Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kuba indakemwa urinda umutima wawe

Komeza kuba indakemwa urinda umutima wawe

Komeza kuba indakemwa urinda umutima wawe

“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari [wo] iby’ubugingo bikomokaho.”​—IMIGANI 4:23.

1-3. (a) Akenshi abantu bagaragaza bate ko badaha agaciro ibyo kuba indakemwa? Tanga urugero. (b) Kuki ari iby’ingenzi ko umuntu asuzuma agaciro ko kuba indakemwa?

ICYO gihangano gishobora kuba cyarasaga n’aho kitakigezweho. Wenda cyari kitakiberanye n’ibindi bintu byari bitatse mu nzu. Uko byaba byari bimeze kose, biragaragara ko nyiracyo yumvaga atakigikeneye. Amaherezo icyo gihangano cyaje kugurishwa muri cyamunara amadolari y’Amanyamerika 29 kandi amafaranga ahabwa imiryango yita ku batishoboye. Hashize imyaka mike nyuma y’aho ariko, uwakiguze yaje kumenya ko gifite agaciro k’amadolari y’Amanyamerika agera hafi kuri miriyoni! Koko rero, baje gusanga ari igihangano kidasanzwe mu bwiza kandi kidakunze kuboneka. Tekereza uko wa muntu wa mbere wabanje kugitunga yumvise ameze atekereje ukuntu yahaye agaciro gake ubwo butunzi!

2 Incuro nyinshi ibintu nk’ibyo bijya bibaho ku bihereranye no kuba indakemwa, ari byo kuba umuntu utanduye mu by’umuco cyangwa kutagira ikizinga. Hari abantu benshi cyane muri iki gihe baha agaciro gake ibyo kuba indakemwa. Bamwe babona ko ari ibintu bitakigezweho, ko bitagihuje n’imibereho yo muri iki gihe. Ku bw’ibyo, babigurana ikintu kidafashije. Bamwe bagurisha ubwo budakemwa bwabo bakabugurana guhaza irari ry’ibitsina ry’akanya gato. Abandi bo babutakaza bagira ngo barusheho kwemerwa n’urungano cyangwa abo badahuje igitsina.—Imigani 13:20.

3 Hari abantu benshi babona ukuntu kuba indakemwa byari bifite agaciro koko amazi yararenze inkombe. Akenshi kuba batakiri indakemwa bibagiraho ingaruka zibabaje. Nk’uko Bibiliya ibivuga, inkurikizi ziza nyuma y’ubwiyandarike zishobora kumera nk’uburozi, ‘zigasharira nk’umuravumba’ (Imigani 5:3, 4). Witegereje ukuntu iyi si yangiritse mu by’umuco, ni gute waha agaciro ibyo kuba indakemwa kandi ukabikomeza? Turi bwibande ku ntambwe eshatu zifitanye isano dushobora gutera.

Rinda umutima wawe

4. Umutima w’ikigereranyo ni iki, kandi se kuki twagombye kuwurinda?

4 Urufunguzo rwo gukomeza kuba indakemwa ni ukurinda umutima. Bibiliya igira iti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari [wo] iby’ubugingo bikomokaho” (Imigani 4:23). ‘Umutima wawe’ uvugwa hano ni uwuhe? Si inyama y’umutima iyi tuzi. Uwo mutima ni uwo mu buryo bw’ikigereranyo. Werekeza ku wo uri we imbere, hakubiyemo ibyo utekereza, ibyiyumvo byawe, n’ibyo ugambirira. Bibiliya igira iti ‘ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose’ (Gutegeka 6:5). Yesu yavuze ko iryo tegeko ari ryo riruta ayandi yose (Mariko 12:29, 30). Uko bigaragara, uwo mutima wacu ni uw’agaciro kenshi cyane. Birakwiriye ko tuwurinda.

