Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova arahebuje mu kugaragaza urukundo rudahemuka

Yehova arahebuje mu kugaragaza urukundo rudahemuka

Yehova arahebuje mu kugaragaza urukundo rudahemuka

“Uwiteka . . . afite kugira neza kwinshi [“ineza yuje urukundo,” “NW” ].”​—ZABURI 145:8.

1. Imana igaragaza urukundo rwayo mu rugero rungana iki?

‘IMANA ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Ayo magambo asusurutsa umutima agaragaza ko Yehova ategeka mu buryo burangwa n’urukundo. N’ikimenyimenyi, areka izuba rikarasira ndetse n’abatamwumvira kandi akabavubira imvura abigiranye urukundo (Matayo 5:44, 45). Kubera urukundo Imana ikunda abantu bose, n’abanzi bayo bashobora kwihana, bakayihindukirira maze bakazabona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16). Vuba aha ariko, Yehova azarimbura ababi bose badashaka kwihana kugira ngo abamukunda babone uko babaho iteka mu isi nshya irangwa no gukiranuka.—Zaburi 37:9-11, 29; 2 Petero 3:13.

2. Ni uruhe rukundo rwihariye Yehova agaragariza abagaragu be bamwiyeguriye?

2 Yehova agaragariza abagaragu be bamusenga by’ukuri urukundo rukomeye cyane kandi rurambye. Urukundo nk’urwo rusobanurwa n’ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ineza yuje urukundo,” cyangwa “urukundo rudahemuka.” Umwami Dawidi wo muri Isirayeli ya kera yafatanaga uburemere cyane ineza yuje urukundo y’Imana. Kubera ko yiboneye ubwe ukuntu Imana yamugaragarije ineza yuje urukundo kandi agatekereza no ku byo Imana yagiriye abandi, byatumye aririmbana icyizere cyinshi ati “Uwiteka afite . . . kugira neza kwinshi [“ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka,” NW ] .”—Zaburi 145:8.

Tumenye indahemuka z’Imana izo ari zo

3, 4. (a) Zaburi ya 145 idufasha ite kumenya indahemuka za Yehova izo ari zo? (b) Ni mu buhe buryo indahemuka z’Imana ‘ziyihimbaza’?

3 Hana nyina w’umuhanuzi Samweli yavuze kuri Yehova Imana ati “azarinda ibirenge by’abakiranutsi be [“by’indahemuka ze,” NW ]” (1 Samweli 2:9). Izo “ndahemuka” ni izihe? Umwami Dawidi ari buduhe igisubizo. Amaze kurata imico ihebuje ya Yehova, yaravuze ati “abakunzi bawe [“indahemuka zawe,” NW ] bazaguhimbaza” (Zaburi 145:10). Abantu bahimbaza Imana mu buryo bw’ibanze bavuga ibyiza byayo.

4 Ubwo rero, indahemuka za Yehova ni abavuga ibyiza bye. Ni iki abantu nk’abo baganiraho iyo bari mu materaniro mbonezamubano cyangwa aya Gikristo? Birumvikana ko baganira ku Bwami bwa Yehova! Abagaragu b’Imana b’indahemuka bagira ibyiyumvo nk’ibya Dawidi, we waririmbye ati “bazavuga icyubahiro cy’ubwami bwawe [Yehova], bamamaze imbaraga zawe.”—Zaburi 145:11.

5. Tuzi dute ko Yehova atega amatwi iyo indahemuka ze zivuga ibyiza bye?

5 Mbese Yehova atega amatwi indahemuka ze iyo zimuhimbaza? Yego rwose, iyo bavuga arumva. Mu buhanuzi bwa Malaki buvuga ibyo gusenga k’ukuri muri iki gihe cyacu, yaranditse ati “maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye” (Malaki 3:16). Yehova arishima cyane iyo indahemuka ze zivuga ibyiza bye, kandi arazibuka.

