Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Abanyabwenge batatu”, bari bantu ki?

“Abanyabwenge batatu”, bari bantu ki?

“Abanyabwenge batatu”, bari bantu ki?

Incuro nyinshi, ikirugu n’ibigiteguwemo biba bigaragaza abantu batatu bambaye amakanzu n’ingamiya zabo bageze ku kiraro aho Yesu aryamishijwe mu muvure inka ziriramo ari uruhinja. Abo bantu bari bambaye neza bagiye kureba Yesu, bakunze kubita abanyabwenge batatu. Ni iki Bibiliya ibavugaho?

Dukurikije Bibiliya, abo banyabwenge bari “baturutse iburasirazuba,” kandi ni na ho bamenyeye ko Yesu yavutse (Matayo 2:1, 2, 9). Abo bantu bagomba kuba barakoresheje igihe kirekire kugira ngo bagere i Yudaya. Ubwo amaherezo babonaga Yesu, basanze atakiri uruhinja kandi ntiyari akiri mu kiraro. Ahubwo basanze Mariya n’ “umwana” bari mu nzu.​—Matayo 2:11.

Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bubita abamaji cyangwa “abaragurisha inyenyeri,” kandi ntibuvuga umubare wabo. Hari igitabo kigira kiti “ikigaragaza ko ubumaji bufitanye isano no kuragurisha inyenyeri, ni uko abo bantu bemeye gukurikira iyo nyenyeri yabayoboye ikabageza i Betelehemu” (The Oxford Companion to the Bible). Bibiliya iciraho iteka rwose uburyo bwose bw’ubumaji n’ibikorwa by’Abanyababuloni byo kuragurisha inyenyeri.​—Gutegeka 18:10-12; Yesaya 47:13.

Ibyo abo bantu babwiwe byagize ingaruka mbi. Byatumye Umwami mubi Herode agira uburakari butewe n’ishyari. Ubwo burakari bwatumye Yozefu, Mariya na Yesu bahungira mu Misiri, kandi abana bose b’abahungu b’ ‘imyaka ibiri, n’abari batarayimara’ bari i Betelehemu baricwa. Ba bantu baragurishaga inyenyeri ni bo bari babwiye Herode neza igihe cy’ivuka rya Yesu (Matayo 2:16). Dufatiye ku ngorane zatewe n’urwo ruzinduko, bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko inyenyeri babonye n’ubutumwa bahawe ku birebana n’ ‘Umwami w’Abayuda wari wavutse’ byari biturutse ku mwanzi w’Imana, ari we Satani washakaga kwica Yesu.​—Matayo 2:1, 2.