Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iherezo ry’intambara

Iherezo ry’intambara

Iherezo ry’intambara

‘Dufite imyaka 12 gusa. Nta cyo twakora ku banyapolitiki n’intambara, ariko turashaka kubaho! Twifuza amahoro. Mbese amahoro azaza tukiriho?’​—Byavuzwe n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu.

‘Twifuza kujya ku ishuri no gusura incuti zacu hamwe n’imiryango yacu tudatinya ko badufata bakadushyira mu gisirikare ku ngufu. Niringiye ko Leta izagira icyo ibikoraho. Twifuza ubuzima bwiza. Twifuza amahoro.’​—Byavuzwe na Alhaji ufite imyaka 14.

AYO magambo yuzuyemo akababaro agaragaza icyifuzo kivuye ku mutima cy’abakiri bato bamaze imyaka myinshi bababara bitewe n’intambara z’abenegihugu. Icyo bifuza gusa ni ukubaho nk’abandi. Icyakora ntibyoroshye kubona icyo bifuza. Mbese tuzigera tubona isi itarangwamo intambara?

Mu myaka ishize, hashyizweho imihati yo mu rwego mpuzamahanga yo guhagarika intambara zimwe na zimwe z’abenegihugu binyuriye mu guhatira impande zishyamiranye gusinya amasezerano y’amahoro. Hari ibihugu bimwe byatanze ingabo zo kubumbatira amahoro zireba uko ayo masezerano yubahirizwa. Icyakora ibihugu bike ni byo bifite amafaranga cyangwa ubushake byatuma bigenzura uko ayo masezerano yubahirizwa muri ibyo bihugu bya kure, aho urwango n’urwikekwe byashinze imizi cyane bituma amasezerano ayo ari yo yose hagati y’abashyamiranye atagira icyo ageraho. Akenshi, nyuma y’ibyumweru bike cyangwa amezi make gusa hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano, intambara irongera ikubura ikarusha ubukana iya mbere. Nk’uko Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Byerekeye Amahoro kiri i Stockholm kibivuga, “biragoye kugera ku mahoro igihe cyose abarwana bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukomeza kurwana.”

Nanone kandi, ubwo bushyamirane budashira buyogoza uduce twinshi tw’isi butuma Abakristo bibuka ubuhanuzi bwa Bibiliya. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ku gihe kigoye cyari kubaho mu mateka, ubwo ugendera ku ifarashi wo mu buryo bw’ikigereranyo yari “gukura amahoro mu isi” (Ibyahishuwe 6:4). Izo ntambara zitarangira ni kimwe mu bigize ikimenyetso gikubiyemo byinshi cyerekana ko ubu turi mu gihe cyavuzwe na Bibiliya ko ari ‘iminsi y’imperuka’ * (2 Timoteyo 3:1). Icyakora, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko iyi minsi y’imperuka ibanziriza amahoro.

Muri Zaburi ya 46:10, Bibiliya isobanura ko amahoro nyakuri yagerwaho ari uko intambara ikuweho, atari mu gace kamwe gusa, ahubwo ku isi hose. Byongeye kandi, iyo zaburi igaragaza neza isenywa ry’intwaro zakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya: umuheto n’icumu. Intwaro zogeye muri iki gihe na zo zigomba gusenywa niba abantu bashaka kubaho mu mahoro.

Amaherezo ariko, urwango n’umururumba ni byo byenyegeza intambara aho kuba amasasu n’intwaro. Umururumba ni yo mpamvu y’ibanze itera intambara, kandi akenshi urwango rutuma habaho urugomo. Kugira ngo abantu biranduremo ibyo bitekerezo bya kirimbuzi, bakeneye guhindura imitekerereze yabo. Bakeneye kwigishwa kubana mu mahoro. Ngiyo impamvu yatumye umuhanuzi wa kera Yesaya avuga mu buryo buhuje n’ubwenge ko intambara izarangira gusa igihe abantu bazaba ‘batacyongera kwiga kurwana.’—Yesaya 2:4.

Nyamara kandi, muri iki gihe turi mu isi itigisha abakuru n’abana agaciro ko kubana mu mahoro, ahubwo ibigisha ibyiza by’intambara. Ikibabaje ni uko n’abana bigishwa kwica.