5. Ni gute umutima ushobora kuba uw’agaciro kandi nanone ukaba wanateza akaga?

5 Ariko kandi, Bibiliya inavuga iti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira” (Yeremiya 17:9). Ni gute umutima ushobora gushukana, ukaba waduteza akaga? Urugero, imodoka ni igikoresho gifite agaciro, ndetse ishobora gukiza ubuzima bw’umuntu uri mu kaga. Ariko umushoferi wayo aramutse atagenzuye neza iyo modoka, ngo akomeze kuyobora diregisiyo yayo, iyo modoka ishobora kwica mu buryo bworoshye. Mu buryo nk’ubwo, uramutse utagenzuye umutima wawe, wazategekwa n’irari iryo ari ryo ryose rikubamo ndetse n’ibigusunikira kugira icyo ukora byose, maze ukibuka ubuzima bwawe buri mu ngorane zikomeye. Ijambo ry’Imana rigira riti “uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa, ariko ugendera mu bwenge azakizwa” (Imigani 28:26). Koko rero, ushobora kugendera mu bwenge kandi ugahonoka amakuba uramutse ushakiye ubuyobozi mu Ijambo ry’Imana, kimwe n’uko ubanza kureba ku ikarita y’umuhanda mbere yo kujya mu rugendo.—Zaburi 119:105.

6, 7. (a) Kwera ni iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi ku bagaragu ba Yehova? (b) Tuzi dute ko abantu badatunganye bashobora kugaragaza umuco wa Yehova wo kwera?

6 Umutima wacu ntuziyobora ku budakemwa. Tugomba kuwuyobora muri iyo nzira. Uburyo bumwe bwo kubigenza dutyo, ni ugutekereza ku gaciro nyakuri ko kuba indakemwa. Uwo muco ufitanye isano rya bugufi no kwera, ari byo kuba umuntu utanduye, kutagira ikizinga, kutagira aho umuntu ahurira na kamere yo kubogamira ku cyaha. Kwera ni umuco w’agaciro kenshi uri mu bigize kamere ya Yehova Imana. Hari imirongo ya Bibiliya ibarirwa mu magana ivuga kuri uwo muco iwerekeza kuri Yehova. Kandi koko, Bibiliya igira iti “ukwera ni ukwa Yehova” (Kuva 28:36, NW). None se abantu badatunganye duhuriye he n’uwo muco uhebuje?

7 Yehova atubwira binyuriye mu Ijambo rye ati “muzabe abera kuko ndi uwera” (1 Petero 1:16). Ni koko, dushobora kwigana uwo muco wa Yehova wo kwera; dushobora kuba abantu batanduye mu maso ye kandi tugakomeza kuba indakemwa. Ku bw’ibyo, iyo twirinze ibikorwa byanduye kandi bihumanye, tuba twifuza kugera ku gikundiro cyiza cyane cyo mu rwego rwo hejuru, ari cyo kugaragaza umuco uhebuje w’Imana Isumbabyose (Abefeso 5:1). Ntitwagombye gutekereza ko tudashobora kubigeraho, kubera ko Yehova ari umunyabwenge kandi akaba ari na Databuja ushyira mu gaciro, utajya adusaba ibirenze ibyo dushobora kugeraho (Zaburi 103:13, 14; Yakobo 3:17). Ni iby’ukuri ko gukomeza kuba umuntu utanduye mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco bisaba gushyiraho imihati. Icyakora, intumwa Pawulo yavuze ko “gutungana no kubonera . . . [tubikesha] Kristo” (2 Abakorinto 11:3). Ese ntiturimo umwenda Kristo na Se wo gushyiraho imihati yose ngo dukomeze kubabera abantu b’indakemwa mu by’umuco? Ibyo ari byo byose, batugaragarije urukundo tudashobora kuzabishyura (Yohana 3:16; 15:13). Birakwiriye ko dukomeza kugaragaza ko dushimira binyuriye mu gukomeza kugira imibereho irangwa no kutandura mu by’umuco. Nidukomeza gutekereza ku byo kuba abantu batanduye muri ubwo buryo, tuzabiha agaciro kandi turinde umutima wacu.