6. Ni uwuhe murimo utuma tumenya indahemuka z’Imana izo ari zo?

6 Abagaragu ba Yehova b’indahemuka tubamenyera nanone ku butwari bagaragaza bafata iya mbere bakajya kuganira n’abantu badasenga Imana y’ukuri. Ni koko, indahemuka z’Imana ‘zimenyesha abantu iby’imbaraga yakoze, n’icyubahiro cy’ubwiza cy’ubwami bwayo’ (Zaburi 145:12). Ese waba ushaka kandi ugakoresha umwanya ubonye wose kugira ngo ubwire abatizera iby’ubwami bwa Yehova? Mu gihe ubutegetsi bw’abantu bugiye gukurwaho vuba aha, ubwo bwami bwo buzahoraho iteka ryose (1 Timoteyo 1:17). Ni ibyihutirwa ko abantu bamenya iby’ubwami bwa Yehova buzahoraho iteka ryose maze bakabushyigikira. Dawidi yararirimbye ati “ubwami bwawe ni ubw’iteka ryose, ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.”—Zaburi 145:13.

7, 8. Ni iki cyabaye mu mwaka wa 1914, kandi se ni ikihe gihamya kigaragaza ko ubu Imana itegeka binyuriye ku Bwami bw’Umwana wayo?

7 Kuva mu mwaka wa 1914, habayeho ibindi bintu bituma tuvuga iby’ubwami bwa Yehova. Muri uwo mwaka, Imana yimitse Ubwami bwa Kimesiya mu ijuru, Umwami wabwo akaba ari Yesu Kristo, Mwene Dawidi. Uko ni ko Yehova yashohoje isezerano rye ry’uko yari gukomeza ubwami bwa Dawidi iteka ryose.—2 Samweli 7:12, 13; Luka 1:32, 33.

8 Ikigaragaza ko ubu Yehova ategeka binyuriye ku Bwami bw’Umwana we Yesu Kristo, ni uko ibintu bigize ikimenyetso cyo kuhaba kwa Yesu bikomeza kugenda bisohora. Ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose bigize icyo kimenyetso, ni umurimo Yesu yahanuye ko wari kuzakorwa n’indahemuka zose z’Imana agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:3-14). Kubera ko indahemuka z’Imana zisohozanya umwete ubwo buhanuzi, abantu basaga miriyoni esheshatu barimo abagabo, abagore n’abana, ubu bifatanya muri uwo murimo w’ingenzi cyane utazigera usubirwamo ukundi. Vuba aha, abarwanya Ubwami bwa Yehova bose bazarimbuka.—Ibyahishuwe 11:15, 18.

Kuba Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga tubiboneramo inyungu

9, 10. Yehova atandukaniye he n’abayobozi b’isi?

9 Niba turi Abakristo biyeguriye Yehova, imishyikirano tugirana n’uwo Mwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi idufitiye akamaro cyane (Zaburi 71:5; 116:12). Urugero, kubera ko dutinya Imana kandi tugakora ibyo gukiranuka, twemerwa na yo bityo tukayegera mu buryo bw’umwuka (Ibyakozwe 10:34, 35; Yakobo 4:8). Ibinyuranye n’ibyo, abayobozi b’isi bo akenshi usanga abo babana na bo ari abantu b’ibikomerezwa, urugero nk’abakuru b’ingabo, abacuruzi b’abaherwe cyangwa ibyamamare mu mikino. Hari ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyavuze ibyo umutegetsi ukomeye yavuze ku turere two mu gihugu cye twazahajwe n’ubukene agira ati “erega impamvu ituma abenshi muri twe tuba tutifuza kujya muri utwo turere irumvikana. Tuba dushaka kwiyibagiza ko hari abantu babayeho batyo. Umutima uraturya tukumva dufite isoni zo kujyayo turi muri ya mamodoka yacu ahenze.”—Sowetan.

10 Birumvikana ariko ko hari abategetsi bifuza rwose nta buryarya ko abo bayobora bamererwa neza. Ariko kandi, n’umutegetsi ufite umutima mwiza kuruta abandi bose ntiyigera amenya abaturage be neza. Ubwo rero twakwibaza tuti “ese hari umutegetsi wita cyane ku baturage be bose ku buryo yahita agoboka buri wese muri bo mu gihe agezweho n’akaga?” Arahari rwose. Dawidi yaranditse ati “Uwiteka aramira abagwa bose, yemesha abahetamye bose.”—Zaburi 145:14.

