Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ihumure ku bababaye

Ihumure ku bababaye

Ihumure ku bababaye

IYO abagabo n’abagore b’indahemuka bo mu bihe bya kera bagerwagaho n’imibabaro, basengaga Imana babikuye ku mutima kugira ngo ibayobore. Icyakora, na bo bafataga iya mbere kugira ngo bigabanyirize imibabaro, twavuga nko gukoresha ubwenge kugira ngo bacike abanzi babo. Urugero, Dawidi yishingikirije kuri Yehova kandi ashyiraho ake bituma yihanganira amakuba yari arimo. Bite se kuri twe muri iki gihe?

Mu gihe ugezweho n’imibabaro, ushobora gufata iya mbere kugira ngo ukemure iyo ngorane uba ufite. Urugero, ese iyo nta kazi ufite, ntushyiraho imihati kugira ngo ubone akazi keza kazagutunga wowe n’umuryango wawe (1 Timoteyo 5:8)? Cyangwa se iyo urwaye, ntushakira ubufasha bukwiriye ku baganga? Birashishikaje kubona Yesu, wari ufite imbaraga yakuraga ku Mana zo gukiza indwara zose, yaremeraga ko ‘abarwayi ari bo bifuza umuvuzi’ (Matayo 9:12). Icyakora, ingorane ufite si ko buri gihe zikurwaho; bishobora kugusaba gukomeza kuzihanganira kugeza igihe runaka.

Kuki se utabibwira Yehova Imana mu isengesho? Urugero, nko mu gihe dushaka akazi, kwishingikiriza ku Mana binyuriye mu isengesho bizadufasha gutsinda igishuko icyo ari cyo cyose cyo kwemera akazi katuma dutandukira amahame ya Bibiliya. Nanone kandi, tuzirinda ko umururumba cyangwa gukunda amafaranga ‘bituvana mu byo kwizera’ (1 Timoteyo 6:10). Koko rero, mu gihe dufata imyanzuro ikomeye ihereranye n’akazi cyangwa iyo mu muryango cyangwa se iyo kwita ku bibazo by’uburwayi, dushobora gukurikiza inama ya Dawidi igira iti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”—Zaburi 55:23.

Isengesho rivuye ku mutima na ryo rizadufasha gukomeza gushyira mu gaciro kugira ngo akababaro dufite ke kuturenga. Kubera ko intumwa Pawulo yari Umukristo nyakuri, yanditse agira ati “ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.” Ni mu buhe buryo isengesho rivuye ku mutima rishobora kuduhumuriza? “Amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Amahoro y’Imana ‘arahebuje rwose.’ Ku bw’ibyo, ashobora gutuma dutuza mu gihe turemerewe n’imibabaro. Azarinda ‘imitima yacu n’ibyo twibwira,’ bityo adufashe kwirinda guhubuka no gukora ibintu bitarangwa n’ubwenge byashoboraga kutwongerera imibabaro.

Ndetse isengesho rishobora guhindura mu buryo bugaragara uko imimerere runaka yari imeze. Igihe intumwa Pawulo yari afungiwe i Roma, yasabye Abakristo bagenzi be yicishije bugufi ko bamusabira binyuriye mu isengesho. Kuki Pawulo yabasabye ko bamusabira? Yarabandikiye ati “ndiyongeza kubahugura kudusabira kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa” (Abaheburayo 13:19). Mu yandi magambo, Pawulo yari azi ko kuba Yehova yarumvaga amasengesho abo bahuje ukwizera bahoraga bamutura, byashoboraga kugira ingaruka ku gihe yari kurekurirwa.—Filemoni 22.

Mbese isengesho hari icyo rizahindura ku mibabaro yacu? Birashoboka. Icyakora, twagombye kumenya ko Yehova Imana ashobora no kudasubiza amasengesho yacu uko twe tubyifuza. Pawulo yasenze incuro nyinshi yinginga kugira ngo akurirweho “igishākwe cyo mu mubiri [“ihwa ryo mu mubiri,” NW] we,” wenda rishobora kuba ryari ikibazo cy’uburwayi. Nyamara kandi, aho kugira ngo Yehova akize Pawulo uwo mubabaro, yaramubwiye ati “ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.”—2 Abakorinto 12:7-9.

Ku bw’ibyo rero, imibabaro dufite ishobora kudahita ikurwaho. Icyakora, tuzaba tubonye uburyo bwo kugaragaza ko twishingikiriza kuri Data wo mu ijuru (Yakobo 1:2-4). Twiringira ko n’ubwo Yehova adakuraho imibabaro, ashobora ‘kuducira akanzu, kugira ngo tubone uko tubasha kuyihanganira’ (1 Abakorinto 10:13). Birakwiriye ko Yehova yitwa “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Imana ishobora kuduha ibyo dukeneye kugira ngo twihangane, kandi dufite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

Ijambo ry’Imana Bibiliya risezeranya ko Yehova ‘azahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:3, 4). Mbese biragoye kwemera ko hazabaho isi itarangwamo imibabaro? Ushobora kutabyemera niba waragiye ukunda guhura n’amakuba. Ariko kandi, Imana yasezeranyije ko nta bwoba n’ingorane bizongera kubaho, kandi umugambi wayo uzasohozwa nta kabuza.—Yesaya 55:10, 11.

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Kwiheba bikurwaho ihumure rikaboneka