Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Egera Imana’

‘Egera Imana’

‘Egera Imana’

‘Egera Imana, na yo izakwegera.’​—YAKOBO 4:8.

1, 2. (a) Akenshi, ni iki abantu bihandagaza bavuga? (b) Ni iyihe nama Yakobo yatanze, kandi kuki yari ikenewe?

“IMANA iri kumwe natwe.” Ayo magambo usanga yanditswe ku birangantego by’ibihugu ndetse no ku myenda y’abasirikare. Amagambo ngo “Imana ni yo twiringiye” yanditswe ku mafaranga menshi y’ibiceri n’ay’inoti akoreshwa muri iki gihe. Birasanzwe ko abantu bihandagaza bavuga ko bafitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana. Ariko se, wemera ko kugirana n’Imana imishyikirano nk’iyo bisaba ibirenze kubivuga gusa mu magambo cyangwa kwambara imyenda iriho amagambo abigaragaza?

2 Bibiliya igaragaza ko bishoboka ko twagirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Ariko bisaba gushyiraho imihati. Bamwe mu Bakristo basizwe bo mu kinyejana cya mbere na bo bagombaga gushimangira imishyikirano bari bafitanye na Yehova Imana. Umugenzuzi w’Umukristo Yakobo yaburiye bamwe muri bo ku bihereranye n’ingeso za kamere bari bafite, no kuba bari baratangiye kwandura mu buryo bw’umwuka. Uwo muburo wari ukubiyemo inama ikomeye igira iti ‘egera Imana, na yo izakwegera’ (Yakobo 4:1-12). Mu kuvuga ngo ‘egera Imana’ ni iki Yakobo yashakaga kuvuga?

3, 4. (a) Ni iki bamwe mu bo Yakobo yandikiye mu kinyejana cya mbere bashobora kuba baribukijwe n’aya magambo ngo ‘egera Imana’? (b) Kuki tudashidikanya ko dushobora kwegera Imana?

3 Yakobo yakoresheje amagambo agomba kuba yari azwi neza na benshi mu bo yandikiye. Mu Mategeko ya Mose hari hakubiyemo amabwiriza yihariye yahawe abatambyi, y’ukuntu bagombaga ‘kwigira hafi’ ya Yehova ku bw’inyungu z’ubwoko bwe (Kuva 19:22). Ku bw’ibyo, abo Yakobo yandikiye bashobora kuba baribukijwe ko kwegera Yehova atari ibintu bagombaga gufata uko babonye. Yehova ni we munyacyubahiro ukomeye cyane kurusha abandi bose.

4 Nanone nk’uko umuhanga umwe mu byerekeye Bibiliya yabivuze, “iyo nama [yo muri Yakobo 4:8] irangwa n’icyizere gikomeye.” Yakobo yari azi ko kuva kera Yehova yagiye atumira abantu badatunganye kugira ngo bamwegere, abigiranye urukundo (2 Ngoma 15:2). Igitambo cya Yesu cyugururiye abantu inzira yo kwegera Yehova (Abefeso 3:11, 12). Muri iki gihe, iyo nzira yugururiwe abantu babarirwa muri za miriyoni! None se, ni gute dushobora kungukirwa n’ubwo buryo buhebuje twahawe? Turi busuzume muri make uburyo butatu bushobora kudufasha kwegera Yehova Imana.

Komeza ‘kumenya’ ibyerekeye Imana

5, 6. Ni gute urugero rw’umusore Samweli rugaragaza icyo “kumenya” Imana bisobanura?

5 Dukurikije uko bivugwa muri Yohana 17:3, Yesu yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” Uko uwo murongo uvugwa mu buhinduzi bwinshi bitandukanye ho gato n’uko bivugwa muri Traduction du monde nouveau. Aho kuvuga ngo “gukomeza kugira ubumenyi” ku byerekeye Imana, buvuga gusa ngo “kumenya” Imana. Ariko kandi, abahanga bamwe na bamwe bavuga ko ijambo ry’Ikigiriki ry’umwimerere ryakoreshejwe aha ngaha ryumvikanisha ikintu gikomeye kurushaho, ni ukuvuga igikorwa gikomeza gishobora no gutuma abantu bamenyana neza kurushaho.

