Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukomera kwa Yehova ntikurondoreka

Gukomera kwa Yehova ntikurondoreka

Gukomera kwa Yehova ntikurondoreka

“Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, gukomera kwe ntikurondoreka.”​—ZABURI 145:3.

1, 2. Dawidi yari muntu ki, kandi se yibonaga ate iyo yatekerezaga ku gukomera kw’Imana?

UWAHIMBYE Zaburi ya 145 ni umwe mu bantu bazwi cyane babayeho kera. Igihe yari akiri umusore yahanganye n’umugabo w’igihangange wari ufite intwaro maze aramwica. Igihe uwo mwanditsi wa Zaburi yari umwami w’intwari ku rugamba ni bwo yivunnye abanzi benshi. Uwo ni Dawidi, umwami wa kabiri wa Isirayeli ya kera. Yakomeje kuba icyamamare na nyuma y’aho amariye gupfa, ku buryo n’ubu hari abantu benshi bafite icyo bamuziho.

2 N’ubwo Dawidi yakoze ibintu byinshi bihambaye, yicishaga bugufi. Yaririmbye avuga kuri Yehova agira ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?” (Zaburi 8:4, 5). Dawidi ntiyigeze yibona ko ari umuntu ukomeye, ahubwo yavuze ko Yehova ari we wamukijije abanzi be bose amuvugaho aya magambo ngo “wampaye ingabo inkingira, ni yo gakiza kawe, ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye” (2 Samweli 22:1, 2, 36). Yehova agaragaza ubugwaneza cyangwa ukwicisha bugufi ababarira abanyabyaha, kandi Dawidi yamushimiraga kuba agira ubuntu butagira akagero.

‘Nzashyira hejuru Umwami Imana’

3. (a) Ni nde Dawidi yabonaga ko ari umwami wa Isirayeli? (b) Dawidi yifuzaga guhimbaza Yehova mu rugero rungana iki?

3 N’ubwo Dawidi yari umwami washyizweho n’Imana, yabonaga ko mu by’ukuri ari yo Mwami wa Isirayeli. Dawidi yaravuze ati “ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose” (1 Ngoma 29:11). Dawidi kandi yemeraga rwose ko Imana ari yo Mutegetsi mukuru. Yararirimbye ati “Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. Nzajya nguhimbaza uko bukeye, nzashima izina ryawe iteka ryose” (Zaburi 145:1, 2). Dawidi yifuzaga guhimbaza Yehova Imana buri munsi kugeza iteka ryose.

4. Ni ibihe binyoma byashyizwe ahabona muri Zaburi ya 145?

4Zaburi ya 145 itanga igisubizo kidasubirwaho cy’ikibazo Satani yazamuye avuga ko Imana ari umutegetsi wikunda udaha umudendezo ibiremwa bye (Itangiriro 3:1-5). Iyo Zaburi nanone ishyira ahabona ikinyoma cya Satani cy’uko ngo abumvira Imana batayumvira kubera ko bayikunze ahubwo ari ukubera inyungu babikuramo (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Kimwe na Dawidi, muri iki gihe Abakristo b’ukuri na bo banyomoza ibirego by’ibinyoma byazamuwe na Satani. Bafatana uburemere ibyiringiro byabo byo kuzabaho iteka igihe Ubwami buzaba butegeka, kuko bifuza gusingiza Yehova iteka ryose. Ubu hari abantu babarirwa muri za miriyoni batangiye kumusingiza bizera igitambo cy’incungu cya Yesu kandi bamukorera babigiranye ukumvira basunitswe n’urukundo bamukunda, ari abagaragu be bamwiyeguriye, bakabatizwa.—Abaroma 5:8; 1 Yohana 5:3.

5, 6. Ni ubuhe buryo butandukanye dufite bwo guhimbaza no gusingiza Yehova?

5 Tekereza nawe ku buryo bwinshi butandukanye twe abagaragu ba Yehova dufite bwo kumusingiza! Dushobora kumusingiza binyuriye ku isengesho mu gihe dukozwe ku mutima n’ikintu runaka dusomye mu Ijambo rye Bibiliya. Nanone dushobora gusingiza Imana kandi tukayishimira mu gihe dukozwe ku mutima n’ibyo yagiye igirira ubwoko bwayo cyangwa mu gihe dushimishijwe n’ikintu runaka gitangaje yaremye. Duhimbaza kandi Yehova Imana iyo tuganira ku migambi ye na bagenzi bacu duhuje ukwizera haba mu materaniro ya Gikristo cyangwa mu biganiro bisanzwe. Ni koko, ‘imirimo myiza’ yose dukora duteza imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana iyihesha ikuzo.—Matayo 5:16.

