Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Databuja, twigishe gusenga”

“Databuja, twigishe gusenga”

“Databuja, twigishe gusenga”

“Umwe mu bigishwa be aramubwira ati ‘Databuja, twigishe gusenga.’”​—LUKA 11:1.

1. Kuki umwe mu bigishwa ba Yesu yamusabye ko yabigisha gusenga?

UMUNSI umwe wo mu mwaka wa 32 I.C., * umwigishwa wa Yesu yaramwitegereje arimo asenga. Ntiyashoboraga kumva ibyo Yesu yabwiraga Se kubera ko ashobora kuba yarasengaga bucece. Icyakora, igihe Yesu yari arangije gusenga, uwo mwigishwa yaramubwiye ati “Databuja, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Ni iki cyamusunikiye kumusaba ko yabigisha gusenga? Isengesho ryari kimwe mu bintu byari bigize ugusenga k’Umuyahudi ndetse n’ubuzima bwe bwa buri munsi. Ibyanditswe bya Giheburayo bikubiyemo amasengesho menshi ari mu gitabo cya Zaburi ndetse no mu bindi bitabo. Bityo, uwo mwigishwa ntiyasabaga kwigishwa ikintu atari asanzwe azi na busa cyangwa atigeze akora na rimwe. Nta gushidikanya, yari asanzwe azi amasengesho yo kurangiza umuhango gusa abayobozi b’idini ry’Abayuda bavugaga. Ariko ubwo noneho, kubera ko yari amaze kwitegereza Yesu asenga, ashobora kuba yarabonye itandukaniro rinini ryari hagati y’amasengesho ba rabi bavugaga bagamije kugaragaza ko ari abakiranutsi n’uburyo Yesu yari asenze.—Matayo 6:5-8.

2. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu atashakaga kuvuga ko twagombaga kujya dusubiramo isengesho ntangarugero ijambo ku rindi? (b) Kuki dushishikajwe no kumenya uburyo bwo gusenga?

2 Hari hashize hafi amezi 18 Yesu atanze Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, ari na cyo yahayemo abigishwa be urugero rw’ukuntu bazajya basenga (Matayo 6:9-13). Birashoboka ko uwo mwigishwa wamubajije kiriya kibazo atari ahari icyo gihe: ni yo mpamvu Yesu yamusubiriyemo mu bugwaneza ingingo z’ingenzi za rya sengesho ntangarugero. Ikigaragara ni uko atarimusubiriyemo ijambo ku rindi, ibyo bikaba bigaragaza ko atari arimo amwigisha isengesho ry’idini yagombaga gufata mu mutwe ngo ajye arisubiramo (Luka 11:1-4). Kimwe n’uwo mwigishwa utaravuzwe izina, natwe turifuza kwigishwa gusenga kugira ngo amasengesho yacu azatume turushaho kwegera Yehova. Nimucyo rero tugenzure isengesho ntangarugero ryose uko ryakabaye nk’uko intumwa Matayo yaryanditse. Rigizwe n’ibintu birindwi umuntu yasenga asaba, bitatu muri byo bikaba bivuga ku migambi y’Imana, naho ibindi bine bikaba bivuga ku bintu dukeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Muri iki gice turareba ibintu bitatu bya mbere bivugwa muri iryo sengesho.

Ni umubyeyi wuje urukundo

3, 4. Gusenga Yehova tumwita “Data wa twese” byumvikanisha iki?

3 Duhereye ku byavuzwe tugitangira, Yesu yagaragaje ko amasengesho yacu yagombye kugaragaza ko dufitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova ariko irangwa no kumwubaha. Igihe Yesu yabwiraga mbere na mbere abigishwa be bari bamukikije bari kuri wa musozi, yababwiye ko bajya basenga Yehova bamwita “Data wa twese uri mu ijuru” (Matayo 6:9). Dukurikije ibyavuzwe n’intiti imwe, Yesu yaba yaravuze mu rurimi rusanzwe rw’Igiheburayo cyangwa yaba yaravuze mu Cyarameyi, ijambo yakoresheje avuga “Data” rirasa n’imvugo abana bakunda ababyeyi babo bakoresha bavuga papa. Iyo tuvugishije Yehova nk’abavugisha “Data” bigaragaza ko dufitanye na we imishyikirano myiza irangwa n’icyizere.

