Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twabonye imigisha ikungahaye kubera ko twakomeje kugira umwuka w’ubumisiyonari

Twabonye imigisha ikungahaye kubera ko twakomeje kugira umwuka w’ubumisiyonari

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twabonye imigisha ikungahaye kubera ko twakomeje kugira umwuka w’ubumisiyonari

BYAVUZWE NA TOM COOKE

Twagiye kumva twumva urusaku rw’amasasu ruhungabanyije umutuzo wari uriho muri ayo masaha ya nyuma ya saa sita. Amasasu yavuzaga ubuhuha mu biti byo mu busitani bwacu. Ni ibiki byari bibaye? Bidatinze twamenye ko habaye kudeta kandi ko kuva ubwo u Bugande bwari buyobowe na Jenerali Idi Amin. Hari mu mwaka wa 1971.

KUKI jye n’umugore wanjye Ann twari twaravuye mu gihugu cy’u Bwongereza cyari gifite amahoro muri rusange tukajya muri icyo gihugu cyo muri Afurika cyari gifite umutekano muke? Ntekereza ko nsanzwe ndi umuntu udatinya kuva kera, ariko urugero rw’ababyeyi banjye bagiraga ishyaka mu murimo w’Ubwami ni rwo mbere na mbere rwatumye ngira umwuka w’ubumisiyonari.

Ndibuka ko hari ubushyuhe kuri uwo munsi wo muri Kanama 1946, ubwo ababyeyi banjye bahuraga bwa mbere n’Abahamya ba Yehova. Bahagaze ku muryango maze bavugana n’abo bashyitsi babiri mu gihe nabonye gisa n’aho ari kirekire. Abo bashyitsi, ari bo Fraser Bradbury na Mamie Shreve, bagarutse incuro nyinshi, maze mu mezi yakurikiyeho imibereho yo mu muryango wacu irahinduka mu buryo bugaragara.

Urugero n’ubutwari nasigiwe n’ababyeyi banjye

Ababyeyi banjye bifatanyaga mu bikorwa bitandukanye byahuzaga abaturage. Urugero, mbere gato y’uko batangira kwiga Bibiliya, hari amafoto manini cyane ya Winston Churchill yari yometse ku nzu yacu. Mu gihe cy’amatora yabaye nyuma y’intambara, inzu yacu ni yo yari ibiro byo muri ako gace by’Ishyaka ry’Abantu Badashaka ko Ibintu Bihinduka. Umuryango wacu wari uziranye kandi n’abantu bari bakomeye mu madini ndetse no mu butegetsi. N’ubwo nari mfite imyaka umunani gusa icyo gihe, nabonye ukuntu bene wacu batunguwe kandi bagatangazwa no kubona ko twagendaga duhinduka Abahamya ba Yehova.

Urugero rw’Abahamya twateraniraga hamwe batagiraga ubwoba kandi bagiraga ishyaka rivuye ku mutima, rwateye ababyeyi banjye inkunga yo kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Bidatinze papa yatangiye gutanga za disikuru mu ruhame akoresheje indangururamajwi, akazitanga mu maduka yo mu mudugudu w’iwacu witwa Spondon. Icyo gihe twe abana twajyaga guhagarara ahantu twashoboraga kubonwa n’abantu benshi dufite amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! mu ntoki. Iyo abana twajyanaga ku ishuri banyegeraga, ntabeshye, narifuzaga nti: iyaba isi yari yasamye ikamira!

Urugero rw’ababyeyi banjye rwateye mushiki wanjye mukuru witwa Daphne inkunga yo gutangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Mu mwaka wa 1955, yagiye mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi maze yoherezwa gukora umurimo w’ubumisiyonari mu Buyapani. * Icyakora, mushiki wanjye muto witwa Zoe yaretse gukorera Yehova.

