Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bateraniye ku “isi rwagati”

Bateraniye ku “isi rwagati”

Bateraniye ku “isi rwagati”

Waba warigeze kumva aya magambo ngo “Te Pito o Te Henua”? Mu rurimi rwitwa Rapa Nui, ari rwo rurimi rw’umwimerere ruvugwa mu kirwa cya Pâques, bisobanura ngo “Isi Rwagati.” Ni iki cyatumye ikoraniro ryahabereye riba ikoraniro ryihariye?

KIRITARUYE, ni cyiza cyane, ntigisanzwe. Ayo ni amwe mu magambo akoreshwa bavuga icyo kirwa cya Pâques cyangwa Rapa Nui nk’uko abaturage baho bacyita. Kandi koko, ni ikirwa cyitaruye, kiri kure cyane y’inkombe mu nyanja ya Pasifika y’Amajyepfo, ku birometero 3.790 uvuye mu mujyi wa Santiago, muri Chili. Yabaye intara ya Chili ku itariki ya 9 Nzeri 1888.

Icyo kirwa kimeze nka mpandeshatu gifite ubuso bwa kirometero kare 166, kigizwe ahanini n’ibirunga bitatu byazimye. Mu by’ukuri, kimwe n’ibindi birwa byo mu nyanja ya Pasifika, kigizwe n’impinga z’imisozi miremire cyane yo mu mazi. Icyo kirwa cyose cyagizwe ikirwa cy’urwibutso karemano. Nta gushidikanya, icyo kirwa kizwi cyane kubera ibishushanyo bitangaje cyane bibajwe mu mabuye bihari, bizwi ku izina rya moai. *

Uretse kuba gifite imirambi ibereye ijisho n’ahantu hazwi mu mateka, ikirwa cya Pâques gifite n’imbuto nyinshi nziza cyane zitandukanye kandi ziryoshye. Ibihingwa biryoha cyane byera kuri icyo kirwa ni nk’inanasi, avoka, amapapayi hamwe n’amoko icyenda atandukanye y’ibitoki. Kandi muri iyo nyanja havamo amoko atandukanye y’amafi n’ibindi bintu biribwa byo mu nyanja.

Kuri icyo kirwa cya Pâques haba ubushyuhe n’ubukonje bigereranyije, hakaba n’imvura igwira igihe hamwe n’imikororombya, bituma abahatembereye bagira akuka keza, kandi no kuhareba ubwabyo usanga binogeye ijisho. Ubu hari abaturage bagera ku 3.800. Abahatuye ubu bakomoka kuri ba kavukire bavanze n’Abanyaburayi, Abaturage bo muri Chili ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu. Hari ba mukerarugendo basura icyo kirwa baturutse mu Burayi no muri Aziya, bagatuma ubukerarugendo bugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’icyo kirwa.

Imbuto z’Ubwami zibibwa ku ncuro ya mbere

Annuaire des Témoins de Jéhovah 1982 yagiraga iti “hari hashize igihe dufite umubwiriza umwe ku kirwa cya Pâques. Yabonaga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku mabaruwa yandikiranaga na mushiki wacu w’umumisiyonari wo ku biro by’ishami [byo muri Chili]. N’ubwo kuva icyo gihe uwo mubwiriza yagarutse muri Chili, turacyafite ibihamya bigaragaza ko hari abantu bafite abonema y’Umunara w’Umurinzi kuri icyo kirwa. Muri Mata 1980, twaratangaye cyane ubwo twakiraga telefoni ivuye kure y’umuntu wari ushimishijwe wifuzaga kumenya igihe Urwibutso ruzizihirizwaho. Ni bwo nyuma y’aho muri uwo mwaka umugabo n’umugore we bavuye mu mujyi wa Valparaiso bakimukirayo, maze bakajya bayoborera ibyigisho bya Bibiliya abantu bashimishijwe. Muri Mata 1981, ku ncuro ya mbere kuri icyo kirwa habereye amateraniro yo kwizihiza Urwibutso yajemo abantu 13. Mbega ukuntu dushimishwa no kubona ko ‘ubutumwa bwiza’ bwageze no kuri icyo kirwa cyitaruye!”

