Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ishusho y’iyi si irashira’

‘Ishusho y’iyi si irashira’

‘Ishusho y’iyi si irashira’

“Bavandimwe, dore icyo nshaka kuvuga: hasigaye igihe gito.”​—1 ABAKORINTO 7:29, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

1, 2. Ni irihe hinduka ryabaye ku isi wabonye mu buzima bwawe?

NI IBIHE bintu byagiye bihinduka byabaye ku isi wabonye mu buzima bwawe? Mbese ushobora kuvuga bimwe muri byo? Urugero, habayeho iterambere muri siyansi yigisha iby’ubuvuzi. Kubera ubushakashatsi bwakozwe mu by’ubuvuzi, mu bihugu bimwe na bimwe imyaka y’uburambe bw’abantu yavuye ku myaka iri munsi ya 50 mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, none ubu irarenga imyaka 70! Tekereza nanone ukuntu twungukiwe cyane no gukoresha mu buryo bukwiriye radiyo, televiziyo, telefoni zigendanwa ndetse na za fagisi. Ntitwakwibagirwa kandi ibyagezweho mu burezi, mu gutwara abantu n’ibintu, ndetse no mu mategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu; ibyo byose bikaba byaratumye abantu babarirwa muri za miriyoni barushaho kumererwa neza.

2 Birumvikana ariko ko ibintu byose byahindutse atari ko byabaye byiza. Ntidushobora kwirengagiza ingaruka mbi cyane ziterwa n’ubwicanyi bugenda burushaho kwiyongera, amahame mbwirizamuco agenda akendera, gukoresha ibiyobyabwenge bigenda byiyongera, umubare w’abashakanye batandukana ugenda urushaho kwiyongera cyane, amafaranga agenda arushaho guta agaciro ndetse n’iterabwoba rigenda ryiyongera. Mu buryo ubwo ari bwo bwose, ushobora kwemeranya n’ibyo intumwa Pawulo yanditse, ubu hakaba hashize imyaka myinshi, agira ati “ishusho y’iyi si iragenda ihinduka.”—1 Abakorinto 7:31, NW.

3. Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yandikaga ko ishusho y’‘iyi si igenda ihinduka’?

3 Mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigiriki, amagambo Pawulo yakoresheje yumvikanisha ko yagereranyaga isi na podiyumu bakiniraho ikinamico. Abakinnyi bakinira kuri iyo podiyumu bose, baba abanyapolitiki, abayobozi b’amadini n’abandi bantu b’ibikomerezwa, baraza bagakora ibyo bakora hanyuma bakava kuri podiyumu hakaza abandi. Hashize ibinyejana byinshi ibyo ari uko bigenda. Mu bihe byashize, abami bakomoka mu muryango umwe bashoboraga gutegeka imyaka myinshi, bakamara ndetse n’imyaka amagana, kandi ibintu ntibihinduke cyane. Ariko muri iki gihe si ko bimeze, kubera ko ibintu bishobora guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya nk’igihe umutegetsi ukomeye yishwe! Ni koko, muri ibi bihe by’umuvurungano, ntituzi uko ejo bizaba bimeze.

4. (a) Ni mu buhe buryo bushyize mu gaciro Abakristo bagomba kubonamo ibibera ku isi? (b) Ni ibihe bintu bibiri tugiye kureba biduhamiriza ko turi mu minsi y’imperuka?

4 Niba isi tuyifashe nka podiyumu, abategetsi bayo bakaba abantu bakinira kuri iyo podiyumu, ubwo Abakristo bo baba ari indorerezi. * Icyakora kubera ko Abakristo ‘atari ab’isi,’ ntibakabya kwita cyane ku byo abo bakinnyi baba bakora cyangwa ku kumenya abo ari bo (Yohana 17:16). Ahubwo, bashishikazwa cyane no kumenya ibihamya bigaragaza ko uwo mukino ugeze ku iherezo ryawo, ari ryo rangira ryawo riteye ubwoba, kubera ko bazi ko iyi si igomba kubanza ikarimbuka mbere y’uko Yehova atangiza isi nshya izabamo ibyo gukiranuka, abantu bamaze igihe kirekire bategereje. * Nimucyo rero turebe ibintu bibiri biduhamiriza ko turi mu gihe cy’imperuka kandi ko isi nshya tuyikozaho imitwe y’intoki. Ibyo bihamya ni ibi: (1) Ikurikiranyabihe rya Bibiliya; (2) Imimerere yo mu isi igenda irushaho kumera nabi.—Matayo 24:21; 2 Petero 3:13.