Hagati aho, narangirije amashuri yanjye mu ishuri ry’ubugeni. Muri icyo gihe, ikibazo cyari gihangayikishije abanyeshuri bagenzi banjye cyari icyo kujya mu gisirikare. Igihe nababwiraga ko umutimanama wanjye utanyemerera kujya mu gisirikare, babifashe nk’urwenya. Icyo kibazo cyatumye mbona uburyo bwo kugirana na bamwe mu banyeshuri ibiganiro byinshi bishingiye kuri Bibiliya. Nyuma y’igihe gito, nakatiwe igifungo cy’amezi 12 muri gereza kubera ko nanze kujya mu gisirikare. Umwe muri abo banyeshuri bo mu ishuri ry’ubugeni wagaragaje ko yari ashimishijwe n’ubutumwa bwa Bibiliya, yaje kuba umugore wanjye nyuma y’aho. Ariko reka ndeke Ann abibwirire uko yaje kumenya ukuri.

Ann atangira kumenya ukuri

“Umuryango wacu ntiwashishikazwaga n’iby’idini, kandi nta dini na rimwe nari narabatirijwemo. Ariko nashishikazwaga n’ibintu by’idini kandi najyaga mu rusengero urwo ari rwo rwose incuti zanjye zajyagamo. Narushijeho gushishikazwa na Bibiliya ubwo numvaga ikiganiro gishyushye Tom n’undi Muhamya bagiranaga n’abandi banyeshuri bo ku ishuri ryacu. Igihe Tom n’undi Muhamya bafungwaga kubera ko bari banze kujya mu gisirikare, byarantunguye biranambabaza.

“Nakomeje kwandikirana na Tom igihe yari afunzwe kandi nagendaga ndushaho gushishikazwa na Bibiliya. Ubwo nimukiraga i Londres ngiye gukomerezayo amashuri yanjye, nemeye kwigana Bibiliya na Muriel Albrecht. Muriel yari yarabaye umumisiyonari muri Esitoniya, kandi we na nyina bambereye isoko ikomeye y’inkunga. Mu byumweru bike gusa, najyaga mu materaniro kandi nkajya guhagarara aho abagenzi bafatiraga gari ya moshi, ahitwa Victoria Station, ngatanga Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !

“Najyaga mu materaniro y’itorero rya South-wark mu majyepfo ya Londres. Ryari rigizwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bakomokaga mu bihugu bitandukanye, abenshi muri bo bakaba bari bakennye. N’ubwo icyo gihe ntari Umuhamya, bamfashe nk’aho nari umwe mu babo. Mu by’ukuri, urukundo rwarangwaga muri iryo torero ni rwo rwanyemeje ko nabonye ukuri, maze mu mwaka wa 1960 ndabatizwa.”

Twakomeje kugira intego zimwe n’ubwo imimerere yagiye ihinduka

Jye na Ann twashyingiranywe mu mpera z’umwaka wa 1960 kandi twari dufite intego yo kujya mu murimo w’ubumisiyonari. Ariko imimerere twarimo yarahindutse ubwo twamenyaga ko tugiye kubyara. Umukobwa wacu Sara amaze kuvuka, jye na Ann twakomeje kwifuza gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Nanditse nsaba akazi mu bihugu byinshi, maze amaherezo muri Gicurasi 1966 mbona ibaruwa ivuye muri Minisiteri y’Uburezi y’u Bugande imenyesha ko nabonye akazi. Icyo gihe ariko, Ann yari atwite undi mwana wacu wa kabiri. Hari bamwe babonaga ko icyo gitekerezo cyo kugenda kitari gihuje n’ubwenge. Twabajije muganga twivuzagaho, aravuga ati “niba mushaka kugenda, mugomba gufata indege mbere y’uko inda umugore wawe atwite igira amezi arindwi.” Ku bw’ibyo, twahise twerekeza iy’i Bugande. Ibyo byatumye ababyeyi bacu batabona undi mukobwa wacu wa kabiri witwa Rachel kugeza aho agiriye imyaka ibiri. Ubu kubera ko natwe twujukuruje, dusobanukiwe neza umwuka wo kwigomwa ababyeyi bacu dukunda bagize.

