Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abagaragu b’Imana bameze nk’ibiti mu buhe buryo?

Abagaragu b’Imana bameze nk’ibiti mu buhe buryo?

Abagaragu b’Imana bameze nk’ibiti mu buhe buryo?

UMWANDITSI wa Zaburi yavuze ku muntu wishimira amahame ya Bibiliya mu buzima bwe kandi akayashyira mu bikorwa agira ati “uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1:1-3). Kuki icyo kigereranyo gikwiriye?

Ibiti bishobora kubaho imyaka myinshi cyane. Urugero, hari ibiti bimwe by’imitini byo mu karere ka Mediterane bavuga ko bimaze hagati y’imyaka igihumbi n’ibihumbi bibiri. Mu buryo nk’ubwo, ibiti byitwa baobab byo muri Afurika yo hagati na byo biraramba cyane, ndetse hari igiti cyo mu bwoko bwa pinusi cyo muri Californie bavuga ko kimaze imyaka igera ku 4.600. Mu ishyamba, ibiti bikuze bikunze kugirira akamaro ibindi bintu bibikikije. Urugero, ibiti birebire bitanga igicucu ku biti bikiri bitoya, kandi amababi ahunguka akava ku biti afumbira ubutaka.

Ibiti birebire kurusha ibindi ku isi bikunze gukurira hamwe mu mashyamba, aho ibiti bigenda bigirirana umumaro. Kubera ko imizi yabyo ishobora gusobekerana, ibiti byinshi biri hamwe bishobora guhangana n’inkubi y’umuyaga kurusha igiti kiri ukwacyo mu murima. Nanone iyo igiti gifite imizi myinshi bituma kibona amazi ndetse n’ibigitunga bihagije mu butaka. Rimwe na rimwe, imizi ishobora gucengera ikuzimu ikagera kure cyane mu butaka kurusha uko igiti kireshya, cyangwa imizi yacyo igashora mu butambike ikagera kure cyane kurusha aho amashami y’icyo giti agera.

Intumwa Pawulo ashobora kuba yarerekezaga ku giti ubwo yasobanuraga ko Abakristo bagombye ‘kugendera muri [Kristo], bagashorera imizi muri we kandi bakubakwa muri we, bakomejwe no kwizera nk’uko bigishijwe’ (Abakolosayi 2:6, 7). Ni koko, Abakristo bashobora gushikama mu kwizera kwabo ari uko gusa bashinze imizi batanyeganyega muri Kristo.—1 Petero 2:21.

Ni mu buhe buryo bundi abagaragu b’Imana bashobora kugereranywa n’ibiti? Kimwe n’uko ibiti byo mu ishyamba bigirira akamaro ibindi biti bibyegereye, ni na ko abantu bose bakomeza kuba hafi y’itorero rya gikristo bahabwa ubufasha na bagenzi babo bahuje ukwizera (Abagalatiya 6:2). Abakristo b’indahemuka bakuze mu buryo bw’umwuka, bafite imizi yo mu buryo bw’umwuka yashoye ikagera kure, bafasha abakiri bashya gukomera mu kwizera ndetse no mu bitotezo bigereranywa n’inkubi y’umuyaga (Abaroma 1:11, 12). Abakristo bakiri bashya bashobora gukurira mu “gicucu” cy’uburinzi bw’abagaragu b’Imana b’inararibonye kubarusha (Abaroma 15:1). Kandi abagize itorero rya gikristo ryo ku isi hose bungukirwa n’ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka ritera imbaraga ritangwa n’“ibiti byo gukiranuka,” ari bo abasigaye basizwe.—Yesaya 61:3.

Birashimishije kubona ko abagaragu bose b’Imana bafite ibyiringiro byo kuzibonera isohozwa ry’isezerano riri muri Yesaya 65:22, rigira riti “bazamara imyaka nk’ibiti.”

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 28 yavuye]

Godo-Foto