Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kunyurwa gushingiye ku kubaha Imana byarankomeje

Kunyurwa gushingiye ku kubaha Imana byarankomeje

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Kunyurwa gushingiye ku kubaha Imana byarankomeje

BYAVUZWE NA BENJAMIN IKECHUKWU OSUEKE

Nyuma gato y’aho ntangiriye gukora umurimo w’igihe cyose, nagiye gusura ababyeyi banjye. Data akinkubita amaso, yahise amfata mu mashati maze atangira kuvuza induru ati “umujura!” Yafashe umuhoro we maze ankubita ikibatira cyawo. Abaturanyi bumvise iyo nduru barahurura bateranira iwacu. Nari nibye iki? Reka mbasobanurire.

NAVUTSE mu mwaka wa 1930, mvukira mu mudugudu wa Umuariam mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Nijeriya, nkaba nari imfura mu bana barindwi. Umukuru muri bashiki banjye yapfuye afite imyaka 13. Ababyeyi banjye bari Abangilikani. Data yari umuhinzi, mama akaba yaracuruzaga utuntu mu isoko. Yaremaga isoko ryo muri ako karere ryari nko mu birometero 30 uvuye mu mudugudu w’iwacu, akagurayo idebe ry’amavuta y’amamesa kandi akarara agarutse. Hanyuma, bwaracyaga mu gitondo cya kare, akajya mu mujyi wari ahantu bategeraga gari ya moshi nko mu birometero 40 uvuye iwacu kugurishayo ayo mavuta. Iyo yabonaga inyungu, ubusanzwe yabaga itarenze amasantimu 15 y’amanyamerika [Frw 84], yahahiraga umuryango ibiribwa hanyuma akagaruka mu rugo uwo munsi. Ubwo ni bwo bwari ubuzima bwe bwa buri munsi mu gihe cy’imyaka 15 kugeza aho apfiriye mu mwaka wa 1950.

Ntangiye kwiga, natangiriye mu ishuri ryari mu mudugudu w’iwacu ryayoborwaga na Kiliziya y’Abangilikani, ariko kugira ngo ndangize amashuri abanza, byabaye ngombwa ko njya mu ishuri ricumbikira abanyeshuri ryari hafi ku birometero 35 uvuye iwacu. Kubera ko ababyeyi banjye nta mafaranga bari bafite yo kundihirira ngo nkomeze amashuri, natangiye gushakisha akazi. Ubwa mbere nabanje kuba umukozi wo mu rugo nkorera umuntu warindaga umuhanda wa gari ya moshi i Lagos, mu burengerazuba bwa Nijeriya, hanyuma nza gukorera umukozi wa leta mu mujyi wa Kaduna mu majyaruguru ya Nijeriya. Naje kubona akazi mu mujyi wa Benin uri mu burengerazuba bwo hagati bwa Nijeriya, mba umukarani w’umwavoka, nyuma nza no gukora mu ibarizo. Mu mwaka wa 1953, navuye aho njya muri Kameruni kuba kwa mubyara wanjye, amfasha kubona akazi ahantu bahingaga ibiti bivamo kawucu. Umushahara wanjye ku kwezi wari hafi amadolari 9 y’amanyamerika [Frw 5.040]. Nabonaga akazi k’imirimo y’amaboko gusa, ariko numvaga nyuzwe igihe cyose nabaga mfite ibyokurya bihagije.

Umuntu wari umukene cyane yampaye ubutunzi

Hari umukozi twakoranaga witwaga Silvanus Okemiri, wari umwe mu Bahamya ba Yehova. Yakoreshaga uburyo bwose yabonaga akangezaho ubumenyi bwa Bibiliya mu gihe twabaga dutema ibyatsi tunasasira ibiti bivamo kawucu. N’ubwo namutegaga amatwi, icyo gihe ntibyigeze bingiraho ingaruka. Nyamara, igihe mubyara wanjye yamenyaga ko nagiranaga imishyikirano n’Abahamya, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ance intege. Yaramburiye ati “Benji, ntugasure Okemiri. Ni Umuyehova kandi ni n’umukene cyane. Uzifatanya na we wese azaba nka we.”