Nyuma y’aho, ku itariki ya 30 Mutarama 1991 ibiro by’ishami byohereje kuri icyo kirwa umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite, ari bo Dario na Winny Fernandez. Umuvandimwe Fernandez agira ati “twamaze amasaha atanu mu rugendo rwo mu ndege rwatugejeje ku kirwa cyitaruye kurusha ibindi byose byo ku isi, aho bafite umuco urimo ibintu by’amayobera.” Bahise batangiza amateraniro n’umurimo wo kubwiriza bashyigikiwe n’umuvandimwe waho hamwe na mushiki wacu wari umaze igihe gito ahageze ari kumwe n’abana be babiri. N’ubwo abo mu miryango babotsaga igitutu, abandi bagatsimbarara ku idini ndetse no ku migenzo imwe n’imwe yo mu mico rusange yo muri Polynésie, babonye ukuntu Yehova yahaye imigisha imihati bashyizeho. Fernandez n’umugore we ntibakiri abapayiniya ba bwite, ariko bagumye kuri icyo kirwa, aho barerera umuhungu wabo wahavukiye. Ubu hari ababwiriza b’Ubwami 32 barangwa n’ibyishimo. Muri abo babwiriza harimo na ba kavukire bo kuri Rapa Nui, kimwe n’abandi batuye kuri icyo kirwa cyangwa abahimukiye bashaka gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi.

Imyiteguro y’ikoraniro ry’akarere

Kubera ko hagati y’icyo kirwa n’umugabane w’Amerika y’Amajyepfo hari intera ndende cyane, incuro eshatu mu mwaka itorero ryaho ryohererezwaga amakaseti videwo ariho porogaramu y’ikoraniro ryihariye ry’umunsi umwe, iy’ikoraniro ry’akarere n’iy’ikoraniro ry’intara. Ariko mu mpera z’umwaka wa 2000, Komite y’Ishami ryo muri Chili yatangiye guteganya ukuntu kuri icyo kirwa bazagira ikoraniro ryabo rya mbere. Amaherezo, byemejwe ko hari kuzabera ikoraniro ry’akarere mu Gushyingo 2001, kandi hari hatumiwe umubare ugenwe w’abavandimwe na bashiki bacu bo kuza kwizihiza uwo munsi udasanzwe, bavuye mu bice bitandukanye byo muri Chili. Kubera gahunda y’ingendo z’indege, iryo koraniro ryari kuzaba ari ku Cyumweru no ku wa Mbere.

Abashyitsi 33 bari batumiwe bashimishijwe cyane n’icyo gitekerezo, cyo kujya kuri icyo kirwa cyitaruye kwifatanya mu ikoraniro ry’akarere rya mbere ryari rigiye kuberayo. Nyuma y’urugendo rurerure mu ndege bagenda hejuru y’inyanja ya Pasifika, bariruhukije ubwo bakirwaga n’abavandimwe bo kuri icyo kirwa bari babategerereje ku kibuga cy’indege. Abashyitsi babahaye ikaze babambika inigi nziza cyane (inigi zikoze mu mababi y’indabo), iyo ikaba ari impano yihariye isanzwe itangwa kuri icyo kirwa. Hanyuma babajyanye ku macumbi yabo, maze bamaze kuzenguruka akanya gato kuri icyo kirwa, abari bafite inshingano bose muri porogaramu y’iryo koraniro bahurira ku Nzu y’Ubwami.