Bigishijwe kwica

Alhaji yakuwe mu gisirikare afite imyaka 14. Inyeshyamba zari zaramufashe igihe yari afite imyaka icumi gusa zimutoza kurwanisha imbunda ya kalacinikovu yo mu bwoko bwa AK-47. Amaze guhatirwa kujya mu gisirikare, yagiye mu gitero cyo gusahura ibyokurya maze atwika amazu. Nanone yishe abantu kandi abandi arabatemagura. Muri iki gihe, Alhaji ntashobora kwibagirwa ibyo yabonye mu ntambara kandi guhuza imibereho ye n’ubuzima bw’abasivili biramugora. Undi musirikare w’umwana witwa Abraham na we yigishijwe kwica kandi gusubiza intwaro byaramugoye. Yaravugaga ati “baramutse bambwiye ngo ningende nsize imbunda, sinzi icyo nakora, sinzi ukuntu nabona ikintunga.”

Abasirikare b’abana basaga 300.000, barimo abahungu n’abakobwa, baracyarwana kandi bagapfira mu ntambara zitarangira z’abenegihugu ziyogoza iyi si yacu. Hari umuyobozi w’inyeshyamba wagize ati “bumvira amabwiriza; ntibahangayikishwa no gusubira kureba abagore babo cyangwa imiryango yabo; kandi nta bwoba bagira.” Nyamara kandi, abo bana bifuza kugira ubuzima bwiza kandi barabukwiriye.

Kugira ngo abantu bo mu bihugu bikize batekereze ku mimerere ibabaje y’umusirikare w’umwana bishobora gusa n’aho bibagoye. N’ubwo bimeze bityo, abana benshi bo mu bihugu bikize biga kurwana bibereye mu rugo iwabo. Mu buhe buryo?

Reka dufate urugero rw’uwitwa José wo mu majyepfo ya Hisipaniya. Yari mu kigero cy’ingimbi kandi yakundaga gukina imikino yo kwitabara nka karate. Ikintu yari afite yakundaga ni inkota ndende yo mu Buyapani se yari yaramuguriye amwifuriza Noheli nziza. Kandi yakundaga imikino yo kuri orudinateri, cyane cyane igaragaza urugomo. Ku ya 1 Mata 2000, yashyize mu bikorwa ibyo yabonye igihangange yakundaga cyo muri ya mikino yo kuri orudinateri gikora. Mu rugomo rukabije yakoze yishe se, yica nyina na mushiki we, abicisha ya nkota se yari yaramuhaye. Igihe abapolisi bamubazaga, yabasobanuriye agira ati “nifuzaga kuba jyenyine ku isi; sinashakaga ko ababyeyi banjye banyitaho.”

Uwitwa Dave Grossman, akaba umwanditsi n’umuyobozi mu bya gisirikare, yavuze ku ngaruka z’imyidagaduro irimo urugomo agira ati “twageze ku ntera yo guhinduka ibinya, aho abantu babona ko guteza agahinda n’imibabaro ari uburyo bwo kwidagadura aho kuba ikintu cyo kwangwa urunuka. Turiga kwica kandi tukiga no kubikunda.”

Alhaji na José bombi bize kwica. N’ubwo bari batagambiriye kuba abicanyi, ariko imyitozo iyo ari yo yose bahawe yahinduye imitekerereze yabo. Bene iyo myitozo, yahabwa abana cyangwa abantu bakuze, ibiba imbuto zo kugira urugomo no gukunda intambara.

Twige kubana mu mahoro aho kwiga kurwana

Amahoro arambye ntashobora kugerwaho igihe cyose abantu bacyiga kwica. Hashize ibinyejana byinshi umuhanuzi Yesaya yanditse ati “[i]yaba warumviye amategeko [y’Imana] uba waragize amahoro ameze nk’uruzi” (Yesaya 48:17, 18). Iyo abantu bagize ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana kandi bakiga gukunda amategeko yayo, bahita banga urunuka urugomo n’intambara. Ndetse no muri iki gihe, ababyeyi bashobora kureba neza niba imikino abana babo bakina itabashishikariza kuba abanyarugomo. Abakuze na bo bashobora kwiga kunesha urwango n’umururumba. Incuro nyinshi Abahamya ba Yehova bagiye bibonera ingero nyinshi zigaragaza ukuntu Ijambo ry’Imana rigira imbaraga zo guhindura abantu.—Abaheburayo 4:12.