Kugera mu Bugande mu mwaka wa 1966 byaradushimishije ariko biranaduhangayikisha. Tugisohoka mu ndege, twahise dutangazwa n’ukuntu igihugu cyasaga. Hari hatoshye cyane! Inzu twacumbitsemo bwa mbere yari hafi y’umujyi muto wa Iganga, ku birometero 50 uvuye i Jinja, uwo akaba ari umujyi uri hafi y’isoko y’Uruzi rwa Nili. Abahamya bari batuye hafi y’inzu twari ducumbitsemo, ni bo bari bagize itsinda ryitaruye ry’i Jinja. Gilbert na Joan Walters hamwe na Stephen na Barbara Hardy ni bo bamisiyonari bitaga kuri iryo tsinda. Nanditse nsaba ko banyimura nkajya gukorera i Jinja kugira ngo tubone uko twarushaho gufasha iryo tsinda. Rachel amaze igihe gito avutse, twimukiye i Jinja. Aho ni ho twagiriye ibyishimo byo gukorana n’iryo tsinda rito ry’Abahamya b’indahemuka ryaje gukura rikaba itorero rya kabiri mu Bugande.

Jye n’umuryango wanjye dukorera umurimo mu kindi gihugu

Jye na Ann twumvaga ko twahisemo ahantu heza cyane hashoboka ho kurerera abana bacu. Twashimishwaga no gukorana n’abamisiyonari bavuye mu bihugu bitandukanye ndetse no gufasha iryo torero rishya ryari rivutse kugira ngo rikure. Twishimiraga cyane kuba hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abagande bazaga kenshi kudusura. Stanley na Esinala Makumba baduteraga inkunga mu buryo bwihariye.

Kubera ko twari dukikijwe n’inyamaswa z’amoko menshi atandukanye, birumvikana ko abo bavandimwe atari bo bonyine bageraga mu rugo. Nijoro imvubu zajyaga ziva mu Ruzi rwa Nili zikaza zigatambagira hafi y’inzu yacu. Sinzibagirwa igihe twasangaga mu busitani uruziramire rwa metero 6. Rimwe na rimwe, twajyaga kureba inyamaswa muri pariki aho intare n’izindi nyamaswa zabaga zidegembya mu mudendezo.

Kubera ko abantu baho batari barigeze na rimwe babona akagare batwaramo abana, iyo twajyaga kubwiriza babonaga ko ari ikintu kidasanzwe. Uko twajyaga kubwiriza ku nzu n’inzu, buri gihe abana bato batwuzuragaho. Abantu batwitegerezanyaga amatsiko batwubashye, hanyuma bagakora kuri ako kana k’akazungu. Kubwiriza byari bishimishije kubera ko abantu bagiraga ikinyabupfura cyane. Twibwiraga ko buri wese azaza mu kuri kubera ko byari byoroshye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Icyakora, guca ukubiri n’imigenzo idahuje n’Ibyanditswe byananiye benshi. Ariko kandi, abatari bake bemeye amahame ya Bibiliya yo mu rwego rwo hejuru kandi umubare w’amatorero wakomeje kwiyongera. Ikoraniro ryacu rya mbere ry’akarere ryabereye i Jinja mu mwaka wa 1968 ryari ikintu gikomeye mu mateka y’iryo torero. Kubona bamwe mu bantu twiganye Bibiliya babatirizwa mu Ruzi rwa Nili, ni ibintu tutazibagirwa. Icyakora amahoro yacu yari agiye guhungabana mu minsi mike.

