Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wahaza ibyo ukeneye byo mu buryo bw’umwuka

Uko wahaza ibyo ukeneye byo mu buryo bw’umwuka

Uko wahaza ibyo ukeneye byo mu buryo bw’umwuka

“MU MYAKA icumi ishize, hari ibitabo bisaga 300 bivuga ku ruhare imimerere yo mu buryo bw’umwuka igira ku kazi umuntu akora, byageze ku isoko ari byinshi. Ibyo bitabo biva ku cyitwa Jesus CEO bikageza ku cyitwa The Tao of Leadership” (U.S.News & World Report). Kuba ibintu bimeze bityo, ni ikimenyetso gito cyane kigaragaza ukuntu mu bihugu byinshi bikize abantu bagenda barushaho gushakisha cyane ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka mu mibereho yabo. Ikinyamakuru cyandika ku by’ubucuruzi cyavuze kuri ibyo bintu kigira kiti “muri iki gihe ikoranabuhanga rigira uruhare muri buri kintu cyose kigize imibereho yacu; turacyashakisha ibisobanuro byimbitse ku buzima, turacyashakisha intego yabwo n’ukuntu twarushaho kunyurwa.”—Training & Development.

None se ni hehe ushobora kubonera ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka bukunyuze? Mu gihe cyashize, abantu bagiriraga amadini icyizere bazi ko yabafasha kubona “ibisobanuro nyabyo” by’ubuzima n’“intego” yabwo. Muri iki gihe, abantu benshi bayateye umugongo. Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 90 bo mu rwego rwo hejuru mu bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abandi bari mu nzego z’ubuyobozi bw’amasosiyete, bwagaragaje ko “abantu bashyira itandukaniro rinini hagati y’idini n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka” (Training & Development). Ababajijwe bashubije ko idini ari ryo “rituma abantu batoroherana rikanabazanamo amacakubiri,” mu gihe babona ko imimerere yo mu buryo bw’umwuka yo “ihuza abantu b’isi yose n’amoko yose.”

Abakiri bato benshi bo mu bihugu birimo abantu badashishikazwa n’iby’amadini; urugero nko muri Ositaraliya, Nouvelle-Zélande, u Bwongereza no mu Burayi, na bo babona ko hari itandukaniro riri hagati y’idini n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka. Professeur Ruth Webber yaravuze ati “abakiri bato benshi bemera Imana cyangwa imbaraga runaka ndengakamere, ariko ntibabona ko idini ari iry’ingenzi cyangwa ko hari icyo ryabasha mu kugaragaza imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka.”—Youth Studies Australia.

Idini ry’ukuri riteza imbere imimerere yo mu buryo bw’umwuka

Uko kutagirira icyizere idini kurumvikana. Amadini menshi yivanga muri politiki, akarangwa n’uburyarya mu by’umuco, kandi agira uruhare mu kumena amaraso y’inzirakarengane mu ntambara zitabarika z’amadini. Nyamara kandi, mu gihe abantu bamwe batera umugongo amadini arangwa n’uburyarya no kubatenguha, bagiye bakora n’ikosa ryo kutemera Bibiliya, kuko batekereza ko Bibiliya idaciraho iteka ibyo bikorwa amadini akora.

Mu by’ukuri, Bibiliya iciraho iteka uburyarya n’ubwicamategeko. Yesu yabwiye abayobozi b’amadini bariho mu gihe cye ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose. Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n’ubugome.”—Matayo 23:27, 28.

Byongeye kandi, Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kutivanga muri politiki. Aho kugira ngo Bibiliya ishishikarize abantu bayemera kwicana, ahubwo ibaha ubuyobozi bw’uko bagombye kuba biteguye gupfira abandi (Yohana 15:12, 13; 18:36; 1 Yohana 3:10-12). Aho kugira ngo idini ry’ukuri “ritume abantu batoroherana cyangwa ngo ribazanemo amacakubiri,” ahubwo amahame ya Bibiliya rishingiraho atuma “[r]ihuza abantu b’isi yose n’amoko yose.” Intumwa Petero yagize ati “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.”—Ibyakozwe 10:34, 35.