6 Imwe muri iyo mirimo myiza ikorwa muri iki gihe ikubiyemo amazu menshi yo gusengeramo yubakwa n’abagaragu ba Yehova mu bihugu byazahajwe n’ubukene. Amenshi muri yo yubakwa n’amafaranga atangwa n’abo bahuje ukwizera bo mu bindi bihugu. Hari n’Abakristo bamwe na bamwe bitanga bakajya muri ibyo bihugu kugira ngo bafashe kubaka ayo Mazu y’Ubwami. Mu mirimo myiza yose dukora, uhebuje muri yo ni uwo gusingiza Yehova tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe (Matayo 24:14). Nk’uko imirongo ikurikiraho ya Zaburi ya 145 ibigaragaza, Dawidi yishimiraga kandi akazirikana ko Imana ari yo mutegetsi ukomeye kandi yasingizaga ubwami bwayo (Zaburi 145:11, 12). Ese nawe wishimira uburyo Imana itegeka ibigiranye urukundo? Waba se buri gihe ubwira abandi iby’Ubwami bwayo?

Ingero zigaragaza ugukomera kw’Imana

7. Vuga impamvu y’ingenzi ituma dusingiza Yehova.

7 Muri Zaburi ya 145:3 hagaragaza impamvu y’ingenzi ituma dusingiza Yehova. Dawidi yararirimbye ati “Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, gukomera kwe ntikurondoreka.” Ugukomera kwa Yehova ntikugira imipaka. Abantu ntibashobora kurondora urugero akomeyemo ngo babashe kubyiyumvisha mu buryo bwuzuye. Nta gushidikanya ariko ko turi bwungukirwe no gusuzuma ingero zimwe na zimwe zigaragaza ugukomera kwa Yehova kutarondoreka.

8. Ni iki isanzure ry’ikirere riduhishurira ku bihereranye no gukomera kwa Yehova n’imbaraga ze?

8 Gerageza kwibuka igihe wari ahantu hataba amashanyarazi maze nijoro ukitegereza ikirere gitamurutse. Mbese ntiwatangajwe n’ubwinshi bw’inyenyeri wabonye muri uwo mwijima? None se, ntibyagusunikiye gusingiza Yehova ku bwo kuba yaragaragaje ko akomeye arema izo nyenyeri zose? Icyagusetsa rero ko izo nyenyeri wabonye ari nke cyane ugereranyije n’inyenyeri zigize urujeje iyi si yacu ibarirwamo! N’ikindi kandi, bavuga ko hariho injeje zisaga miriyari ijana, muri zo eshatu gusa akaba ari zo umuntu ashobora kubona adakoresheje ibyuma bya kabuhariwe bireba kure cyane mu kirere bita telesikopi. Nta gushidikanya, inyenyeri zitabarika hamwe n’injeje zigize isanzure ry’ikirere ni igihamya kigaragaza imbaraga za Yehova zo kurema no gukomera kwe kutarondoreka.—Yesaya 40:26.

9, 10. (a) Ni ibihe bintu bigaragaza ugukomera kwa Yehova byagaragariye kuri Yesu Kristo? (b) Izuka rya Yesu ryagombye gutuma twizera iki?

9 Reka turebe ibindi bintu bigaragaza ugukomera kwa Yehova, ibyo bikaba byaragaragariye kuri Yesu Kristo. Ugukomera kw’Imana kwaragaragaye igihe yaremaga Umwana wayo maze ikamukoresha mu gihe cy’imyaka myinshi umuntu atamenya ari “umukozi” wayo “w’umuhanga” (Imigani 8:22-31). Yehova yagaragaje urukundo rwe rukomeye igihe yatangaga Umwana we w’ikinege ngo abere abantu igitambo cy’incungu (Matayo 20:28; Yohana 3:16; 1 Yohana 2:1, 2). Kandi ikintu kirenze ubwenge bw’abantu Yehova yakoze ni ukuntu yahaye Yesu umubiri udapfa ufite ubwiza buhebuje igihe yamuzuraga.—1 Petero 3:18.