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1954, kubera ko ntari ngishoboye gukomeza kwihanganira imimerere igoranye cyane y’akazi ko muri iyo sosiyete, nisubiriye iwacu. Muri icyo gihe, Kiliziya y’Abangilikani yafatanaga uburemere ibirebana n’amahame mbwirizamuco. Nakuze nanga ubwiyandarike. Icyakora nyuma y’igihe gito, naje kuyizinukwa bitewe n’uburyarya bwari mu bantu twasenganaga. N’ubwo bahamyaga bakomeje ko bagenderaga ku mahame ya Bibiliya, ibyo bakoraga byanyomozaga ibyo bavugaga (Matayo 15:8). Nakundaga guterana amagambo na data bigatuma imishyikirano twari dufitanye yangirika cyane. Ijoro rimwe navuye iwacu sinongera kuhaba.

Nimukiye mu mujyi muto unyuramo gari ya moshi witwa Omoba. Aho ni ho nongeye kugirana ibiganiro n’Abahamya ba Yehova. Priscilla Isiocha nari nzi kuva nkiri iwacu, yampaye agatabo kitwa “Ubu Butumwa Bgiza bg’Ubgami” n’akitwa Après Harmaguédon Dieu établira un monde nouveau. * Nahise mbisoma vuba na bwangu, niringiye ntashidikanya ko nabonye ukuri. Mu idini ryacu ntitwajyaga twiga Bibiliya; twibandaga ku migenzo y’abantu. Ariko ibitabo by’Abahamya byo byasubiragamo imirongo ya Bibiliya incuro nyinshi.

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, nabajije Umuvandimwe Isiocha n’umugore we umunsi bagiragaho gusenga. Igihe najyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere, nta kintu na gito niyumviyemo. Igice cyo kwigwa cyo mu Munara w’Umurinzi cyavugaga ku gitero cya ‘Gogi wo mu gihugu cya Magogi,’ kivugwa mu gitabo cy’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli (Ezekiyeli 38:1, 2). Amenshi mu magambo bakoreshaga yari mashya kuri jye, ariko natangajwe cyane n’ukuntu banyakiranye urugwiro ku buryo niyemeje gusubirayo ku Cyumweru cyakurikiyeho. Muri ayo materaniro yo ku ncuro ya kabiri, numvise havugwa ibyo kubwiriza. Ubwo nabajije Priscilla igihe bagiraga kubwiriza. Ku Cyumweru cya gatatu, narabaherekeje nitwaje Bibiliya ntoya. Nta sakoshi yo kujyana kubwiriza nari mfite, habe n’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose cy’imfashanyigisho ya Bibiliya. Nyamara nabaye umubwiriza w’Ubwami kandi natanze raporo y’umurimo ku mpera z’ukwezi!

Nta muntu twigeze twigana Bibiliya, ariko igihe cyose nabaga nasuye umuryango wa Isiocha, namenyaga amagambo yo mu Byanditswe yatumaga ngira ukwizera kandi akantera inkunga, maze bakampa n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ku itariki ya 11 Ukuboza 1954, mu ikoraniro ry’intara ryari ryabereye mu mujyi wa Aba, nagaragaje ko niyeguriye Yehova mbatizwa mu mazi. Mubyara wanjye twabanaga kandi nakoreraga anyigisha umwuga, yarekeye aho kumpa ibyokurya no kunyigisha, ntiyanampembera imirimo namukoreye. Ariko kandi, sinigeze mugirira inzika, ahubwo nishimiraga ko nari mfitanye n’Imana imishyikirano myiza. Ibyo byarampumurije kandi bituma ntuza mu bwenge. Abahamya bo muri ako karere baramfashije. Umuryango wa Isiocha wampaye ibyokurya, abandi banguriza amafaranga yo gutangira ubucuruzi buciriritse. Mu mwaka wa 1955 rwagati, naguze igare rishaje, maze muri Werurwe 1956 ntangira umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Nyuma yaho gato, nishyuye imyenda nari ndimo. Inyungu nakuraga muri ubwo bucuruzi yari nto cyane, ariko icyo gihe nabashaga kwibeshaho. Ibyo Yehova yampaga byari bimpagije.

