Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki cyatumye Yuda agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore yatekerezaga yuko ari maraya, nk’uko bivugwa mu Itangiriro 38:15, 16?

N’ubwo Yuda yagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore yibwiraga ko ari maraya, mu by’ukuri ntiyari we. Dukurikije ibivugwa mu Itangiriro igice cya 38, dore uko byagenze:

Mbere y’uko umuhungu w’imfura wa Yuda abyarana n’umugore we Tamari, yarishwe azira ko “yari umunyabyaha mu maso y’Uwiteka” (Itangiriro 38:7). Muri icyo gihe habagaho umuco wo gucikura. Ibyo byasobanuraga ko iyo umugabo yapfaga atarabyara uzamuzungura, mwene nyina yagombaga gucyura umupfakazi we bakabyarana uzamuzungura. Ariko umuhungu w’ubuheta wa Yuda witwaga Onani yanze kubyarana na Tamari. Ibyo rero byamukururiye urubanza rwa Yehova, aramwica. Hanyuma Yuda yasabye umukazana we Tamari gusubira kwa se kugeza igihe umuhungu wa gatatu wa Yuda witwaga Shela yari kuba akuze akamurongora. Ariko byahereye iyo, Yuda ntiyashyingira Tamari umuhungu we Shela. Yuda amaze gupfusha umugore, Tamari yahimbye amayeri yo kubyarana na Yuda, Umwisirayeli wahoze ari sebukwe, umwana wo kuzazungura umugabo we. Kugira ngo abigereho yariyoberanyije yigira nka maraya maze yicara ku nzira yari azi ko Yuda yari bucemo.

Yuda yaryamanye na we atazi ko ari Tamari. Tamari yakoze amayeri asaba Yuda ingwate ku bwo kuba yari yaryamanye na we maze ibyo bintu yari yamuhayeho ingwate biza kwemeza ko ari we wari waramuteye inda. Igihe byamenyekanaga, Yuda ntiyamwitakanye ahubwo yavuze yicishije bugufi cyane ati “andushije gukiranuka, kuko ntamuhaye Shela umwana wanjye.” Igishimishije kurushaho kandi ni uko ‘atongeye kuryamana na we ukundi.’—Itangiriro 38:26.

Yuda yakoze ikosa ryo kudashyingira Tamari umuhungu we Shela nk’uko yari yarabimusezeranyije. Yanaryamanye n’umugore yari azi ko ari maraya. Ibyo byari bihabanye n’umugambi w’Imana w’uko umugabo agomba kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye gusa (Itangiriro 2:24). Mu by’ukuri ariko, uwo mugore Yuda yaryamanye na we ntiyari maraya. Ahubwo, yacikuye Tamari mu mwanya w’umuhungu we Shela atabizi maze abyara umwana mu buryo bwari bwemewe n’amategeko.

Ku ruhande rwa Tamari ho, kuba yararyamanye na we ntibyari ubwiyandarike. Abana yabyaye b’impanga ntibafatwaga nk’ibinyandaro. Igihe Bowazi w’i Betelehemu yacikuraga Umumowabukazi witwaga Rusi, abakuru b’i Betelehemu bavuze neza umuhungu wa Tamari witwaga Peresi, babwira Bowazi bati “icyaduha urubyaro Uwiteka azaduha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n’iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda” (Rusi 4:12). Peresi na we avugwa mu basekuruza ba Yesu Kristo.—Matayo 1:1-3; Luka 3:23-33.