Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya II
Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya II
IGITABO cy’Itangiriro kivuga amateka y’ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka 2.369, kuva umuntu wa mbere ari we Adamu aremwa kugeza ku rupfu rwa Yozefu mwene Yakobo. Ibice icumi bya mbere n’imirongo 9 ya mbere y’igice cya 11 bikubiyemo inkuru y’ibyabaye uhereye ku irema kugeza ku munara w’i Babeli, byasuzumwe mu nomero y’iyi gazeti yabanjirije iyi. * Muri iki gice turasuzuma ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu bice bisigaye by’igitabo cy’Itangiriro, bivuga iby’imishyikirano Imana yagiranye na Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu.
ABURAHAMU ABA INSHUTI Y’IMANA
(Itangiriro 11:10–23:20)
Hashize imyaka igera kuri 350 nyuma y’Umwuzure, havutse umugabo wari ufitanye n’Imana imishyikirano idasanzwe, wakomotse mu muryango wa Shemu umuhungu wa Nowa. Uwo mugabo yitwaga Aburamu, nyuma izina rye riza guhinduka yitwa Aburahamu. Imana yategetse Aburamu kuva muri Uri y’Abakaludaya, akajya kuba mu mahema mu gihugu Yehova yari yaramusezeranyije ko yari kuzamuha we n’urubyaro rwe. Kubera ukwizera no kumvira kwa Aburahamu, yaje kwitwa “incuti y’Imana.”—Yakobo 2:23.
Yehova yarimbuye abantu babi b’i Sodomu n’imidugudu yari hafi y’aho, ariko Loti we n’abakobwa be arabakiza. Imana yashohoje isezerano ryayo igihe Isaka mwene Aburahamu yavukaga. Hashize imyaka runaka, ukwizera kwa Aburahamu kwarageragejwe igihe Yehova yamusabaga gutanga umwana we ho igitambo. Aburahamu yari yiteguye kumutanga ariko marayika aramubuza. Nta gushidikanya rwose ko Aburahamu yari umugabo ufite ukwizera, kandi Imana yamwijeje ko amahanga yose yo mu isi yari kuzihesha umugisha binyuriye ku rubyaro rwe. Urupfu rw’umugore we yakundaga cyane Sara rwamuteye agahinda kenshi.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
12:1-3—Ni ryari isezerano Imana yagiranye * imyaka 430 mbere y’uko Abisirayeli bavanwa mu bunyage mu Misiri (Kuva 12:2, 6, 7, 40, 41). Isezerano rya Aburahamu ryari ‘isezerano ry’ibihe byose.’ Rizakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha, n’abanzi b’Imana bose bakarimburwa.—Itangiriro 17:7; 1 Abakorinto 15:23-26.
na Aburahamu ryatangiye gushyirwa mu bikorwa, kandi se ryari kumara igihe kingana iki? Uko bigaragara, isezerano Yehova yagiranye na Aburamu ry’uko ‘muri we imiryango yose yo mu isi yari kuzahabwa umugisha’ ryatangiye gushyirwa mu bikorwa igihe Aburamu yambukaga uruzi Ufurate agana mu gihugu cy’i Kanaani. Hagomba kuba hari ku itariki ya 14 Nisani 1943 M.I.C.,15:13—Ubuhanuzi bwavugaga ko urubyaro rwa Aburahamu rwari kuzamara imyaka 400 rubabazwa bwasohoye ryari? Iyo myaka bari kuzamara bababazwa yatangiye mu wa 1913 M.I.C., igihe Ishimayeli wari ufite imyaka 19 yajyaga ‘aseka’ mwene se Isaka, umuhungu wa Aburahamu wari ucutse, wari ufite imyaka hafi 5 (Itangiriro 21:8-14; Abagalatiya 4:29). Yarangiye mu mwaka wa 1513 M.I.C., igihe Abisirayeli bavanwaga mu bubata bw’Abanyamisiri.
16:2—Ese byari bikwiriye ko Sarayi aha Aburamu umuja we Hagari ngo abe inshoreke ye? Kuba Sarayi yarabigenje atyo byari bihuje n’umuco wariho muri icyo gihe w’uko umugore wabaga ari ingumba yagombaga gushakira umugabo we inshoreke kugira ngo babyarane umwana wo kuzamuzungura. Gushaka abagore benshi byatangiriye mu muryango wa Kayini. Amaherezo byaje kuba umuco maze na bamwe mu basengaga Yehova batangira gushaka abagore benshi (Itangiriro 4:17-19; 16:1-3; 29:21-28). Yehova ariko ntiyigeze avanaho ihame rye rya mbere rirebana no gushaka umugore umwe (Itangiriro 2:21, 22). Uko bigaragara, Nowa n’abana be, ari na bo Imana yasubiriyemo itegeko ryavugaga ngo ‘mwororoke, mwuzure isi,’ bose bari bafite umugore umwe umwe (Itangiriro 7:7; 9:1; 2 Petero 2:5). Ikindi nanone, Yesu Kristo na we yongeye gutsindagiriza iryo hame rirebana no gushaka umugore umwe.—Matayo 19:4-8; 1 Timoteyo 3:2, 12.
