Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imimerere yo mu buryo bw’umwuka ifitanye isano no kugira ubuzima bwiza

Imimerere yo mu buryo bw’umwuka ifitanye isano no kugira ubuzima bwiza

Imimerere yo mu buryo bw’umwuka ifitanye isano no kugira ubuzima bwiza

USHOBORA kuba umara igihe kinini wita ku mubiri wawe. Buri munsi, ushobora kuba umara amasaha umunani uryamye, ukamara amasaha atari make uteka kandi ufata kuri ayo mafunguro; ushobora nanone kuba umara amasaha umunani cyangwa arenga ukora kugira ngo wishyure icumbi n’ibyokurya. Iyo ufashwe n’indwara, ushobora kuba ukoresha igihe n’amafaranga kugira ngo ubonane na muganga cyangwa ubone umuti w’abavuzi gakondo. Ukora isuku iwawe, ugakaraba, na ndetse ushobora kuba ukora imyitozo ngororangingo buri gihe, ibyo byose ukabikora ugamije kugira ubuzima bwiza.

Icyakora, kugira ngo ugire ubuzima bwiza bisaba ibirenze kwita gusa ku byo umubiri wawe ukeneye. Hari ikindi kintu kigira uruhare rukomeye kugira ngo umererwe neza. Ubushakashatsi bwo mu rwego rw’ubuvuzi bwagaragaje ko kumererwa neza mu mubiri bifitanye isano rya bugufi no kumererwa neza mu buryo bw’umwuka: ni ukuvuga ko ubuzima bwawe bwo mu buryo bw’umwuka bugira ingaruka ku kumva umerewe neza mu mubiri wawe.

Isano rya bugufi bifitanye

Uwitwa Professeur Hedley G. Peach wo muri kaminuza ya Melbourne ho muri Ositaraliya yagize ati “inyandiko zanditswe ku bushakashatsi bwakozwe kuri iyo ngingo zagaragaje ko kurushaho gukura mu buryo bw’umwuka bifitanye isano rya bugufi no kurushaho kugira ubuzima bwiza.” Hari ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyandika ku by’ubuvuzi cyavuze kuri ibyo bintu byagaragaye kigira kiti “bavuga ko kuba umuntu ashishikazwa n’idini bifite aho bihuriye . . . n’igituma umuvuduko w’amaraso ugabanuka, igituma ibinure bigabanuka mu mubiri . . . ndetse no kuba umuntu adapfa kurwara kanseri y’urura runini.”—Medical Journal of Australia.

Mu buryo nk’ubwo, ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bukozwe na Kaminuza ya Kaliforuniya i Berkeley mu mwaka wa 2002, bugakorerwa ku bantu 6.545, bwagaragaje ko “abantu bajya gusenga rimwe mu cyumweru baramba kurusha abajyayo incuro nke cyangwa ntibanirirwe bajyayo.” Uwitwa Doug Oman, watangije akanayobora ubwo bushakashatsi kandi akaba n’umwarimu mu ishuri ryita ku buzima bw’abaturage muri kaminuza ya Kaliforuniya i Berkeley yagize ati “ndetse iryo tandukaniro twaribonye tumaze gusuzuma ibindi bintu, urugero nk’isano riba hagati y’abantu n’imyifatire ireba ubuzima bwabo, hakubiyemo kunywa itabi no gukora imyitozo ngororangingo.”

Cya kinyamakuru cyagaragaje neza izindi nyungu abantu bashishikazwa mu mibereho yabo n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka babona kigira kiti ubushakashatsi bwakorewe muri Ositaraliya bwagaragaje ko abantu bakurikiza gahunda z’iby’idini bagira ishyingiranwa rikomeye, ntibakoreshe nabi inzoga, ntibanywe ibiyobyabwenge; ntibakunda kwiyahura kandi ntibakunze no gutekereza ibyo kwiyahura, bagira imihangayiko mike kandi ntibahahamuka, kandi usanga bakunze gusabana” (The Medical Journal of Australia). Nanone kandi ngo “abantu bemera ibyo bizera koko badashidikanya bashira agahinda vuba cyane kandi mu buryo bwuzuye iyo bapfushije uwo bakundaga, kuruta abantu badafite ibyiringiro runaka.”—The British Medical Journal.

Hariho ibitekerezo binyuranye bitangwa ku cyo imimerere nyakuri yo mu buryo bw’umwuka ari cyo. Ariko kandi, imimerere yawe yo mu buryo bw’umwuka igira ingaruka rwose ku kumererwa neza kwawe mu mubiri no mu bwenge. Ibyo bihuje n’amagambo Yesu Kristo yavuze, ubu hakaba hashize imyaka hafi 2.000. Yagize ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW). Kubera ko imimerere yawe yo mu buryo bw’umwuka igira ingaruka ku buzima bwawe ndetse no ku munezero wawe, bihuje n’ubwenge kwibaza uti ‘ni hehe nshobora kubona ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka bwiringirwa? Kandi se ni iki gikubiye mu kuba umuntu wita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka?’

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

Photo Credits: Page 18: Mao Tse-tung and Golda Meir: Hulton/Archive by Getty Images; Francis Ferdinand: From the book The War of the Nations; Hirohito, Lindbergh, & Einstein: U.S. National Archives photo; Stalin: U.S. Army photo; Roosevelt: Franklin D. Roosevelt Library; Churchill: The Trustees of the Imperial War Museum (MH 26392)