8. (a) Ni gute dushobora kugaburira umutima w’ikigereranyo? (b) Ni iki ibiganiro byacu bishobora guhishura ku bo turi bo?

8 Nanone kandi, turinda umutima wacu binyuriye mu buryo twigaburira. Buri gihe tuba dukeneye kugaburira ubwenge bwacu n’umutima wacu ibyokurya byiza byo mu buryo bw’umwuka, kandi tugakomeza kwerekeza ibitekerezo ku butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Abakolosayi 3:2). Ndetse n’ibiganiro byacu byagombye kugaragaza ko twita ku butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Niba tuzwiho kuvuga ibintu by’umubiri, iby’ubwiyandarike, tuba duhishura ibiri mu mutima wacu (Luka 6:45). Nimucyo ahubwo batumenyere ku kuvuga ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi bikomeza abandi (Abefeso 5:3). Kugira ngo turinde umutima wacu, hari akaga gakomeye tugomba kwirinda. Nimucyo tuganire kuri bibiri muri ibyo bintu bishobora guteza akaga gakomeye.

Muzibukire ubusambanyi

9-11. (a) Kuki abantu birengagiza inama itangwa mu 1 Abakorinto 6:18 bakunze kurushaho kwiroha mu bwiyandarike bw’akahebwe? Tanga urugero. (b) Niba dushaka kuzibukira ubusambanyi, tugomba kwirinda iki? (c) Ni uruhe rugero rwiza umugabo w’indahemuka Yobu yaduhaye?

9 Yehova yahumekeye intumwa Pawulo kugira ngo yandike inama yafashije abantu benshi kurinda imitima yabo kandi bakomeza kuba indakemwa. Pawulo yaravuze ati “muzibukīre gusambana” (1 Abakorinto 6:18). Uzirikane ko atavuze gusa ngo “mwirinde gusambana.” Abakristo bagombye gukora ibirenze ibyo. Bagombye guhungira kure bene ibyo bikorwa by’ubwiyandarike, kimwe n’uko bahunga ikintu cyashyira ubuzima bwabo mu kaga. Turamutse twirengagije iyo nama, byarushaho gushoboka ko twagwa mu bwiyandarike bukomeye, maze bigatuma Imana idakomeza kutwemera.

10 Reka dufate urugero: umubyeyi yuhagiye umwana we muto w’umuhungu maze aramwambika bitegura kujya mu munsi mukuru. Uwo mwana abaza nyina niba yakinira ku mbuga mbere y’uko bagenda, maze nyina aramwemerera; ariko amusaba ikintu kimwe. Aramubwira ati “ntujye ahantu hegereye kiriya kiziba kiri hanze. Niwisiga ibyondo, urahanwa.” Ariko mu minota mike gusa, uwo mubyeyi abona wa mwana yegereye cyane cya kiziba ku buryo amano asa n’aho akora mu mazi. Icyakora yari atarisiga ibyondo. Ariko kandi, yirengagije umuburo wo kutegera cya kiziba, kandi akaga karasa n’akari bumugereho nta kabuza (Imigani 22:15). Abakiri bato benshi ndetse n’abakuze, bagombye kurushaho kwitonda, na bo bakora amakosa nk’ayo. Ibyo bishoboka bite?

11 Muri ibi bihe aho abantu benshi baguye mu mutego wo “kurarikira ibyonona,” hariho uburyo bushya bw’ubucuruzi bwo gutanga amakuru ku mikoreshereze idakwiriye y’ibitsina (Abaroma 1:26, 27). Icyorezo cya porunogarafiya cyarogeye mu binyamakuru, mu bitabo, kuri za videwo no kuri internet. Abahitamo gucengeza mu bwenge bwabo ayo mashusho, ntibaba bahunga na gato ubusambanyi. Baba bakina na bwo, bameze nka wa mwana wegereye ikiziba cyane, birengagiza umuburo wa Bibiliya. Aho kugira ngo barinde umutima wabo, baba bawurogesha ayo mashusho mabi ashobora gusaba imyaka n’imyaka kugira ngo azahanagurike mu bwenge bwabo (Imigani 6:27). Nimucyo dukure isomo kuri Yobu w’indahemuka wari waragiranye isezerano n’amaso ye, ryo kutayarebesha ku byashoboraga gusa kumugerageza ngo akore ibibi (Yobu 31:1). Urwo ni urugero dukwiriye kwigana rwose!