10 Izuka rya Yesu rikubiyemo ibintu byinshi bitangaje bigaragaza ugukomera kwa Yehova kutarondoreka. Nta gushidikanya, Imana yatumye Yesu yongera kwibuka iby’umurimo w’iremwa ry’ibintu, byaba ibiboneka n’ibitaboneka (Abakolosayi 1:15, 16). Muri byo hari hakubiyemo ibindi biremwa by’umwuka, isanzure ry’ikirere, iyi si dutuyeho ifite ibikenewe byose n’ibintu byose bifite ubuzima byo kuri uyu mubumbe wacu. Uretse no kuba Yehova yaratumye Umwana we yongera kwibuka ibintu byose yari yarabonye mbere y’uko aba umuntu akaza hano ku isi, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ibyo ku isi, yanatumye yibuka ibyo yabonye igihe yari umuntu utunganye. Ni koko, izuka rya Yesu ni igihamya kigaragaza ugukomera kwa Yehova kutarondoreka. Ikindi kandi, icyo gikorwa gihambaye ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko abandi bantu bapfuye na bo bazazuka. Byagombye gutuma turushaho kwizera ko Imana ishobora kuzura abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye ariko ikaba ikibibuka.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 17:31.

Imirimo itangaje n’ibikorwa by’imbaraga

11. Ni ikihe gikorwa gikomeye Yehova yatangiye gukora kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.?

11 Hari indi mirimo myinshi ikomeye kandi itangaje Yehova yakoze na nyuma y’izuka rya Yesu (Zaburi 40:6). Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., * Yehova yiremeye ishyanga rishya, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana,’ rigizwe n’abigishwa ba Kristo basizwe (Abagalatiya 6:16). Iryo shyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka ryaragutse mu buryo butangaje, rikwira isi yose yari izwi muri icyo gihe. N’ubwo nyuma y’urupfu rw’intumwa za Yesu habayeho ubuhakanyi bwatumye haduka amadini yiyita ko ari aya Gikristo, Yehova yakomeje gukora imirimo itangaje kugira ngo asohoze umugambi we.

12. Kuba Bibiliya ishobora kuboneka mu ndimi zose zo ku isi zivugwa n’umubare munini w’abantu bigaragaza iki?

12 Urugero, Bibiliya yose uko yakabaye yararinzwe maze iza guhindurwa mu ndimi zose zivugwa n’umubare munini w’abantu muri iki gihe. Abantu bahinduye Bibiliya akenshi babaga bari mu mimerere igoye kandi abakozi ba Satani babagera amajanja. Tuvugishije ukuri, Bibiliya ntiba yarahinduwe mu ndimi zisaga 2.000 iyo bitaza kuba ugushaka kwa Yehova, Imana ifite ugukomera kutarondoreka!

13. Ni gute kuva mu mwaka wa 1914 ugukomera kwa Yehova kwagaragariye mu migambi ye ihereranye n’Ubwami?

13 Ugukomera kwa Yehova kwagiye kugaragarira mu migambi ye ihereranye n’Ubwami. Urugero, mu mwaka wa 1914, yimitse Umwana we Yesu Kristo aba Umwami mu ijuru. Nyuma y’aho gato, Yesu yahagurukiye kurwanya Satani n’abadayimoni be. Birukanywe mu ijuru maze bajugunywa ku isi, aho ubu bategerereje kuzabohwa bakajugunywa ikuzimu (Ibyahishuwe 12:9-12; 20:1-3). Kuva Satani yajugunywa ku isi, abigishwa ba Yesu basizwe bagezweho n’ibitotezo byinshi. Ariko kandi, Yehova yagiye abakomeza muri iki gihe cy’ukuhaba kwa Kristo mu buryo butagaragara.Matayo 24:3; Ibyahishuwe 12:17.

14. Ni ikihe gikorwa gitangaje Yehova yakoze mu mwaka wa 1919, kandi se ni ibihe bintu byagezweho binyuriye kuri cyo?

14 Mu mwaka wa 1919, Yehova yakoze ikindi gikorwa gitangaje cyagaragaje ugukomera kwe. Abigishwa ba Yesu basizwe bari mu mimerere ibabaje, bameze nk’abapfuye mu buryo bw’umwuka bongeye kuba bazima bahabwa imbaraga (Ibyahishuwe 11:3-11). Uhereye ubwo, abasizwe babwirizanyije umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwo mu ijuru bwari bumaze kwimikwa. Hanakorakoranyijwe abandi bantu basizwe kugira ngo buzuze 144.000 (Ibyahishuwe 14:1-3). Binyuriye kuri abo bigishwa ba Kristo basizwe, Yehova yashyizeho urufatiro rw’ “isi nshya,” ni ukuvuga umuryango w’abantu bakiranuka (Ibyahishuwe 21:1). Ariko se, bizagendekera bite iyo ‘si nshya’ igihe abasizwe bizerwa bose bazaba bamaze kujya mu ijuru?