Noneho ibyari amayobera birasobanutse!

5. “Ibihe by’abanyamahanga” bisobanura iki, kandi se kubera iki byagombye kudushishikaza?

5 Ikurikiranyabihe ryiga isano ibintu byabayeho biba bifitanye n’igihe. Yesu yavuze ku gihe abategetsi b’isi bari kuzamara ari bo bagaragara cyane kuri podiyumu, badafite aho bahuriye n’Ubwami bw’Imana. Yesu yise icyo gihe “ibihe by’abanyamahanga” (Luka 21:24). Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwagombaga kuzatangira gutegeka ibyo ‘bihe by’abanyamahanga’ birangiye, bukayoborwa na Yesu, Umutegetsi wabwo ubifitiye uburenganzira. Mbere na mbere, Yesu yari kuzatangira ategeka “hagati y’abanzi [be]” (Zaburi 110:2). Hanyuma, dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 2:44, ubwo Bwami bwari ‘kuzamenagura’ ubutegetsi bw’abantu bwose ‘bukabutsembaho,’ kandi bwari kuzahoraho iteka ryose.

6. “Ibihe by’abanyamahanga” byatangiye ryari, byamaze igihe kingana iki, kandi se byarangiye ryari?

6 “Ibihe by’abanyamahanga” byagombaga kuzarangira ryari, kandi se Ubwami bw’Imana bwari kuzatangira gutegeka ryari? Igisubizo cy’icyo kibazo cyari ‘cyarafatanyishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka,’ kiboneka umuntu yifashishije uburyo Bibiliya ikurikiranya ibihe (Daniyeli 12:9). Uko ibyo ‘bihe’ byagendaga byegereza, Yehova yagize icyo akora kugira ngo amenyeshe igisubizo itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya bicishaga bugufi. Babifashijwemo n’umwuka w’Imana, batahuye ko “ibihe by’abanyamahanga” byatangiranye n’isenyuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C.? * kandi ko ibyo ‘bihe’ byareshyaga n’imyaka 2.520. Bahereye kuri ibyo, barabaze basanga “ibihe by’abanyamahanga” byari kuzarangira mu mwaka wa 1914. Basobanukiwe kandi ko iminsi y’imperuka y’iyi si yatangiye mu mwaka wa 1914. None se ko nawe uri umwigishwa wa Bibiliya, ushobora gusobanura uhereye ku Byanditswe uko uwo mwaka wa 1914 bawubara? *

7. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe idufasha kubara igihe ibihe birindwi bivugwa mu gitabo cya Daniyeli byatangiriye, igihe byamaze, ndetse n’igihe byarangiriye?

