Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora guhangana n’imimerere yo gushidikanya

Ushobora guhangana n’imimerere yo gushidikanya

Ushobora guhangana n’imimerere yo gushidikanya

USHOBORA kuba warumvise incuro nyinshi abantu bavuga amagambo nk’aya ngo “nta gushidikanya!” “Ibyo ni ukuri!” “Nta kabuza!” Icyakora mu mibereho yacu ya buri munsi, ibintu tudashidikanyaho si byinshi. Kubera ko tuba tutazi uko bizamera mu buzima bwacu, bituma akenshi twibaza niba hari ikintu dushobora kwemera ko ari ukuri nyako. Gushidikanya bisa n’aho ari kimwe mu bigize imibereho yacu.

Birumvikana ariko ko abantu benshi bifuza kugira umutekano n’ibyishimo kandi bakabyifuriza n’imiryango yabo. Bemera kwiyuha akuya kugira ngo babone ibintu baba bumva ko bizatuma bagira ibyishimo kandi bikabazanira umutekano, ubusanzwe ibyo bikaba ari amafaranga n’ubutunzi. Nyamara kandi, umutingito w’isi, inkubi y’umuyaga, impanuka cyangwa urugomo, bishobora gutuma ibyo bintu biyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya. Uburwayi bukomeye, gutana kw’abashakanye cyangwa ubushomeri, bishobora guhindura ubuzima mu ijoro rimwe. Mu by’ukuri ibyo bintu bishobora kutakugeraho byanze bikunze. Ariko kandi, kumenya ko hari ikintu gikomeye gishobora kuba mu gihe icyo ari cyo cyose bitesha umutwe kandi birababaza mu byiyumvo. Ariko iyo si yo ngorane yonyine.

Bavuga ko umuntu ashidikanya iyo adafitiye icyizere ibyo yari asanzwe yemera cyangwa igitekerezo yari asanzwe afite, kandi ibyo akenshi bikabangamira ubushobozi bwe bwo gufata imyanzuro. Byongeye kandi, hari igitabo kivuga ko “gushidikanya ku kintu cy’ingenzi cyane ari yo mpamvu y’ingenzi ituma umuntu agira imihangayiko n’akababaro” (Managing Your Mind). Iyo umuntu akomeje gushidikanya, bishobora kumutera guhangayika, kumanjirwa no kurakara. Koko rero, guhangayikishwa n’ikintu gishobora kuba cyangwa kidashobora kuba, bishobora kutwangiza mu bwenge no mu mubiri.

Ibyo bituma habaho abantu babona ibintu mu bundi buryo, noneho bwo bukabije. Bakamera nk’umusore wo muri Brezili wagize ati “kuki nahangayikishwa n’ibintu bizaba? Uyu munsi ni uyu munsi nyine, kandi iby’ejo bibara ab’ejo.” Umuntu afashe ibintu atyo, byaba ari ukuvuga ko ibiba biba byaranditswe mbere y’igihe, kandi iyo myifatire ya “reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa” nta kindi ishobora kugeza ku muntu uretse gutuma amanjirwa, agahangayika kandi amaherezo agapfa (1 Abakorinto 15:32). Ni byiza cyane kurushaho ko twe twahindukirira Umuremyi, Yehova Imana, we Bibiliya ivugaho ko ‘adahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka’ (Yakobo 1:17). Turamutse dusuzumye Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, twakwibonera inama nziza n’ubuyobozi byadufasha guhangana n’imimerere yo gushidikanya mu mibereho yacu. Ishobora kandi kudufasha gusobanukirwa impamvu hariho gushidikanya cyane.

Impamvu hariho gushidikanya

Ibyanditswe bitwereka neza uko twagombye kubona ubuzima mu buryo nyabwo kandi bikadufasha kwihingamo imyifatire ikwiriye ku bihereranye no gushidikanya ku bintu hamwe n’ihinduka ryabyo. N’ubwo imishyikirano irangwa mu muryango, urwego umuntu arimo, ubwenge n’ubuzima bwiza ndetse n’ibindi bishobora gutuma habaho umutekano mu rugero runaka, Bibiliya igaragaza ko tudashobora gufata ibyo bintu nk’aho bitahinduka cyangwa ngo tubyitegeho ko byatuma tugira imibereho myiza. Umwami w’umunyabwenge Salomo yavuze ko “aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro.” Kuki yavuze atyo? Kubera ko “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Ku bw’ibyo, Salomo yatuburiye agira ati “[nk’uko] amafi afatwa mu rushundura n’inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo.”—Umubwiriza 9:11, 12.

Nanone kandi, Yesu Kristo yavuze ku gihe cy’imihangayiko irenze urugero no ku gushidikanya ku bintu bizaba, ibyo bikaba byari kuzaba ku bantu bose. Yakoresheje imvugo ishishikaje agira ati “hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n’umuraba bihōrera. Abantu bazagushwa igihumura n’ubwoba bwo kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.” Icyakora, Yesu yerekanye ikindi kintu giteye inkunga abantu bafite imitima itaryarya muri iki gihe bagombaga kuzitaho agira ati “nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi” (Luka 21:25, 26, 31). Mu buryo nk’ubwo, aho kugira ngo dutinye igihe kizaza ngo ni uko dushidikanya uko kizaba kimeze, twizera Imana idufasha kurenga uko gushidikanya tukareba icyo gihe kizaza gishimishije kandi kirangwamo umutekano.