“Niba” abo tuvukana

Nkimara kugira iwanjye, ikintu cya mbere cyari kimpangayikishije cyari ugufasha abo tuvukana mu buryo bw’umwuka. Kubera ko data yari afitiye urwikekwe Abahamya ba Yehova kandi akaba atarabashiraga amakenga, yarwanyije ibyo kuba narabaye Umuhamya. None se ubwo, ni gute nari gufasha abo tuvukana kwiga ukuri kwa Bibiliya? Nabwiye data ko nashakaga kuzajya nita kuri murumuna wanjye witwa Ernest, maze yemera ko aza tukabana. Bidatinze Ernest yahise yemera ukuri maze mu mwaka wa 1956 arabatizwa. Iryo hinduka ryatumye data arushaho kundwanya. Ariko kandi, mushiki wanjye wari warashatse na we yaje mu kuri we n’umugabo we. Igihe nasabaga data ko undi mushiki wanjye witwa Felicia yazaba iwanjye mu gihe cy’ibiruhuko, yaremeye ariko agononwa. Nyuma gato, Felicia na we yarabatijwe aba umwe mu Bahamya ba Yehova.

Mu mwaka wa 1959, nagiye mu rugo gufata mushiki wanjye wa gatatu witwa Bernice kugira ngo ajye kubana na Ernest. Ubwo ni bwo data yansagariraga andega ko ngo mwibira abana. Ntiyabashije gusobanukirwa ko ari bo ku giti cyabo bifatiye umwanzuro wo gukorera Yehova. Data yarahiye ko atari kuzigera areka Bernice ngo ajyane nanjye. Nyamara ukuboko kwa Yehova nta bwo ari kugufi, kuko mu mwaka wakurikiyeho Bernice yagiye kuba kwa Ernest mu gihe cy’ibiruhuko. Kimwe na bakuru be, na we yemeye ukuri maze arabatizwa.

Twamenye ibanga

Muri Nzeri 1957, natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite, nkamara amasaha agera ku 150 mu murimo wo kubwiriza buri kwezi. Jye n’umuvandimwe twabanaga witwa Sunday Irogbelachi twari mu ifasi nini yo mu karere ka Akpu-na-abuo, mu ntara ya Etche. Mu ikoraniro ry’akarere rya mbere twagiyemo, abantu 13 bo mu itsinda ryacu barabatijwe. Mbega ukuntu dushimishwa no kubona ko ubu hari amatorero 20 muri ako gace!

Mu mwaka wa 1958, namenyanye na Christiana Azuike, wari umupayiniya w’igihe cyose wifatanyaga n’itorero rya Aba East. Nashimye ukuntu yagiraga ishyaka, maze mu Kuboza k’uwo mwaka turashyingiranwa. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1959, nagizwe umugenzuzi usura amatorero, ngasura kandi ngakomeza amatorero y’abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka. Kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 1972, jye n’umugore wanjye twasuye hafi amatorero yose y’ubwoko bwa Yehova yari mu burasirazuba no mu burengerazuba bwo hagati bwa Nijeriya.

Hagati y’itorero n’irindi hari intera ndende cyane kandi amagare ni yo twakoreshaga cyane mu ngendo. Iyo twabaga twasuye amatorero yo mu mijyi minini, abavandimwe badukodesherezaga tagisi yo kutujyana mu rindi torero. Rimwe na rimwe, ibyumba by’aho twararaga byari bihomesheje ibyondo kandi bitagira idari. Twararaga ku bitanda byari bikoze mu bintu bimeze nk’inkorogoto. Bimwe mu bitanda byabaga bishasheho ibyatsi byorosheho ibirago; ibindi byo byabaga nta n’isaso bifite. Uko ibiryo byabaga bingana ndetse n’uko byabaga bitetse ntibyari ikibazo kuri twe. Kubera ko kuva kera twari twaritoje kunyurwa n’utuntu duke, twishimiraga ifunguro iryo ari ryo ryose twabaga tubonye, kandi ababaga batwakiriye barabyishimiraga. Muri icyo gihe, imijyi imwe n’imwe nta muriro w’amashanyarazi yari ifite: ni yo mpamvu buri gihe twitwazaga itara rya peteroli. N’ubwo imimerere yari igoranye ariko, incuro nyinshi twamaranaga n’amatorero ibihe bishimishije.

Muri iyo myaka, twaje kumenya agaciro k’inama intumwa Pawulo yatanze agira ati ‘ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro tunyurwe na byo’ (1 Timoteyo 6:8). N’ubwo Pawulo yarwanywaga, yamenye ibanga ryamufashije gukomeza kunyurwa. Iryo banga ryari irihe? Yasobanuye agira ati “nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.” Natwe twamenye iryo banga. Pawulo yaranavuze ati ‘nshobozwa byose n’[Imana] impa imbaraga’ (Abafilipi 4:12, 13). Mbega ukuntu ibintu byatubayeho byagaragaje ko ibyo ari ukuri! Twumvaga tunyuzwe, dufite ibikorwa bya gikristo dukora tukumva biratwubatse, kandi twumvaga dutuje mu bwenge.