7 Kimwe mu bintu byagufasha kubimenya gihishe mu gitabo cya Daniyeli. Kubera ko Yehova yakoresheje Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni agasenya Yerusalemu mu ntangiriro z’“ibihe by’abanyamahanga” mu mwaka wa 607 M.I.C., Yahishuye binyuriye kuri uwo mutegetsi ko amahanga yari kuzamara ibihe birindwi by’ikigereranyo ategeka nta ho ahuriye n’Ubwami bw’Imana (Ezekiyeli 21:31, 32; Daniyeli 4:13, 20-22). Ibyo bihe birindwi bireshya bite? Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 11:2, 3 no mu gice cya 12:6, 14, ibihe bitatu n’igice cy’igihe bihwanye n’iminsi 1.260. Ku bw’ibyo, ibihe birindwi bigomba kungana n’incuro ebyiri z’iyo minsi cyangwa bikangana n’iminsi 2.520. Mbese “ibihe by’abanyamahanga” birangira ku mpera z’iyo minsi? Oya, kubera ko Yehova yahaye umuhanuzi Ezekiyeli wabayeho mu gihe kimwe na Daniyeli, itegeko ry’ukuntu izo mvugo z’ikigereranyo zigomba gusobanurwa. Yaramubwiye ati “umunsi wose nawukunganyirije n’umwaka umwe” (Ezekiyeli 4:6). Ubwo rero, mu by’ukuri ibihe birindwi byagombaga kungana n’imyaka 2.520. Dutangiriye kubara mu mwaka wa 607 M.I.C., kandi tukamenya ko “ibihe by’abanyamahanga” byamaze imyaka 2.520, tugera ku mwanzuro w’uko ibyo bihe byagombaga kurangira mu mwaka wa 1914.

“Igihe cy’imperuka” cyongera kwemezwa

8. Ni ibihe bihamya ushobora gutanga bigaragaza ko ibibera ku isi byarushijeho kumera nabi kuva mu mwaka wa 1914?

8 Ibintu byabaye ku isi kuva mu mwaka wa 1914 gukomeza, bigaragaza ko biriya bisobanuro tumaze kuvuga bishingiye ku kuntu Bibiliya ikurikiranya ibihe ari iby’ukuri. Yesu ubwe yavuze ko “imperuka y’isi” yari kuzarangwa n’intambara, inzara n’ibyorezo by’indwara (Matayo 24:3-8; Ibyahishuwe 6:2-8). Ibyo kandi ni ko byagenze kuva mu mwaka wa 1914. Intumwa Pawulo yagize ibindi bintu yongeraho, avuga ko hari kuzaba itandukaniro rigaragara ry’ukuntu abantu bari kuzaba babona abandi. Ukuntu yasobanuye uko ibintu byari kuzahinduka, natwe twese twiboneye ko byari ukuri koko.—2 Timoteyo 3:1-5.

9. Abantu bitegereza ibintu, bavuga iki ku bibera ku isi kuva mu mwaka wa 1914?

9 Mbese koko “ishusho y’iyi si” yarahindutse kuva mu mwaka wa 1914? Mu gitabo Professeur Robert Wohl yanditse avuga ku bantu babayeho mu mwaka wa 1914, yagize ati “abantu barokotse iyo ntambara ntibashobora na rimwe guhakana ko muri Kanama 1914, hari isi yarangiye hagatangira iyindi” (The Generation of 1914). Dr. Jorge A. Costa e Silva, umuyobozi w’ibiro bishinzwe indwara zo mu mutwe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, yanditse atsindagiriza ibyo bintu agira ati “ubu turi mu gihe ibintu bihinduka vuba cyane, ibyo bikaba bituma amaherezo abantu bahangayika kandi bakiheba cyane kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka y’abantu.” Mbese nawe ibyo byaba byarakubayeho?

10. Ni gute Bibiliya idufasha kumenya nyirabayazana w’imimerere mibi iri ku isi kuva mu mwaka wa 1914?

10 Ni nde mugizi wa nabi utuma imimerere yo ku isi irushaho kumera nabi? Mu Byahishuwe 12:7-9 haduhishurira uwo mugizi wa nabi uwo ari we hagira hati “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli [Yesu Kristo] n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka [Satani Umwanzi], ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, . . . ari cyo kiyobya abari mu isi bose.” Ubwo rero Satani Umwanzi ni we utuma ibintu bimera nabi, kandi kuba yarirukanywe mu ijuru kuva mu wa 1914 bisobanura ko ‘isi n’inyanja byagushije ishyano kuko Satani yabimanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.’—Ibyahishuwe 12:10, 12.