15. Ni uwuhe murimo Abakristo basizwe bayoboye, kandi se wageze ku ki?

15 Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 n’iyo ku ya 15 Kanama 1935 (mu Cyongereza) yarimo ingingo zavugaga iby’imbaga y’ “abantu benshi” bavugwa mu Byahishuwe igice cya 7. Abakristo basizwe batangiye gushakana umwete abo bagenzi babo bahuje ukwizera baturuka mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose kugira ngo bifatanye na bo. Abo bagize imbaga y’ “abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ wegereje babeho iteka muri Paradizo ari abagize “isi nshya” (Ibyahishuwe 7:9-14). Binyuriye ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa uyoborwa n’Abakristo basizwe, ubu hari abantu basaga miriyoni esheshatu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Ni nde ukwiriye gushimirwa uko kwiyongera kwabayeho n’ubwo abagaragu ba Yehova bagiye barwanywa na Satani n’isi ye yononekaye (1 Yohana 5:19)? Yehova wenyine ni we washoboraga kubikora binyuriye ku mwuka we wera.—Yesaya 60:22; Zekariya 4:6.

Ubwiza bw’icyubahiro cya Yehova

16. Kuki tudashobora kubona n’aya maso yacu “ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera” kwa Yehova?

16 Uko “imirimo itangaza” ya Yehova n’ibikorwa bye by’ “imbaraga” byaba biri kose, ntibizigera byibagirana. Dawidi yaranditse ati “ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe, bababwire iby’imbaraga wakoze. Nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe, n’imirimo itangaza wakoze. Abantu bazavuga imbaraga z’imirimo yawe iteye ubwoba, nanjye nzavuga gukomera kwawe” (Zaburi 145:4-6). Ariko se ko ‘Imana ari umwuka’ ikaba itabonwa n’aya maso yacu, ni mu rugero rungana iki Dawidi yashoboraga kumenyamo ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwa Yehova?—Yohana 1:18; 4:24.

17, 18. Ni ibiki Dawidi yashoboraga guheraho akamenya “ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera” kwa Yehova?

17 N’ubwo Dawidi atashoboraga kubona Imana, hari ibintu byashoboraga gutuma yumva ko Yehova akwiriye icyubahiro. Urugero, yashoboraga gusoma inkuru zo mu Byanditswe zivuga ibikorwa by’imbaraga Imana yakoze, wenda nk’ukuntu yarimbuje isi mbi ya kera umwuzure. Birashoboka cyane ko Dawidi yari azi ukuntu imana z’ibinyoma zo mu Misiri zakojejwe isoni igihe Imana yavanaga Abisirayeli mu bubata bw’Abanyamisiri. Ibikorwa nk’ibyo ni igihamya kigaragaza ko Yehova akomeye kandi ko akwiriye icyubahiro.

18 Birumvikana ko gusoma Ibyanditswe gusa atari byo byatumye Dawidi yiyumvisha ko Imana ikwiriye icyubahiro, ahubwo byatewe nanone no kuba yarabitekerezagaho. Urugero, ashobora kuba yaratekereje ku bintu byabaye igihe Yehova yahaga Abisirayeli Amategeko. Icyo gihe inkuba zarakubise, imirabyo irarabya, haza igicu gifatanye humvikana n’ijwi rirenga cyane ry’ihembe. Umusozi wa Sinayi wose waratigise kandi ucumba umwotsi. Abisirayeli bari bateraniye munsi y’uwo musozi baniyumviye ubwabo ya ‘mategeko icumi’ yavugiwe hagati mu muriro no mu gicu ubwo Yehova yavuganaga na bo binyuriye ku mumarayika (Gutegeka 4:32-36; 5:22-24; 10:4; Kuva 19:16-20; Ibyakozwe 7:38, 53). Mbega ngo Yehova aragaragaza ko akomeye! Iyo abantu bakunda Ijambo ry’Imana batekereje kuri izo nkuru, bumva rwose bakozwe ku mutima n’ “ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera” kwa Yehova. Muri iki gihe, dufite Bibiliya yuzuye ikubiyemo inkuru z’ibintu bishishikaje abantu babonye mu iyerekwa bitugaragariza ugukomera kwa Yehova.—Ezekiyeli 1:26-28; Daniyeli 7:9, 10; Ibyahishuwe igice cya 4.