Bibiliya ni yo buyobozi twishingikirizaho kugira ngo tumererwe neza mu buryo bw’umwuka

Bibiliya itubwira ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26, 27). N’ubwo ibyo bidashaka kuvuga ko abantu basa n’Imana mu buryo bw’umubiri, bivuga ko abantu bafite ubushobozi bwo kugaragaza imico yayo, hakubiyemo n’ubushobozi bwo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka.

Niba ari uko biri, bihuje n’ubwenge kwemera ko Imana ari na yo yaduha uburyo bwo guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, ikaduha n’ubuyobozi bukwiriye bwatuma dushobora gutandukanya icyatugirira akamaro n’icyatuma tumererwa nabi mu buryo bw’umwuka. Nk’uko Imana yaremye imibiri yacu ikayiha ubushobozi bwiza cyane bwo kwirinda indwara, ibyo bigatuma umubiri ubasha kurwanya indwara kandi bikadufasha kugira ubuzima bwiza; ni na ko Imana yaduhaye umutimanama, cyangwa ijwi rituvugiramo, kugira ngo ridufashe gufata imyanzuro myiza, kandi tubashe kwirinda ibikorwa byangiza imimerere yacu yo mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka (Abaroma 2:14, 15). Nk’uko tubizi, kugira ngo umubiri ubashe gukoresha neza ubwo bushobozi ufite bwo kurwanya indwara, ugomba kugaburirwa mu buryo bukwiriye. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo umutimanama wacu ukore, dukeneye kuwugaburira amafunguro meza yo mu buryo bw’umwuka.

Yesu yagaragaje neza ifunguro rituma tumererwa neza mu buryo bw’umwuka agira ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4). Amagambo ya Yehova yanditswe mu Ijambo rye Bibiliya, kandi “[a]gira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya” (2 Timoteyo 3:16). Ku bw’ibyo, ni ugushyiraho akacu kugira ngo imihati dushyiraho itume twungukirwa n’ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Urugero tuzagezamo tumenya Bibiliya kandi tunihatira gushyira mu bikorwa amahame yayo mu mibereho yacu, ni na rwo tuzagezamo twungukirwa mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.—Yesaya 48:17, 18.

Mbese gushyiraho iyo mihati yose hari icyo bimaze?

Ni koko, bisaba igihe cyo kwiga Bibiliya kugira ngo umuntu arusheho kugira imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka; kandi uko bigaragara igihe kiragenda kirushaho guhenda. Ariko kandi, imigisha bitanga igaragaza ko imihati umuntu aba yarashyizeho iba itarapfuye ubusa! Iyumvire uko abantu bafite akazi kabasaba guhora bahuze, basobanura impamvu gufata igihe cyo kwita ku buzima bwabo bwo mu buryo bw’umwuka, ari ikintu cy’ingenzi kuri bo.

Umuganga witwa Marina, yagize ati “sinari narigeze rwose ntekereza ku mimerere yanjye yo mu buryo bw’umwuka kugeza aho natangiriye gukora mu bitaro, maze ngatangira kumva koko uko abandi bababara. Icyo gihe nabonye ko nagombaga kumenya ibyo nkeneye byo mu buryo bw’umwuka kandi ngahaza icyo cyifuzo kugira ngo mbashe kunyurwa no kugira umutuzo; kuko imihihibikano yo mu buzima no kwita ku bantu bishobora kuremerera umuntu ukora akazi nk’akanjye.

“Muri iki gihe nigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Icyo cyigisho kimfasha kugenzura ibyo nkora n’ikinsunikira kubikora mu buryo bwiza, kandi gitoza uburyo bwanjye bwo gutekereza nkarushaho kurangwa n’icyizere, ku buryo nshobora kubaho mu buryo bushyize mu gaciro. Numva nyuzwe rwose mu kazi kanjye. Ariko icyigisho cya Bibiliya ni cyo cyatumye ndushaho kumererwa neza mu byiyumvo, kimfasha kurwanya ibyiyumvo bibi, kugabanya imihangayiko no kurushaho kwihanganira abantu, no kubababarira. Nanone kandi, gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya byafashije umuryango wanjye. Ikirenze byose, namenye Yehova kandi niboneye, n’ubwo ari mu rugero ruto, ukuntu umwuka we watumye ubuzima bwanjye burushaho kugira ireme.”