Uko igice cya nyuma cy’umukino kizakinwa

11. (a) Ni ubuhe buryo Satani akoresha ‘ayobya abari mu isi bose’? (b) Ni iyihe mihati yihariye Satani ashyiraho intumwa Pawulo yavuze?

11 Kubera ko Satani azi ko irimbuka rye ryegereje, kuva mu mwaka wa 1914 yakajije umurego akora uko ashoboye kose ngo ayobye “abari mu isi bose.” Satani, umushukanyi kabuhariwe, buri gihe aba ari inyuma ya podiyumu atagaragara, ashyiraho abategetsi b’isi n’abantu bazana imideri mishya itandukanye, maze akabaha n’imyanya bakinamo (2 Timoteyo 3:13; 1 Yohana 5:19). Imwe mu ntego ze ni ukuyobya abatuye isi bagasigara batekereza ko ubuyobozi bwe bushobora kubazanira amahoro nyakuri. Muri rusange poropagande ye yageze ku ntego, kubera ko abantu bagifite icyizere cy’amahoro nyakuri n’ubwo hari ibihamya byinshi bigaragaza ko imimerere y’isi igenda irushaho kumera nabi. Intumwa Pawulo yari yarahanuye ko mbere y’uko iyi si irimbuka, hari kubaho ibintu bifatika bigaragaza poropagande ya Satani. Yaranditse ati “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro nta kibi kiriho,’ ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite.”—1 Abatesalonike 5:3; Ibyahishuwe 16:13.

12. Ni iyihe mihati abantu bashyizeho kandi bagishyiraho bashaka kuzana amahoro muri iki gihe cyacu?

12 Mu myaka ya vuba aha ishize, abanyapolitiki bakunze gukoresha interuro ivuga ngo “amahoro n’umutekano” kugira ngo basobanure imigambi abantu bafite. Banitiriye umwaka wa 1986 Umwaka w’Amahoro ku Isi Hose, n’ubwo muri uwo mwaka atari ko amahoro yasakaye ku isi hose. Ese iyo mihati abategetsi b’isi bashyiraho yaba isohoza mu buryo bwuzuye ibyanditse mu 1 Abatesalonike 5:3, cyangwa Pawulo yavugaga ku kindi kintu cyihariye giteye ubwoba, ku buryo isi yose yari kuzakibona?

13. Igihe Pawulo yahanuraga amagambo agira ati “ni amahoro nta kibi kiriho,” ni iki yagereranyije n’irimbuka ryari kuzakurikiraho, kandi se ni irihe somo ibyo twabikuramo?

13 Kubera ko akenshi ubuhanuzi bwa Bibiliya busobanuka mu buryo bwuzuye nyuma gusa y’uko busohoye cyangwa mu gihe burimo busohora, bizadusaba gutegereza tukazareba. Icyakora twashishikazwa n’uko Pawulo yagereranyije iryo rimbuka ritunguranye rizaba nyuma yo kuvuga bati “ni amahoro nta kibi kiriho,” n’ibise by’umugore utwite. Mu gihe cy’amezi hafi icyenda, umugore utwite agenda arushaho kumva uko umwana agenda akurira mu nda ye. Ashobora kumva uko umutima w’umwana we uri mu nda utera cyangwa akumva inda yonka. Uwo mwana ashobora no kumutera utugeri. Incuro nyinshi, ibyo bimenyetso bigenda birushaho kuba byinshi kugeza ubwo umunsi umwe uwo mubyeyi yumva ibise bigaragaza ko icyo yari amaze igihe ategereje, ari ryo vuka ry’umwana, cyageze. Ku bw’ibyo, uko amagambo yahanuwe agira ati “ni amahoro nta kibi kiriho” azasohora kose, azatuma habaho ikintu gitunguranye, kibabaje ariko amaherezo kizashimisha, ari cyo kuvanwaho k’ububi n’itangira ry’isi nshya.

14. Ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere bizakurikirana bite muri rusange, kandi se bizarangira bite?

