Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2004 azaba afite umutwe uvuga ngo ‘Gendana n’Imana’
Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2004 azaba afite umutwe uvuga ngo ‘Gendana n’Imana’
30 Nyakanga –1 Kanama 2004
BUTARE, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KABAYA, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro
KIGALI (Igifaransa), i Nyamirambo
6-8 Kanama 2004
CYANGUGU, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
GISENYI, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (B), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro
KIGALI (Igiswayire), Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Gatsata
13-15 Kanama 2004
KIGALI (C), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro
MAHOKO, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
20-22 Kanama 2004
RUHENGERI, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
RWAMAGANA (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
27-29 Kanama 2004
RWAMAGANA (B), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
MUVUMBA, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
Ni amakoraniro yo kudutera inkunga
Mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, mu Rwanda habereye amakoraniro y’intara 13. Abantu bagera ku 24.479 bakurikiranye porogaramu ishishikaje yamaze iminsi itatu kandi abantu 473 barabatijwe. Porogaramu y’iryo koraniro yari ikubiyemo za disikuru zibanze ku cyo ubuhanuzi bwa Bibiliya busobanura kandi zagaragaje ukuntu Abakristo bashobora gushyira mu bikorwa mu mibereho yabo amahame ashingiye ku Byanditswe.
Ku Cyumweru, herekanywe darame yari ishingiye kuri Bibiliya yavugaga ku bihereranye n’ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirizanyije ubutwari n’ubwo babarwanyaga. Mu bitabo bishya byasohotse mu rurimi rw’Ikinyarwanda muri iryo koraniro harimo agatabo kitwa Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye ndetse n’igitabo cyitwa Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe.
Muri uyu mwaka, hateganyijwe kuzaba amakoraniro y’intara 14 muri Kanama. Nta gushidikanya, ayo makoraniro azongera atange ubuhamya bwiza cyane ku kuri kandi afashe buri wese mu bazayazamo kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi, barusheho “kugendana n’Imana” (Mika 6:8). Nawe utumiriwe kuzifatanya muri rimwe muri ayo makoraniro.