Nsura amatorero ndi kumwe n’umuryango wanjye

Mu mpera z’umwaka wa 1959, umuhungu wacu w’imfura witwa Joel yaravutse, hanyuma mu mwaka wa 1962, undi muhungu witwa Samuel aramukurikira. Jye na Christiana twakomeje gukora umurimo wo gusura amatorero, tukayasura turi hamwe n’abahungu bacu. Mu mwaka wa 1967, muri Nijeriya hatangiye intambara y’abenegihugu. Amashuri yarafunzwe kubera ibitero by’indege bitasibaga. Umugore wanjye yari umwarimukazi mbere y’uko tujya mu murimo wo gusura amatorero. Ku bw’ibyo, mu gihe cy’intambara yigishirizaga abana bacu mu rugo. Samuel yageze mu kigero cy’imyaka itandatu azi gusoma no kwandika. Igihe yatangiraga ishuri nyuma y’intambara, yigaga imbere y’abandi bana bangana ho imyaka ibiri.

Icyo gihe, twari tutaramenya neza ingorane zo kurera abana mu gihe twari kuba dukomeje gukora umurimo wo gusura amatorero. Icyakora, kuba baratwohereje gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu mwaka wa 1972 byaradufashije cyane. Ibyo byatumye tubasha kuguma ahantu hamwe kugira ngo dushobore kwita mu buryo bukwiriye ku byo umuryango wacu wari ukeneye mu buryo bw’umwuka. Twigishije abana bacu kuva bakiri bato agaciro ko kunyurwa twigishwa n’Imana. Mu mwaka wa 1973, Samuel yarabatijwe, ndetse na Joel atangira umurimo w’ubupayiniya muri uwo mwaka. Abo bahungu bacu bombi bashyingiranywe n’abagore beza b’Abakristo kandi ubu bo n’imiryango yabo bakomeje kugendera mu kuri.

Ubukene bwo mu ntambara y’abenegihugu

Intambara y’abenegihugu yatangiye ndi umugenzuzi usura amatorero kandi nari nasuye itorero ryo mu mujyi wa Onitsha ndi kumwe n’umuryango wanjye. Iyo ntambara yarushijeho kutugaragariza ko kwirundanyiriza ubutunzi cyangwa kubwiringira, nta cyo bimaze. Nabonye abantu biruka bakiza amagara yabo, bagata ibintu by’agaciro bari batunze mu mihanda.

Uko intambara yagendaga ikaza umurego, abagabo bose bashoboye bashyirwaga mu gisirikare ku ngufu. Abavandimwe benshi banze kujya mu gisirikare babagiriye nabi cyane. Ntitwashoboraga kugira aho tujya mu mudendezo. Ibura ry’ibiribwa ryatumye habaho umuvurungano n’akaduruvayo kenshi mu gihugu. Igiciro cy’inusu y’ifu y’imyumbati cyavuye ku masantimu 7 kigera ku madolari 14 [cyavuye ku Frw 32 kigera ku Frw 7.840], naho icy’agakombe k’umunyu kiva ku madolari 8 kigera ku madolari 42 y’amanyamerika [kuva ku Frw 4.480 kugera ku Frw 23.520]. Amata, amavuta ndetse n’isukari byo byarabuze burundu. Kugira ngo tubeho, twasekuraga ipapayi idahiye tukayivanga n’agafu gake k’imyumbati. Twaryaga kandi inzige, ibishishwa by’imyumbati, ibibabi bya hibiscus, ubwoko bumwe na bumwe bw’ibyatsi; mbese ibibabi byose twashoboraga kubona. Kubera ko inyama zahendaga cyane, nafataga imiserebanya nkayigaburira abana banjye. Ariko kandi, uko imimerere yabaga yifashe kose, buri gihe Yehova yaduhaga ibyo twabaga dukeneye.