4 Iyo tuvuze tuti ‘Data wa twese,’ tuba kandi twemeye ko turi mu bagize umuryango mugari w’abagabo n’abagore bemera ko Yehova ari we wabahaye ubuzima (Yesaya 64:7; Ibyakozwe 17:24, 28). Abakristo basizwe bitwa “abana b’Imana,” kandi bashobora ‘kuyitakira bati “Aba, Data!”’ (Abaroma 8:14, 15). Abantu babarirwa muri za miriyoni babaye bagenzi babo b’indahemuka. Abo bantu beguriye ubuzima bwabo Yehova kandi bagaragaje ko bitanze babatizwa mu mazi. Abo bose bagize “izindi ntama,” na bo bashobora kwegera Yehova mu izina rya Yesu kandi bakamwita “Data wa twese” (Yohana 10:16; 14:6). Buri gihe dushobora kwegera Data wa twese wo mu ijuru mu isengesho tumuhimbaza, tumushimira ku bw’ineza akomeza kutugaragariza, kandi tukamwikoreza imitwaro yacu twiringiye ko atwitaho.—Abafilipi 4:6, 7; 1 Petero 5:6, 7

Urukundo dukunda izina rya Yehova

5. Ni ikihe kintu cya mbere dusenga dusaba mu isengesho ntangarugero, kandi se kuki bikwiriye ko dusenga dutyo?

5 Ikintu cya mbere twagombye gusenga dusaba muri iryo sengesho gihita gishyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere. Iryo sengesho rigira riti “izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:9). Ni koko, kwezwa kw’izina rya Yehova kwagombye kuba ikintu gifite agaciro k’ibanze kuri twe kubera ko tumukunda kandi tukaba tudashaka kubona ukuntu izina rye ryashyizweho umugayo mu buryo bwinshi butandukanye. Ukwigomeka kwa Satani n’ukuntu yoheje umugabo n’umugore ba mbere bagasuzugura Yehova Imana, byashyize umugayo ku izina rya Yehova kuko byatumye habaho gushidikanya ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana (Itangiriro 3:1-6). Ikindi kandi, mu gihe cy’ibinyejana byinshi, ibikorwa biteye isoni by’abantu biyitirira ko bahagarariye Imana n’inyigisho zabo, byagiye bishyira umugayo ku izina rya Yehova.

6. Niba dusenga dusaba ko izina ry’Imana ryezwa, ni iki tugomba kwirinda gukora?

6 Amasengesho tuvuga dusaba ko izina rya Yehova ryakwezwa agaragaza uruhande duhagazemo ku kibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova; tuba dushyigikiye byimazeyo uburenganzira Yehova afite bwo gutegeka isi n’ijuru. Yehova yifuza ko isi n’ijuru byaturwa n’ibiremwa bifite ubwenge byemera ku bushake ubuyobozi bwe bukiranuka kandi bikishimira kubugandukira, kubera ko bimukunda kandi bigakunda ibyo izina rye rishushanya byose (1 Ngoma 29:10-13; Zaburi 8:2; 148:13). Urukundo dukunda izina rya Yehova ruzadufasha kwirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gushyira umugayo kuri iryo zina ryera (Ezekiyeli 36:20, 21; Abaroma 2:21-24). Kubera ko amahoro yo mu isi n’ayo mu ijuru ashingiye ku kweza izina rya Yehova no kugandukira ubutegetsi bwe dusunitswe n’urukundo, isengesho ryacu rigira riti “izina ryawe ryubahwe” rigaragaza ko twiringira ko umugambi we uzasohora bikamuhesha ikuzo.—Ezekiyeli 38:23.

Ubwami dusenga dusaba

7, 8. (a) Ni ubuhe bwami Yesu yatwigishije kuzajya dusenga dusaba? (b) Ni ibihe bintu twiga mu gitabo cy’Ibyahishuwe ndetse n’icya Daniyeli bivuga kuri ubwo Bwami?