Ikoraniro ryamamajwe n’umuntu batari biteze ko yabikora

Mu gihe bamwe mu bashyitsi bajyaga mu ikoraniro, batangajwe no kumva umupadiri w’aho avugira kuri radiyo iby’uruzinduko rwabo. Yavuze ku bashyitsi bari baturutse ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo bagombaga kujya gusura abantu mu mazu yabo bababwira iby’imperuka yegereje. N’ubwo yashishikarizaga abayoboke be kudatega amatwi abo bashyitsi, iryo tangazo rye ryafashije mu kumenyekanisha ko hari itsinda rinini ry’Abahamya ba Yehova bari baje kuri icyo kirwa. Ibyo byatumye abatuye icyo kirwa barushaho gutegerezanya amatsiko abo bantu. Mu minsi yakurikiyeho, abashyitsi babagejejeho ubutumwa bwiza butera inkunga babigiranye amakenga.

Ikoraniro ritangira

Ku Cyumweru mu gitondo, abavandimwe bo kuri icyo kirwa bari bategerereje ku muryango w’Inzu y’Ubwami, kugira ngo bahe ikaze abashyitsi uko bagendaga baza kuri uwo munsi wa mbere w’ikoraniro. “Iorana Koe! Iorana Koe!” “Murakaza neza!” Bashiki bacu bamwe bari bambaye imyenda yabo gakondo kandi bari batamirije indabo nziza cyane mu misatsi yabo mu buryo buhuje n’umuderi w’abo muri Polynésie.

Nyuma y’umuzika wo gutangira, amajwi y’abantu bagera ku ijana yaririmbiye hamwe indirimbo igira iti “Dukomere, tutanyeganyega!” Ntiyari yarigeze iririmbwa n’abantu benshi gutyo kuri icyo kirwa. Abavandimwe baho bararize igihe uwari uhagarariye porogaramu yabahaga ikaze n’ibyishimo byinshi mu rurimi rwabo rwa Rapa Nui. Mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita, hari Abahamya batatu bashya bagaragaje ko biyeguriye Imana babatizwa mu mazi. Igihe porogaramu y’umunsi wa mbere yari irangiye, buri muntu yumvise arushijeho kwegera Yehova n’umuryango wose w’abavandimwe.—1 Petero 5:9.

Tujya kubwiriza mu gitondo

Kubera imimerere yihariye yo kuri icyo kirwa, porogaramu y’umunsi wa kabiri w’ikoraniro ry’akarere yatangiye nyuma ya saa sita. Kubera iyo mpamvu, abashyitsi bahereye kuri iyo mimerere maze bakoresha icyo gihe cya mbere ya saa sita cyose mu murimo wo kubwiriza. Ni ibihe bintu byari bibategereje?

Umukecuru ufite abana umunani yabwiye abo Bahamya ko atashoboraga kubavugisha kubera ko yari Umugatolika. Bamaze kumubwira ko bashakaga kuganira na we ku bibazo bireba buri wese, urugero nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibibazo byo mu miryango, yemeye gutega amatwi.

Umukecuru wo kuri icyo kirwa yakiriye nabi umugabo n’umugore b’Abahamya. Yarababwiye ngo nibagende bajye kuganira n’abantu bo ku mugabane w’Amerika y’Epfo, bo bagirira nabi cyane abandi. Uwo mugore n’umugabo bamubwiye ko ibikubiye mu ‘butumwa bwiza bw’Ubwami’ bigezwa kuri buri muntu wese, kandi ko intego yari yabazanye kuri icyo kirwa kwari ukujya mu ikoraniro ryari kubafasha bose kurushaho gukunda Imana (Matayo 24:14). Bamubajije niba yakwishimira kuzabaho iteka muri paradizo, mbese nk’uko byari biri kuri icyo kirwa ariko hatariho uburwayi n’urupfu. Bamaze kumufasha gutekereza ku birebana no kumenya imyaka ibirunga byo kuri icyo kirwa byari bimaze, yatekereje ku kuntu ubuzima ari bugufi maze arabaza ati “kuki tubaho gusa igihe gito bene aka kageni?” Yaratangaye ubwo yasomaga muri Zaburi ya 90:10.