14 Iryo rimbuka ryegereje rizatera ubwoba Abakristo b’indahemuka bazaba bari ku ruhande babirebera. Mbere na mbere, abami b’isi (ari cyo gice cya politiki, kikaba ari kimwe mu bigize isi ya Satani) bazahindukirana abashyigikiye Babuloni Ikomeye (ari cyo gice cy’idini, na cyo kiri mu bigize isi ya Satani) maze babarimbure (Ibyahishuwe 17:1, 15-18). Noneho, mu buryo butunguranye, ubwami bwa Satani ubwabwo buzigabanyamo ibice, igice kimwe kirwanye ikindi, kandi Satani ntazabasha kubihagarika (Matayo 12:25, 26). Yehova azashyira mu mitima y’abami b’isi ‘gukora ibyo yagambiriye,’ ni ukuvuga gutsemba ku isi abanyamadini bamurwanya. Idini ry’ikinyoma nirimara kurimburwa, Yesu Kristo azayobora ingabo ze zo mu ijuru maze batsinde mu buryo budasubirwaho ibice bisigaye mu bigize isi ya Satani, ari byo gahunda y’ubucuruzi n’iya politiki. Amaherezo, Satani ubwe azatabwa muri yombi. Nibigera aho ngaho, umwenda bakoresha bakingiriza podiyumu uzamanurwa uyikingirize, ubwo noneho umukino wari umaze igihe kinini cyane ukinwa urangire.—Ibyahishuwe 16:14-16; 19:11-21; 20:1-3.

15, 16. Amagambo atwibutsa ko “hasigaye igihe gito” yagombye kugira izihe ngaruka ku buzima bwacu?

15 Ibyo bintu byose bizaba ryari? Ntituzi umunsi n’isaha (Matayo 24:36). Icyo tuzi cyo ariko, ni uko “hasigaye igihe gito” (1 Abakorinto 7:29, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Ni iby’ingenzi rero ko dukoresha neza igihe gisigaye. Tuzabigenza dute? Nk’uko intumwa Pawulo yabisobanuye, tugomba gushakisha igihe gikwiriye cyo kwita ku bintu by’ingenzi aho kukimara mu bidafite umumaro, kandi tugakora ku buryo buri munsi utugirira akamaro. Impamvu ni iyihe? Kubera ko “iminsi ari mibi.” Kandi ‘nitumenya icyo Umwami wacu’ adushakaho, ntituzapfusha ubusa iki gihe gito cy’agaciro cyane dusigaranye.—Abefeso 5:15-17; 1 Petero 4:1-4.

16 Kuba tuzi ko iyi si yose igiye kurimbuka, ni izihe ngaruka ibyo byagombye kutugiraho buri muntu ku giti cye? Intumwa Petero yatwandikiye ibintu byatugirira akamaro agira ati “nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu” (2 Petero 3:11). Kandi koko twagombye kumera dutyo! Mu buryo buhuje n’inama irangwa n’ubwenge ya Petero, tugomba (1) kugenzura cyane imyifatire yacu kugira ngo turebe neza niba itunganye; (2) kureba neza niba ibintu dukorana ishyaka mu murimo wa Yehova buri gihe biba bigaragaza urukundo rwimbitse tumukunda.

17. Ni iyihe mitego ya Satani Abakristo b’indahemuka bagomba gukomeza kwirinda?

17 Urukundo dukunda Imana ruzaturinda kwizirika ku isi dukurikiye amareshyo yayo. Tuzirikanye ibintu bizagera kuri iyi si, twazahura n’akaga turamutse dutwawe n’ibintu biteye amabengeza by’iyi si irangwa no kwirundumurira mu binezeza. N’ubwo tuba mu isi kandi tukayikoreramo, twagombye kumvira inama ihuje n’ubwenge yo kutarenza urugero mu gukoresha isi (1 Abakorinto 7:31). Mu by’ukuri, tugomba gukora uko dushoboye kose tukirinda kuyobywa na poropagande y’isi. Iyi si nta cyo izageraho mu gushakira umuti ibibazo ifite. Ntizakomeza kwibeshaho ubuziraherezo. Kuki ibyo dushobora kubihamya tudashidikanya? Ni ukubera ko Ijambo ry’Imana ryahumetswe ribivuga rigira riti “isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.