12. Ni gute abahungu n’abakobwa b’Abakristo bashobora ‘kuzibukira ubusambanyi’ mu gihe cy’irambagiza?

12 Ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ‘kuzibukira ubusambanyi’ mu gihe cy’irambagiza. Icyo gihe cyagombye kuba cyuzuyemo ibyishimo no kwiringira ibintu byinshi, ndetse no gutekereza ku kuntu ishyingiranwa rizaba rimeze. Ariko hari abahungu n’abakobwa bagiye bacyangiza binyuriye mu gukina n’ubwiyandarike. Muri icyo gihe, buri wese muri bo aba avukije undi urufatiro rwo kuzagira ishyingiranwa ryiza, ari ryo mishyikirano ishingiye ku rukundo ruzira ubwikunde, ku kwirinda no ku kumvira Yehova Imana. Hari umugabo n’umugore b’Abakristo bishoye mu bwiyandarike mu gihe barambagizanyaga. Bamaze gushyingiranwa, umugore yiyemereye ko umutimanama wakomeje kumubuza amahwemo ndetse ukanabangamira ibyishimo byo ku munsi w’ishyingirwa rye. Yarivugiye ati “nasabye Yehova imbabazi incuro nyinshi, ariko n’ubwo kuva icyo gihe ubu hashize imyaka irindwi, umutimanama uracyancira urubanza.” Ni iby’ingenzi ko abantu bakoze ibyaha nk’ibyo bashakira ubufasha ku basaza b’Abakristo (Yakobo 5:14, 15). Icyakora, hari abahungu n’abakobwa b’Abakristo barangwa n’ubwenge maze bakirinda bene ako kaga mu gihe cy’irambagiza (Imigani 22:3). Bashyiraho imipaka ijyana n’uburyo bagaragarizanya urukundo. Igihe bari kumwe baba bafite undi muntu ubari iruhande, kandi bakagira amakenga birinda kuba bonyine ahantu hiherereye hatari abantu.

13. Kuki Abakristo batagombye kurambagiza umuntu udakorera Yehova?

13 Abakristo barambagiza abantu badakorera Yehova, baba bashobora cyane kwikururira ibibazo bikomeye. Urugero, washobora ute kunga ubumwe n’umuntu udakunda Yehova? Ni iby’ingenzi ko Abakristo bifatanya n’abantu bakunda Yehova bonyine kandi bubaha amahame ye ahereranye no kuba indakemwa. Ijambo ry’Imana riratubwira riti “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?”—2 Abakorinto 6:14.

14, 15. (a) Ni gute abantu babona mu buryo bukocamye ibihereranye n’ibisobanuro by’ijambo ‘ubusambanyi’? (b)  ‘Ubusambanyi’ bukubiyemo ibihe bikorwa, kandi se ni gute Umukristo ‘yazibukira ubusambanyi’?

14 Ubumenyi na bwo ni ingenzi. Ntidushobora kuzibukira ubusambanyi mu buryo bukwiriye niba mu by’ukuri tutazi neza icyo ari cyo. Hari abantu bamwe muri iyi si ya none bagendera ku gitekerezo gikocamye ku bihereranye n’‘ubusambanyi.’ Batekereza ko bashobora guhaza irari ryabo ry’ibitsina batarashyingiranwa, ari na ko birinda kugirana imibonano mpuzabitsina. Ndetse hari abagize inzego zimwe na zimwe zishinzwe iby’ubuzima bashaka kugabanya umubare w’inda z’indaro, bateye abakiri bato inkunga yo gukoresha ibitsina mu buryo bitagenewe gukoreshwa kugira ngo birinde gutwita. Iyo nama iyobya abantu mu buryo bubabaje. Kwirinda inda z’indaro ntibivuga gukomeza kuba indakemwa, kandi ibisobanuro nyakuri by’‘ubusambanyi’ ntibigarukira aho.