Icyakora, icyari giteje akaga cyane cyari inzara yo mu buryo bw’umwuka yatewe n’intambara. Abenshi mu bavandimwe bari barahunze uturere twarimo intambara bahungira mu mashyamba cyangwa mu yindi midugudu, kandi muri uko guhunga hari ndetse n’abatakaje ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byose bari bafite. Ikirenze ibyo, za bariyeri abasirikare ba guverinoma bari barashyizeho zatumaga ibitabo by’imfashanyigisho bishingiye kuri Bibiliya bitagera mu karere ka Biafra. N’ubwo amenshi mu matorero yagerageje guterana, imimerere yo mu buryo bw’umwuka abavandimwe bari bafite yarahazahariye kubera ko amabwiriza yavaga ku biro by’ishami atabashaga kubageraho.

Duhangana n’inzara yo mu buryo bw’umwuka

Abagenzuzi basura amatorero bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bakomeze gahunda yo gusura buri torero. Kubera ko hari abavandimwe benshi bari barahunze mu mijyi, nabashakashatse aho bashoboraga kuba bari hose. Umunsi umwe, nasize umugore wanjye n’abana banjye ahantu hari umutekano maze mfata urugendo rw’ibyumweru birindwi, nsura imidugudu itandukanye no mu mashyamba nshakisha abavandimwe.

Mu gihe nasuraga itorero ryo mu mujyi wa Ogbunka, numvise ko hari itsinda rinini ry’Abahamya mu karere ka Isuochi ko mu ntara ya Okigwe. Ubwo natumye umuntu ajya kubwira abavandimwe bo muri ako gace ko duhurira ku gipimo cy’ibiti byitwa cajou cyari kiri mu mudugudu wa Umuaku. Jye n’umuvandimwe wari ukuze twakoze urugendo rw’ibirometero 15 ku magare tujya kuri icyo gipimo, aho twasanze Abahamya 200 bahateraniye barimo abana n’abagore. Nabashije kumenya ahari irindi tsinda ry’Abahamya bagera hafi ku ijana bari barahungiye mu ishyamba ryo mu karere ka Lomara, mbifashijwemo na mushiki wacu w’umupayiniya.

Lawrence Ugwuegbu yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abavandimwe b’intwari babaga mu mujyi wa Owerri wari warazahajwe n’intambara. Yambwiye ko mu karere ka Ohaji hari Abahamya benshi. Ntibashoboraga kugira aho bajya bisanzuye kubera ko abasirikare bari barafashe ako karere. Jye n’undi muntu umwe twagiyeyo ku magare ari nijoro maze duhurira n’Abahamya bagera ku 120 mu rupangu rw’umuvandimwe. Twanaboneyeho n’akanya ko gusura abandi Bahamya bamwe aho bari bihishe.

Umuvandimwe witwa Isaac Nwagwu yamfashije kumenya aho abandi bavandimwe bari bahungiye n’ubwo byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga. Yanyambukije umugezi witwa Otamiri mu bwato ngiye kureba Abahamya barenga 150 bari bahuriye mu mudugudu wa Egbu-Etche. Hari umuvandimwe waho watangaye agira ati “uyu ni wo munsi mwiza cyane mu buzima bwanjye! Sinigeze na rimwe ntekereza ko nazongera kubona umugenzuzi usura amatorero. N’aho ubu napfira muri iyi ntambara, nta cyo naba mpombye.”

Nari mu kaga ko kuba nafatwa ngashyirwa mu gisirikare ku ngufu, ariko incuro nyinshi nagiye nibonera ukuntu Yehova yandinze. Rimwe ari nyuma ya saa sita, ubwo nari nsubiye aho nari ncumbitse maze kubonana n’abavandimwe bagera kuri 250, nasanze itsinda ry’abasirikare kuri bariyeri barampagarika. Barambajije bati “kuki utagiye mu gisirikare?” Nabasobanuriye ko nari umumisiyonari ubwiriza Ubwami bw’Imana. Nahise mbona ko biyemeje kumfunga. Maze kuvuga bucece isengesho rigufi, nabwiye umukuru wabo nti “ndabinginze nimundekure.” Yaratangaye maze aransubiza ati “uravuze ngo tukureke ugende?” Naramushubije nti “yego, nimundekure.” Yaravuze ati “genda nta wugutangira.” Nta n’umwe mu basirikare wagize icyo yongeraho.—Zaburi 65:2, 3

Kunyurwa biduhesha indi migisha

Intambara imaze kurangira mu mwaka wa 1970, nakomeje gukora umurimo wo gusura amatorero. Nagize igikundiro cyo gufasha mu kongera gushyiraho gahunda mu matorero. Nyuma y’aho, jye na Christiana twabaye abapayiniya ba bwite kugeza mu mwaka wa 1976 ubwo nongeraga kugirwa umugenzuzi w’akarere. Hagati muri uwo mwaka, nagizwe umugenzuzi w’intara. Imyaka irindwi nyuma yaho, jye n’umugore wanjye twatumiriwe kujya gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Nijeriya, ubu akaba ari na ho tuba. Hano ku biro by’ishami, buri gihe dushimishwa cyane no kongera kubona abavandimwe na bashiki bacu twigeze guhura mu gihe cy’intambara y’abenegihugu ndetse no mu bindi bihe, ubu bakaba bagikorera Yehova ari indahemuka.

