Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Kimwe mu bintu byakoranywe ubuhanga buhambaye kurusha ibindi”

“Kimwe mu bintu byakoranywe ubuhanga buhambaye kurusha ibindi”

“Kimwe mu bintu byakoranywe ubuhanga buhambaye kurusha ibindi”

IGIHE urusengero rwa Yehova rwubakwaga i Yerusalemu ku ngoma y’Umwami Salomo mu myaka 3.000 ishize, bakoze ikigega cy’amazi cyiza cyane cyari gikoze mu muringa bagishyira ku muryango w’urusengero. Cyapimaga toni zisaga mirongo itatu kikajyamo ingunguru zigera kuri magana abiri z’amazi ugereranyije. Icyo kigega cyitwaga igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe (1 Abami 7:23-26). Uwitwa Albert Zuidhof wahoze ari umukozi mukuru mu bya tekiniki mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Kanada cyitwa National Research Council of Canada yanditse agira ati “nta gushidikanya rwose ko mu bintu byakoranywe ubuhanga muri Isirayeli, icyo gikarabiro na cyo cyarimo.”​—Biblical Archeologist.

Icyo gikarabiro cyubatswe gite? Bibiliya ivuga ko ibikoresho by’umuringa “umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba” (1 Abami 7:45, 46). Zuidhof yaravuze ati ‘ubwo buryo bwo gukora icyo gikarabiro busa n’ubusanzwe bukoreshwa mu gucura inzogera nini cyane zikoze mu muringa.’ Akomeza agira ati ‘mu gihe bakoraga icyo gikarabiro barabanje bafata ibumba barikoramo iforoma ifite ishusho y’icyo gikarabiro bararireka riruma. Baje gushyiraho ibishashara inyuma bakurikije ishusho ya cya gikarabiro. Hanyuma bashyizeho irindi bumba inyuma y’ibyo bishashara na ryo bararireka riruma. Barangije bashongesha ibyo bishashara, mu mwanya wabyo basukamo umushongi w’umuringa.’

Ubunini bw’icyo gikarabiro n’uburemere bwacyo butangaje byasabaga kugira ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru mu by’ubwubatsi. Iforoma y’imbere n’iy’inyuma byagombaga kuba bikomeye kugira ngo nibasukamo toni 30 z’umushongi w’umuringa bitazamanyuka cyangwa bikamenagurika, kandi uwo mushongi w’umuringa bagombaga kuwusukira icyarimwe kugira ngo hatazazamo imisate cyangwa bikanameneka. Bagomba kuba bari bafite amatanura ahagije agiye yegeranye bashongesherezagamo umuringa kugira ngo babashe gusukira icyarimwe uwo mushongi mu maforoma. Mbega akazi!

Mu isengesho Salomo yasenze igihe urwo rusengero rwegurirwaga Yehova Imana, yavuze ko akazi kose kakozwe babifashijwemo na Yehova agira ati ‘ibyo wasezeranyije nk’uko wabivugishije akanwa kawe, ubishohoresheje ukuboko kwawe.’—1 Abami 8:24.