15 Ijambo ry’Ikigiriki por·neiʹa ryahinduwemo “ubusambanyi,” rifite ibisobanuro byinshi. Rifitanye isano no kugirana imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe kandi ryibanda ku gukoresha nabi imyanya ndangabitsina. Por·neiʹa ikubiyemo kwendana mu kanwa, kwendana mu kibuno no gukinisha igitsina cy’undi ugamije guhaza irari ry’ibitsina, ibyo akaba ari ibikorwa bisanzwe bizwi ko bikorerwa mu mazu y’indaya. Abantu batekereza ko gukora bene ibyo bikorwa atari ‘ugusambana’ baribeshya, kandi baguye muri umwe mu mitego ya Satani (2 Timoteyo 2:26). Byongeye kandi, gukomeza kuba indakemwa bisobanura ibirenze kwirinda gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubusambanyi. Kugira ngo ‘tuzibukire ubusambanyi,’ tugomba kwirinda uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwandura mu bihereranye n’ibitsina no gukora iby’isoni nke bishobora gutuma tugwa mu cyaha gikomeye cya por·neiʹa (Abefeso 4:19). Iyo tubigenje dutyo tuba dukomeza kuba indakemwa.

Twirinde akaga ko kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina

16. Ni ryari kugaragariza urukundo uwo mudahuje igitsina biba byemewe, kandi se ni uruhe rugero rwo mu Byanditswe rubigaragaza?

16 Niba tugomba gukomeza kuba indakemwa, akaga ka kabiri tugomba kubaho maso ni ako kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina. Hari bamwe bashobora gutsimbarara bavuga ko kugirana agakungu n’abo badahuje igitsina ari nko kwishimisha bitagize icyo bitwaye. Ni iby’ukuri ko habaho igihe n’ahantu ho kugaragarizanya urukundo. Hari ababonye Isaka “akinisha umugore we” Rebeka, kandi byagaragariraga abababonye ko umwe atari mushiki w’undi gusa (Itangiriro 26:7-9). Ahubwo bari umugabo n’umugore. Uburyo bwo kugaragarizanya urukundo hagati yabo bwari bwihariye. Kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina byo ni ibindi bindi.

17. Kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina bisobanura iki, kandi se icyo kibazo cyakemuka gite?

17 Kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina bishobora gusobanurwa ko ari ukugaragariza umuntu ko umukunda nta ntego ufite yo gushyingiranwa na we. Kamere z’abantu ziratandukanye cyane; ku bw’ibyo nta gushidikanya ko hariho uburyo bwinshi cyane bwo kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina, ndetse bumwe muri bwo bukaba buteruye (Imigani 30:18, 19). Bityo rero, amategeko atagoragozwa, agenga imyitwarire, ntashobora rwose gukemura icyo kibazo. Ahubwo hari ikintu kirenze amategeko gishobora kugikemura, ari cyo kwigenzura nta buryarya no gushyira mu bikorwa mu buryo bwitondewe amahame ya Bibiliya.