Kuba umurimo warabuzanyijwe byatubereye ibigeragezo

Mu wa 1971, Jenerali Idi Amin yafashe ubutegetsi. Habaye akaduruvayo kenshi i Jinja, kandi mu gihe twanyweraga icyayi mu busitani bwacu, ni bwo habaye iriya nkuru natangiye mvuga. Mu myaka ibiri yakurikiyeho, abantu benshi bakomoka muri Aziya babaga muri icyo gihugu barirukanywe. Abanyamahanga benshi bahisemo kwigendera, maze amashuri n’amavuriro birahazaharira cyane. Nyuma y’aho ni bwo twumvise itangazo ryatumye dukangarana ryavugaga ko Abahamya ba Yehova baciwe mu gihugu. Kubera ikibazo cy’umutekano wacu, Urwego Rushinzwe Uburezi rwatwimuriye mu murwa mukuru i Kampala. Uko kwimuka kwagize ingaruka nziza mu buryo bubiri. Ntitwari tuzwi cyane i Kampala; bityo byatumaga tubasha kugera ahantu henshi nta nkomyi. Nanone kandi, hari ibintu byinshi byo gukora mu itorero no mu murimo wo kubwiriza.

Brian na Marion Wallace hamwe n’abana babo babiri na bo bari mu mimerere imwe n’iyacu, maze na bo bafata umwanzuro wo kuguma mu Bugande. Twishimiye cyane ukuntu twabanaga mu gihe cyose twifatanyaga muri iryo torero rya Kampala muri ibyo bihe bigoranye. Inkuru twari twarasomye z’abavandimwe bacu bo mu bindi bihugu bakoreraga umurimo mu bihugu wabuzanyijwemo, icyo gihe zaduteraga inkunga mu buryo bwihariye. Twajyaga duteranira mu matsinda mato mato, kandi rimwe mu kwezi twagiraga amateraniro manini mu busitani bwo mu mujyi wa Entebbe, tugaterana twigize nk’abaje mu munsi mukuru. Abakobwa bacu babonaga ko icyo cyari igitekerezo cyiza cyane.

Twagombaga kugira amakenga cyane ku birebana n’uburyo twakoraga umurimo wo kubwiriza. Iyo tuza kujya dusura ingo z’Abagande turi abazungu, byari guhita bigaragara cyane. Ni yo mpamvu twagiye tujya kubwiriza mu maduka, mu mazu akodeshwa no muri zimwe muri za kaminuza. Uburyo bumwe nakoreshaga mu maduka bwari ubwo kubaza igicuruzwa nabaga nzi neza ko cyari kimaze igihe cyarabuze, nk’isukari cyangwa umuceri. Iyo umucuruzi yagaragazaga ko ababajwe n’ibintu byaberaga mu gihugu, natangiraga kumugezaho ubutumwa bw’Ubwami. Ubwo buryo bwagiraga ingaruka nziza. Rimwe na rimwe, hari igihe navaga mu iduka ntagiye mfite umuntu nzagaruka gusura gusa, ahubwo nanone bampaye utuntu duke kuri cya gicuruzwa cyabuze.

Hagati aho, urugomo rwakomezaga kwiyongera ahantu hari hadukikije hose. Kubera ko imishyikirano hagati y’u Bugande n’u Bwongereza yagendaga irushaho kumera nabi, abategetsi banze kunyongerera kontaro twari twaragiranye. Kubera iyo mpamvu mu wa 1974, nyuma y’imyaka umunani twari tumaze mu Bugande, igihe cyacu cyari kigeze kugira ngo dusezere ku bavandimwe bacu. Icyakora twakomeje kugira umwuka w’ubumisiyonari.

Twimukira muri Nouvelle Guinée

Muri Mutarama 1975 twabonye akazi muri Papouasie-Nouvelle Guinée. Uko ni ko twatangiye umurimo ushimishije twakoreye muri ako karere ka Pasifika mu gihe cy’imyaka umunani. Imibereho twagize tubana n’abavandimwe bacu dukora n’umurimo wo kubwiriza yari ikungahaye kandi yaduhesheje ingororano nyinshi.