Muri iyo myaka yose, Christiana yambereye isoko nziza cyane y’inkunga anambera incuti y’indahemuka. Kuba yararangwaga n’icyizere no kwiyemeza, n’ubwo yabaga ahanganye n’ibibazo by’uburwayi bidashira kuva mu mwaka wa 1978, byamfashije gukomeza gusohoza inshingano zanjye. Twiboneye ukuri kw’amagambo y’umwanditsi wa zaburi wagize ati “Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri.”—Zaburi 41:4.

Iyo nshubije amaso inyuma nkareba iyo myaka yose y’umurimo wa gitewokarasi, nta kindi nabona navuga uretse gushimira Yehova ku bw’imigisha myiza cyane yaduhaye. Kubera ko nanyurwaga n’ibyo yaduhaga byose, mu by’ukuri nshobora kuvuga ko nagize umunezero mwinshi. Ibyishimo byo kubona abo tuvukana, abana banjye ndetse n’imiryango yabo, nanjye n’umugore wanjye twese dukorera Yehova, ni umugisha utagereranywa. Yehova yatumye ngira ubuzima bufite ireme kandi bukungahaye. Nta na kimwe mu byo nifuzaga nabuze.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Ubu ntibigicapwa.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 27]

Uburyo bwo gufasha abavandimwe bwaziye igihe

Mu myaka ya za 60 rwagati, urwangano rushingiye ku moko mu majyaruguru no mu burasirazuba bwa Nijeriya rwaje kuvamo imirwano, imvururu, kwigomeka ndetse n’ubwicanyi bushingiye ku moko. Ibyo bintu byabangamiye cyane Abahamya ba Yehova bari bariyemeje kutagira ahantu na hamwe babogamira muri ayo makimbirane. Abagera kuri 20 muri bo barishwe. Abenshi batakaje ibyo bari batunze byose.

Ku itariki ya 30 Gicurasi 1967, intara zo mu burasirazuba bwa Nijeriya zitandukanyije n’izindi zigize igihugu, zikora Repubulika ya Biafra. Ingabo z’igihugu zarahagurutse zigota izo ntara zo mu burasirazuba. Hakurikiyeho intambara ikaze y’abenegihugu yamennye amaraso menshi.

Kuba Abahamya ba Yehova bo mu karere ka Biafra batari bafite aho babogamiye byatumye bibasirwa. Ibinyamakuru byandikaga amagambo yuzuye umujinya, bishishikariza abaturage kubanga. Icyakora, Yehova yakoze ku buryo ubwoko bwe bubona ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka. Mu buhe buryo?

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1968, hari umukozi wo mu biro wabonye akazi ku kibuga cy’indege cyo mu Burayi, undi na we akabona ku kibuga cy’indege cyo muri Biafra. Abo bombi bari Abahamya. Imirimo bakoraga yatumaga bombi baba ku mpera z’umuyoboro wahuzaga Biafra n’ibindi bihugu by’isi. Abo Bahamya bombi bemeye gukora uwo murimo washoboraga kubateza akaga, wo kugeza ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka muri Biafra. Banafashije kandi mu koherereza imfashanyo abavandimwe bari bihebye. Abo bavandimwe bakomeje gukoresha ubwo buryo bw’ingirakamaro mu gihe cy’intambara, kugeza aho irangiriye mu mwaka wa 1970. Umwe muri bo nyuma yaje kuvuga ati “buriya buryo bwari burenze kure ubwo umuntu yashoboraga gutekereza bwose.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mu mwaka wa 1956

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Mu mwaka wa 1965, turi kumwe n’abahungu bacu Joel na Samuel

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Mbega ukuntu gukorera Yehova n’umuryango wanjye ari byiza cyane!

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ubu jye na Christiana dukora ku biro by’ishami ryo muri Nijeriya