19:8—Ese Loti yakoze nabi igihe yahaga abagabo b’i Sodomu abakobwa be ngo baryamane na bo? Mu muco wa kera wo mu bihugu by’i Burasirazuba, iyo umuntu yabaga afite abashyitsi mu rugo rwe yabaga afite inshingano yo kubarinda no kubarwanirira ngo hatagira ikibakoraho ku buryo bibaye ngombwa yanahasiga ubuzima. Loti yari abyiteguye. Yagize ubutwari bwo kujya hanze muri icyo kivunge cy’abantu, urugi arukingira inyuma maze ahangana na bo ari wenyine. Igihe Loti yemeraga gutanga abakobwa be mu cyimbo cy’abashyitsi, ashobora kuba yari yamenye ko abo bashyitsi bari abamarayika batumwe n’Imana, wenda akaba yaratekereje ko Imana yari kurinda abakobwa be, nk’uko yari yarigeze kurinda nyina wabo Sara igihe bari mu Misiri (Itangiriro 12:17-20). Uko ni na ko byagenze; Loti n’abakobwa be bararinzwe.
19:30-38—Ese kuba Loti yarasinze maze akaryamana n’abakobwa be bombi bakabyarana, Yehova yari abishyigikiye? Nta bwo Yehova ashyigikira abantu baryamana bafitanye isano hamwe n’abasinzi (Abalewi 18:6, 7, 29; 1 Abakorinto 6:9, 10). Ubusanzwe Loti yababazwaga n’ ‘imirimo y’ubugome’ y’abantu b’i Sodomu (2 Petero 2:6-8). Byonyine no kuba abakobwa ba Loti barabanje kumusindisha bigaragaza ko atari kwemera kuryamana na bo iyo aza kuba ari muzima. Ariko kubera ko bari abasuhuke muri icyo gihugu, abakobwa be babonaga ko ubwo ari bwo buryo bwonyine bwari gutuma umuryango wa Loti udacika. Impamvu iyo nkuru yashyizwe muri Bibiliya ni ukugira ngo tumenye isano ryari hagati y’Abamowabu (bakomotse kuri Mowabu) n’Abamoni (bakomotse kuri Benami), n’abakomotse kuri Aburahamu ari bo Bisirayeli.
Icyo ibyo bitwigisha:
13:8, 9. Mbega urugero rwiza cyane Aburahamu yaduhaye mu bihereranye n’icyo umuntu yakora mu gihe afite ibyo atumvikanaho na mugenzi we! Kuba tubanye n’abandi neza ntitwagombye na rimwe kwemera kubihara ngo aha turashaka kuronka ubutunzi, bitewe se no kumva dushaka ko ibintu bikorwa uko twe tubishaka cyangwa tubitewe n’ubwibone.
15:5, 6. Igihe Aburahamu yari ageze mu za bukuru ari nta kana afite, yabwiye Imana ikibazo cye. Icyo gihe Yehova yamwijeje urubyaro.
Ingaruka zabaye izihe? Aburahamu ‘yizeye Uwiteka.’ Nitwugururira Yehova imitima yacu binyuriye ku isengesho, tukemera ko ibintu biri muri Bibiliya adusezeranya bizasohora kandi tukamwumvira, natwe tuzagira ukwizera gukomeye.15:16. Yehova yabaye aretse gusohoza urubanza yari yaraciriye Abamori (cyangwa Abanyakanaani) kugeza ku buvivi bwabo. Kubera iki? Ni ukubera ko ari Imana yihangana. Yarategereje kugeza aho aboneye ko batari kwikosora. Kimwe na Yehova, natwe tugomba kugaragaza umuco wo kwihangana.
18:23-33. Nta bwo Yehova arimbura abantu bose nta kurobanura. Arinda abakiranutsi.
19:16. Loti ‘yarazaririye’ ku buryo no kugira ngo we n’umuryango we bave muri uwo mudugudu w’i Sodomu abamarayika bari hafi kubasohora ku ngufu. Ni iby’ubwenge ko natwe muri iki gihe dutegereje iherezo ry’iyi si mbi dukomeza kuzirikana ko ibintu byihutirwa cyane.