6 Mu gihe cya Yesu, kumenya Imana mu buryo bwimbitse ntibyari igitekerezo gishya. Urugero, dusoma mu Byanditswe bya Giheburayo ko igihe Samweli yari akiri umwana, “yari ataramenya Uwiteka” (1 Samweli 3:7). Byaba se bisobanura ko Samweli atari afite icyo azi na mba ku bihereranye n’Imana? Oya. Mu by’ukuri, agomba kuba yari afite byinshi yari yarigishijwe n’ababyeyi be hamwe n’abatambyi. Ariko kandi, dukurikije uko umuhanga umwe yabivuze, ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe muri uwo murongo rishobora gusobanura “kumenya umuntu neza cyane.” Samweli yari ataramenya Yehova mu buryo bwimbitse, nk’uko yari kuzamumenya nyuma y’aho igihe yari kuba ari umuvugizi we. Uko Samweli yagendaga akura, ni na ko yagendaga arushaho kumenya Yehova neza, kandi yaje kugirana na we imishyikirano ya bugufi.—1 Samweli 3:19, 20.

7, 8. (a) Kuki tutagombye kumva dufite ubwoba bwo gusuzuma inyigisho zimbitse zo muri Bibiliya? (b) Zimwe mu nyigisho zimbitse zo mu Ijambo ry’Imana tugomba kwiyigisha ni izihe?

7 Waba se ushyiraho imihati yo kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova kugira ngo urusheho kumumenya neza? Kugira ngo ubigereho, ugomba ‘kwifuza’ ibyokurya by’umwuka duhabwa n’Imana (1 Petero 2:2). Ntukibwire ko kuba uzi inyigisho z’ibanze za Bibiliya bihagije. Shyiraho imihati kugira ngo umenye zimwe mu nyigisho zimbitse zo muri Bibiliya (Abaheburayo 5:12-14). Mbese, wumva ugize ubwoba iyo utekereje kuri izo nyigisho, ukibwira ko zikomeye cyane? Niba ari ko biri, jya wibuka ko Yehova ari we ‘Mwigisha [Mukuru]’ (Yesaya 30:20). Azi ukuntu ashobora gucengeza mu bwenge bw’abantu badatunganye ukuri kwimbitse. Kandi ashobora guhira imihati ushyiraho utizigamye kugira ngo usobanukirwe ibyo akwigisha.—Zaburi 25:4.

8 Kuki utagenzura ubwawe amwe mu ‘mayoberane y’Imana’ (1 Abakorinto 2:10)? Ibyo si ibintu bidashishikaje nka bimwe abanyatewolojiya n’abayobozi b’amadini bajyaho impaka. Ni inyigisho z’ingirakamaro zishobora gutuma dusobanukirwa imitekerereze ya Data wuje urukundo. Hari ingingo nyinshi zishishikaje dushobora gukoraho ubushakashatsi tukaziyigisha. Urugero nk’incungu, “ubwiru bw’Imana,” amasezerano ya Yehova yari guhesha ubwoko bwe imigisha kandi agasohoza imigambi ye binyuriye kuri yo, kimwe n’izindi ngingo nk’izo.—1 Abakorinto 2:7.

9, 10. (a) Kuki ubwibone bushobora guteza akaga, kandi se, ni iki kizadufasha kubwirinda? (b) Mu bihereranye no kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova, kuki twagombye kwihatira kuba abantu bicisha bugufi?

9 Uko uzagenda urushaho kumenya ukuri kwimbitse ko mu buryo bw’umwuka, ugomba kuba maso ukirinda umutego ushobora guturuka ku kugira ubumenyi. Iyo umuntu afite ubumenyi, akenshi usanga yiyemera (1 Abakorinto 8:1). Ubwibone bushobora guteza akaga, kuko budutandukanya n’Imana (Imigani 16:5; Yakobo 4:6). Wibuke ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yiratana ubumenyi. Urugero, hari igitabo kimwe kivuga ibihereranye n’iterambere ryagezweho mu bya siyansi, cyatangiye kigira kiti “uko tugenda turushaho kumenya byinshi, ni na ko turushaho kwiyumvisha ko burya nta cyo tuzi . . . Ibyo tuzi ni bike cyane ugereranyije n’ibyo dushigaje kumenya.” Ukwicisha bugufi nk’uko kurihariye. Hanyuma, ku bihereranye no kugira ubumenyi busumba ubundi bwose, ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye Yehova Imana, tuba dufite impamvu ikomeye cyane kurushaho yo guhora twicisha bugufi. Kubera iki?