7 Ikintu cya kabiri dusenga dusaba mu isengesho ntangarugero, ni ikigira kiti “ubwami bwawe buze” (Matayo 6:10). Icyo cyifuzo gifitanye isano rya bugufi n’icyakibanjirije. Igikoresho Yehova azakoresha akura umugayo ku izina rye ryera ni Ubwami bwa Kimesiya, ari bwo butegetsi bwe bwo mu ijuru Umwana we Yesu Kristo abereye Umwami ukwiriye (Zaburi 2:1-9). Ubuhanuzi bwa Daniyeli bugereranya Ubwami bwa Kimesiya nk’“ibuye” ryakuwe ku “musozi” (Daniyeli 2:34, 35, 44, 45). Uwo musozi ushushanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova; ku bw’ibyo, Ubwami bugereranywa n’ibuye ni uburyo bushya bwo kugaragaza ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Muri ubwo buhanuzi, ibuye ryaje ‘guhinduka umusozi munini, rirangiza isi yose,’ ibyo bikaba bigaragaza ko Ubwami bwa Kimesiya buzaba buhagarariye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu gihe buzaba butegeka isi.

8 Hari abandi bantu 144.000 “bacunguriwe mu bantu,” bazafatanya na Kristo gutegeka muri ubwo Bwami ari abami n’abatambyi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-4; 20:6). Daniyeli avuga kuri abo bantu abita “abera b’Isumbabyose,” baherewe hamwe n’Umutware wabo Kristo, ‘ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru. Ubwami bwabo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya bubakorera bubumvire’ (Daniyeli 7:13, 14, 18, 27). Ibyo bihuje neza n’ubutegetsi bwo mu ijuru Kristo yigishije abigishwa be gusenga basaba.

Kuki tugikomeza gusenga dusaba ko ubwo Bwami buza?

9. Kuki ari ngombwa ko dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza?

9 Mu isengesho ntangarugero rya Kristo, yatwigishije gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza. Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya rigaragaza ko Ubwami bwa Kimesiya bwimye mu ijuru mu mwaka wa 1914. * None se ubwo biracyari ngombwa ko dusenga dusaba ngo ubwo Bwami “buze”? Yego rwose! Kubera ko mu buhanuzi bwa Daniyeli, Ubwami bwa Kimesiya bugereranywa n’ibuye buracyabangikanye n’ubutegetsi bwa gipolitiki bw’abantu bugereranywa n’igishushanyo kinini cyane. Vuba aha, iryo buye rizikubita kuri icyo gishushanyo rikimenagure, ku buryo rizagihindura umukungugu. Ubuhanuzi bwa Daniyeli bugira buti ‘ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose.’—Daniyeli 2:44.

10. Kuki twifuza cyane ko Ubwami bw’Imana buza?

10 Twifuza cyane ko Ubwami bw’Imana bwaza bugakuraho iyi si mbi ya Satani, kubera ko ibyo bizatuma izina ryera rya Yehova rikurwaho umugayo kandi abantu bose barwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bakavanwaho. Dusenga dushyizeho umwete tugira tuti “ubwami bwawe buze,” kandi tukavuga kimwe n’intumwa Yohana tuti “Amen, ngwino Mwami Yesu” (Ibyahishuwe 22:20). Ni koko, turifuza ko Yesu yaza akeza izina rya Yehova kandi akagaragaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, ku buryo amagambo y’umwanditsi wa zaburi wagize ati “kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA [YEHOVA], ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose,” yaba impamo.—Zaburi 83:19.

“Ibyo ushaka bibeho”

11, 12. (a) Ni iki tuba dusaba iyo dusenze dusaba ngo ibyo Imana ishaka “bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru”? (b) Ni iki kindi gusenga dusaba ko ibyo Yehova ashaka byakorwa bisobanura?