19:26. Mbega ukuntu byaba ari ubupfu turamutse turangajwe cyangwa tukifuza ibintu by’isi twasize!
YAKOBO YARI AFITE ABAHUNGU 12
(Itangiriro 24:1–36:43)
Aburahamu yakoze ku buryo Isaka ashyingiranwa na Rebeka, umugore wizeraga Yehova. Yabyaye abana babiri b’impanga ari bo Esawu na Yakobo. Esawu ntiyahaye agaciro ubutware bwe bwo kuba yari umwana w’imfura maze abugurisha Yakobo, nyuma y’aho waje guhabwa na se umugisha. Yakobo yahungiye i Padanaramu aho yashyingiranywe na Leya na Rasheli; mbere y’uko ahava we n’umuryango we, yamaze imyaka 20 aragira umukumbi wa sebukwe. Yakobo yabyaranye na Leya na Rasheli n’abaja babo bombi abahungu 12 n’umukobwa umwe. Yakobo yakiranye n’umumarayika maze amuha umugisha, icyo gihe izina rye rirahinduka yitwa Isirayeli.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
28:12, 13—“Urwego” Yakobo yabonye mu nzozi rwasobanuraga iki? Urwo ‘rwego’ rushobora kuba rwari rumeze nk’ingazi zubakishijwe amabuye rwashushanyaga imishyikirano irangwa hagati y’abari mu isi n’abo mu ijuru. Kuba abamarayika b’Imana baramanukaga kandi bakazamuka kuri urwo rwego byagaragazaga ko abamarayika bafite umurimo ukomeye bakorera abantu Yehova yemera, babitumwe na we.—Yohana 1:51.
30:14, 15—Kuki Rasheli yemeye guhara kuryamana n’umugabo we akabigurana amadudayimu? Mu bihe bya kera, imbuto z’amadudayimu zakoreshwaga mu buvuzi nk’ikinya zikavamo n’imiti irinda cyangwa ikavura indwara zifata nk’igicuri. Nanone amadudayimu yavugwagaho ko yatumaga abantu bagira irari ryinshi ry’ibitsina kandi akongera ubushobozi bwo gusama (Indirimbo ya Salomo 7:14). N’ubwo Bibiliya itavuga impamvu yatumye Rasheli yemera kugurana umugabo we amadudayimu, ashobora kuba yaratekerezaga ko yari gutuma asama bityo ntakomeze kwitwa ingumba. Icyakora, Yehova ‘yazibuye Rasheli inda’ haciye igihe.—Itangiriro 30:22-24.
Icyo ibyo bitwigisha:
25:23. Yehova afite ubushobozi bwo kumenya kamere y’umuntu na mbere y’uko avuka kandi ashobora gukoresha ubwo bushobozi bwe bwo kumenya ibintu mbere y’igihe agahitamo uwo ashaka ko azasohoza imigambi ye. Ariko rero, nta bwo akorera abantu idosiye y’ibizababaho kugera ku iherezo ry’ubuzima bwabo.—Hoseya 12:4; Abaroma 9:10-12.
25:32, 33; 32:24-29. Kuba Yakobo yarifuzaga kubona ubutware bwo kwitwa umwana w’imfura no kuba yarakiranye na marayika ijoro ryose kugira ngo amuhe umugisha bigaragaza mu by’ukuri ko yahaga agaciro ibintu byera. Natwe dufite ibintu byera twahawe na Yehova, urugero nk’imishyikirano dufitanye na we, umuteguro we, incungu, Bibiliya hamwe n’ibyiringiro byacu by’Ubwami. Nimucyo tumere nka Yakobo tugaragaza ko duha ibyo bintu agaciro.
34:1, 30. Amahano yatumye Yakobo ‘yangwa urunuka’ yatewe n’uko Dina yagiranye ubucuti n’abantu batakundaga Yehova. Tugomba kugira ubwenge mu gihe duhitamo incuti.
YEHOVA YAHEREYE YOZEFU UMUGISHA MU MISIRI
(Itangiriro 37:1–50:26)
Ishyari ryatumye abahungu ba Yakobo bagurisha murumuna wabo Yozefu ajya kuba umucakara. Yozefu ageze mu Misiri yarafunzwe azira ko Kuva 13:19.