Nicholas, umuhanga mu gukora ibishushanyo mbonera, yagize ati “mbere y’uko nigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, sinashishikazwaga n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Intego nari mfite gusa yari iyo kugira icyo ngeraho mu mwuga wanjye nari narahisemo. Kwiga Bibiliya byanyigishije ko hari ibindi bintu biriho mu buzima bitari akazi kanjye gusa, kandi ko gukora ibyo Yehova ashaka bizatuma umuntu agira ibyishimo nyakuri kandi birambye.

“Akazi kanjye karanyuze rwose, ariko Bibiliya ni yo yanyigishije agaciro ko koroshya ubuzima binyuriye mu kwibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Mu kubigenza ntyo, jye n’umugore wanjye twirinze imihangayiko iterwa no gukunda ibintu. Twagize kandi incuti nyakuri binyuriye mu kwifatanya n’abantu babona ibintu byo mu buryo bw’umwuka nk’uko tubibona.”

Uwitwa Vincent w’umwavoka, agira ati “akazi keza gashobora gutuma umuntu anyurwa mu rugero runaka. Icyakora, nabonye ko kugira ngo umuntu agire ibyishimo n’umunezero, haba hari byinshi biba bikenewe. Mbere yo kumenya icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo yo kugira ibyishimo n’umunezero, nibuka ukuntu najyaga mbona uburyo ubuzima nta cyo bumaze; bugizwe gusa no kuvuka, gukura, gushaka, gukora akazi kugira ngo umuntu abone ibyo akeneye mu kurera abana be, kubarera ku buryo na bo bazakurikira iyo nzira y’ubuzima, kandi amaherezo umuntu agasaza kandi agapfa.

“Maze kwigana n’Abahamya ba Yehova ni bwo nabonye ibisubizo binyuze ku bibazo nari mfite ku ntego y’ubuzima. Kwiga Bibiliya byatumye menya neza Yehova uwo ari we kandi ndushaho kumukunda cyane. Ibyo byambereye urufatiro rwo gukomeza kubona neza ibintu mu buryo bw’umwuka mu gihe nabaga nihatira guhuza imibereho yanjye n’ibyo nagendaga menya ko ari wo mugambi wa Yehova. Muri iki gihe, jye n’umugore wanjye tunezezwa n’uko tuzi ko dukoresha ubuzima bwacu mu buryo burushijeho kugira intego uko bishoboka kose.”

Nawe ushobora kumenya intego y’ubuzima n’agaciro kabwo binyuriye mu kwiga Bibiliya. Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha. Kimwe na Marina, Nicholas na Vincent, nawe ushobora kubona umunezero uturuka ku kwiga ibihereranye na Yehova n’umugambi afitiye abantu muri rusange, n’uwo agufitiye wowe ubwawe. Ntuzagira gusa ibyishimo byo kuba ubona ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka muri iki gihe, ahubwo nanone uzagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ufite ubuzima butunganye, ibyo akaba ari ibyiringiro bifitwe gusa n’abantu ‘bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.’—Matayo 5:3, NW.

Uburyo bumwe butuma imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka irushaho kumera neza, ni isengesho. Yesu Kristo yafashe igihe cyo kwigisha abigishwa be ukuntu bagomba gusenga, abigisha ikintu abantu bakunze kwita Isengesho ry’Umwami. Ni iki iryo sengesho risobanura kuri wowe muri iki gihe? Ni gute ushobora kungukirwa n’iryo sengesho? Uzabona ibisubizo by’ibyo bibazo mu bice bibiri bikurikira.

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Marina

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Nicholas

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Vincent