Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Nyuma y’Umwuzure, Nowa yohereje inuma ivuye mu nkuge igarukana ‘ikibabi cy’umunzenze.’ Ni hehe iyo numa yakuye icyo kibabi?

Bibiliya itubwira ko ‘amazi yarushijeho gukwira cyane mu isi, imisozi miremire yose yo munsi y’ijuru ryose ikarengerwa’ (Itangiriro 7:19). Uko amazi y’Umwuzure yagendaga agabanuka, Nowa yohereje inuma incuro eshatu agenda asiba iminsi irindwi. Ku ncuro ya kabiri, iyo numa yagarutse “ifite ikibabi kibisi cy’umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi.”—Itangiriro 8:8-11.

Birumvikana ariko ko muri iki gihe nta muntu wamenya igihe agace runaka k’isi kamaze kararengewe n’amazi y’Umwuzure, kubera ko uwo Mwuzure wahinduye imiterere y’uduce tw’isi. Icyakora, birashoboka cyane ko amazi yarengeye uduce hafi ya twose igihe kirekire ku buryo ibiti byinshi byaboze. Ariko kandi, hari bimwe bisa n’aho byakomeje kubaho akaba ari byo byashibutse igihe amazi yagabanukaga.

Hari igitabo kivuga kuri icyo giti cy’umunzenze kigira kiti “iyo icyo giti gitemwe, imishibuka yacyo ishibuka ku muzi, ku buryo imishibuka nk’itanu ishobora gukurira icyarimwe. Ubusanzwe igiti cy’umunzenze kiri hafi gusaza na cyo gishibuka gityo” (The New Bible Dictionary). Hari ikindi gitabo kivuga ko “ubushobozi bwacyo bwo kubaho busa n’aho nta cyabuhungabanya” (The New Schaff-Herzog Encyclopedia of Religious Knowledge). Nta muntu muri iki gihe uzi neza mu buryo burambuye uko igipimo cy’umunyu wari mu mazi y’Umwuzure n’icy’ubushyuhe bw’amazi yawo byanganaga. Ku bw’ibyo, ntitwahamya neza ingaruka byashoboraga kugira ku biti by’iminzenze n’ibindi bimera.

Icyakora, umunzenze wo ku gasozi ntushobora kuba ahantu hakonja cyane, urugero nko mu bukonje bwo mu misozi miremire cyane. Muri rusange imera ahantu hari ubutumburuke buri munsi ya metero 1.000, aho mwayeni y’igipimo cy’ubushyuhe iba iri hejuru ya dogere 10. Hari igitabo kigira kiti “ku bw’ibyo, Nowa afatiye kuri cya kibabi gitohagiye inuma yakuye ku giti, yashoboraga kumenya ko ibibaya byagendaga bikamukamo amazi.” Igihe Nowa yarekuraga inuma nyuma y’icyumweru, ntiyagarutse, ibyo bikaba bigaragaza ko inuma yari yabonye ibimera byinshi ndetse n’ahantu runaka yashoboraga kuba.—Itangiriro 8:12.