11. Ni ibihe bigeragezo bigera ku ndahemuka z’Imana, ariko se izifasha ite?

11 Hari ingorane n’ibibazo byinshi bigera ku bagaragu b’indahemuka ba Yehova Imana bitewe no kudatungana ndetse no kuba bari mu isi iyoborwa n’ ‘umubi’ ari we Satani (1 Yohana 5:19; Zaburi 34:20). Abakristo bagerwaho n’ibitotezo. Hari bamwe bafite ibibazo by’uburwayi bwababayeho akarande cyangwa ibyo baterwa no kuba barapfushije ababo. Hari n’igihe abagaragu ba Yehova b’indahemuka bashobora gukora amakosa agatuma mu buryo bw’ikigereranyo ‘bahetama’ bitewe no gucika intege. Ariko ikigeragezo uwo ari we wese mu bagaragu be yahura na cyo, Yehova aba yiteguye kumuhumuriza no kumukomeza mu buryo bw’umwuka. Uko ni ko n’Umwami Yesu Kristo na we yita ku bayoboke be b’indahemuka mu buryo burangwa n’urukundo.—Zaburi 72:12-14.

Ibyokurya bihagije mu gihe cyabyo

12, 13. Ni gute Yehova ahaza ukwifuza kw’ “ibibaho byose”?

12 Kubera ineza ye yuje urukundo, Yehova aha abagaragu be ibyo bakeneye byose. Muri ibyo hakubiyemo no kubaha ibyokurya bikungahaye. Umwami Dawidi yaranditse ati “amaso y’ibintu byose aragutegereza [Yehova], nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo. Upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose” (Zaburi 145:15, 16). Ndetse no mu gihe cy’akaga, Yehova ashobora gukora ku buryo abagaragu be b’indahemuka babona ‘ibyokurya by’uwo munsi.’—Luka 11:3; 12:29, 30.

13 Dawidi yavuze ko Yehova ahaza ukwifuza kw’ “ibibaho byose.” Aho hakubiyemo n’inyamaswa. Iyo hataza kubaho ibimera, byaba ibimera ku butaka cyangwa mu mazi, ibiremwa byo mu nyanja n’inyoni n’izindi nyamaswa ziba ku isi ntibyari kubona umwuka bihumeka cyangwa ibyokurya (Zaburi 104:14). Ariko rero, Yehova atuma ibyo biremwa bibona ibyo bikeneye byose.

14, 15. Ni gute muri iki gihe abantu babona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka?

14 Abantu bo batandukanye n’inyamaswa, kuko bakenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3, NW ). Mbega ukuntu Yehova aha indahemuka ze ibyo zikeneye byo mu buryo bw’umwuka mu buryo buhebuje! Mbere y’uko Yesu apfa, yasezeranyije abigishwa be ko ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yari kujya abaha “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” (Matayo 24:45). Muri iki gihe, uwo mugaragu agizwe n’abasigaye bo mu basizwe 144.000. Binyuriye kuri bo, Yehova mu by’ukuri yatanze ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitubutse.

15 Urugero, abenshi mu bagize ubwoko bwa Yehova ubu bafite Bibiliya nshya yahinduwe neza mu rurimi rwabo. Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau nta cyo wayinganya! Hari n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bikomeza gusohoka mu ndimi zisaga 300. Ayo mafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka ni umugisha ku basenga by’ukuri ku isi hose. Ni nde ukwiriye gushimirwa ibyo byose? Ni Yehova Imana wenyine. Kubera ineza ye yuje urukundo, yatumye itsinda ry’umugaragu ribasha gutanga ‘igerero igihe cyaryo.’ Ayo mafunguro ahaza ‘ukwifuza kw’ibibaho byose’ biri muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka yo muri iki gihe. Kandi se mbega ukuntu abagaragu ba Yehova bishimira kuzabona vuba aha isi ihindutse paradizo nyayo!—Luka 23:42, 43.