Tugire “ibyiringiro byuzuye”

N’ubwo tudashobora kugirira icyizere buri kintu cyose twumvise, dusomye cyangwa tubonye, dufite impamvu zifatika zo kwiringira Umuremyi wacu. Si uko ari Umutegetsi w’Ikirenga gusa, ahubwo ni n’Umubyeyi wuje urukundo wita ku bana be bo ku isi. Imana yerekeje ku ijambo ryayo igira iti “ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:11.

Yesu Kristo yigishije ukuri yakuye ku Mana, kandi abantu benshi bamuteze amatwi bemeye uko kuri badashidikanya. Urugero, hari itsinda ry’Abasamariya bari bafite imitima itaryarya babwiye umugore w’Umusamariyakazi wari wateze Yesu amatwi bati “noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko” (Yohana 4:42). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, n’ubwo turi mu bihe bitarangwamo umutekano, ntitugomba gushidikanya ku byo dukwiriye kwizera.

Iyo ari ibirebana n’imyizerere y’idini, hari abantu benshi bumva ko twagombye kwizera gusa aho kugira ngo tugerageze gusobanukirwa ibintu. Icyakora, umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka ntiyemeranyaga n’icyo gitekerezo. Yakoze ubushakashatsi maze atanga inkuru y’ukuri kugira ngo abantu bashobore ‘kumenya’ mu buryo bwuzuye ukuri kw’ibyo yanditse (Luka 1:4). Kubera ko abagize imiryango yacu n’incuti zacu tudahuje ukwizera bashobora guhangayikishwa n‘uko hari igihe twazagera aho tugasanga twaribeshye kandi tukamanjirwa, ni iby’ingenzi ko tuba abantu bashoboye kuvuganira iby’ukwizera kwacu (1 Petero 3:15). Tuzashobora gufasha abandi kwiringira Imana ari uko gusa tuzi neza impamvu z’ukwizera kwacu. Bibiliya ivuga kuri Yehova muri aya magambo ngo “icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye.”—Gutegeka 32:4.

Zirikana ayo magambo asoza: “ica imanza zitabera, iratunganye.” Ni ikihe gihamya cyatuma twemera ko ibyo ari ukuri? Intumwa Petero yemeraga rwose ko ibyo ari ukuri. Yabwiye umutegetsi w’Umuroma hamwe n’ab’inzu y’uwo mutegetsi ati “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Petero yavuze ayo magambo kubera ko yari amaze kwibonera ukuntu ukuboko kw’Imana ubwayo kwari kwiyoboreye ibintu, ku buryo umuryango w’Abanyamahanga, wari warahoze ubonwa ko wanduye kandi utemewe, noneho wari wemewe n’Imana. Kimwe na Petero, natwe dushobora kwemera ko Imana itarobanura ku butoni kandi ko ikiranuka igihe twibonera n’amaso yacu imbaga y’“abantu benshi,” ubu basaga miriyoni esheshatu, bakomoka mu bihugu bisaga 230 hirya no hino ku isi, baretse imibereho yabo ya kera maze bakagendera mu nzira yo gukiranuka.—Ibyahishuwe 7:9; Yesaya 2:2-4.

Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, ntitwifuza kuba abantu b’abafana cyangwa batava ku izima, ahubwo twifuza kuba abantu bicisha bugufi kandi bashyira mu gaciro. Ariko kandi, tuzi ko ibyo twizera ari ukuri kandi ntidushidikanya ku byo twiteze mu gihe kizaza. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere agira ati “turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka” (Abaheburayo 6:11). Mu buryo nk’ubwo, ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya bwatumye tugira “ibyiringiro byuzuye.” Ibyo byiringiro, bishingiye mu buryo bukomeye ku Ijambo ry’Imana, “ntibikoza isoni,” nk’uko nanone Pawulo yabisobanuye.—Abaroma 5:5.

Byongeye kandi, twemera rwose ko kwigisha abandi ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya bishobora gutuma bagira umutekano kandi bakarushaho kwiringira imishyikirano bafitanye n’Imana; ndetse bishobora gutuma bumva batekanye mu byiyumvo no mu mubiri. Dushobora kwemeranya na Pawulo wavuze ko ‘ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’umwuka wera no kubemeza badashidikanya.’—1 Abatesalonike 1:5.

Imigisha tubona muri iki gihe tuyikesheje umutekano wo mu buryo bw’umwuka

N’ubwo tudashobora kwitega ko twagira umutekano usesuye mu mibereho yo muri iki gihe, hari ibintu twakora bishobora kudufasha kubaho dutuje kandi dutekanye mu rugero ruciriritse. Urugero, kwifatanya buri gihe mu materaniro y’itorero rya Gikristo bituma twumva dutuje, kubera ko iyo tuyarimo twigishwa amahame akiranuka kandi meza. Pawulo yaranditse ati “wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe” (1 Timoteyo 6:17). Hari abantu benshi bitoje kwiringira Yehova, bareka kwiringira ibintu bihita vuba cyangwa ibinezeza by’ako kanya, maze bibarinda imihangayiko no kumanjirwa byari kuzabageraho.—Matayo 6:19-21.

