Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ibiti by’Uwiteka birahaga”

“Ibiti by’Uwiteka birahaga”

Ubwiza bw’ibiremwa bya Yehova

“Ibiti by’Uwiteka birahaga”

ESE waba warigeze guhagarara mu ishyamba ngo wumve ukuntu akazuba kaba gacengera muri ibyo biti birebire? Icyo gihe se waba warumvise ukuntu akayaga kavuzaga ubuhuha mu mababi y’ibyo biti?—Yesaya 7:2.

Mu bihugu bimwe na bimwe byo ku isi, usanga hari igihe kigera mu mwaka ibibabi by’ibiti bitandukanye bigahindura amabara bikaba umutuku, umuhondo n’andi mabara. Hari n’igihe ugira ngo ahari ishyamba ryafashwe n’inkongi y’umuriro! Ibyo bihuje neza n’amagambo ya Yesaya agira ati “nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n’igiti cyose kiririmo.”—Yesaya 44:23. *

Hafi kimwe cya gatatu cy’ubutaka bwose bwo ku isi gitwikiriwe n’amashyamba. Amashyamba hamwe n’amoko menshi y’ibinyabuzima arimo, bihesha ikuzo mu buryo buhebuje Uwabihanze kandi Akabirema, ari we Yehova Imana. Umwanditsi wa Zaburi yarahumekewe araririmba ati “nimushimire Uwiteka . . . namwe biti byera imbuto ziribwa n’imyerezi yose.”—Zaburi 148:7-9.

Hari igitabo kivuga ko “ibiti bifatiye runini umuntu haba mu kumuha ibyo akeneye ngo abeho ndetse no gutuma aho atuye haba heza” (The Trees Around Us). Amashyamba agira uruhare mu kurinda amazi abantu bakenera, akayafata, akayayungurura ku buryo ava mu masoko yayo afutse kandi ari meza. Ibiti binayungurura umwuka duhumeka. Binyuriye ku buryo buhambaye bita fotosenteze, ibibabi by’ibiti bifata ubwoko bw’umwuka bita dioxyde de carbone, amazi n’imyunyu ngugu, bikabihinduramo ibitunga ibinyabuzima hamwe n’umwuka duhumeka witwa ogisijeni, byifashishije imirasire y’izuba.

Amashyamba yaremanywe ubuhanga n’ubwiza buhambaye. Ibiti by’inganzamarumbo usanga ari bimwe mu bintu bihambaye cyane bigize amashyamba. Mu byatsi bimera muri ayo mashyamba harimo imishurushuru, urubobi, ingurukira, imihurura hamwe n’ibyakatsi. Ibyo bimera bikesha ubuzima ibyo biti byo muri ayo mashyamba, bikurira mu gicucu cyayo kandi bikanyunyuza ubuhehere buturuka muri ayo mashyamba.

Iyo bigeze mu mpera z’umwaka, mu mashyamba amwe n’amwe amababi akokoka ku biti, ku buryo kuri hegitari imwe y’ishyamba hagwa amababi agera kuri miriyoni 25. Biyagendekera bite? Udukoko tuguruka, uruhumbu, iminyorogoto n’utundi tunyabuzima duto duto, amaherezo ibyo binyabuzima bigira uruhare mu guhindura ayo mababi ifumbire, ari cyo kintu cy’ingenzi gituma ubutaka burumbuka. Koko rero, nta kintu na kimwe gipfa ubusa mu gihe abo bakozi bicecekeye bategura ubutaka kugira ngo buzakire ibimera bishyashya.

Munsi y’ibyo bibabi biba byaguye, ubutaka bwo mu mashyamba buba burimo ibinyabuzima byinshi. Hari igitabo kivuga ko “ku buso bwa santimetero kare 30 na santimetero 2,5 z’ubujyakuzimu ushobora gusangamo ibinyabuzima bigera hafi ku 1.350, utabariyemo amamiriyari y’utunyabuzima tutabonwa n’amaso usanga mu gitaka gishobora kujya mu gipfunsi” (The Forest). Nanone kandi, habamo ibikururanda, inyoni, udukoko tuguruka n’inyamabere. Ni nde ukwiriye kwitirirwa ibyo bintu byiza gutyo kandi bitandukanye? Umuremyi wabyo yabivuze mu buryo bukwiriye ati “kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, n’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.”—Zaburi 50:10.

Inyamaswa zimwe na zimwe zaremanywe ubushobozi bwo gusinzira igihe kirekire cyane, kugira ngo zirokoke ubukonje bukabije bwo mu gihe cy’imbeho n’ibura ry’ibiribwa rimara igihe kirekire. Ariko kandi, inyamaswa zose si ko zigira ubwo bushobozi. Ndetse no mu gihe cy’ubukonje bwinshi, ushobora kubona ishyo ry’impara zisimbuka mu gasozi. Impara nta bwo zisinzira igihe kirekire ndetse nta n’ubwo zihunika ibyokurya, ahubwo zirisha udushami tugenda dushibuka ku biti nk’uko ubibona kuri iyi foto yavuye mu Budage.

Ibimera bikunze kuvugwaho cyane mu Byanditswe. Hari inkuru imwe yo muri Bibiliya ivugwamo ibimera bitandukanye bigera ku 130 hakubiyemo n’ibiti by’ubwoko 30. Mu gihe yavugaga kuri ibyo bimera Bibiliya yavuze, umuhanga mu by’ibimera witwa Michael Zohary yagize ati “mu bitabo bindi bisanzwe bitanditswe n’abahanga mu by’ibimera, nta kindi gitabo kivuga cyane ku bimera kivuga n’uruhare bigira mu bice bitandukanye by’ubuzima kurusha uko Bibiliya ibivuga.”

Ibiti n’amashyamba ni impano nziza cyane zituruka ku Muremyi wuje urukundo. Niba nawe warigeze kumara akanya mu mashyamba, nta gushidikanya ko wemeranya n’amagambo y’umwanditsi wa zaburi wagize ati ‘ibiti by’Uwiteka birahaga, imyerezi y’i Lebanoni yateye, inyoni n’ibisiga byarikaho ibyari.”—Zaburi 104:16, 17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2004, janvier/février.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Kimwe mu biti byera imbuto bitangaje cyane byo mu Burasirazuba bwo Hagati ni umuluzi. Kirabya mu mezi ya mbere y’umwaka, mbere cyane y’ibindi biti byinshi, gisa nk’aho gikangutse. Abaheburayo ba kera bitaga umuluzi igiti cyikangura, berekeza ku kuntu kirabya hakiri kare. Akenshi icyo giti kirabya uturabo tworohereye tujya gusa n’iroza cyangwa utw’umweru.—Umubwiriza 12:5.

Mu moko agera ku 9.000 y’inyoni, hafi 5.000 muri yo ni ay’inyoni ziririmba. Indirimbo zazo zumvikanira mu mutuzo wo mu ishyamba rwagati (Zaburi 104:12). Urugero, habaho igishwi kigira indirimbo zishimishije. Inyoni zo mu bwoko bw’amasandi, nk’iyi iri kuri iyi foto, ni utunyoni duto turirimba, dutatse amabara meza avanze arimo ibara rijya gusa n’ikigina, umuhondo n’icyatsi kijya gusa n’ubururu.—Zaburi 148:1, 10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ishyamba ryo muri Normandie, mu Bufaransa