10 Zirikana amagambo amwe n’amwe avugwa muri Bibiliya ku byerekeye Yehova: “ibyo utekereza bifite uburebure bw’ikijyepfo.” (Zaburi 92:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) ‘Ubwenge [bwa Yehova] ntibugira akagero’ (Zaburi 147:5). ‘Ubwenge [bwa Yehova] ntiburondoreka’ (Yesaya 40:28). “Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero!” (Abaroma 11:33). Birumvikana ko tutazigera na rimwe tumenya ibintu byose bihereranye na Yehova (Umubwiriza 3:11). Yatwigishije ibintu byinshi bihebuje, ariko tuzahora dufite ibindi bitabarika tugomba kumenya. Mbese, ibyo ntibyagombye kudushishikaza kandi bigatuma twicisha bugufi? Nimucyo rero uko tugenda tugira ubumenyi tujye tubukoresha kugira ngo twegere Yehova kandi dufashe abandi kubigenza batyo, aho kugira ngo bitume twishyira hejuru y’abandi.—Matayo 23:12; Luka 9:48.

Jya ugaragaza urukundo ukunda Yehova

11, 12. (a) Ubumenyi dufite ku byerekeye Yehova bwagombye kutugiraho izihe ngaruka? (b) Ni iki kigaragaza ko umuntu akunda Imana nta buryarya?

11 Intumwa Pawulo yagaragaje neza isano riri hagati yo kugira ubumenyi n’urukundo. Yaranditse ati “iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose” (Abafilipi 1:9). Ukuri kw’agaciro kenshi twiga ku byerekeye Yehova n’imigambi ye kwagombye gutuma turushaho gukunda Data wo mu ijuru, aho gutuma twikakaza.

12 Birumvikana ko abenshi bihandagaza bavuga ko bakunda Imana batayikunda rwose. Bashobora rwose kumva bakunda Imana nta buryarya. Birakwiriye kugira ibyiyumvo nk’ibyo, ndetse birashimishije, mu gihe byaba bishingiye ku bumenyi nyakuri. Ariko ibyo ubwabyo ntibigaragaza ko dukunda Imana urukundo nyakuri. Kubera iki? Zirikana ukuntu Ijambo ry’Imana rivuga ibihereranye n’urwo rukundo, rigira riti ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo’ (1 Yohana 5:3). Ku bw’ibyo rero, kumvira ni byo bigaragaza ko dukunda Yehova nta buryarya.

13. Ni gute gutinya Imana bizatuma tugaragaza ko tuyikunda?

13 Gutinya Imana bituma tuyubaha. Gutinya Yehova no kumwubaha mu buryo bwimbitse tubikesha gukomeza kugira ubumenyi ku bimwerekeyeho, tukamenya ko ari uwera, ko afite ikuzo n’imbaraga, ko ari Imana irangwa n’ubutabera, ifite ubwenge n’urukundo bitagira akagero. Gutinya Imana mu buryo nk’ubwo bituma tuyegera. Zirikana ibivugwa muri Zaburi ya 25:14, hagira hati ‘ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwa abamwubaha.’ Ku bw’ibyo rero, niba dutinya Data wo mu ijuru mu buryo bukwiriye, tukanga kumubabaza, bishobora gutuma tumwegera. Gutinya Imana bizadufasha kumvira inama irangwa n’ubwenge yanditswe mu Migani 3:6, hagira hati “uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Ibyo bisobanura iki?

14, 15. (a) Ni ibihe byemezo bimwe na bimwe tuba tugomba gufata mu mibereho yacu ya buri munsi? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko dutinya Imana binyuriye ku byemezo dufata?

14 Uko bwije n’uko bukeye, uba ugomba gufata ibyemezo, byaba byoroheje cyangwa bikomeye. Urugero, uzagirana biganiro ki n’abo mukorana, abo mwigana cyangwa abo muturanye (Luka 6:45)? Mbese, uzakora akazi ushinzwe ubigiranye umwete, cyangwa uzashakisha ukuntu wagakora wizigama (Abakolosayi 3:23)? Uzagirana ubucuti n’abantu badakunda Yehova, cyangwa uziyegereza abakunda ibintu by’umwuka (Imigani 13:20)? Ni iki uzakora kugira ngo uteze imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana, nubwo byaba mu rugero ruto (Matayo 6:33)? Niba ufata imyanzuro buri munsi ushingiye ku mahame yo mu Byanditswe nk’ayo tumaze kuvuga haruguru, uba mu by’ukuri wemera Yehova “mu migendere yawe yose.”