16, 17. (a) Tanga ingero z’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byatangiwe igihe. (b) Ni mu buhe buryo Zaburi ya 145 igaragaza ibyiyumvo indahemuka z’Imana zigira ku birebana n’ikibazo cy’ingenzi cyazamuwe na Satani?

16 Reka dufate urugero rufatika rw’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byaziye igihe. Mu mwaka wa 1939, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yararose mu Burayi. Muri uwo mwaka, hasohotse ingingo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo (mu Cyongereza) yari ifite umutwe uvuga ngo “Kutivanga mu bya politiki.” Ibisobanuro byumvikana neza byatanzwe muri iyo ngingo byatumye Abahamya ba Yehova ku isi hose bumva ko batagombaga kugira uruhare mu byo amahanga yari ari mu ntambara yakoraga. Ibyo byatumye muri iyo ntambara yamaze imyaka itandatu impande zombi zari zishyamiranye zibareba ay’ingwe. N’ubwo baciwe bakanatotezwa, izo ndahemuka z’Imana zakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Kuva mu mwaka wa 1939 kugeza mu wa 1946, bagize ukwiyongera gutangaje kungana na 157 ku ijana. Ikindi kandi, inkuru zishishikaje zivuga iby’ugushikama kwabo muri icyo gihe cy’intambara na n’ubu ziracyatuma abantu bamenya idini ry’ukuri iryo ari ryo.—Yesaya 2:2-4.

17 Uretse no kuba ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka Yehova atugaburira bizira igihe, nanone bihaza ibyo tuba dukeneye. Igihe amahanga yari ageze aho rukomeye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abagize ubwoko bwa Yehova bafashijwe kwerekeza ibitekerezo ku kintu cy’ingenzi cyane kiruta kuba barokoka iyo ntambara. Yehova yabafashije gusobanukirwa ko ikibazo cy’ingenzi cyane kireba ibyaremwe byose ari igihereranye no kuba Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Bashimishijwe cyane no kumenya ko buri Muhamya wa Yehova wese wari gukomeza kuba indahemuka yari kuba agize uruhare mu kugaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga kandi ko Satani ari umubeshyi (Imigani 27:11). Mu gihe Satani we asebya Yehova n’uburyo bwe bwo gutegeka, indahemuka za Yehova zo zikomeza gutangariza mu ruhame ziti “Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose.”—Zaburi 145:17.

18. Ni ibihe byokurya byo mu buryo bw’umwuka duherutse kubona byaziye igihe kandi bigahaza ibyo dukeneye?

18 Urundi rugero rw’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byaziye igihe kandi bigahaza ibyo dukeneye ni igitabo Egera Yehova cyasohotse mu Makoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka” yabereye mu turere tubarirwa mu magana hirya no hino ku isi mu mwaka wa 2002/2003. Icyo gitabo cyateguwe n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ kikaba cyaranditswe n’Abahamya ba Yehova, gitsindagiriza imico ihebuje ya Yehova Imana hakubiyemo n’iyavuzwe muri Zaburi ya 145. Nta gushidikanya rwose ko icyo gitabo cyiza cyane kizagira uruhare rukomeye mu gufasha indahemuka z’Imana kurushaho kuyegera.

Iki ni igihe cyo kurushaho kwegera Yehova

19. Ni ikihe kintu gikomeye kiri hafi kuba, kandi se, icyo gihe tuzabyifatamo dute?

19 Vuba aha hazaba ikintu gikomeye kizakemura ikibazo kirebana no kuba Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Nk’uko byahanuwe muri Ezekiyeli igice cya 38, Satani ari we “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” ari hafi kugaba igitero cye cya nyuma. Icyo gitero azakigaba ku bagize ubwoko bwa Yehova aho bari hose ku isi. Satani azakora ibishoboka byose ngo indahemuka z’Imana zireke gushikama. Icyo gihe ni bwo abagaragu ba Yehova bazaba bakeneye kumwambaza ubudasiba kuruta mbere hose, ndetse bakamutakira kugira ngo abafashe. None se, kuba bubaha Imana kandi bakayikunda hari icyo bizabamarira icyo gihe? Bizakibamarira rwose, kuko Zaburi ya 145 igira iti “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka, kandi azumva gutaka kwabo abakize. Uwiteka arinda abamukunda bose, ariko abanyabyaha bose azabarimbura.”—Zaburi 145:18-20.