Nanone kandi, mu itorero tugirana n’abavandimwe imishyikirano irangwa n’urugwiro kandi ibyo bidufasha mu buryo bwinshi. Igihe kimwe intumwa Pawulo ari mu murimo wo kubwiriza, we hamwe n’abo bagendanaga bumvise ‘baremerewe cyane’ kandi ‘byatumye biheba ngo barapfa.’ Ni hehe Pawulo yakuye ubufasha n’ihumure? Birumvikana ariko ko ukwizera kwe kutigeze guhungabana. Ahubwo, Abakristo bagenzi be baje kumufasha bamutera inkunga kandi baramuhumuriza (2 Abakorinto 1:8, 9; 7:5-7). Muri iki gihe iyo habaye impanuka kamere cyangwa amakuba, incuro nyinshi abavandimwe b’Abakristo ni bo baba aba mbere mu guha Abakristo bagenzi babo ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, ari na ko bafasha abandi babikeneye.

Ubundi buryo bufasha mu guhangana no gushidikanya uko ibintu bizamera mu buzima, ni isengesho. Buri gihe dushobora guhindukirira Data wuje urukundo wo mu ijuru mu gihe tugeze mu mimerere igoranye tutari twiteze. “Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba” (Zaburi 9:10). Hari igihe ababyeyi bashobora kunanirwa kurinda abana babo. Ariko Imana ifite ubushake bwo kudufasha guhangana n’ubwoba n’ibyiyumvo byo gushidikanya. Nitwikoreza Yehova imihangayiko yacu binyuriye mu isengesho, dushobora kwizera tudashidikanya ko abasha “gukora ibiruta cyane ibyo dusaba.”—Abefeso 3:20.

Mbese usenga Imana buri gihe? Mbese wemera udashidikanya ko Imana yumva amasengesho yawe? Hari umukobwa ukiri muto wo muri São Paulo wagize ati “mama yambwiraga ko nagombye gusenga Imana. Ariko naribazaga nti ‘kuki navugisha umuntu ntazi?’ Icyakora, mu Migani 18:10 hamfashije gusobanukirwa ko dukeneye ko Imana idufasha kandi ko tugomba kubiyibwira binyuriye mu isengesho.” Uwo murongo ugira uti “izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Mu by’ukuri se, twarushaho dute kwiringira Yehova no kumugirira icyizere turamutse tutagize akamenyero ko kumuvugisha binyuriye mu isengesho? Kugira ngo tubone imigisha ituruka ku mutekano wo mu buryo bw’umwuka, tugomba gusenga buri munsi amasengesho atuvuye ku mutima kandi tukabigira akamenyero. Yesu yagize ati “nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”—Luka 21:36.

Ikindi kintu dushobora kwiringira ko ari ukuri ni ibyiringiro byacu by’Ubwami bw’Imana. Zirikana amagambo ari muri Daniyeli 2:44 agira ati “nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [bubutsembeho] kandi buzahoraho iteka ryose.” Ibyo byiringiro birahamye kandi ni ikintu dushobora kwizera tudashidikanya. Akenshi amasezerano y’abantu ntasohozwa, ariko buri gihe dushobora kwiringira ijambo rya Yehova. Aho kugira ngo Imana ibe nk’umuntu udashobora kwiringirwa, ahubwo itubera nk’igitare dushobora kwishingikirizaho. Dushobora kugira ibyiyumvo nk’ibya Dawidi wagize ati “Imana [yanjye ni] igitare cyanjye, ni yo nziringira. Ni yo ngabo inkingira, ni ihembe ry’agakiza kanjye, ni igihome cyanjye kirekire kinkingira, ni ubuhungiro bwanjye.”—2 Samweli 22:3.

Cya gitabo twavuze tugitangira cyongeraho kiti “uko umuntu agenda arushaho gutekereza ku bintu bibi bishobora kuba, ni na ko agenda arushaho kubona ko bishobora kubaho, kandi ni na ko gusobanukirwa uko yahangana na byo birushaho kumukomerera” (Managing Your Mind). None se, kuki twakwemera kuremererwa n’imihangayiko no gushidikanya by’iyi si? Ahubwo, reka amasezerano y’Imana adashidikanywaho abe ari yo ajya mu mwanya wo gushidikanya kw’iyi si. Binyuriye mu kugira ukwizera kutajegajega kw’amasezerano adahinduka ya Yehova, dufite iki cyizere cy’uko ‘uwizera [Yehova] wese atazakorwa n’isoni.’—Abaroma 10:11.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

Ijambo ry’Imana ritwizeza ko abantu bazabona imigisha mu gihe kizaza

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

“Umwizera wese ntazakorwa n’isoni”

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzanira abantu umutekano