15 Mbere yo gufata icyemezo runaka, twagombye kujya twibaza tuti ‘Yehova yifuza ko nkora iki? Ni iyihe myifatire yamushimisha kurushaho?’ (Imigani 27:11). Kugaragaza dutyo ko dutinya Imana ni ikimenyetso gihebuje kigaragaza ko tuyikunda. Nanone gutinya Imana bizatuma dukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umubiri. Wibuke ko muri wa murongo aho Yakobo yahaye Abakristo inama yo ‘kwegera Imana,’ yanabateye inkunga agira ati “yemwe banyabyaha, nimukarabe: namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.”—Yakobo 4:8.

16. Mu gihe tugize icyo duha Yehova, ni iki tutakwibeshyaho, nyamara se, ni iki dushobora kugaragaza mu gihe tubikoze?

16 Birumvikana ko kugaragaza ko dukunda Yehova bikubiyemo ibirenze kwirinda gukora ibibi. Urukundo nanone rudusunikira gukora ibyiza. Urugero, iyo tuzirikanye ukuntu Yehova atugirira ubuntu, bidusunikira gukora iki? Yakobo yaranditse ati “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo” (Yakobo 1:17). Mu by’ukuri, iyo duhaye Yehova ku butunzi bwacu, nta cyo tuba tumwunguye. Ibiriho byose ni ibye (Zaburi 50:12). Kandi iyo duhaye Yehova igihe cyacu n’imbaraga zacu, nta bwo tuba tumukoreye ikintu atashoboraga kwigezaho. Ndetse turamutse twanze kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, yatuma amabuye arangurura, akabwiriza! None se, kuki tugomba guha Yehova ku butunzi bwacu, igihe cyacu n’imbaraga zacu? Mbere na mbere, tubikora dushaka kugaragaza ko tumukunda tubigiranye umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose.—Mariko 12:29, 30.

17. Ni iki cyadusunikira guha Yehova twishimye?

17 Mu gihe tugize icyo duha Yehova, twagombye kubikorana ibyishimo, “kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Ihame ryanditswe mu Gutegeka kwa Kabiri 16:17 rishobora kudufasha mu bihereranye no gutanga tunezerewe. Aho haragira hati “umuntu wese ajye atanga uko ashoboye, ibihwanye n’umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye.” Iyo tuzirikanye ukuntu Yehova yatugiriye ubuntu, twumva dushaka kugira icyo tumuha tutitangiriye itama kandi tubyishimiye. Iyo tugize icyo tumuha, biramushimisha, nk’uko umubyeyi ashimishwa n’impano ahabwa n’umwana we, nubwo yaba iciriritse. Kugaragaza urukundo dukunda Yehova muri ubwo buryo bizatuma tumwegera.

Kumwegera binyuriye mu isengesho

18. Kuki bikwiriye ko dutekereza ku kuntu twanonosora amasengesho yacu?

18 Iyo dusenga Data wo mu ijuru twiherereye, biduha umwanya w’ingenzi wo kumubwira ibintu bya bwite biba bituri ku mutima (Abafilipi 4:6). Kubera ko isengesho ari uburyo bw’ingenzi bwo kwegera Imana, birakwiriye ko twabanza gutekereza ku kuntu dukwiriye gusenga. Si ngombwa ko mu masengesho yacu tuvugamo amagambo ahambaye, ahubwo twagombye kuvuga amagambo atuvuye ku mutima. Ni gute dushobora kunonosora amasengesho yacu?

19, 20. Kuki tugomba kubanza gutekereza mbere yo gusenga, kandi se, ni izihe ngingo zimwe na zimwe dukwiriye gutekerezaho?

19 Twagombye kubanza gutekereza mbere yo gusenga. Iyo tubanje gutekereza ku byo turi buvuge, dushobora kuvuga isengesho rigusha ku ngingo kandi rifite ireme, bigatuma tudasubiramo amagambo tuba twaramenyereye ahita atuza mu bwenge (Imigani 15:28, 29). Wenda dutekereje kuri zimwe mu ngingo Yesu yerekejeho mu isengesho ntangarugero maze tukazihuza n’imimerere yacu bwite, byadufasha (Matayo 6:9-13). Urugero, dushobora kwibaza uruhare twifuza kugira mu gutuma ibyo Yehova ashaka bikorwa hano ku isi, nubwo byaba mu rugero ruto. Mbese, ntitwabwira Yehova icyifuzo dufite cyo kumukorera uko dushoboye kose maze tukamusaba ko yadufasha gusohoza inshingano iyo ari yo yose yaduhaye? Mbese, twaba duhangayikishwa cyane no kubona ibintu by’umubiri dukeneye? Ni ibihe byaha dukeneye kubabarirwa, kandi se ni bande dukeneye kurushaho kubabarira? Ni ibihe bigeragezo duhanganye na byo, kandi se twaba twiyumvisha ko dukeneye uburinzi bwa Yehova mu birebana n’ibyo mu maguru mashya?