20. Ni gute vuba aha amagambo yo muri Zaburi ya 145:18-20 azasohora?

20 Mbega ukuntu bizaba bishimishije kubona ukuntu Yehova azatuba hafi, tukibonera imbaraga ze zo gukiza ubwo azaba arimbura ababi! Muri icyo gihe cy’amahina cyegereje cyane, Yehova azumva gusa ‘abamutakira by’ukuri.’ Nta bwo azumva rwose indyarya. Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko itigera na rimwe yumva abantu babi biha kwambaza izina ryayo ku munota wa nyuma.—Imigani 1:28, 29; Mika 3:4; Luka 13:24, 25.

21. Abagaragu b’indahemuka ba Yehova bagaragaza bate ko bishimira gukoresha izina rye?

21 Ubu birihutirwa cyane kurusha ikindi gihe cyose ko abatinya Yehova ‘bamutakira by’ukuri.’ Abagaragu be b’indahemuka bishimira gukoresha izina rye mu masengesho yabo n’igihe batanga ibitekerezo mu materaniro. Nanone bakoresha izina ry’Imana iyo baganira hagati yabo. Ikindi kandi, batangaza babigiranye ubutwari izina rya Yehova mu murimo wabo wo kubwiriza.—Abaroma 10:10, 13-15.

22. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kwirinda imyifatire n’imyifurize y’iyi si?

22 Nanone kugira ngo dukomeze kungukirwa no kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana, ni iby’ingenzi ko dukomeza kwirinda ibintu byangiza mu buryo bw’umwuka, urugero nko kwiruka inyuma y’ubutunzi, kujya mu myidagaduro idakwiriye, ingeso yo kutababarira abandi mu gihe badukoshereje no kutita ku bakene (1 Yohana 2:15-17; 3:15-17). Mu gihe iyo myifatire yaba idakosowe, ishobora gutuma umuntu akora icyaha gikomeye maze ntakomeze kwemerwa na Yehova (1 Yohana 2:1, 2; 3:6). Ni iby’ubwenge kuzirikana ko nidukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, ari bwo gusa na we azakomeza kutugaragariza ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka.—2 Samweli 22:26, gereranya na NW.

23. Indahemuka zose z’Imana zifite ibihe byiringiro bihebuje?

23 Ku bw’ibyo rero, nimucyo twerekeze ibitekerezo byacu ku gihe kizaza gishamaje gihishiwe indahemuka za Yehova zose. Nitubigenza dutyo, tuzaba dufite ibyiringiro bihebuje byo kuba mu bantu bahimbaza kandi bagasingiza Yehova “uko bukeye,” kuzageza “iteka ryose” (Zaburi 145:1, 2). Nimucyo rero ‘twikomereze mu rukundo rw’Imana, rusohoza ku bugingo buhoraho’ (Yuda 20, 21). Nimucyo kandi uko dukomeza kungukirwa n’imico ihebuje ya Data wo mu ijuru, hakubiyemo n’ineza yuje urukundo agaragariza abamukunda, tujye tugira ibyiyumvo nk’ibyo Dawidi yagaragaje mu magambo asoza Zaburi ya 145 agira ati “akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry’Uwiteka, abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose.”

Ni gute wasubiza?

Zaburi ya 145 idufasha ite kumenya indahemuka z’Imana izo ari zo?

• Ni gute Yehova ‘ahaza ukwifuza kw’ibibaho byose’?

• Kuki tugomba kurushaho kwegera Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Indahemuka z’Imana zishimira kuvuga ibikorwa byayo by’imbaraga

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Abagaragu ba Yehova bafasha abantu kumenya ubwiza bw’ubwami bwe babigiranye ubutwari

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Yehova agaburira “ibibaho byose”

[Aho ifoto yavuye]

Inyamaswa: Parque de la Naturaleza de Cabárceno

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Yehova aha abagaragu be b’indahemuka imbaraga n’ubuyobozi, iyo bamusenga bamusaba kubafasha