Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Idini rikora ibyiza cyangwa rikora ibibi?

Idini rikora ibyiza cyangwa rikora ibibi?

Idini rikora ibyiza cyangwa rikora ibibi?

“MFITIYE umwenda Ubukristo, kandi ku bw’ibyo, numva ko n’isi ifite umwenda wo gushimira Ubukristo kubera ingaruka bwayigizeho mu myaka 2.000 ishize.”​—Byavuye mu Ijambo ry’ibanze ry’igitabo cyitwa Two Thousand Years​—The First Millennium: The Birth of Christianity to the Crusades.

Ayo magambo yo gushimira “Ubukristo” yavuzwe n’umwanditsi w’Umwongereza akaba n’umunyamakuru wa televiziyo witwa Melvyn Bragg. Ayo magambo ye agaragaza ibyiyumvo by’abantu batuye isi babarirwa muri za miriyoni bumva bafitiye umwenda uremereye idini runaka cyangwa bakumva bagomba kuribaho indahemuka cyane. Bemera badashidikanya ko idini ryagize ingaruka nziza cyane ku buzima bwabo. Urugero, hari umwanditsi umwe wavuze ko Isilamu “yagize uruhare rukomeye mu isanzuramuco . . . [kandi ko ibyo] byagiriye akamaro isi yose.”

Ni uruhe ruhare idini ryagize?

Ariko kandi, amagambo Bragg yakurikijeho yazamuye ikibazo gikomeye gihereranye no kumenya niba mu by’ukuri muri rusange idini ryaba ryaragize ingaruka nziza ku bantu. Yongeyeho ati “Ubukristo na bwo hari icyo bugomba kunsobanurira.” Ni ibiki bwagombaga kumusobanurira? Yagize ati “kubera kutorohera abandi, ubugome, ibikorwa bya kinyamaswa no kwirengagiza ibintu ku bushake, na byo biri mu byakunze kuranga ‘amateka’ yabwo.”

Hari abantu benshi bashobora kuvuga ko kutorohera abandi, ubugome, ibikorwa bya kinyamaswa ndetse no kwirengagiza ibintu ku bushake, ari byo byagiye biranga amenshi mu madini yo mu isi uko amateka yagiye akurikirana. Abo bantu babona ko idini risa n’aho gusa rigirira neza abantu, ariko ko inyuma y’ako gakingirizo k’imico myiza no kwigaragaza ko ryera, mu by’ukuri ryuzuye uburyarya n’ibinyoma (Matayo 23:27, 28). Hari igitabo kigira kiti “igitekerezo rusange kiri muri iki gitabo cyacu ni ikivuga ko idini rifite agaciro gakomeye mu bihereranye n’isanzuramuco.” Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “kandi mu by’ukuri nta kindi gitekerezo cyigeze kinyomozwa n’ibyabaye mu mateka nk’icyo gitekerezo rusange gihereranye n’idini.”​—A Rationalist Encyclopædia.

Muri iki gihe, ikinyamakuru icyo ari cyo cyose wasoma, uzasangamo ingero nyinshi cyane z’abayobozi b’amadini bigisha urukundo, amahoro no kwita ku bandi ariko ugasanga ari bo bakongeza urwango kandi bagashoza intambara zuzuye ubugome bazita iz’Imana bagira ngo zise n’aho zihuje n’ukuri. Ntibitangaje rero kuba abantu benshi bumva ko incuro nyinshi idini rigira ingaruka mbi mu buzima.

Mbese isi yarushaho kuba nziza iramutse itarimo amadini?

Hari bamwe ndetse bageze ku mwanzuro nk’uwo umuhanga mu bya filozofiya w’Umwongereza witwa Bertrand Russell yagezeho, w’uko byaba byiza amaherezo “imyizerere yose y’amadini [iramutse] izimangatanye burundu.” Abo bantu babona ko gukuraho amadini ari wo muti urambye wonyine w’ibibazo byose by’abantu. Bashobora kuba biyibagiza ariko ko abantu badakozwa iby’idini na bo bashobora guteza urwango no kutoroherana kimwe n’abantu barishyigikira cyane. Umwanditsi ukunze kwandika ku by’idini witwa Karen Armstrong atwibutsa ko “Itsembabwoko ry’Abayahudi ryagaragaje mu rugero ruto ko gutsimbarara ku bitekerezo by’uko idini nta cyo rimaze [bishobora] guteza akaga nk’ako abanyamisaraba b’abanyamadini bateje.”​—The Battle for God​—Fundamentalism in Judaism, Christianity and Islam.

None se mu by’ukuri, idini rigira ingaruka nziza ku bantu, cyangwa se ahubwo ni ryo muzi w’ibibazo byabo? Umuti w’ibyo bibazo se ni ukuvanaho amadini yose? Reka turebe icyo Bibiliya ivuga kuri icyo kibazo mu ngingo ikurikira. Igisubizo gishobora kugutangaza.