Muri ako kanya, Abahamya bahise bumva urusaku rwaturukaga ku rugo rukurikiyeho. N’ubwo batari bumvise icyo urwo rusaku rwasobanuraga, uwo mugore yababwiye ko abaturanyi basakuzaga batukana kandi bumvikanisha neza ko badashaka ko Abahamya baza kubasura. Icyakora, uwo mugore ni we wari nua,cyangwa umukobwa w’imfura mu muryango wabo. Kubera ko se yari yarapfuye, ni we wari ufite inshingano yo gufata imyanzuro yarebanaga n’ibintu byari kurushaho kugirira akamaro uwo muryango. Yavugiye abo bavandimwe mu rurimi rwabo kavukire imbere ya bene wabo, kandi yemera abigiranye ubugwaneza ibitabo bari bamuhaye. Nyuma y’aho muri icyo cyumweru, igihe yanyuraga kuri abo Bahamya ari mu modoka, yabwiye musaza we muto ngo ahagarike imodoka. N’ubwo musaza we yagaragaje ko atari abyishimiye, uwo mugore yapepeye abo bavandimwe kandi abifuriza ko umurimo wabo wagira ingaruka nziza.

N’ubwo bamwe mu baturage bo kuri icyo kirwa mu mizo ya mbere basaga n’abadashaka kumva ubutumwa bwabwirizwaga n’Abahamya bari bavuye ku mugabane w’Amerika y’Epfo, abo bashyitsi baje kubona ko abaturage bo kuri Rapa Nui ubusanzwe bagwa neza kandi ko bagira ubwuzu. Abenshi muri bo bishimiye gutega amatwi ubutumwa bwiza. Kandi koko, 6 mu Bahamya 20 babatirijwe kuri icyo kirwa ni abaturage baho. Umwe muri abo yamenye bwa mbere ukuri kwa Bibiliya ari uko ateze amatwi mu gihe bayoboreraga umugore we icyigisho cya Bibiliya mu cyumba cyari hafi y’icyo yari arimo. We n’umugore we ubu ni Abahamya babatijwe, kandi ni n’umukozi w’imirimo muri iryo torero.

Porogaramu yo mu buryo bw’umwuka yarakomeje

Nyuma ya saa sita, icyiciro cya kabiri cya porogaramu cyaratangiye. Nanone, abavandimwe na bashiki bacu 32 bo kuri icyo kirwa hamwe n’abashyitsi 33 bifatanyije n’abandi bantu bari bashimishijwe. Abantu bagera hafi ku ijana bakurikiranye iyo porogaramu, yari ikubiyemo na disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Uko urukundo n’ukwizera binesha isi.” Mu by’ukuri, abari bahari biboneraga igihamya kigaragaza urukundo ruboneka mu bagize ubwoko bwa Yehova, ndetse no mu bantu bafite imico itandukanye.—Yohana 13:35.

Muri iryo koraniro ry’akarere, umugenzuzi w’akarere n’uw’intara bagiranye inama yihariye n’ababwiriza b’abapayiniya. Abapayiniya b’igihe cyose batatu bo kuri icyo kirwa bari kumwe n’abashyitsi b’abapayiniya b’igihe cyose cyangwa abapayiniya ba bwite. Bose batewe inkunga cyane.

Ku munsi wakurikiyeho, bamwe mu bavandimwe bari basanzwe bakora akazi ko gutembereza abantu batembereje abashyitsi kuri icyo kirwa. Basuye ikirombe cyacukurwagamo ya mabuye manini yitwa moai, basura ibirunga, aho kera hakaba harajyaga habera amarushanwa. Birumvikana kandi ko bagiye gusura ku musenyi mwiza cyane wo ku nkombe z’amazi w’ahitwa Anakena, aho abatuye bwa mbere kuri icyo kirwa bururukiye bava mu bwato. *

Incuro ya nyuma twari kumwe n’abavandimwe bo kuri icyo kirwa yari mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Nyuma y’amateraniro, Abahamya bo kuri icyo kirwa batunguye abashyitsi babatekera ibyokurya byihariye byaho. Hanyuma bababyinira imbyino zigaragaza umuco wabo bambaye imyambaro yabo gakondo. Abashyitsi, hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo kuri Rapa Nui, bari bizeye neza ko imihati yashyizweho kugira ngo hategurwe ikoraniro itari yabaye imfabusa.

