Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwikomeze amaboko

Mwikomeze amaboko

Mwikomeze amaboko

MURI Bibiliya, amaboko avugwamo incuro zisaga 1.800. Inshoberamahanga zerekeza ku maboko zikoreshwa mu buryo bunyuranye. Urugero, kugira amaboko atanduye byumvikanisha ko umuntu ari umwere (2 Samweli 22:21; Zaburi 24:3, 4). Gupfumbatura igipfunsi bigaragaza kugira ubuntu (Gutegeka 15:11; Zaburi 145:16). Mu rurimi rw’Igiheburayo, bavuga ko iyo umuntu yahaze amagara ye, aba yashyize ubuzima bwe mu maboko ye (1 Samweli 19:5). Kugira amaboko atentebutse bivuga gucika intege (2 Ngoma 15:7). Nanone mu rurimi rw’Igiheburayo bavuga ko umuntu yikomeje amaboko bashaka kuvuga ko yatewe inkunga kandi akongererwa imbaraga kugira ngo agire icyo akora.—1 Samweli 23:16.

Muri iki gihe, kwikomeza amaboko birakenewe mu buryo bwihutirwa. Turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Iyo ducitse intege, kamere muntu idusunikira guterera iyo, tukareka amaboko yacu agatentebuka. Dukunze kubona abakiri bato bava mu ishuri, abagabo bata ingo zabo n’ababyeyi bata abana babo. Kubera ko turi Abakristo, tugomba kwikomeza amaboko kugira ngo twihanganire ibigeragezo duhangana na byo mu murimo dukorera Imana (Matayo 24:13). Nitubigenza dutyo, tuzashimisha umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.

Uko twakwikomeza amaboko

Abayahudi bo mu gihe cya Ezira, bari bakeneye kwikomeza amaboko kugira ngo barangize umurimo wo gusana urusengero rwa Yehova i Yerusalemu. Ni gute bikomeje amaboko? Inkuru igira iti “baziririza iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe, banezerewe kuko Uwiteka yabanejeje, kandi yahinduye umutima w’umwami wa Ashuri akabagarukira, kandi akabatwerera amaboko yo gukora umurimo w’inzu y’Imana, ni yo Mana ya Isirayeli” (Ezira 6:22). Uko bigaragara, Yehova yifashishije imbaraga ze kugira ngo ashishikarize “umwami wa Ashuri” kureka ubwoko Bwe ngo busubire iwabo, kandi ni zo yakoresheje atera abantu umwete wo kurangiza umurimo bari baratangiye.

Nyuma y’aho, igihe bari bagiye gusana inkike za Yerusalemu, Nehemiya yakomeje amaboko y’Abayahudi bagenzi be kugira ngo bakore uwo murimo. Dusoma ngo “mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza; mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati ‘nimuhaguruke twubake.’ Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.” Nehemiya n’Abayahudi bagenzi be bamaze kwikomeza amaboko, bashoboye kongera kubaka inkike za Yerusalemu mu minsi 52 gusa!—Nehemiya 2:18; 6:9, 15.

Mu buryo nk’ubwo, Yehova adukomeza amaboko kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Matayo 24:14). Abikora binyuriye mu ‘kudutunganya rwose mu byiza byose, kugira ngo dukore ibyo ashaka’ (Abaheburayo 13:21). Yaduhaye ibikoresho byiza cyane. Dufite Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, amagazeti, udutabo, inkuru z’ubwami na za kaseti za radiyo n’iza videwo, kugira ngo tubikoreshe tugeza ubutumwa ku bantu bari hirya no hino ku isi. Mu by’ukuri, ibitabo byacu biboneka mu ndimi zisaga 380. Byongeye kandi, binyuriye mu materaniro y’itorero no mu makoraniro, Yehova aduha inyigisho zimuturutseho kandi akadutoza uko twakoresha ibyo bikoresho byiza mu gusohoza umurimo wacu.

Nubwo Yehova adukomeza amaboko mu buryo bwinshi, aba yiteze ko natwe twashyiraho akacu. Ibuka ibyo umuhanuzi Elisa yabwiye Umwami Yehowasi wari umusanze ngo amufashe kumenya uko azatsinda ingabo za Siriya. Elisa yabwiye umwami gufata imyambi akayikubita hasi. Inkuru ya Bibiliya igira iti “ayikubita hasi gatatu, arekera aho. Umuntu w’Imana aramurakarira, aramubwira ati ‘iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira; ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa’ ” (2 Abami 13:18, 19). Kuba Yehowasi yarananiwe gushyiraho ake ashishikaye, byatumye adatsinda Abasiriya ngo abanegekaze.

Niba twifuza kurangiza ibyo Yehova aduha gukora, iryo hame riratureba. Aho kugira ngo duhangayikishwe no gutekereza inzitizi dushobora guhura na zo mu murimo cyangwa ukuntu ushobora kuba ukomeye, twagombye kwihata tukawukorana umwete kandi tubikuye ku mutima. Dukeneye kwikomeza amaboko no kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adufashe.—Yesaya 35:3, 4.

Yehova azadukomeza amaboko

Yehova ntazananirwa kudufasha no kudukomeza amaboko kugira ngo dukore ibyo ashaka. Birumvikana ariko ko Yehova atazakora ibitangaza kandi ngo adukorere buri kintu cyose. Atwitegaho ko natwe twagira icyo dukora, nko gusoma Bibiliya buri munsi, gutegura amateraniro no kuyifatanyamo buri gihe, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza incuro nyinshi uko bishoboka kose no kumusenga ubudasiba. Nituba indahemuka kandi tukihatira gushyiraho akacu igihe dufite uburyo, Yehova azaduha imbaraga zo gukora ibyo atwitezeho.—Abafilipi 4:13.

Zirikana ibyabaye ku Mukristo umwe wapfushije umugore, agapfusha na nyina mu mwaka umwe. Mu gihe iyo ntimba yari itarashira, umukazana we yatandukanye n’umuhungu we kandi yanga kugendera mu nzira za Gikristo. Uwo muvandimwe agira ati “namenye ko tudashobora guhitamo ibigeragezo, cyangwa igihe bizatugereraho, cyangwa se incuro bizatugeraho.” Ni gute yabonye imbaraga zo kubyihanganira? Yakomeje agira ati “isengesho no kwiyigisha byambereye uburinzi bituma nihangana. Kandi inkunga y’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka yarampumurije cyane. Ikirenze byose, niboneye akamaro ko gushimangira imishyikirano myiza tugirana na Yehova mbere y’uko tugerwaho n’imimerere ibabaje.”

Uko waba uri inararibonye kose mu buzima, iyemeze kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye kandi ukoreshe neza ibyo aguteganyiriza byose kugira ngo agukomeze amaboko. Hanyuma uzashobora gukorera Yehova umurimo mwiza cyane, maze bitume uhimbaza izina rye ry’agaciro kenshi kandi uriheshe ikuzo.—Abaheburayo 13:15.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Yehowasi yananiwe gushyiraho ake ashishikaye, bituma adatsinda Abasiriya ngo abanegekaze