‘Imana ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu’
‘ Imana ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu’
NTA gushidikanya ko intumwa Pawulo yari azi neza iby’insengero za Athéna kubera ko mu mijyi myinshi yasuye igihe yari mu ngendo ze z’ubumisiyonari, izo nsengero zari zihari. Dukurikije ibyo inkoranyamagambo imwe ivuga, Athéna yari izwiho kuba cyari ikigirwamanakazi cy’intambara n’ubwenge, kikaba kandi n’ikigirwamana cy’ “ubukorikori n’ubuhanga mu gushakisha amahoro muri rusange.”—The Encyclopædia Britannica.
Urusengero rwa Athéna ruzwi cyane ni urwitwa Parthénon rwari rwubatswe muri Atene, umujyi witiriwe icyo kigirwamanakazi. Parthénon, yari rumwe mu nsengero zikomeye cyane zo mu gihe cya kera, yari irimo igishushanyo cya Athéna cyari gifite metero 12 z’uburebure, kirimbishijwe zahabu n’amahembe y’inzovu. Igihe Pawulo yajyaga muri Atene, urwo rusengero rwari rwubakishijwe amabuye yera y’urugarika rwari rumaze imyaka igera kuri 500 rwubatse ahantu hirengeye muri uwo mujyi.
Pawulo yerekezaga kuri urwo rusengero rwa Parthénon rwari hafi yaho, igihe yabwirizaga itsinda ry’abantu bo muri Atene ababwira iby’Imana itaba mu nsengero zubatswe n’abantu (Ibyakozwe 17:23, 24). Birashoboka ko kuri bamwe mu bari bateze amatwi Pawulo, ubwiza bw’insengero za Athéna cyangwa ubwiza buhambaye bw’ibishushanyo byayo, byasaga n’aho bibashishikaje cyane kurusha Imana itaboneka batari bazi. Nk’uko Pawulo yabigaragaje ariko, nta muntu n’umwe wagombye gutekereza ko Umuremyi w’abantu asa n’ ‘izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye cyangwa ikindi kintu cyabajwe n’abantu.’—Ibyakozwe 17:29.
Ibigirwamana n’ibigirwamanakazi nka Athéna byari bikomeye kubera insengero byarimo cyangwa uko ibishushanyo byabyo byari bimeze, byagize igihe cyabyo ariko ubu byagiye nk’ifuni iheze. Igishushanyo cya Athéna cyabuze mu rusengero rwa Parthénon mu kinyejana cya gatanu I.C., kandi ubu hasigaye gusa ibisigazwa bya zimwe mu nsengero nkeya z’icyo kigirwamanakazi. Ni nde se muri iki gihe ucyambaza ikigirwamanakazi Athéna agisaba ubwenge n’ubuyobozi?
Mbega ukuntu ibyo binyuranye cyane n’uko biri kuri Yehova, “Imana ihoraho” abantu batigeze babona (Abaroma 16:26; 1 Yohana 4:12)! Bene Kora baranditse bati “kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose, ni yo izatuyobora” (Zaburi 48:15). Uburyo bumwe bwo kubona ubuyobozi bwa Yehova Imana, ni ukwiga Ijambo rye Bibiliya kandi tugashyira mu bikorwa inama ziyirimo mu buzima bwacu.