Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wakwiringira amasezerano ya nde?

Wakwiringira amasezerano ya nde?

Wakwiringira amasezerano ya nde?

“AMASEZERANO ye yari akomeye nk’uko na we icyo gihe yari akomeye; ariko ubu nta bushobozi afite, nk’uko na we nta cyo ari cyo muri iki gihe.”—King Henry the Eighth, cya William Shakespeare.

Ayo masezerano akomeye Shakespeare yerekezagaho yari aya Karidinali w’Umwongereza witwaga Thomas Wolsey, wari warabaye umuyobozi ukomeye wo mu rwego rwa politiki mu Bwongereza mu kinyejana cya 16. Hari bamwe bashobora kuvuga ko ibyo Shakespeare yavuze bihuje neza n’amenshi mu masezerano bumva muri iki gihe. Incuro nyinshi, abaturage basezeranywa ibintu byinshi ariko ibyo babona ni bike. Ku bw’ibyo, ntibigoye gusobanukirwa impamvu abantu bashidikanya ku masezerano ayo ari yo yose baba bahawe.

Gutenguha birarushaho kwiyongera

Urugero, mu gihe cy’intambara iteye ubwoba yabereye muri Balkan mu myaka ya 1990, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Umutekano yatangaje ko umujyi wo muri Bosnie witwa Srebrenica “wari ahantu harangwa n’umutekano.” Ibyo byasaga n’aho byahaga icyizere ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye. Abisilamu babarirwa mu bihumbi bari barahungiye muri uwo mujyi wa Srebrenica na bo ni uko babitekerezaga. Nyamara kandi, amaherezo rya sezerano ry’uko aho hantu hagombaga kurangwa n’umutekano nta cyo ryamaze rwose (Zaburi 146:3). Muri Nyakanga 1995, ingabo zari zateye zashubije inyuma bitazigoye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye maze zigarurira uwo mujyi. Abisilamu basaga 6.000 babuze irengero ryabo, kandi nibura Abisilamu b’abasivili bagera ku 1.200 barishwe.

Imibereho iyo ari yo yose yuzuyemo amasezerano atarashohojwe. Abantu bumva bamanjiriwe bitewe n’ “ibinyoma bitabarika n’amatangazo ayobya menshi cyane” babwirwa muri iki gihe. Bumva batengushywe n’ “ibyo abanyapolitiki benshi cyane babasezeranya mu gihe biyamamaza ariko ntibabibone” (The New Encyclopædia Britannica, Umubumbe wa 15, ipaji ya 37). Abayobozi b’amadini bizerwa basezeranya ko bazita ku mikumbi yabo, ni bo bayifata nabi mu buryo bw’agahomamunwa bukabije. Ndetse no mu mirimo imwe n’imwe nko mu burezi no mu buvuzi, aho abantu baba bazi ko abahakora barangwa n’impuhwe no kwita ku bandi, hari bamwe mu bakora ako kazi batumye abantu babatakariza icyizere. Banyunyuza imitsi y’abo bashinzwe kwitaho cyangwa ndetse bakanabica. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya iduha umuburo wo kutizera ikivuzwe cyose!—Imigani 14:15.

Amasezerano asohozwa

Birumvikana ariko ko hari abantu benshi bubahiriza amasezerano batanze, rimwe na rimwe binabasabye kwibabaza (Zaburi 15:4). Amasezerano yabo ntahinduka, kandi barayubahiriza. Hari abandi bifuza babikuye ku mutima gusohoza amasezerano baba basezeranyije bafite intego nziza. Baba biteguye kugira icyo bakora kandi banabifitemo ubushake, ariko bakabura ubushobozi bwo kubikora. Imimerere ishobora guhungabanya imigambi yari myiza cyane.—Umubwiriza 9:11.

Uko impamvu yaba iri kose, ikigaragara ni uko bigora abantu benshi kwiringira amasezerano y’umuntu uwo ari we wese. Ibyo bituma twibaza tuti ‘mbese hari amasezerano dushobora kwiringira?’ Arahari rwose. Dushobora kwiringira amasezerano aboneka mu Ijambo ry’Imana Bibiliya. Kuki se utasuzuma ibyo igice gikurikira kivuga kuri iyo ngingo? Ushobora kugera ku mwanzuro nk’uwo abantu babarirwa muri za miriyoni bagezeho w’uko mu by’ukuri dushobora kwiringira amasezerano y’Imana.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

AP Photo/Amel Emric