19. Ni iki kizadufasha kurushaho kubona ko Yehova ari Imana ikwiriye kubahwa?

19 Ikindi kintu gishobora kuba cyaratumye Dawidi yumva ko Imana ikwiriye icyubahiro ni ukwiga amategeko yari yarahaye Abisirayeli (Gutegeka 17:18-20; Zaburi 19:8-12). Kumvira amategeko ya Yehova byubahishaga ishyanga rya Isirayeli rigakomera kuruta andi mahanga yose (Gutegeka 4:6-8). Kimwe na Dawidi, natwe nidusoma Ibyanditswe buri gihe kandi tukabitekerezaho cyane ndetse tukabyiyigisha tubigiranye umwete, bizatuma turushaho kubona ko Yehova ari Imana ikwiriye kubahwa.

Imico y’Imana irahebuje

20, 21. (a) Muri Zaburi ya 145:7-9 havuga ibyo gukomera kwa Yehova kugaragazwa n’iyihe mico ye? (b) Imico y’Imana yavuzwe aha ngaha igira izihe ngaruka ku bantu bose bayikunda?

20 Nk’uko twabibonye, imirongo itandatu ya mbere yo muri Zaburi ya 145 iduha impamvu zumvikana zagombye gutuma dusingiza Yehova kubera ibintu yakoze bigaragaza ugukomera kwe kutarondoreka. Ku murongo wa 7 kugeza ku wa 9 ugukomera kw’Imana kugaragarira mu mico yayo. Dawidi yararirimbye ati “bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi, baririmbe gukiranuka kwawe. Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe, atinda kurakara afite kugira neza kwinshi. Uwiteka agirira neza bose, imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose.”

21 Aha ngaha, Dawidi yabanje gutsindagiriza ukugira neza kwa Yehova no gukiranuka kwe, imico Satani yashidikanyijeho. Ni izihe ngaruka iyo mico igira ku bantu bose bakunda Imana kandi bakagandukira ubuyobozi bwayo? Rwose, kugira neza kwa Yehova no kuba ategeka mu buryo burangwa no gukiranuka bibera abamusenga isoko y’ibyishimo, ku buryo batareka kumusingiza. Ikindi kandi, Yehova agirira “bose” neza. Twiringiye ko ibyo bizatuma abantu benshi bihana bagasenga Imana y’ukuri igihe kitararenga.—Ibyakozwe 14:15-17.

22. Yehova afata ate abagaragu be?

22 Nanone Dawidi yashimishijwe no kumenya indi mico y’Imana yo ubwayo yavuzeho igihe ‘yanyuraga imbere [ya Mose] ikivuga iti “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” ’ (Kuva 34:6). Ni yo mpamvu Dawidi yavuze ati “Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe, atinda kurakara afite kugira neza kwinshi” cyangwa ineza yuje urukundo. N’ubwo Yehova akomeye mu buryo butarondoreka, yubaha abagaragu be abagaragariza ineza. Agira imbabazi nyinshi ku buryo aba yiteguye kubabarira abanyabyaha bihana, binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Yehova kandi atinda kurakara kuko aha abagaragu be igihe cyo gukosora inenge zazatuma batinjira mu isi nshya ye ikiranuka.—2 Petero 3:9, 13, 14.

23. Ni uwuhe muco mwiza cyane w’Imana tuzasuzuma mu gice gikurikira?

23 Dawidi yasingije Imana ku bw’ineza yayo yuje urukundo, cyangwa urukundo rwayo rudahemuka. N’ubundi kandi, imirongo isigaye ya Zaburi ya 145 yerekana ukuntu Yehova agaragaza ineza ye yuje urukundo n’ukuntu abagaragu be b’indahemuka bitabira uwo muco. Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Igihe Cyacu.

Ni gute wasubiza?

• Ni ubuhe buryo butandukanye dufite bwo gusingiza Yehova “uko bukeye”?

• Ni izihe ngero zigaragaza ugukomera kwa Yehova kutarondoreka?

• Ni iki kizadufasha kurushaho kubona ko Yehova ari Imana ikwiriye kubahwa?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Injeje zigize isanzure ry’ikirere zigaragaza ugukomera kwa Yehova

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy of Anglo-Australian Observatory, photograph by David Malin

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ni gute ugukomera kwa Yehova kwagaragajwe mu birebana na Yesu Kristo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Igihe Abisirayeli bahabwaga Amategeko ku Musozi wa Sinayi, babonye igihamya kigaragaza ubwiza bw’icyubahiro cya Yehova