11 Yesu yakomeje yigisha abigishwa be gusenga agira ati “ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Isi n’ijuru byabayeho kubera ko Yehova yabishatse. Ibiremwa bifite imbaraga byo mu ijuru bivuga n’ijwi rirenga biti “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse” (Ibyahishuwe 4:11). Yehova afitiye umugambi ibintu ‘biri mu ijuru n’ibiri mu isi’ (Abefeso 1:8-10). Iyo dusenga dusaba ngo ibyo Imana ishaka bibeho, mu by’ukuri tuba dusaba Yehova gusohoza umugambi we. Ikindi kandi, muri ubwo buryo tuba tugaragaza ko twifuza cyane kubona ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi hose no mu ijuru.

12 Muri iryo sengesho tuba kandi tugaragaza ko twemeye guhuza ubuzima bwacu n’ibyo Yehova ashaka. Yesu yagize ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we” (Yohana 4:34). Kimwe na Yesu, twishimira gukora ibyo Imana ishaka kuko turi Abakristo bayiyeguriye. Urukundo dukunda Yehova n’urwo dukunda Umwana we bidusunikira kubaho ‘tutagengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo dukora ibyo Imana ishaka’ (1 Petero 4:1, 2; 2 Abakorinto 5:14, 15). Twihatira kwirinda gukora ibintu tuzi ko binyuranyije n’ibyo Yehova ashaka (1 Abatesalonike 4:3-5). Binyuriye mu gushakisha igihe cyo gusoma Bibiliya no kwiyigisha, ‘tumenya icyo Umwami wacu ashaka,’ hakaba hakubiyemo kugira ishyaka twifatanya mu murimo wo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’Ubwami.”—Abefeso 5:15-17; Matayo 24:14.

Ibyo Yehova ashaka ni byo bikorwa mu ijuru

13. Ni mu buhe buryo ibyo Imana ishaka byakorwaga mbere cyane y’uko Satani yigomeka?

13 Ibyo Yehova ashaka byakorwaga mu ijuru mbere cyane y’uko umwe mu bamarayika yigomeka agahinduka Satani. Igitabo cy’Imigani kivuga Umwana w’imfura w’Imana kimugereranya n’Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu. Kigaragaza ko Umwana w’ikinege w’Imana yamaze ibihe bitarondoreka ‘anezerewe imbere yayo,’ yishimira gukora ibyo Se ashaka. Amaherezo yaje kuba “umukozi w’umuhanga” wa Yehova igihe yaremaga ibintu byose ‘byo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka’ (Imigani 8:22-31; Abakolosayi 1:15-17). Yehova yakoresheje Yesu aba Jambo we cyangwa Umuvugizi we.—Yohana 1:1-3.

14. Ni iki Zaburi ya 103 ishobora kutwigisha ku bihereranye n’ukuntu abamarayika basohoza ibyo Yehova ashaka mu ijuru?

14 Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova busumba ibindi bintu byose kandi ko imbaga y’abamarayika yumvira amabwiriza ye n’amategeko ye. Dusoma ngo “Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, ubwami bwe butegeka byose. Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, mukumvira ijwi ry’ijambo rye. Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe, mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda. Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe, mumuhimbarize ahantu ategeka hose.”—Zaburi 103:19-22.

15. Kuba Yesu yarahawe Ubwami byagize izihe ngaruka ku kuntu ibyo Imana ishaka bikorwa mu ijuru?

15 Nyuma y’aho Satani yigomekeye, yakomeje kujya agera mu ijuru nk’uko bigaragara mu gitabo cya Yobu (Yobu 1:6-12; 2:1-7). Icyakora, igitabo cy’Ibyahishuwe cyari cyarahanuye ko igihe cyari kuzagera ubwo Satani n’abadayimoni be bari kuzirukanwa mu ijuru. Uko bigaragara, icyo gihe cyageze nyuma gato y’aho Yesu Kristo aherewe Ubwami mu ijuru mu mwaka wa 1914. Kuva icyo gihe, ibyo byigomeke nta mwanya bigifite mu ijuru. Byaciriwe ahahereranye n’isi (Ibyahishuwe 12:7-12). Ubu mu ijuru nta jwi ry’abarwanya ubutegetsi bwa Yehova rikihumvikanira; humvikana gusa amajwi y’abaririmbira hamwe mu gushima “umwana w’intama,” ari we Yesu Kristo, no mu guhimbaza Yehova bicishije bugufi (Ibyahishuwe 4:9-11). Ni koko, ibyo Yehova ashaka ni byo bikorwa mu ijuru.