Hari ibintu byiza cyane bidutegereje!

18, 19. Ni ibihe bintu witeze ko bizaba byahindutse mu isi nshya, kandi se kuki utazaba wararuhijwe n’ubusa ubitegereza?

18 Vuba aha Yehova azakura Satani n’abamushyigikiye kuri podiyumu. Nyuma y’aho, Imana izaha umugisha abantu b’indahemuka bazaba barokotse imperuka y’iyi si maze batangire guhindura ibyari kuri podiyumu ku buryo ibyo bazahinduraho bizahoraho iteka ryose. Nta ntambara izongera kubaho; Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi’ (Zaburi 46:10). Aho kugira ngo habeho inzara, “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Za gereza, ibiro by’abapolisi, indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, abacuruzi bakomeye b’ibiyobyabwenge, inkiko zemera ubutane bw’abashakanye, ibihombo by’amasosiyete n’iby’amabanki ndetse n’iterabwoba; ibyo byose ntibizongera kubaho.—Zaburi 37:29; Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:3-5.

19 Nta muntu n’umwe uzasigara mu mva zirimo abo Yehova yibuka kandi abantu babarirwa muri za miriyari bazaba bazutse, abo bakazaba ari abakinnyi bashya, bazaba ku isi. Tekereza ukuntu bizaba bishimishije ubwo abantu bazaba barabayeho mu gihe kimwe bazahura n’abazaba barabayeho mu kindi gihe! Mbega ukuntu abantu bakundanaga bari bamaze igihe kinini cyane batabonana bazaba bahoberana bagaragarizanya ibyishimo bivuye ku mutima! Amaherezo, umuntu wese uzaba uriho azasenga Yehova (Ibyahishuwe 5:13). Ibyo byose nibimara guhindurwa, wa mwenda wari ukingirije kuri podiyumu uzongera uzamurwe, noneho ubwo podiyumu, ari yo si, yose izaba yahindutse paradizo. Uzagira ibihe byiyumvo ubwo uzaba witegereza ibyo bintu? Nta gushidikanya, uzatangara ugira uti ‘ibi nabitegereje igihe kirekire, ariko sinaruhijwe n’ubusa!’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Hari igihe Pawulo yavuze ku bintu bitandukanye n’ibyo, avuga ko Abakristo basizwe babaye “ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu.”—1 Abakorinto 4:9.

^ par. 4 Urugero, ku birebana no kumenya “umwami w’amajyaruguru,” uvugwa muri Daniyeli 11:40, 44, 45, reba igitabo cyitwa Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, ipaji ya 280-281.

^ par. 6 Mbere y’Igihe Cyacu.

^ par. 6 Bibiliya ubwayo igaragaza ko Abayahudi basubiye iwabo bavuye mu bunyage mu mwaka wa 537 M.I.C. nyuma y’imyaka 70 yari ishize Yerusalemu irimbutse (Yeremiya 25:11, 12; Daniyeli 9:1-3). Ushaka kumenya birambuye iby’ibyo ‘bihe by’abanyamahanga,’ wareba mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures, ku ipaji ya 95-97, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute amagambo y’intumwa Pawulo avuga ko ishusho y’isi ‘igenda ihinduka’ ahuje n’ukuri muri iki gihe cyacu?

• Ni gute uko Bibiliya ikurikiranya ibihe bigaragaza mu buryo busobanutse neza igihe “ibihe by’abanyamahanga” byarangiriye?

• Uko imimerere iri ku isi igenda ihindagurika bihamya bite ko “igihe cy’imperuka” cyatangiye mu mwaka wa 1914?

• Kuba tuzi ko “hasigaye igihe gito” byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Amaherezo ibyari amayobera birasobanutse!