yizirikaga ku mahame mbwirizamuco y’Imana mu budahemuka kandi abigiranye ubutwari. Nyuma y’aho, yaje kuvanwa muri gereza kugira ngo asobanurire Farawo inzozi ze, zahanuraga ko hari kubaho imyaka irindwi y’uburumbuke, maze hagakurikiraho indi myaka irindwi y’amapfa. Hanyuma Yozefu bamugira uhagarariye itangwa ry’ibiribwa mu Misiri. Kubera ko inzara yari yateye, bakuru be baje mu Misiri gushakayo ibyokurya. Umuryango wose wongeye guhura maze utura i Gosheni hari ubutaka burumbuka. Igihe Yakobo yari agiye gupfa, yahaye abana be umugisha maze avuga amagambo y’ubuhanuzi butanga icyizere ku bihereranye n’imigisha yari kuzabaho ibinyejana byinshi nyuma y’aho. Bafashe umurambo wa Yakobo bajya kuwuhamba i Kanaani. Igihe Yozefu yapfaga afite imyaka 110, bosheje umurambo we baza kuwujyana mu Gihugu cy’Isezerano.—Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
43:32—Kuki byari ikizira ku Banyegiputa gusangira n’Abaheburayo? Bigomba ahanini kuba byaraterwaga n’urwikekwe rwari rushingiye ku idini cyangwa kwirata ubwoko. Ikindi nanone, Abanyegiputa bangaga abashumba urunuka (Itangiriro 46:34). Kubera iki? Ni ukubera ko abashumba bashobora kuba barabonwaga ko ari abo mu rwego rwo hasi mu bandi Banyegiputa bose. Nanone bitewe n’uko Abanyegiputa batari bafite imirima ihagije, bashobora kuba batarakundaga abantu bashakaga imirima yo kuragiramo amatungo yabo aho kuyihinga.
44:5—Ese Yozefu yaba koko yarakoreshaga igikombe aragura? Uko bigaragara, igikombe cy’ifeza n’ibyakivuzweho ni amwe mu mayeri Yozefu yakoresheje. Yozefu yari umugaragu wizerwa wa Yehova. Mu by’ukuri, ntiyakoreshaga igikombe aragura, nk’uko na Benyamini na we atari yacyibye.
49:10—“Inkoni y’ubwami” n’ “inkoni y’ubutware” bisobanura iki? Inkoni y’ubwami ni inkoni yatwarwaga n’umutegetsi, ikaba yari ikimenyetso kigaragaza ubutware bwe bwa cyami. Inkoni y’ubutware yari inkoni ndende yagaragazaga ububasha bwe bwo gutegeka. Kuba Yakobo yarabivuzeho byombi byagaragazaga ko umuryango wa Yuda wari kugira ububasha bukomeye n’ubutware kugeza aho Shilo yari kuzira. Uwo Shilo wari gukomoka mu muryango wa Yuda ni Yesu Kristo, uwo Yehova yahaye ubutware mu ijuru. Kristo afite ubutware bwa cyami n’ububasha bwo gutegeka.—Zaburi 2:8, 9; Yesaya 55:4; Daniyeli 7:13, 14.
Icyo ibyo bitwigisha:
38:26. Yuda yahemukiye umukazana we w’umupfakazi Tamari. Ariko kandi, igihe yamenyaga ko inda yari atwite ari we wayimuteye, yemeye icyaha cye yicishije bugufi. Natwe twagombye kujya duhita twemera amakosa.
39:9. Uburyo Yozefu yashubije umugore wa Potifari bugaragaza ko yabonaga ibirebana n’amahame mbwirizamuco nk’uko Imana ibibona kandi ko umutimanama we wayoborwaga n’amahame y’Imana. Ese natwe uko tugenda turushaho kugira ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya ntitwagombye guhatanira kugira umutimanama uyoborwa n’amahame y’Imana?
41:14-16, 39, 40. Yehova ashobora kugira atya akavana abantu bamutinya mu mimerere itari myiza barimo. Igihe habaye ingorane runaka, ni iby’ubwenge ko twiringira Yehova kandi tugakomeza kumubaho indahemuka.
Bari bafite ukwizera gukomeye
Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu koko bari abagabo bafite ukwizera, batinyaga Imana. Inkuru zivuga iby’imibereho yabo zanditse mu gitabo cy’Itangiriro zikomeza ukwizera kandi zatwigishije ibintu byinshi by’ingenzi.
Izi nkuru zizagufasha cyane mu gihe uzaba usoma Bibiliya ukurikije porogaramu ya buri cyumweru y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Kuzisuzuma bizatuma mu gihe uzaba uzisoma muri Bibiliya zirushaho kukuryohera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 1 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ijambo rya Yehova ni rizima: ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya I” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2004.
^ par. 4 Mbere y’Igihe Cyacu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Aburahamu yari afite ukwizera
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Yehova yahaye Yozefu umugisha
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Imana yarinze umukiranutsi Loti n’abakobwa be
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Yakobo yahaga agaciro ibintu byera. Nawe se ni uko?