Reka dufate urugero rw’uwitwa Hortêncio. Yashyizwe mu gisirikare atabishaka igihe yari akiri umusore. Asobanura icyo imyitozo ya gisirikare yari igamije agira ati “kwari ukuducengezamo icyifuzo cyo kwica abandi no kutagira ubwoba bwo kwica.” Yarwanye mu ntambara yamaze igihe kirekire ishyamiranya abenegihugu muri Afurika. Aragira ati “intambara yangizeho ingaruka. Ndetse na n’ubu ndacyibuka buri kintu cyose nakoze. Ibyo nahatiwe gukora birambabaza cyane.”

Igihe umusirikare mugenzi wa Hortêncio yamubwiraga ibihereranye na Bibiliya, byamukoze ku mutima. Isezerano Imana itanga muri Zaburi ya 46:10 rivuga ko izakuraho intambara zose ryaramushishikaje. Uko yagendaga arushaho kwiga ni na ko yagendaga arushaho kwanga kurwana. Bidatinze, we na bagenzi be babiri birukanywe mu gisirikare maze begurira Yehova Imana ubuzima bwabo. Hortêncio yasobanuye agira ati “ukuri kwa Bibiliya kwamfashije gukunda abanzi banjye. Yakomeje agira ati “nabonye ko igihe narwanaga mu ntambara, mu by’ukuri nabaga ncumurira Yehova kuko Imana ivuga ko tutagomba kwica bagenzi bacu. Kugira ngo ngaragaze urwo rukundo, nagombye guhindura imitekerereze yanjye kandi sinongera kubona ko abantu ari abanzi banjye.”

Bene izo nkuru z’ibyabaye mu mibereho, zigaragaza ko inyigisho Bibiliya itanga koko zituma habaho amahoro. Ibyo ntibitangaje. Umuhanuzi Yesaya yavuze ko hari isano ritaziguye hagati y’inyigisho zituruka ku Mana n’amahoro. Yahanuye agira ati ‘abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi’ (Yesaya 54:13). Uwo muhanuzi kandi yahanuye ko hari kuzabaho igihe abantu bo mu mahanga yose bari kuzajya mu gusenga kutanduye kwa Yehova Imana ari benshi kugira ngo bige inzira ze. Ibyo byari kuzagira izihe ngaruka? Uwo muhanuzi yagize ati ‘inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.’—Yesaya 2:2-4.

Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, Abahamya ba Yehova bari mu murimo wo kwigisha ukorerwa ku isi hose. Uwo murimo wamaze gufasha abantu babarirwa muri za miriyoni gutsinda urwango, rwo nyirabayazana w’intambara ziterwa n’umuntu.

Icyizere cy’isi irangwa n’amahoro

Uretse kuba Imana yarateganyije ubwo buryo bwo kwigisha, yanashyizeho ubutegetsi, cyangwa “ubwami,” bufite ubushobozi bwo kuzazana amahoro ku isi hose. Mu buryo bwumvikana neza, Bibiliya isobanura iby’Umutegetsi Imana yatoranyije, ari we Yesu Kristo, ivuga ko ari “Umwami w’amahoro.” Byongeye kandi, Bibiliya itwizeza ko “gutegeka kwe n’amahoro bizagwira.”—Yesaya 9:5, 6.

Ni ikihe cyizere dufite cy’uko ubutegetsi bwa Kristo buzakuraho neza neza intambara zose? Umuhanuzi Yesaya yongeyeho ati “ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we” (Yesaya 9:6). Imana ifite ubushake n’ubushobozi byo kurinda amahoro akaramba. Yesu yiringiye byimazeyo ayo masezerano. Iyo ni yo mpamvu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana bwaza kandi bagasaba ko ibyo Imana ishaka byakorwa mu isi (Matayo 6:9, 10). Igihe amaherezo iryo sengesho rivuye ku mutima rizasubizwa, intambara ntizongera na rimwe kuyogoza isi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Niba ushaka gusuzuma ibihamya bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, reba igice cya 11 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Inyigisho Bibiliya itanga zituma habaho amahoro nyakuri