Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amasomo tuvana ku nkuru y’ivuka rya Yesu

Amasomo tuvana ku nkuru y’ivuka rya Yesu

Amasomo tuvana ku nkuru y’ivuka rya Yesu

ABANTU babarirwa muri za miriyoni bashishikazwa n’ibintu byabayeho mu gihe cy’ivuka rya Yesu. Ibyo bigaragarira ku birugu biba byateguwe no ku mikino yerekana ibyabayeho mu gihe cy’ivuka rye bikorwa hirya no hino ku isi kuri Noheli. Nubwo ibintu byabayeho mu gihe cy’ivuka rya Yesu bishishikaje, ntibyanditswe muri Bibiliya kugira ngo abantu bajye babisoma bishimisha gusa. Ahubwo bibarirwa mu Byanditswe byahumetswe n’Imana kugira ngo byigishe umuntu kandi bimutunganye.—2 Timoteyo 3:16.

Iyo Imana iza gushaka ko Abakristo bizihiza ivuka rya Yesu, Bibiliya iba yaragaragaje itariki nyayo yavukiyeho. Mu by’ukuri se, hari iyo igaragaza? Mu gihe umuhanga mu bya Bibiliya witwa Albert Barnes wabayeho mu kinyejana cya 19 yari amaze kuvuga ko mu gihe cy’ivuka rya Yesu abungeri bararaga hanze barinda umukumbi wabo, yashoje agira ati “duhereye kuri ibyo, biragaragara neza ko Umukiza wacu yavutse mbere y’itariki ya 25 Ukuboza. . . . Icyo gihe haba hakonje, cyane cyane mu turere tw’imisozi turi hafi y’i Betelehemu. Imana ntiyigeze ihishura igihe [Yesu] yavukiye. . . . Ndetse nta nubwo kumenya igihe yavukiye ari iby’ingenzi; kuko iyo biza kuba ari iby’ingenzi, Imana iba yarabyandikishije.”

Ku rundi ruhande, abanditsi bane b’Amavanjiri bagaragaje neza itariki Yesu yapfiriyeho. Yapfuye kuri Pasika, yizihizwaga mu rugaryi, ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Nisani dukurikije kalendari y’Abayahudi. Byongeye kandi, Yesu ubwe yategetse abigishwa be kujya bizihiza uwo munsi kugira ngo bamwibuke (Luka 22:19). Nta tegeko wasanga muri Bibiliya ridusaba kwizihiza ivuka rya Yesu, cyangwa undi muntu wese. Ikibabaje ni uko impaka zigibwa ku bihereranye n’itariki Yesu yavutseho zishobora gupfukirana ibindi bintu by’ingenzi byabayeho icyo gihe.

Ababyeyi batoranyijwe n’Imana

Mu miryango yose yo muri Isirayeli, ababyeyi Imana yatoranyirije kurera Umwana wayo bari bateye bate? Imana yaba se yarabatoranyije ishingiye ku cyubahiro cyangwa ubukungu? Oya rwose. Ahubwo, Yehova yarebye imico irangwa no kubaha Imana abo babyeyi bari bafite. Reka turebe indirimbo yo gushimira yaririmbwe na Mariya, ivugwa muri Luka 1:46-55, akaba yarayiririmbye igihe yari amaze kubwirwa ko yari kuzahabwa igikundiro cyo kubyara Mesiya. Mu byo yavuze hakubiyemo amagambo agira ati “umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana . . . kuko yabonye ubukene bw’umuja wayo.” Kubera ko yicishaga bugufi, yabonaga ko ari ‘umukene,’ umuja wa Yehova. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko amagambo meza yo gusingiza Imana akubiye mu ndirimbo ya Mariya agaragaza ko yari umuntu wita ku bintu by’umwuka, wari uzi neza Ibyanditswe. Nubwo yari umunyabyaha wakomotse kuri Adamu, ni we rwose wari ukwiriye kubyara Umwana w’Imana hano ku isi.

Bite se ku bihereranye n’umugabo wa Mariya, waje kuba umurezi wa Yesu? Yozefu yari azi umwuga w’ububaji. Kuba yarakoreshaga amaboko ye abishishikariye, yashoboye gutunga umuryango we wari ugizwe nibura n’abahungu batanu n’abakobwa babiri (Matayo 13:55, 56). Yozefu ntiyari akize. Ubwo igihe cyageraga kugira ngo Mariya ajye kumurika umwana we w’imfura mu rusengero rw’Imana, Yozefu yashoboraga kumva acitse intege kuko atari kubona intama yo gutangaho igitambo. Ariko si ko byagenze, ahubwo yatanze ibyo abakene bemererwaga gutanga. Ku bihereranye n’umugore wabaga yabyaye umwana w’umuhungu, itegeko ry’Imana ryagiraga riti “niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri; kimwe cy’igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha; umutambyi amuhongerere, abe ahumanutse.”—Abalewi 12:8; Luka 2:22-24.