Icyo umuryango wacu wibukiraho igihe twamaze muri Papouasie-Nouvelle Guinée, ni uko icyo gihe twajyaga dukina darame zishingiye kuri Bibiliya. Buri mwaka, twafashaga mu gutegura darame yo mu ikoraniro ry’intara, kandi byaradushimishaga cyane. Twishimiraga imishyikirano twagiranaga n’imiryango myinshi y’abavandimwe bashyiraga ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere, kandi ibyo byagiraga ingaruka nziza ku bakobwa bacu. Umukobwa wacu mukuru Sara yashyingiranywe n’umupayiniya wa bwite witwa Ray Smith, kandi bose bakoreye umurimo w’ubupayiniya hafi y’umupaka wa Irian Jaya (ubu ni Papua, intara ya Indoneziya). Babaga mu nzu y’ibyatsi yo mu mudugudu wo muri ako karere, kandi Sara avuga ko igihe yamaze aho hantu cyamwigishije byinshi.

Twagiye duhuza n’ihinduka ry’imimerere

Icyo gihe twari muri Papouasie-Nouvelle Guinée, ababyeyi banjye bakeneye ko hagira ubitaho mu buryo bwihariye. Aho kugira ngo twe dusubire mu Bwongereza, ababyeyi banjye bemeye kuza kubana natwe maze twese twimukira muri Ositaraliya mu mwaka wa 1983. Nanone bamaranye igihe runaka na mushiki wanjye Daphne wari ukiri mu Buyapani. Ababyeyi banjye bamaze gupfa, jye na Ann twiyemeje gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose kandi ibyo byatumye tubona inshingano yihariye yari igoye cyane.

Tukimara gutangira umurimo w’ubupayiniya bahise badutumirira gukora umurimo wo gusura amatorero. Kuva nkiri muto, nabonaga ko urugendo rw’umugenzuzi ari ikintu kidasanzwe. Icyo gihe noneho ni jye wari umugenzuzi w’akarere. Naje kubona ko ari yo nshingano itoroshye twari duhawe kugeza icyo gihe, icyakora incuro nyinshi Yehova yadufashaga mu buryo tutari twarigeze tubona kuva mbere hose.

Mu mwaka wa 1990, ubwo Umuvandimwe Theodore Jaracz wari umugenzuzi w’akarere k’isi yazaga gusura Ositaraliya, twamubajije niba yaratekerezaga ko twari dushaje cyane ku buryo tutashoboraga gukorera umurimo w’igihe cyose hakurya y’inyanja. Yaravuze ati “ahubwo se mwakwemera kujya mu Birwa bya Salomo?” Ni bwo amaherezo, igihe jye na Ann twembi twari tugeze mu kigero cy’imyaka 50, twagiye mu ifasi yacu ya mbere twoherejwemo turi abamisiyonari bemewe.

Dukorera umurimo mu “Birwa by’Ibyishimo”

Ibirwa bya Salomo bakunze kubyita Ibirwa by’Ibyishimo, kandi koko igihe kirenga imyaka icumi twahakoreye umurimo cyari igihe gishimishije. Igihe nari umugenzuzi w’intara, jye na Ann twiboneye ubugwaneza bw’abavandimwe na bashiki bacu bo mu birwa bya Salomo. Ukuntu batwakiriye byadukoze ku mutima cyane, kandi buri wese yihanganiraga amakosa nakoraga ngerageza gusobanura ibintu mu rurimi rwaho rwitwa Pidjin; urwo rurimi rushobora kuba ari rwo rufite amagambo make cyane ku isi.

Nyuma y’igihe gito tugeze mu birwa bya Salomo, hari abantu baturwanyaga bashatse kutubuza gukoresha Inzu yacu y’Ikoraniro. Kiliziya y’Abangilikani yareze mu rukiko Abahamya ba Yehova, ivuga ko ngo igice cy’Inzu yacu nshya y’Ikoraniro yari iri i Honiara cyari cyubatse ku butaka bwabo. Ubutegetsi bwashyigikiye icyo kirego bityo natwe tujuririra icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga. Uko urwo rubanza rwari kurangira ni byo byari gutuma tumenya niba twaragombaga gusenya iyo Nzu yacu nshya y’Ikoraniro yashoboraga kwakira abantu 1.200.