18. Ni iki gitera bamwe kugirana agakungu n’abo badahuje igitsina, kandi se kuki bishobora guteza akaga?

18 Turamutse twisuzumye nta buryarya, abenshi muri twe dushobora kwemera ko iyo twumva hari umuntu tudahuje igitsina watugaragarije ibimenyetso by’uko adukunda, twumva tuguwe neza. Ibyo ni ibintu bitubamo. Ariko se twaba tugirana agakungu n’uwo tudahuje igitsina tugamije gukangura bene ibyo byiyumvo, tugamije gusa kurushaho kwemerwa cyangwa gukangura ibyiyumvo bye? Biramutse ari uko biri se, twaba twaratekereje ku mubabaro dushobora guteza? Urugero, mu Migani 13:12, hagira hati “ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara.” Niba tugirana agakungu n’uwo tudahuje igitsina twabigambiriye, dushobora kuba tutazi ukuntu uwo muntu bimugiraho ingaruka. Ashobora kwitega ko urimo umurambagiza ndetse ko amaherezo muzashyingiranwa. Iyo amaherezo bitagenze bityo, bishobora kumubabaza cyane (Imigani 18:14). Gukinisha ibyiyumvo by’abandi ubigambiriye ni ubugome.

19. Ni gute kugirana agakungu n’uwo tudahuje igitsina bishobora gushyira mu kaga Abakristo bashyingiranywe?

19 Kwirinda kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina ni iby’ingenzi cyane cyane ku bantu bashatse. Kugaragariza umuntu washatse ko umukunda, cyangwa umuntu washatse akabikorera undi muntu utari uwo bashakanye, ni bibi. Ikibabaje ariko, ni uko hari Abakristo bamwe batekereza bibeshya ko byemewe kugaragariza ibyiyumvo bidasanzwe undi muntu badahuje igitsina utari uwo bashyingiranywe. Hari bamwe babwira amabanga yabo iyo “ncuti,” ndetse bikageza n’aho bayibwira ibintu bikomeye batajya babwira abo bashakanye. Ibyo bituma kwa kugaragariza umuntu ibyiyumvo bidasanzwe birushaho kwiyongera, ku buryo ibyiyumvo by’uwo muntu bisigara bigengwa n’undi, ibyo bikaba byashyira mu kaga ishyingiranwa cyangwa bikanarisenya. Abakristo bashatse baba bagize neza iyo bazirikanye umuburo urangwa n’ubwenge Yesu yatanze ku bihereranye n’ubusambanyi, avuga ko butangirira mu mutima (Matayo 5:28). Nimucyo rero turinde umutima wacu kandi twirinde imimerere yose ishobora kudushora muri izo ngorane ziteza akaga.

20. Twagombye kwiyemeza kubona dute igihagararo dufite cyo kuba indakemwa?

20 Koko rero, ntibyoroshye kuba indakemwa muri iyi si irangwa n’ubwiyandarike. Ariko wibuke ko byoroshye cyane kuba indakemwa kuruta kongera kubigeraho umuntu aramutse yarabitakaje. Birumvikana ariko ko Yehova ashobora ‘kubabarira rwose pe,’ kandi ko ashobora guhanagura icyaha ku bantu bihannye koko nta buryarya (Yesaya 55:7). Icyakora, Yehova ntarinda abantu bishora mu bwiyandarike kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Izo ngaruka zishobora kumara imyaka myinshi, ndetse n’ubuzima bw’umuntu bwose (2 Samweli 12:9-12). Mu buryo ubwo ari bwo bwose, komeza kuba indakemwa urinda umutima wawe. Ujye ubona ko igihagararo cyawe cyo kuba umuntu utanduye no kuba indakemwa mu maso ya Yehova Imana ari icy’agaciro kenshi, kandi ntuzigere ugitakaza na rimwe!

Ni gute wasubiza?

• Kuba indakemwa bisobanura iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi cyane?

• Ni gute dushobora kurinda umutima wacu?

• Ni ibiki bikubiye mu kuzibukira ubusambanyi?

• Kuki twagombye kwirinda kugirana agakungu n’uwo tudahuje igitsina?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Imodoka ishobora guteza akaga iramutse itayobowe neza

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Byagenda bite turamutse twirengagije imiburo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Kuba indakemwa mu gihe cy’irambagiza bihesha ibyishimo kandi bihesha Imana icyubahiro