanze twifashisha buri gihe. Ni yo mpamvu byaba byiza dukurikiye ibivugwa mu materaniro ya Gikristo Bibiliya yacu irambuye. Ingaruka nziza zo kubigenza dutyo dushobora kuzibonera mu nkuru y’Umunyetiyopiya w’inkone, yanditswe mu Byakozwe igice cya 8.

17. Byagendekeye bite Umunyetiyopiya w’inkone, kandi se ibyo bigaragaza iki?

17 Uwo Munyetiyopiya w’inkone yari umunyamahanga wahindukiriye idini rya Kiyahudi. Yizeraga Imana rwose, kandi yigaga Ibyanditswe. Yari yicaye mu igare rye agenda asoma igitabo cya Yesaya ubwo Filipo yamwirukagaho maze akamubaza ati “ibyo usoma ibyo urabyumva?” Iyo nkone yamushubije iki? Yaramushubije iti “ ‘nabibasha nte, ntabonye ubinsobanurira?’ Yinginga Filipo ngo yurire bicarane.” Hanyuma Filipo yayobowe n’umwuka wera afasha iyo nkone gusobanukirwa ubuhanuzi bwa Yesaya (Ibyakozwe 8:27-35). Ibyo bigaragaza iki? Bigaragaza ko kwisomera Bibiliya ku giti cyawe bidahagije. Binyuriye ku mwuka we wera, Yehova akoresha itsinda rye ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge kugira ngo adufashe gusobanukirwa Ijambo rye mu gihe gikwiriye. Ibyo bikorwa bite?—Matayo 24:45-47; Luka 12:42.

18. Itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge ridufasha rite?

18 Nubwo itsinda ry’umugaragu rivugwaho kuba ari ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ Yesu ntiyavuze ko ryari kuba rigizwe n’abantu batajya bakora amakosa. Na n’ubu, iryo tsinda ry’abavandimwe bizerwa basizwe rigizwe n’Abakristo badatunganye. Nubwo baba bagambiriye gukora ibyiza, bashobora gukora amakosa, kimwe n’uko rimwe na rimwe byajyaga bigendekera abari bagize iryo mu kinyejana cya mbere (Ibyakozwe 10:9-15; Abagalatiya 2:8, 11-14). Ariko kandi, bahatanira gukora ibyiza, kandi Yehova arabakoresha kugira ngo baduhe imfashanyigisho za Bibiliya zituma dukomeza kwizera Ijambo rye n’ibyo yadusezeranyije. Igikoresho cy’ibanze umugaragu yaduhaye dushobora kwifashisha twiyigisha, ni Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau. Ubu yamaze gusohoka mu ndimi zigera kuri 42, yuzuye cyangwa ari Ibyanditswe bya Kigiriki gusa, kandi hacapwe kopi zayo zigera kuri miriyoni 114 mu bihe bitandukanye. Ariko se, ni gute twayikoresha neza mu gihe twiyigisha?—2 Timoteyo 3:14-17.

19. Ni ibihe bintu dusanga muri Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures​—Traduction du monde nouveau à références bishobora kutubera ingirakamaro mu gihe twiyigisha?

19 Urugero, reka turebe ibikubiye muri Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau à références. Hagati kuri buri paji harimo impuzamirongo, ikagira n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji kandi irimo n’irangiro ry’amagambo, yaba ayakoreshejwe muri Bibiliya ubwayo n’ayakoreshejwe mu bisobanuro byo hasi ku ipaji. Ifite kandi n’umugereka utanga ibisobanuro birambuye ku ngingo zigera kuri 43, tutibagiwe n’amakarita n’imbonerahamwe. Hari rero n’ ‘ijambo ry’ibanze,’ rigaragaza aho ibyinshi mu bisobanuro byakoreshejwe muri iyo Bibiliya yihariye byavuye. Niba ushobora kubona iyo Bibiliya mu rurimi wumva, kora uko ushoboye kose wimenyereze ibyo bintu byose biyirimo kandi ujye uyikoresha. Uko biri kose, Bibiliya ni yo twibandaho cyane mu gihe twiyigisha, kandi Traduction du monde nouveau ni yo Bibiliya yibanda cyane ku izina ry’Imana kandi ikavuga cyane iby’Ubwami bwayo.—Zaburi 149:1-9; Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10.

20. Ni ibihe bibazo twibaza ku bihereranye no kwiyigisha bikeneye kubonerwa ibisubizo?

20 Ariko noneho dushobora kwibaza tuti ‘ni ibiki bindi dukeneye kugira ngo dusobanukirwe Bibiliya? Twabona dute igihe cyo kwiyigisha? Ni iki gishobora gutuma twiyigisha mu buryo bugira icyo bugeraho kurushaho? Ni iki kwiyigisha kwacu byagombye kumarira abandi?’ Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibyo bintu by’ingenzi cyane kugira ngo tube Abakristo bagira amajyambere.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Kuva mu mwaka wa 1979, agaciro ka zahabu kagiye gahindagurika, kava ku madolari 850 kuri buri garama 31 mu mwaka wa 1980, kagera ku madolari 252,80 kuri garama 31 mu mwaka wa 1999.

Mbese uribuka?

• ‘Gutekereza’ ku kintu bisobanura iki?

• Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bihereranye no kwiyigisha Ijambo ry’Imana?

• Ni iki cyagombye kudusunikira kwiyigisha?

• Ni izihe mfashanyigisho dufite zidufasha gusobanukirwa Bibiliya?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Abagize umuryango wa Beteli basanga ko kuba buri munsi bazinduka bagenzura umurongo wa Bibiliya bibakomeza mu buryo bw’umwuka

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kubera ko igihe cyacu gihenze, dushobora kugikoresha twumva za kaseti za radiyo ziriho ibice bya Bibiliya mu gihe turi mu rugendo

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abantu bamaze igihe bakora ubutitsa bashaka zahabu. Wowe se, ushyiraho imihati ingana iki kugira ngo wiyigishe Ijambo ry’Imana?

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy of California State Parks, 2002

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Bibiliya ni ubutunzi bukomeye bushobora kugeza umuntu ku buzima bw’iteka