Abari baje ari abashyitsi bose bumvise barushijeho gukunda abavandimwe na bashiki babo bo kuri icyo kirwa cyitaruye, abo bari bamaranye icyumweru gishimishije cyane. Bumvaga badashaka kuva kuri icyo kirwa. Bazahora bishimira incuti nshya bungutse hamwe n’inkunga zo mu buryo bw’umwuka babonye. Ku kibuga cy’indege, abavandimwe bo kuri icyo kirwa bambitse abashyitsi inigi bari babakoreye mu dukonoshwa twiza cyane tw’utunyamunjonjorerwa two mu mazi.

Igihe abashyitsi bagendaga, basezeranyije abo kuri icyo kirwa bati “Iorana! Iau he hoki mai e Rapa Nui ee,” bisobanura ngo “Murabeho! Nzongera ngaruke hano Rapa Nui we!” Ni koko, bifuza kuzasubira gusura izo ncuti zabo nshyashya babonye, ziri mu bagize umuryango wo mu buryo bw’umwuka wo ku kirwa cya Pâques kidasanzwe, cyitaruye, cyiza cyane kandi gituwe n’abantu bagira urugwiro!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Réveillez-vous ! yo ku ya 22 Kamena 2000, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 27 Ku gasongero k’ikirunga cya Rano Raraku hari inyandiko nyinshi zanditse ku bitare. Aho ni ho abashakaga gutegeka icyo kirwa batangiriraga kurushanwa. Muri iryo rushanwa bamanukaga kuri iyo manga, bakoga bakagera kuri kamwe mu turwa duto duhari, bagafata igi ry’inyoni yaho, bakoga bagaruka ku kirwa babaga baturutseho maze bakurira iyo manga bafite rya gi ritamenetse.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 24]

Babwiriza ku kirwa cya Pâques

Imyaka hafi ibiri mbere y’iryo koraniro ritazibagirana, umugenzuzi w’akarere ari kumwe n’umugore we basuye icyo kirwa, kandi hari ibintu byinshi bishimishije byababayeho. Urugero, tekereza ukuntu batangaye igihe mushiki wacu umwe wari ubajyanye ku macumbi yabo yabibutsaga ko hashize imyaka 16 biganye na we Bibiliya mu majyepfo ya Chili igihe yari akiri umwangavu. Nyuma y’icyo gihe, iyo mbuto yaje kwerera i Rapa Nui.

Banabonye n’ikindi kintu gishekeje: umuntu wacuruzaga ibintu by’urwibutso yemeye kwakira Bibiliya ya New World Translation of the Holy Scriptures hamwe n’agatabo k’imfashanyigisho ya Bibiliya kitwa Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Igihe basubiraga kumusura, yababwiye ko atashoboraga gusoma iyo Bibiliya. Bari bamusigiye Bibiliya y’Igifaransa aho kumusigira iy’Igihisipaniya! Icyo kibazo cyahise gikemurwa vuba vuba, kandi abifashijwemo n’umuhamya wo kuri icyo kirwa, anifashishije Bibiliya yanditse mu rurimi rwe, yaje kwibonera ko burya Bibiliya itagoye kuyisobanukirwa.

[Ikatita yo ku ipaji ya 22]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

IKIRWA CYA PÂQUES

CHILI

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Babiri mu babatijwe mu ikoraniro ry’akarere

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Mu ibanga ry’ikirunga cya Raraku; Ifoto ntoya: imbuto yo mu gasozi y’ipera imera kuri icyo kirwa