20 Nanone kandi, dushobora gutekereza ku bantu tuzi bakeneye ubufasha bwa Yehova mu buryo bwihariye (2 Abakorinto 1:11). Icyakora, ntitugomba kwibagirwa gushimira. Iyo dutekereje, dushobora kubona ko dufite impamvu nyinshi zo gushimira Yehova no kumusingiza buri munsi ku bwo kugira neza kwe kwinshi (Gutegeka 8:10; Luka 10:21). Kubigenza dutyo bigira undi mumaro, kuko bishobora gutuma tuba abantu barangwa n’icyizere kandi bashimira.

21. Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zadufasha mu gihe twegera Yehova binyuriye mu isengesho?

21 Kwiyigisha na byo bishobora gutuma tunonosora amasengesho yacu. Hari amasengesho meza cyane yavuzwe n’abagabo n’abagore bizerwa, yanditswe mu Ijambo ry’Imana. Urugero, niba hari ikibazo cy’ingorabahizi duhanganye na cyo, kikatubuza amahwemo ndetse tukumva duhangayikishijwe n’ubuzima bwacu cyangwa ubw’abo dukunda, dushobora gusoma inkuru ivuga ibyerekeye isengesho Yakobo yasenze igihe yiteguraga kujya guhura n’umuvandimwe we Esawu washakaga kwihorera. (Itangiriro 32:10-13, umurongo wa 9-12 muri Biblia Yera.) Cyangwa dushobora kwiga ibihereranye n’isengesho Umwami Asa yasenze igihe ingabo z’Abanyetiyopiya zigera kuri miriyoni zagabaga igitero ku bwoko bw’Imana. (2 Ngoma 14:10, 11, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.) Niba duhangayikishijwe n’ikibazo kigaragara ko cyatukisha izina rya Yehova, icyo gihe byaba byiza dusuzumye isengesho Eliya yavugiye imbere y’abayoboke ba Baali ku Musozi Karumeli, kimwe n’isengesho Nehemiya yasenze avuga ibihereranye n’imimerere ibabaje Yerusalemu yarimo (1 Abami 18:36, 37; Nehemiya 1:4-11). Gusoma no gutekereza kuri bene ayo masengesho bishobora gukomeza ukwizera kwacu kandi bikatwereka uburyo bwiza bwo kwegera Yehova tumubwira ibibazo biba biduhangayikishije.

22. Isomo ry’umwaka wa 2003 ni irihe, kandi se ni iki twagombye kujya twibaza muri uwo mwaka wose?

22 Uko bigaragara, nta shema iryo ari ryo ryose cyangwa intego iyo ari yo yose yaruta kumvira inama Yakobo yatanze yo ‘kwegera Imana’ (Yakobo 4:8). Nimucyo ibyo tubikore binyuriye mu gukomeza kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, gushaka ukuntu twarushaho kugaragaza ko tuyikunda no kugirana na yo imishyikirano ya bugufi binyuriye mu isengesho. Nimucyo dukomeze kwisuzuma muri uyu mwaka wa 2003, kugira ngo turebe niba koko turushaho kwegera Yehova, ari na ko tuzirikana amagambo yo muri Yakobo 4:8 agize isomo ry’umwaka. Bite se ku bihereranye n’agace ka nyuma k’uwo murongo? Ni mu buhe buryo Yehova ‘azakwegera,’ kandi se ni izihe nyungu uzabona? Icyo kibazo kizasuzumwa mu gice gikurikira.

Mbese uribuka?

• Kuki kwegera Yehova ari ibintu tugomba guha agaciro kenshi?

• Ni izihe ntego zimwe na zimwe twagombye kwishyiriraho mu bihereranye no kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova?

• Ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda Yehova nta buryarya?

• Ni mu buhe buryo dushobora kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova binyuriye mu isengesho?

[Ibibazo]

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]

Isomo ry’umwaka wa 2003 rizaba rigira riti ‘egera Imana, na yo izakwegera.’​—Yakobo 4:8.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Uko Samweli yagendaga akura, ni na ko yagendaga arushaho kumenya Yehova neza

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Isengesho Eliya yavugiye ku Musozi Karumeli ni urugero rwiza kuri twe