Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Byifashe bite mu madini?

Byifashe bite mu madini?

Byifashe bite mu madini?

“ABANTU bo mu Bwongereza baracyemera Imana ariko ntibashaka kwiyegurira Kristo.” Ayo ni amagambo y’umupasiteri w’Umugande witwa Stephen Tirwomwe. Hashize imyaka 20 arokotse ubwicanyi bwakorewe idini ryabo mu Bugande. Ubu asigaye abwiriza abagabo bahurira mu tubari mu mujyi wa Leeds mu Bwongereza, aho atanga disikuru z’iminota icumi mbere y’uko abo bagabo batangira kwikinira urusimbi.

Hakurya y’Inyanja ya Atalantika, Kiliziya y’Abangilikani yo muri Amerika ihamaze igihe gito na yo ifite ibibazo nk’ibyo. Umuyoboro wa internet w’iyo kiliziya ugira uti “ubu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni ho hari abantu benshi bavuga Icyongereza batagira idini babarizwamo, kandi badashishikazwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kurusha ahandi hantu hose ku isi. Haragenda haba ahantu hakeneye abamisiyonari bo kuhabwiriza.” Kubera ko abayobozi b’iyo kiliziya bananiwe kuyivugurura bayihereye mu mizi, iby’imigenzo babishyize ku ruhande maze biyunga n’abayobozi b’iryo dini bo muri Aziya no muri Afurika kugira ngo batangize “umurimo w’ubumisiyonari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

None se kuki abamisiyonari bo muri Afurika, muri Aziya no muri Amerika y’Epfo bajya kubwiriza abantu bo mu bihugu byiyita iby’Abakristo byo muri Amerika ya Ruguru n’u Burayi?

Ni nde urokora undi?

Mu gihe cy’imyaka irenga magana ane, abamisiyonari bihaye Imana bo mu Burayi bakomeje kwisukiranya bakwirakwira mu bihugu byose, byo muri Afurika, muri Aziya, muri Pasifika no muri Amerika y’Epfo, byagendaga bikoronizwa n’ibyo mu Burayi. Bari bagamije kwigisha iby’idini ryabo abo bitaga abapagani bo muri ibyo bihugu. Nyuma y’igihe, ibihugu byo muri Amerika byari byarakoronijwe, byitwa ko bigendera ku mahame ya gikristo, na byo byatangiye uwo murimo w’ivugabutumwa hirya no hino ku isi, ndetse amaherezo biza kurusha ibindi bihugu by’i Burayi. Ubu ibintu byarahindutse.

Uwitwa Andrew Walls, washinze akanayobora ikigo cyiga ku Bukristo bwo mu bindi bihugu bitari ibyo muri Amerika ya Ruguru n’u Burayi bw’i Burengerazuba yaravuze ati “ahari ishingiro [ry’abiyitaga Abakristo] harahindutse.” Mu mwaka wa 1900, 80 ku ijana by’abantu bavugaga ko ari Abakristo bari bari mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru. Nyamara ubu, 60 ku ijana by’abantu bose bavuga ko ari Abakristo baba muri Afurika, muri Aziya no muri Amerika y’Epfo. Hari raporo iherutse gusohoka mu kinyamakuru igira iti “kiliziya z’Abagatolika zo mu Burayi zigizwe n’abapadiri bo muri Filipine no mu Buhindi,” kandi “umwe mu bapadiri batandatu bari muri za paruwasi za Kiliziya Gatolika zo muri Amerika, muri iki gihe aba yaravuye mu kindi gihugu.” Ababwirizabutumwa b’Abanyafurika bari mu Buholandi, abenshi bakaba bakomoka muri Gana, babona ko “amadini yabo yabatumye gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu bidashishikazwa n’idini.” Kandi ubu abavugabutumwa bakomoka muri Brezili bakoresha ibiterane by’ivugabutumwa mu duce dutandukanye two mu Bwongereza. Hari umwanditsi umwe wagize ati “abamisiyonari basigaye bava mu bihugu boherezwagamo kera, bakoherezwa mu bihugu byaboherezaga kera.”

Umwuka w’amakimbirane uratutumba

Birashoboka ko abamisiyonari baba bakenewe mu bihugu bigenda birushaho kudashishikazwa n’idini byo mu Burayi no ku mugabane w’Amerika ya Ruguru. Hari ikinyamakuru kigira kiti “muri Écosse, Abakristo bari munsi ya 10 ku ijana ni bo bajya gusenga buri gihe.” Ndetse abajyayo mu Bufaransa no mu Budage bo ni bake cyane kurusha abo. Hari raporo yasohotse mu kindi kinyamakuru yagaragaje ko mu bantu babajijwe “hafi 40 ku ijana by’Abanyamerika na 20 ku ijana by’Abanyakanada bavuze ko bajya gusenga buri gihe.” Ibinyuranye n’ibyo, muri Filipine ho abajya gusenga ni hafi 70 ku ijana, kandi hari imibare nk’iyo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ndetse ikindi kigaragara cyane, ni uko abantu bo muri Afurika, muri Aziya no muri Amerika y’Epfo usanga bo bagendera cyane ku mahame y’idini ryabo kurusha abo mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru. Urugero, igihe Abagatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abo mu Burayi bahabwaga ijambo bakagira icyo bavuga, batsindagirije ko bagenda barushaho gutakariza icyizere abayobozi b’idini ryabo, bagaragaza ko abalayiki bari bakwiriye kurushaho guhabwa urubuga ndetse hakaba n’uburinganire bw’abagore. Ku rundi ruhande, Abagatolika bo muri Afurika, muri Aziya no muri Amerika y’Epfo, barushaho kugendera cyane ku murongo idini ryabo risanzwe rigenderaho ku birebana n’ibyo bibazo. Abantu bo muri Afurika, muri Aziya no muri Amerika y’Epfo nibagenda barushaho gushyigikira idini ryabo kurusha abo mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru, mu gihe kizaza hashobora kuzabaho amakimbirane. Philip Jenkins, intiti mu by’amateka n’idini, agira ati “birashoboka cyane ko mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere, abazaba bitwa Abakristo bo ku migabane iyo ari yo yose bazaba bemera ko n’abandi bo ku yindi migabane na bo ari Abakristo nyabo.”

Walls amaze kwitegereza ibyo byose, yavuze ko ikibazo cyihutirwa ari iki “ni gute Abakristo bo muri Afurika, muri Aziya, muri Amerika y’Epfo, mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru, bashobora kubana mu idini rimwe, bakagaragaza mu by’ukuri ko bafite ukwizera kumwe?” Urabitekerezaho iki? Mbese amadini yabasha kunga ubumwe muri iyi si yiciyemo ibice? Ni uruhe rufatiro rwo kugira ngo Abakristo bunge ubumwe by’ukuri? Ingingo ikurikiraho iratanga ibisubizo bishingiye ku Byanditswe, hamwe n’ibihamya bigaragara byerekana ko ubu itsinda ry’Abakristo bunze ubumwe ririmo ritera imbere muri iki gihe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Iyi yahoze ari kiliziya, none ubu yahinduwemo resitora banacurangiramo umuzika

[Aho ifoto yavuye]

AP Photo/Nancy Palmieri