Bibiliya ivuga ko Yozefu “yari umukiranutsi” (Matayo 1:19). Urugero, ntiyigeze aryamana n’umugore we wari isugi kugeza aho Yesu yavukiye. Ibyo byatumye hatabaho urujijo urwo ari rwo rwose ku bihereranye no kumenya Se nyakuri wa Yesu. Ntibyari byoroshye ko abantu bashyingiranywe vuba babana mu nzu batagirana imibonano y’ibitsina, ariko kuba barabishoboye byagaragaje ko bombi bahaga agaciro rwose igikundiro cyo kuba baratoranyirijwe kurera Umwana w’Imana.—Matayo 1:24, 25.

Kimwe na Mariya, Yozefu na we yitaga ku bintu by’umwuka. Buri mwaka yajyaga ahagarika akazi agafata umuryango we bakava i Nazareti bakajya i Yerusalemu bagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Urwo rugendo rwabatwaraga iminsi itatu (Luka 2:41). Ikindi nanone, Yozefu agomba kuba yari yaratoje Yesu kujya yifatanya buri cyumweru muri gahunda yo gusenga yaberaga mu isinagogi y’iwabo, aho basomaga Ijambo ry’Imana kandi bakarisobanura (Luka 2:51; 4:16). Ku bw’ibyo, nta washidikanya ko Imana yatoranyije ababyeyi bakwiriye kugira ngo barere Umwana wayo.

Abungeri boroheje babonye imigisha ihebuje

Nubwo umugore wa Yozefu yari akuriwe, yajyanye na we mu mujyi wa ba sekuruza bagiye kwiyandikisha, bakurikije itegeko ryatanzwe na Kayisari. Mu gihe bari bageze i Betelehemu, ntibabashije kubona icumbi muri uwo mujyi kuko wari wuzuyemo abantu benshi. Byabaye ngombwa rero ko bacumbika mu kiraro, aho Yesu yavukiye bakamuryamisha mu muvure inka ziriramo. Kugira ngo Yehova akomeze ukwizera kw’abo babyeyi b’abakene, yabahaye igihamya cyemeza ko uwo mwana yari yavutse biturutse ku mugambi we. None se, yaba yarohereje itsinda ry’abakuru b’i Yerusalemu kugira ngo bajye gukomeza abo babyeyi? Oya. Ahubwo, Yehova Imana yabihishuriye abungeri b’abanyamwete bararaga hanze kugira ngo barinde imikumbi yabo.

Marayika w’Imana yarababonekeye abasaba kujya i Betelehemu, aho bari gusanga Mesiya wari umaze kuvuka “aryamishijwe mu muvure w’inka.” Mbese, abo bagabo baciye bugufi batangajwe cyangwa batewe ipfunwe no kumva ko Mesiya wari wavutse ari mu kiraro cy’inka? Reka da! Bahise basiga imikumbi yabo maze bajya i Betelehemu. Mu gihe bari babonye Yesu, babwiye Yozefu na Mariya ibyo marayika w’Imana yari yababwiye. Nta gushidikanya rwose ko ibyo byakomeje ukwizera kw’abo babyeyi, bakamenya neza ko ibintu byagendaga nk’uko Imana yari yarabigambiriye. ‘Abungeri basubiyeyo bahimbaza bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye’ (Luka 2:8-20). Mu by’ukuri, kuba ibyo bintu Yehova yarabimenyesheje abungeri bamutinya, yahisemo neza.

Duhereye ku byo tumaze kubona, tumenya imyifatire tugomba kuba dufite kugira ngo twemerwe na Yehova. Si ngombwa ko tuba turi abantu bakomeye cyangwa bakize. Ahubwo kimwe na Yozefu, Mariya n’abungeri, tugomba kumvira Imana kandi tukagaragaza ko tuyikunda, dushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere tukabirutisha ubutunzi. Koko rero, hari amasomo meza dushobora kwiga turamutse dutekereje ku nkuru zivuga ibintu byabayeho mu gihe cyo kuvuka kwa Yesu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kuba Mariya yaratuye ibyana by’inuma bibiri bigaragaza iki?

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Imana yahisemo kumenyesha abungeri bake b’abakene ibyerekeye ivuka rya Yesu