Umugambi Imana ifitiye isi

16. Ni gute isengesho ntangarugero rivuguruza ibyo inyigisho z’amadini yiyita aya Gikristo zivuga ku bihereranye n’ibyiringiro by’abantu?

16 Amadini yiyita aya Gikristo avuga ko Imana nta mugambi ifitiye isi, avuga ngo abantu beza bose bazajya mu ijuru. Nyamara kandi, Yesu yatwigishije kujya dusenga tugira tuti “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). None se hari n’uwatinyuka kuvuga ko ibyo Imana ishaka byose ari byo birimo bikorwa muri iki gihe ku isi yuzuyemo urugomo, akarengane, uburwayi ndetse n’urupfu? Nta n’umwe rwose! Ku bw’ibyo, twagombye gusenga dushyizeho umwete dusaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi, ibyo bikaba bihuje n’isezerano intumwa Petero yanditse agira ati “kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya [Ubwami bwa Kimesiya buyobowe na Kristo] n’isi nshya [umuryango w’abantu bakiranuka], ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.

17. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

17 Yehova yari afite icyo agamije igihe yaremaga isi. Yahumekeye umuhanuzi Yesaya kwandika ati “kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati ‘ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho’” (Yesaya 45:18). Imana yashyize umugabo n’umugore ba mbere mu busitani bwa paradizo maze irabategeka iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo” (Itangiriro 1:27, 28; 2:15). Uko bigaragara, umugambi Umuremyi afite ni uko isi yaturwa n’abantu batunganye kandi bakiranuka, bishimira kugandukira ubutegetsi bwa Yehova kandi bakazabaho iteka muri Paradizo Kristo yasezeranyije.—Zaburi 37:11, 29; Luka 23:43.

18, 19. (a) Hagomba gukorwa iki mbere y’uko ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi mu buryo bwuzuye? (b) Ni ibihe bintu bindi byo mu isengesho ntangarugero rya Yesu tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Ibyo Yehova ashaka ko biba ku isi ntibishobora kuzagerwaho mu buryo bwuzuye igihe cyose isi izaba igituwe n’abantu barwanya ubutegetsi bwe. Imana izifashisha ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga bizaba biyobowe na Yesu, maze ‘irimbure abarimbura isi.’ Iyi si mbi ya Satani yose uko yakabaye, hakubiyemo idini ry’ikinyoma, politiki irangwa n’ubuhemu, ubucuruzi bwokamwe n’umururumba no kuriganya ndetse n’igisirikare gisenya, bizakurwaho burundu (Ibyahishuwe 11:18; 18:21; 19:1, 2, 11-18). Ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzavanwaho umugayo n’izina rye ryezwe. Ibyo byose ni byo dusenga dusaba mu gihe tuvuga tuti “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:9, 10.

19 Ariko kandi, mu isengesho ntangarugero rye, Yesu yagaragaje ko dushobora no gusenga dusaba ibintu byacu byihariye. Mu gice gikurikira tuzareba amabwiriza Yesu yatanze areba ibyo bintu dushobora gushyira mu isengesho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Igihe Cyacu.

^ par. 9 Reba igice cya 6 cy’igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Isubiramo

• Kuki bikwiriye ko dusenga Yehova tumwita “Data wa twese”?

• Kuki ari iby’ingenzi cyane ko dusenga dusaba ko izina rya Yehova ryezwa?

• Kuki dusenga dusaba ngo Ubwami bw’Imana buze?

• Gusenga dusaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru bisobanura iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Amasengesho ya Yesu yari atandukanye cyane n’amasengesho y’Abafarisayo bavugaga bagamije kugaragaza ko ari abakiranutsi

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abakristo basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, izina ryayo rikezwa kandi ibyo ishaka akaba ari byo bikorwa