Ikirego cyari kimaze icyumweru mu rukiko. Uko umucamanza yagendaga asoma ibyo badushinjaga, umwavoka wari uhagarariye abo twaburanaga na bo yarushagaho kugaragaza ko yishimye. Hanyuma umwavoka wacu, Umuvandimwe Warren Cathcart wo muri Nouvelle-Zélande, yifashishije ingingo zifite ishingiro, yasobanuye kandi anyomoza buri kirego cyose baturegaga. Ku wa Gatanu, inkuru z’ibyari byabereye mu rukiko zasakaye hose, ku buryo urukiko rwari rwuzuye abayobozi b’amadini, abategetsi, n’abavandimwe bacu b’Abakristo. Ndibuka ikosa ryari riri mu itangazo ry’urukiko. Ryari ryanditse ngo “Abahagarariye Guverinoma y’Ibirwa bya Salomo na Kiliziya ya Mélanésie baraburana na Yehova.” Urwo rubanza twararutsinze.

Icyakora uwo mutuzo wari uri muri ibyo Birwa by’Ibyishimo mu rugero runaka, ntiwatinze. Jye na Ann twongeye guhura n’imivurungano n’urugomo biturutse kuri kudeta yakozwe n’abasirikare. Inzangano zishingiye ku moko zatumye habaho intambara y’abenegihugu. Ku itariki ya 5 Kamena 2000, ubutegetsi bwarahiritswe maze umurwa mukuru ufatwa n’abantu bitwaje intwaro. Inzu yacu y’Ikoraniro yamaze ibyumweru bitari bike ibamo abantu bakuwe mu byabo. Abategetsi batangajwe no kubona abavandimwe bacu b’Abakristo bo mu moko ahanganye bari muri iyo Nzu y’Ikoraniro babana mu mahoro nk’abantu bo mu muryango umwe. Mbega ukuntu byatanze ubuhamya bwiza!

Abarwanaga na bo bubahaga ukutabogama kw’Abahamya ba Yehova. Ibyo byatumye umwe mu bayobozi babo atwemerera kugeza ikamyo yuzuye ibitabo hamwe n’ibindi bintu byari bikenewe ku itsinda rito ry’abavandimwe ryari mu gice cyayoborwaga n’abo bari bahanganye. Igihe twabonaga iyo miryango twari tumaze amezi twaratandukanye, nta n’umwe muri twe utararize.

Hari ibintu byinshi byo gushimira

Iyo turebye uko twakoresheje ubuzima bwacu mu murimo wa Yehova, dusanga dufite byinshi byo gushimira. Kuba turi ababyeyi, twagize imigisha yo kubona abakobwa bacu babiri n’abagabo babo, ari bo Ray na John, bakomeza gukorera Yehova mu budahemuka. Batubereye inkunga nyakuri mu murimo wacu w’ubumisiyonari.

Mu myaka 12 ishize, jye na Ann twagize igikundiro cyo gukora ku biro by’ishami byo mu Birwa bya Salomo, kandi muri icyo gihe, twabonye umubare w’ababwiriza b’Ubwami mu Birwa bya Salomo wikuba kabiri, urenga 1.800. Vuba aha, nahawe ikindi gikundiro cyo kujya kwiga mu Ishuri ry’Abagize Komite y’Ishami ry’i Patterson, riri mu ntara ya New York. Mu by’ukuri, imibereho yacu yari ishimishije kandi irimo imigisha myinshi kubera ko twakomeje kugira umwuka w’ubumisiyonari.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Reba inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Ntitwasubikaga ibintu,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 15 Mutarama 1977, mu Gifaransa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Umunsi dushyingiranwa mu mwaka wa 1960

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Mu Bugande, Stanley na Esinala Makumba batubereye isoko y’inkunga mu muryango wacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Sara agiye ku kazu k’umuturanyi

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Nashushanyaga amashusho nifashishaga nigisha abantu bo mu Birwa bya Salomo

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Twifatanya mu materaniro n’itorero ryitaruye ryo mu Birwa bya Salomo

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Umuryango wacu ubu